Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, atsinzwe na Misiri 1- 0, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Ikipe y’u Rwanda, yari yagerageje kwihagararaho cyane, mu gice cya mbere cy’umukino, aho kapiteni wabo Savio Nshuti Dominique yahaye imipira itatu Biramahire Abedi, ariko ntiyashobora gutsinda igitego. Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kayiranga Baptiste yagaragazaga inyota y’igitego, babona ‘Corner’ […]Irambuye
Hashize imyaka ine hubakwa Hotel yitwa DOVE y’itorero ADEPR mu Rwanda iherereye ku Gisozi, nyuma y’uko bisa n’ibinaniranye kuyubaka byabaye ngombwa ko hitabazwa amafaranga y’Abakristo kuko ngo niyuzura izajya yinjiriza amafaranga menshi iri torero. Gusa bamwe mu bakristo bavuga ko ayo mafaranga bayakwa ku ngufu kandi nyamara hari urusengero ruherereye i Gihundwe rumaze imyaka 16 […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari igikorwa cyo gupima igituntu ku bana biga mu mashuri yisumbuye banakangurirwa kukirinda, iyi gahunda imaze icyumweru igamije gusobanura indwara y’igituntu ku banyeshuri, abayitangije bavuga ko atari uko cyabaye icyorezo ahubwo ari ukongera abantu ubumenyi kuri iyi ndwara. Ibi birigukorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abafatanyabikorwa bayo aho barimo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane abaturage bo muri centre ya Gitwe bagejejweho amazi meza yafunguwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango. Abaturage b’aha bavuze ko iki ari igikorwa kiza kuri bo kuko bari bamaze igihe kinini basaba ko bagezwaho amazi meza. Centre ya Gitwe no mu nkengero zayo abaturage baho bakoreshaga amazi bavomaga ku iriba ryacukuwe cyera ngo rijye […]Irambuye
Uyu muhanzi umaze igihe kirekire mu byo kuririmbira Imana asaba abahanzi bagenzi babikora ko umuhanzi w’indirimbo z’Imana by’ukuri atagomba guharanira kuba icyamamare n’umukire ahubwo agomba guharanira ko ubutumwa atambutsa buba busingiza Yesu/zu na Se wo mu Ijuru. Kuri we ngo umuhanzi wa ‘Gospel’ nta kindi akwiye kwamamaza uretse urukundo Imana yakunze abantu ikemera kuboherereza umwana […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Umuryango utegamiye kuri Leta “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(ACPCR)” watangaje ko usaba abanyarwanda kuwushyigikira mu gikorwa cyo gufasha Alain na Daphrose Gauthier gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu burayi n’abari kuburanira mu Bufaransa. Ku bushake no mu bushobozi bwabo ‘couple’ ya Alain na Daphrose Gauthier […]Irambuye
Kigali – Inyandiko iriho umukono na cachet iramenyerewe cyane mu Rwanda kandi ifatwa cyane nk’umwimerere, cachet kimwe n’impampuro za borderaux zo ku ma Bank mu Rwanda ngo bishobora gucika vuba kubera ikoranabuhanga rya Public Key Infrastructures (PKI) rigiye kwinjizwa aho ibi byakoreshwaga cyane. Byatanagajwe kuri uyu wa kane na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ubwo habaga inama […]Irambuye
Iranzi Jean Claude ukomeje kwitwara neza mu ikipe ya APR FC nyuma ya AZAM iheruka kumushaka, ubu na Gor Mahia iri kumwifuza nk’uko umunyamabanga wayo abyemeza. Iranzi Jean Claude ukina hagati ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ye (7), biyifashije gukomeza kuyobora urutonde by’agateganyo. Nyuma yo guhindurirwa umwanya akava ku gusatira aciye ibumoso, […]Irambuye
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Senegal, Aliou Cissé yahamagaye abakinnyi 23 bazakina umukino wa gicuti n’u Rwanda, ndetse n’umukino yo guhatanira itike yo kujya mu mikino nyafurika ‘CAN 2017’. Umukino wa gicuti wa ‘Lions de la Telanga’ za Senegal n’Amavubi y’u Rwanda uzabera i Kigali tariki 28 Gicurasi. Hanyuma uwo bazahuramo n’Abarundi ube tariki 04 Kemena. […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kicukiro bo mu murenge wa Kanombe bahuguwe ku kunoza serivisi baha abaturage babagana. Bamwe muri bo banenze ko hari ahari ubufatanye bucye mu gufata ibyemezo bikadindiza ibyo bakora. Urwego rw’Umudugudu nirwo rwego rw’ibanze umunyarwanda asabiraho serivisi zinyuranye, abantu bamwe binubira imitangire ya serivisi z’ibiro bimwe […]Irambuye