Digiqole ad

Mutuntu, Umurenge WONYINE wa Karongi udafite amashanyarazi…

 Mutuntu, Umurenge WONYINE wa Karongi udafite amashanyarazi…

 ‘Nta muriro nta terambere’ niko Perezida Paul Kagame yasubije umuyobozi w’Akarere ka Karongi wari umugejejeho imbogamizi z’Umurenge wa Mutuntu udafite amashanyarazi, ubusanzwe utaranAyigeze. Ni igisubizo cyari gikubiyemo ko byihutirwa nk’uko iterambere rikenewe byihutirwa. Umunyamakuru w’Umuseke yasuye uyu murenge wa Mutuntu…

Aha ku kagezi ka Mbirurume niho hari hubatse urugomero rwatangaga amashanyarazi kuri centre de sante, rwapfuye mu myaka ine ishize ntirwasanwa
Aha ku kagezi ka Mbirurume niho hari hubatse urugomero rwatangaga amashanyarazi kuri centre de sante, rwapfuye mu myaka ine ishize ntirwasanwa

Mu murenge wa Mutuntu ni kure mu cyaro uturutse mu mujyi wa Karongi ugana mu majyepfo, ufata umuhanda ugana mu Gisovu uciye mu murenge wa Rwankuba, ugafata Umurenge wa Twumba ukinjira mu murenge wa Mutuntu kuri centre y’ubucuruzi bita ku Mukungu, ni urugendo rukomeye rw’amasaha arenga gato abiri n’imodoka mu muhanda w’igitaka.

Ukinjira aha ku Mukungu wakwibaza ko hari amashanyarazi kuko insinga ziramanitse, ibiti bizitwara birahari, amazu amwe n’amwe afite insinga z’amashanyrazi n’amatara mu nzu. Nyamara aha hantu nta mashanyarazi ahari hashize imyaka ine. Ayo bahoranye nayo ntiyari ayabo.

Baheruka amashanyarazi bavanaga kuri barrage yubatswe n’abapadiri mbere ya Jenoside ku kagezi ka Mbirurume, barrage yatangaga amashanyarazi yo gukoresha cyane cyane kuri centre de sante ya Mukungu n’inkengero zayo. Ubu iyi barrage yarapfuye hashize imyaka ine, abapadiri bayubatse baragiye, ubuyobozi nabwo ntibwasannye iyi barrage ngo ikomeze gukora birambye, bimwe mu bikoresho byayo byaribwe.

Abaturage bakenera serivisi zinyuranye nk’ibyangombwa (urugero icyangombwa ubundi kishyurwa amafaranga 500) bajya  kubyandikisha ahitwa Twumba hari amashanyarazi ni urugendo rwa moto rubasaba gutanga nibura 5 000Rwf cyangwa se kugenda n’amaguru nubwo ari kure cyane kandi hari imisozi igendetse nabi. Iki cyangombwa cya 500Rwf kikaba cyahagarara umuturage arenga ibihumbi bitanu.

Nta Banki ihari, SACCO ya Mutuntu ikoresha uburyo bwa gakondo, guhemba abakozi buri gihe ni nyuma byatinze kuko bijya gukorerwa ahari amashanyarazi mu birometero bitari munsi ya 25.

Kuri centre ya Mukungu nta wogoshesha imashini y’amashanyarazi, nta basudira ibyuma, nta babaji bafite ibikoresho bikwiriye usibye ibya gakondo. Aha kuri centre hari umuntu ufite ka ‘generateur electrique’ acana kuwa mbere ku munsi w’isoko, icyo gihe nibwo abantu baza gushaka umuriro wa za telephone zabo (battery charging), bakishyura.

Abantu bacye cyane nibo bava nk’i Karongi bakaza bakarara i Mutuntu kuko kuri iyi centre ya Mukungu amacumbi y’abashyitsi yonyine ahari ari kwa Padiri, aha ni ibyumba bitatu gusa, iyo byuzuye ubwo nugutaha cyangwa ugacumbika mu baturanyi, ibi byumba nabyo nta mashanyarazi bifite uharaye (umunyamakuru w’Umuseke yaharaye ijoro ryakeye) acana bougie. Akishyura 2 000Rwf ku ijoro.

