Digiqole ad

Ku mitungo y’abarundi birukanywe mu Rwanda, AU Summit, FDLR…- Mushikiwabo

 Ku mitungo y’abarundi birukanywe mu Rwanda, AU Summit, FDLR…- Mushikiwabo

Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yasubije ibibazo yabajijwe ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibera mu Rwanda mu kwezi gutaha, ku nyeshyamba za FDLR n’imanza za Jenoside n’ibyerekeranye n’Abarundi birukanywe mu Rwanda n’imitungo yabo.

Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n'abanyamakuru ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri
Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru ku gasusuruko kuri uyu wa kabiri

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izatangira tariki 10 kugera 18 Nyakanga.

Yatanze icyizere ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga inzu izwi nka ‘Kigali Convention Center (KCC)’ izakira inama nkuru nkuru izaba yuzuye.

Mushikiwabo yavuze ko Ikompanyi y’Abanyaturukiya irimo gusoza imirimo yo kubaka KCC kandi kandi ngo na Hoteli ya ‘RadsonBlue’ izakoreramo nayo yamaze kwitegura, ngo barimo gushyiramo ibikoresho bya nyuma gusa.

Ati “Nakwemeza ko Kigali Convention Center izaba ifunguye imiryango kuva mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga,…Turimo gukurikirana umunsi ku munsi iyi mirimo kubera urwego rw’abashyitsi n’umubare w’abashyitsi bazaba bari mu Rwanda muri iriya nama.”

Uretse inama zizabera muri ‘Kigali Convention Center’, izindi ngo zizabera mu cyanya cyahariwe inama muri ‘Camp Kigali’ no muri za Hoteli zinyuranye.

Ku itariki 10 Nyakanga, hazabanza inama ku rwego rwa ba Ambasaderi; Hagakurikiraho iyo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, n’inama zizahuza ba Perezida banyuranye b’ibihugu bya Afurika ku matariki 16, 17, na 18 Nyakanga ari nabwo inama izasozwa muri rusange.

Iyi nama izigirwamo byinshi bireba iterambere ry’umugabane wa Afurika n’abawutuye muri rusange.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ku ikubitoro hazigwa uko hakwihutishwa kwishyirahamwe kw’umugabane wa Afurika no koroshya urujya n’uruza ku mugabane. Bizaba umwanya wo kumurika ku mugaragaro impapuro z’inzira ‘Passport’ Nyafurika ya mbere (African Passport).

Min.Mushikiwabo ati “Turashaka uburyo twakwihutisha kandi tukorohereza mu buryo bushoboka urujya n’uruza rw’abantu (free movement) ku mugabane wa Afurika. U Rwanda nk’uko mubizi ni igihugu cyumva akamaro kwishyirahamwe,…Dukeneye gucuruza hagati yacu. Birakomeye guteza imbere ubucuruzi hagati y’abanyafurika utabanje korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Iyi nama kandi ngo izaniga ku burenganzira bw’umugore n’iterambere ryabo ku mugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu bya Afurika kandi ngo bazigira hamwe uburyo Afurika yagira ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda n’imishinga inyuranye y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ufite.

Hazigwa kandi ku gukusanya ubushobozi bwo gushyigikira ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ibindi.

Muri iyi nama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe kandi ngo hazanatorwa abayobozi ba za Komisiyo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ababungirije, barimo n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (chairperson of African union commission).

Minisitiri Mushikiwabo atangiye gusubiza ibibazo by'abanyamakuru
Minisitiri Mushikiwabo atangiye gusubiza ibibazo by’abanyamakuru

Ku kibazo cy’Abarundi barimo kwirukanwa mu Rwanda

Avuga ku kibazo cy’Abarundi birukanywe mu Rwanda, Mushikiwabo yavuze ko impamvu u Rwandabirukanye ari uko nta cyangombwa na kimwe bari bafite kibemerera kuba mu Rwanda, kandi ngo n’imibare yabo yari myinshi.

