Hari abaturage batuye mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba binubira kuba barirengagijwe mu gihe bari bikusanyirije amafaranga yo gukurura umuriro kugira ngo biteze imbere ariko ngo baza gutungurwa n’uko amafaranga milioni eshatu bari bakusanyije bayasubijwe aho kugira ngo Leta ibunganire. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo burasaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yasubije ibibazo yabajijwe ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibera mu Rwanda mu kwezi gutaha, ku nyeshyamba za FDLR n’imanza za Jenoside n’ibyerekeranye n’Abarundi birukanywe mu Rwanda n’imitungo yabo. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama ya […]Irambuye
‘Nta muriro nta terambere’ niko Perezida Paul Kagame yasubije umuyobozi w’Akarere ka Karongi wari umugejejeho imbogamizi z’Umurenge wa Mutuntu udafite amashanyarazi, ubusanzwe utaranAyigeze. Ni igisubizo cyari gikubiyemo ko byihutirwa nk’uko iterambere rikenewe byihutirwa. Umunyamakuru w’Umuseke yasuye uyu murenge wa Mutuntu… Mu murenge wa Mutuntu ni kure mu cyaro uturutse mu mujyi wa Karongi ugana mu […]Irambuye
Isesengura ry’amakuru atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane rigaragaza ko mu myaka ibiri ishize umugabane wa Bralirwa wataye agaciro ku kigero cya 61.5%, mu gihe umugabane wa Crystal Telecom utaramara umwaka wo ugiye ku isoko umaze gutakaza agaciro ku kigero kiri hejuru ya 44%. Imwe mu mpamvu zibitera ni ukuba isoko ry’imari n’imigabane ritaritabirwa cyane n’abanyarwanda. […]Irambuye
Mohamed Ali, watangajwe nk’umukinnyi w’ibihe byose w’ikinyejana cya 20 yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Phoenix-area, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize indwara z’ubuhumekero yari amaranye iminsi. Umuvugizi w’umuryango we Bib Gunnell yatangarije ikinyamakuru NBC ko Ali yaraye yitabye Imana nyuma y’iminsi yivuriza ataha muri ibi bitaro, ejo akaba yarajyanywe kwa […]Irambuye
*Umuhanda uhuza Karenge na Kigali wangiritse ngo wahungabanyije ubuhahirane Mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, abaturage bagera kuri 99% batunzwe n’ubuhinzi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’izuba ryatangiye kuva hakiri kare, kuko ngo bishobora kuzahungabanya ikijyanye n’umusaruro. Umurenge wa Karenge utuwe n’abaturage basaga 24 000, ngo hafi 99% batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Muri uyu murenge higanje ubuhinzi […]Irambuye
Mu Rwanda naho ibiza mu mezi hagati y’abiri n’atatu byakoze ibara, bihitana abantu hafi 100 byangiza byinshi birimo amazu y’abantu n’imirima yabo. Abakora iby’iteganyagihe bavuga ko bifitanye isano na El Niño baburiye abantu mu ntangiriro z’uyu mwana no mu mpera z’ushize. Ku isi yangije byinshi isiga abarenga miliyoni 200 bashonje nk’uko bitangazwa na UN. El […]Irambuye
Nyanza/Gatagara – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba wari uhugarariye Minisitiri w’Intebe mu birori byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara yasezeranije abari aho ko Minisiteri ye hamwe na Minisiteri y’ubuzima bari kwigira hamwe n’abacuruza insimburangingo n’inyunganirangingo mu Rwanda uko ubwisungane mu buzima ‘Mutuelle de Santé’ bwajya […]Irambuye
Kirehe – Ibitaro by’Akarere ka Kirehe bihomba miliyoni ebyiri buri kwezi kubera abarwayi babigana badafite ubwishingizi bamara kuvurwa bakagenda batishyuye bigatera igihombo ibitaro. Dr. Ngamije Patient w’ibitaro bya Kirehe avuga ko ibitaro bidashobora kwanga kuramira ubuzima bw’umurwayi wese uje abigana. Dr. Ngamije yagize ati “Ntabwo twareba cyane kuri izo miliyoni ebyiri duhomba ahubwo tureba cyane […]Irambuye
Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa yine n’igice (10h30), mu murenge wa Bugarama aho imodoka ya Hiace RAB 307 M yajyaga mu murenge wa Bugarama yagonze abanyamagare babiri bari imbere yayo, umugenzi wari uhetswe ku igare ahita ahasiga ubuzima. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyage Mutangana Jean Marie Vianney yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yahitanye […]Irambuye