Ibikoresho byinshi by'uru rugomero byaribwe
Ibikoresho byinshi by’uru rugomero byaribwe

Ikizere cyo kuhageza amashanyarazi ni gike

Claude Gaparake ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge yabwiye Umuseke ko iyo bakeneye serivisi z’amashanyarazi byihutirwa hari ubwo bajya kuvumba kuri centre de sante ya Mukungu, aha niho honyine hari ‘paneau solaire’. Gusa ngo umuzungu uhayobora akunda kubirukana akababwira ko kuri iki kigo atari kuri MINALOC.

Nyamara mu biro by’Umurenge hari za mudasobwa bahawe ariko zidakora kuko nta mashanyarazi. Bakaba basaba nibura ko  biro y’Umurenge yahabwa za ‘paneau solaire’.

Iterambere risa n’iridashoboka muri uyu murenge mu gihe nta mashanyarazi arahagera nk’uko na Perezida Kagame yabivuze ubwo aheruka gusura abaturage mu Mubuga aha i Karongi.

Damien Dusingizimana ushinzwe REG ku rwego rw’Akarere ka Karongi avuga ko babizi ko Mutuntu ari Umurenge udafite amashanyarazi bigatuma abaturage badatera imbere. Ariko ngo bafite gahunda yo kubaha umuriro uturutse ku musozi wa Karongi ku minara (za Gisovu) gusa nabyo ngo ni ibintu bihenze cyane kuko kuvayo ujya i Mutuntu ari kure cyane.

Uyu mugabo witwa Ndungutse yaje gucuruza inkwi ku isoko ku Mukungu, yabwiye Umuseke ko kuva ku gihe cya ba Burugumesitiri kugeza kuri ba Mayor b'iki gihe nta muyobozi arabona wabasuye aha iwabo Mutuntu
Uyu mugabo witwa Ndungutse yaje gucuruza inkwi ku isoko ku Mukungu, yabwiye Umuseke ko kuva ku gihe cya ba Burugumesitiri kugeza kuri ba Mayor b’iki gihe nta muyobozi arabona wabasuye aha iwabo Mutuntu
Ku biro by'Umurenge wa Mutuntu insinga zirahari, yewe na antenna ta Televiziyo
Ku biro by’Umurenge wa Mutuntu insinga zirahari, yewe na antenna ta Televiziyo

5

Ku mazu menshi muri iyi centre ikizere bari bahawe cyatumye bakora 'installation' y'amashanyarazi
Ku mazu menshi muri iyi centre ikizere bari bahawe cyatumye bakora ‘installation’ y’amashanyarazi
Maze agacomekera abantu za telephone zabo ziba zashizemo umuriro bakamwishyura bakagenda, bagakora icyo kuwukoresha neza uwo baguze kuko uba ugomba kumara iminsi
Maze agacomekera abantu za telephone zabo ziba zashizemo umuriro bakamwishyura bakagenda, bagakora icyo kuwukoresha neza uwo baguze kuko uba ugomba kumara iminsi
Muri centre yo ku Mukungu ku munsi w'isoko hari umuntu ufite 'generateur electrique' acana
Muri centre yo ku Mukungu ku munsi w’isoko hari umuntu ufite ‘generateur electrique’ acana
i Karongi
i Karongi mu burengerazuba
Umurenge wa Mutuntu uhana imbibi n'Akarere ka Nyamagabe
Umurenge wa Mutuntu uhana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe

Photos/S.Ngoboka/Umuseke

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Umuseke niho hantu umuntu afungura yizeye kubona inkuru ifite akamaro
    Rwose mukwiye igihembo, iyi nkuru aho yadusanze yatumye abayobozi ba REG aho iburengerazuba batangira gutekereza icyo bakora.
    Ibi byonyine birahagije, Umuseke muri ingirakamaro