Ati “Mu ntara zegeranye n’igihugu cy’iburundi wahasangaga abantu benshi utazi niba baraje kuba mu gihugu, niba baraje gukora, niba ari impunzi, badafite uburyo bugaragara bari mu gihugu, nicyo cyabiteye.”

Min.Mushikiwabo yavuze ko gahunda yo kubirukana ahubwo itarangiye kuko ngo bigikomeza.

Ati “Habanje kugenda umubare munini ariko twakomeje kureba n’abandi bafite status itumvikana,…Iyo bidahari (ibyangombwa) kandi imibare y’abantu ari myinshi cyane hashobora kuzamo n’ibibazo by’umutekano, niyo mpamvu twifuje ko abo Barundi bari mu gihugu mu buryo budasobanutse basubira mu gihugu cyabo kandi ndumva baragiye mu gihugu cyabo nta kibazo numvise kuva bagenda.”

Ku kibazo cy’imitungo basize mu Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ari ukubiganiraho, ibihugu byombi bikumvikana.

Ati “Ni nk’uko hari Abanyarwanda benshi babaga mu Burundi batashye mu Rwanda nyuma ya Jenoside, twamaze igihe tubiganira na Leta y’u Burundi, abasizeyo amafaranga,…Icyangombwa ni ukutabibambura, ibyo bifite uko biganirwaho hagati y’ibihugu nta kibazo.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibiganiro n’ibihugu byakwakira impunzi z’Abarundi ziri mu Rwandango biracyakomeje, gusa nta gihugu cyari cyemera kuzakira, dore ko ngo ibyinshi ari ibyakure kandi bikaba binafite ibindi bibazo by’impunzi. Nyuma y’uko u Rwanda rushinjwe gufasha no gutera inkunga umutwe ushaka gutera u Burundi, u Rwanda rwari rwatangaje ko rushaka ikindi gihugu cyazakira.

Yavuze ko FDLR uko yaba iri kose ari umutwe uteye ikibazo ku Rwanda
Yavuze ko FDLR uko yaba iri kose ari umutwe uteye ikibazo ku Rwanda.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, Mushikiwabo yabajijwe ku bibazo bya FDLR bifitanye isano no kongera kuyigabaho ibitero, gucikamo kabiri byayivuzwe, n’ibindi binyuranye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga igisa nk’imikino ya politike y’igabanyuka ry’abarwanyi ba FDLR, ibitero biyigabwaho, n’ibindi binyuranye ngo byose ntibikuraho ko FDLR ari umutwe mubi kandi u Rwanda rubona nk’ikibazo.

Yavuze ko ibibazo bya FDLR birimo Politike nyinshi kubera ibihugu bikomeye biyishyigikiye, ngo igikuru ni uko u Rwanda ruhora rwiteguye ku buryo itahungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Icyumba cyarimo abanyamakuru benshi
Icyumba cyarimo abanyamakuru benshi

Ku mubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze imyaka itatu utameze neza, Min.Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kunagura umubano n’ubwo hari ibitaratungana neza.

Yavuze ko kugeza n’ubu u Rwanda rugitegereje ko Afurika y’Epfo itanga uburenganzira ku Banyarwanda bose bwo kubona ibyangombwa ‘Visa’ byo kujya muri Afurika y’Epfo.

Ku kibazo cy'imitungo y'Abarundi birukanywe mu Rwanda avuga ko cyaganirwaho n'ibihugu byombi
Ku kibazo cy’imitungo y’Abarundi birukanywe mu Rwanda avuga ko cyaganirwaho n’ibihugu byombi
Abanyamakuru bari bafite ibibazo byinshi byo kubaza ushinzwe ububanyi n'amahanga by'u Rwanda
Abanyamakuru bari bafite ibibazo byinshi byo kubaza ushinzwe ububanyi n’amahanga by’u Rwanda
Imbere ya Camera arasubiza ibinyamakuru
Imbere ya Camera arasubiza ibinyamakuru.

