Mohamed Ali umukinnyi w’ibihe byose yitabye Imana
Mohamed Ali, watangajwe nk’umukinnyi w’ibihe byose w’ikinyejana cya 20 yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro bya Phoenix-area, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize indwara z’ubuhumekero yari amaranye iminsi.
Umuvugizi w’umuryango we Bib Gunnell yatangarije ikinyamakuru NBC ko Ali yaraye yitabye Imana nyuma y’iminsi yivuriza ataha muri ibi bitaro, ejo akaba yarajyanywe kwa muganga arembye cyane.
Ali wegukanye umwanya wa mbere ku isi inshuro eshatu mu iteramakofe mu kiciro cy’abaremereye yitabye Imana ku myaka 74.
Mohamed Ali yari amaranye kandi imyaka 30 indwara yitiriwe Perkison yambura ubushobozi imitsi igatera gususumira bikabije no gutuma umuntu avuga arandaaga.
Mohamed Ali yabaye intangarugero n’intango yo gutekereza cyane ku rubyiruko rw’Abanyamerika ubwo mu myaka ya 1960 aho yari ‘champion’ ukiri muto, yanze kujya mu ntambara ku ruhande rw’ingabo za USA muri Vietnam.
Yaranenzwe cyane ariko abihagararamo gitwari, avuga amagambo akomeye yo kwamagana intambara. Ni umugabo wari wararenze imitima mibi y’irondaruhu, inzangano zishingiye ku myemerere kandi wagaragazaga ibitekerezo by’ubwenge n’ubworoherane birenze iby’umukinnyi w’iteramakofe usanzwe.
Yavutse mu 1942 mu mujyi wa Louisville, Kentucky mu muryango uciriritse yitwa Casius Clay, atangira iteramakofe afite imyaka 12, mu 1960 yahagarariye US mu mikino ya Olempike i Roma aho yabaye umukinnyi wigaragaje neza kurusha abandi (champion) mu bafite ibiro bigereranyije.
Mu 1963 yashimye bimwe mu bitekerezo bya Malcolm X baba inshuti zikomeye cyane ndetse aninjira mu idini ya Islam ahindura izina.
Muri uyu mwaka igihangange Sonny Liston wari ufite ikamba rya “World Heavyweight Champion” yemeye gukina n’uyu musore w’imyaka 21 wari ufite ubuhanga. Bakinira Miami Beach, Florida.
Ali yamutsinze kuri “knock out ” kuri round ya gatandatu maze amwambura iri kamba ahita atangaza ati “I am the World’s Greatest” (agaragaza ko ari we uza ku isonga ku isi muri uyu mukino).
Iri kamba yarirwaniye izindi nshuro esheshatu aritsindira harimo n’indi nshuro yatsinze Sonny Liston mu 1965 amutsinze kuri Knock out noneho kuri round ya mbere.
Mu 1967 yahakaniye igisirikare cya Amerika cyari cyamushyize ku rutonde rw’abasore bagomba kujya kurwanira igihugu mu ntambara muri Vietnam. Yatangaje ko abanzi be atari AbaVietkong ahubwo ko abanzi be ari abazungu basaritswe n’irondaruhu.
Ibi byaje gutuma anamburwa uburenganzira bwo gukina iteramakofe muri USA, aza kubusubizwa mu 1972 nyuma yo kujya mu nkiko.
Mu 1975 Ali yakinnye na Joe Fraiser muri Madison Square Garden, New York mu mukino wiswe ‘Fight of the Century’ Joe yamutsinze nyuma ya Rounds 15. Niyo yari inshuro ya mbere Mohamed Ali atsinzwe mu iteramakofe ry’ababigize umwuga.
Uwo mwaka Ali yatsinze Joe yisubiza ikamba mu mukino wiswe ‘Thrilla in Manilla’.
Undi mukino ukomeye atazibagirwamo ni “Rumble in the jungle” wabereye i Kinshasa hahose ari muri Zaire ku butumire bwa Perezida Mobutu Sese Seko. Atsinda George Foreman wari igihangange nawe mu mukino warebwe ku mateleviziyo henshi ku isi.
Ali yakomeje kurwana ku ikamba rye kugeza mu 1978 ubwo yatsinzwe n’umusore wari ukiri muto Leon Spinks maze umwaka ukurikiyeho ahita asezera mu iteramakofe afite imyaka 37.
Mu 2005 Perezida George Bush yamwambitse umudari w’icyubahiro mu guharanira ubwisanzure.
Iwabo Louisville hubatswe centre y’umurage we.
Nubwo ubuzima bwe butari bumeze neza yakomeje kugaragaza kudapfana ijambo kuko nko mu mwaka ushize aho yari iwe, Phoenix, Arizona yatangaje ko anenga cyane ibitekerezo bya Donald Trump ku idini rya Islam no ku kibazo cy’ababa muri USA badafite ibyangombwa.
Imihango yo kumushyingura iri gutegurwa mu mujyi avukamo wa Louisville muri Leta ya Kentucky.
Abantu benshi ku isi ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije kuruhukira mu mahoro, kandi bazakomeza kumwibuka nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mikino yose.
UM– USEKE.RW