  • Ni byiza ko mwakoze iyi nkuru kuko aha niho nvukiye ndahakurira ndetse ndanahaba, ariko mubyukuri hari aho mwabeshye ariko ntago mwatannye cyane kuko nk’ urugero nkaho mwavuze ko abazungu b’abapadri aribo bahubatse mu myaka ine ishize siko biri ahubwo hubatsswe n’aba zungu mbere ya Genocide ariko nyuma Akarere kongeye gusana urwo rugomero ruracana ariko bikajya bigora ko umuriro uboneka nkuko bikwiriye kyuko wari muke ugomba gucanira Centre y’ubucuruzi yo ku mukungu, centre de sante , ES Mukungu, Paroisse catholique, ku murenge ndetse nabandi baturage batuye hafi ya cntre y’ubucuruzi ya Mukungu. niyo mpamvu mwasanze insinga zimanitse ku ma poto ndetse hariho n’aamasinga ndetse n’amatara ari mu mazu aho ku mukungu ni uko bacanaga ariko kuko barrage electrique yavaga ku mugezi isaba byinshi kandi bo ntago byabashobokeraga.nta promesse nimwe yigeze ihabwa abanya MUTUNTU yo kubaha umuriro. ikindi ntago iriya barrage yari iri ku mugezi wambirurume ahubwo iri Ku mugezi wa Gatare wiroha muri mbirurume hepfo gato yaho mwasanze iriya barrage yubatse. gusa mwabaye intwari kugera hariya hantu wenda wasanga mugihe kitari icy kera wasanga umuriro uzahagera.

  • Umuseke murakora kuvuganira akarare ka Karongi cyane cyane iriya mirenge itagira kivugira kuba hari utuntu ducye mwahushije mu nkuru ya MUTUNTU ni ibisanzwe kandi ntibyatesheje ibitekerezo biyikubiyemo kuba impamo. Ahubwo muzadufashe kugaya umuyobozi wa REG Karongi wavuzeko ko kugeza umuriro MUTUNTU ngo bigoye kuko ari kure. Muzamutubarize ngo ni kure y’iki? Ahafi mu Rwanda kuri we, ni hehe? Nategereza ko haba hafi bizamugora kuko imisozi yaho itimuka. Nakore neza inshingano ze kandi si izoroshye n’izikomeye zirimo. Murakoze

  • mubyukuri birababaje cyane ko njye naje kwibaza niba ahahantu umukuru w’igihugu yaba ahazi,nkurikije umurava agira nemezako atazi ibibera muri uyumurenge ariko rwose turatabaza kuko ntugo byoroshye ,JYE NARAHAVUKIYE ARK NARANSHOBEWE PEEE!!!!!!!!!!!

    1.gucanginga telephone ni amafaranga(200rwf)
    2.kubona amafaranga kubayacuruza (urugendo n’amaguru rungana n’amasaha 3)
    3.machine laptop uyifite arayibika (ntamuriro)
    4.n’ibindi byinshi biruta imbogamizi umunyarwanda atakwibwira kuko birarenze
    “GUSA KEREKA NYAKUBAHWA PREZIDENT ‘PAUL KAGAME ‘ADUTABAYE”

  • mubyukuri birababaje cyane ko njye naje kwibaza niba ahahantu umukuru w’igihugu yaba ahazi,nkurikije umurava agira nemezako atazi ibibera muri uyumurenge ariko rwose turatabaza kuko ntugo byoroshye ,NJYE NARAHAVUKIYE ARK NARASHOBEWE PEEE!!!!!!!!!!!

    1.gucanginga telephone ni amafaranga(200rwf)
    2.kubona amafaranga kubayacuruza (urugendo n’amaguru rungana n’amasaha 3)
    3.machine laptop uyifite arayibika (ntamuriro)
    4.n’ibindi byinshi biruta imbogamizi umunyarwanda atakwibwira kuko birarenze
    “GUSA KEREKA NYAKUBAHWA PREZIDENT ‘PAUL KAGAME ‘ADUTABAYE”

Comments are closed.

en_USEnglish