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Minister ntagakabye FDLR Kabarebe yatubwiyeko nta saha nimwe yamara ku butaka bw’uRwanda none yahindutse ikubazo gute? Perezida wa repubulika nawe aherutse kwivugirako aribwaribwa nuko FDLR itinze gutera ngo tuyikanire uruyikwiye none Mushikiwabo ngo FDLR ni ikibazo gikomeye? Ariya mabandi ni nde ateye ubwoba cyangwa ikibazo hano mu Rwanda? Ntawe rwose nakomeze aburabuze abakongomani ariko yibagirwe uRwanda. Nashaka gutaha ni ukubanza kumanika amaboko ubundi akabona kwinjira mu gihugu. Ese ibihugu bishyigikiye izo nkozi z’ibibi ni ibihe ngo nabyo bifatirwe gahunda?

    • Ubwishongozi mugira…kera inkotanyi zitera banjyaga bavuga ngo inkotanyi ntizatsinda abasirikare ba Habyara, ngo kuko zirya impungure ntizirye inyama Buri munsi nkabo… uko yaba angana kose aba ari danger! Ubu se umubu ko ari gatoya cyane ntukubuza gusinzira….wareba nabi ukakohereza mubitaro?

      • Mano ihangane siwowe wenyine ufite abafana ariko muzapfana ipfunwe! bura guhaguruka ngo ukore ngo urindiriye FDLR? uri mano koko ariko yinanga

    • Uyu wiyise “Mobile”ubwo rero ngo nawe yajimije!,impamvu Fdlr iteye ubwoba s’uko ifite ingufu za Gisirikale ahubwo n’uburozi bwayo igaburira akarere naho kugereranya inkotanyi byo bireke abarwanya ubutegetsi bose siko batsinda urugero ni Savimbi.

    • uri mobile koko!!!

  • umva wowe wiyise mano wigereranya inkotanyi ninterahamwe kuko inkotanyi zari zifite impamvu zirwanira kugaruka mugihugu ariko izo nyagwa zinterahamwe uburanira ntampamvu zifite nimwe zirwanira

    1- inkotanyi zabuzijwe gusubira mugihugu cyazo nabakirimo baricwa
    2- zirukanywe zinyazwe ibyazo byose kandi zizira ubusa
    3- ivangura rikabije harimo nokwicwa
    4- Ntamahoro yari mugihugu
    naho intera hamwe zawe birirwa bazisaba gutaha zikanga izifite amapeti baraziyasubiza none nawe ngo umubu uryana arimutoya???
    ahubwo ikuremo ubuterahamwe urebe uko ibintu biri

    • @james, interahamwe or inkotanyi bose nabanyarwa. Ikibazo tutumva “kuki bose badatuza uwakoze ibyaha akabihanirwa, ubundi abaturarwanda bakiberaho mumahoro?” Buri muntu ugiye mwishyamba kubayo aba afite impamvu yemera ko ari ukuri bituma yumva yakurwanira( bitavuze ko abandi baba babona ko ari ukuri koko). Twakabaye guta umwanya dushaka uko abaturwanda babaho neza batikanga za ibibazo ,birimo inzara, indwara, interahamwe… tureka kubeshya kuko abanyarwanda bakunda kubeshya kdi nubwo bituma tugaragara neza hanze, mwo imbere tuba twarazahaye, hari abantu benshi bishwe murwanda Kimbaye Buri wese wabuze uwe muburyo nkubwo bwose abonye ubucamanza butabogamye. Interahamwe nta mbaraga zifite kdi ntamunyarwanda ubona iterambere rihari wakwifuza Indi ntambara. Ibikenewe bizakorwe batahe abakoze ibyaha Bahanwe.

    • Wowe James Mano wamwumvise nabi nta buterahamwe afite, ahubwo sesengura ibyo uwiyita mobile yandika!! Soma witonze naho MANO uramurenganya

  • ARIKO MWITIRANYA ABAHARANIYE UBURENGANZIRA BWABO NIMBURAGASANI ZINTERAHAMWE GUTE? MWIBAZA KO IMBARAGA ZABATSINZE ZAGIYEHE ?ZIKUBYE INSHURO IGIHUMBI.

  • Nta kintu nakimwe kivugwa mu Rwanda batavuze FDLR, ariko uziko burya ishobora kuba ikomeye tutabizi? Muzambwire umuyobozi wese uhura nitangazamakuru ntavugemo FDLR?

  • Ndi president wa rep, nakora ibishoboka FDRL ikavaho, kabone niyo nagira ibyo mbemerera bituma mbiyegereza. Ndabizi muravuka muti ni abajenocidaires, ni abanzi , ni haduyi , ni ennemies. Nanjye niko mvuga ariko reka mbabwire ko front the experience nabonye mu rwanda nahandi kwisi nuko inyeshyamba zisungwa nundi wese wakurwanya ngo agukureho.
    niBA muzica amazi, uko tuzatera imbere muruhando rwiterambere, uzabaho atishimishye azasanga FDRL. hariho igihe kigera rero leta zifite ingufu mwagirana ibibazo bagashyigikira izo nyeshyamba zikagukuraho. Niyo mpamvu igihugu kidatuza gifite inyeshyamba.
    naho propaganda zo kubasebya kuvuga ko badafatika niyo baba babiri bahuje umugambi bagambiriye kuturwanya dukwiye kubitekerezaho.
    Igihe twazitereye ko zitashize? bivuze ko hari abaziha backup, muri africa nta nyeshyamba zitagira ibihugu bizisupporting, so abanyapolitique mushobora kumanura kubiciro mukazizana mu rwanda ubundi tukazazikira nkuko izindi cata tuzikina ariko zavuyeho.

    • @Kamana wimurenganya ntako atagize,Kimiya XXXXX umubare ntiwawubara kandi aho ingabo zu Rwanda zifatanyije niza Kongo, Ongeraho CNCD,M23 byose habaga harimo abanyarwanda bashinzwe guhiga ikitwa FDLR muri Kongo hose, ubu hashize imyaka irenga 20.Uramva harikindi koko atakoze?

  • ewana bariyabantu nibeshyi baracyahari ahubwontibatubwiza ukuri ngobataduca intege kotubarasa ntibashireho badutera tukabura nuwodufata ahubwonukoduhora tuimaso nahubundi batumereranabi bariyabantu umenya bafite ubaterinkunga igihetwahereye turwana nabo badashiraho aha nakumirr burimunsi FDLR turabirambiwe

  • Mbega abantu tugifite mugihugu? niba bana kirimo; nka MANO koko murumva atarabuze aho aca yakabaye azirimo? Sha mukomeze murote kumamanywa ngo murashyikirana, si ngaho mwatangiye kuryana!!

  • murambabaza kugereranya FDRL n’INKOTANYI

  • Ndabona hafi ya mwese mufite ibitekerezo byiza.Ariko se ko mwirengagiza amateka? Urugiye kera ruhinyuza intwali.Niba barwanira ukuri bazatsinda.Ariko niba natwe turi mukuri tuzatsinda.Ubu turi mu ntambara itoroshye kandi igeze ku ndunduro.Ese ko n’umwana wundi nawe ibyara umuhungu, biramutse bihindutse twamera dute?Aho ntiwasanga twitana bamwana?padiri niwe ukunda kuvuga ngo ibihe bihora bisimburana iteka.None bariya dusenyera ,twamariye mu bihome,twahaye akato,twise ba ruvumwa,tukabangaza,tukabasiga urubwa tubaha amazina mabi,n’ibindi ntavuze,none umunsi umwe bazabona ijambo twazajya he?Uziko kera intozi zajyaga zidutera mu nzu tukayisohokamo tukarara hanze!Hari ijoro rimwe abanyarwanda bazarara hanze kandi aribo babyiteye.Nimureke tworoherane.Dukunde abanzi bacu nabo bazadukunda ntakabuza.Natwe ntituri shyashya.

Comments are closed.

en_USEnglish