Kuri uyu wa kane, Police y’u Rwanda yizihije imyaka 16 imaze itanga serivisi zo kurinda no guha umutekano abanyarwanda n’ibyabo. Kuri uyu munsi Mary Gahonzire wahoze ari Komiseri mukuru wungirije mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, yagaragaye yambaye imyambaro n’amapeti ya Police y’u Rwanda, aho yahoze mbere yo kujya muri RCS. Mary Gahonzire, kugeza mu 2008 […]Irambuye
Urwego rushinzwe amategeko rw’impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda(NUDOR),rwabwiye abanyamakuru ko ubuyozi bwa Hotel Top tower butakurikije amasezerano ajyanye no kwakira inama yari yatumiwemo abafite ubumuga bo mu Rwanda no hanze. Aya masezerano ngo yarimo guha abafite ubumuga uburyo bwo kugera mu byumba by’inama mu buryo bworoshye binyuze mu byuma bibazamura kandi bagahabwa ibyumba byo kuraramo […]Irambuye
Bugarama – Ibice bimwe bya Nyamasheke na Rusizi abaturage bafite ibibazo bikomeye byo kutagerwaho n’amazi meza bigatuma bakoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu bikabaviramo indwara. Kuri uyu wa kabiri Germaine Kamayirese umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yasuye ibi bice asaba abashinzwe gukwirakwiza amazi meza kubikora vuba ntibite cyane ku biciro. Uyu munsi, kimwe no mu […]Irambuye
Iburasirazuba, agace kibasirwa n’izuba ryinshi cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi. Umurenge wa Karenge uherereye mu gice cy’amajyepfo y’Akarere ka Rwamagana hegereye ikiyaga cya Mugesera. Mu bihe bishize, nubwo izuba ryakunze kuhatera inzara, ubu ngo biri guhinduka bamenye gukoresha amazi y’ikiyaga. Umunyamakuru w’Umuseke ufata amafoto Evode Mugunga n’umunyamakuru wandika Callixte Nduwayo bahasuye mu cyumweru gishize, […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Minisitiri Dr Diane Gashumba yasobanuriye Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu y’ Inteko Ishinga Amategeko uko bakoresheje ingengo y’imari iheruka n’icyo bateganyiriza itaha. Abadepite bamubwiye ko MIGEPROF ifite akazi gakomeye basaba ko Minisiteri ayoboye ishyira imbaraga mu kwita ku miryango yo mu byaro ntikorere hejuru gusa. Iyi Minisiteri umwaka utaha w’ingengo y’imari […]Irambuye
Makanaki….Iyi ni imvugo yaranze abakiraga abanyarwanda mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere ubwo bakiraga abantu 81 batashye bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basanze umubare munini ari uw’abatashye inshuro ya kabiri bagamije kwifatira inkunga ihabwa abatahutse. Abataha bava mu mashyamba ya Congo iyo bakiriwe hifashishwa uburyo […]Irambuye
*Abana bakomoka mu miryango idafite amikoro bakora imirimo y’amaboko ku ishuri kugira ngo barye; *Ishuri ribategeka kumesera abarimu amataburiya, gukoropa ibyumba by’amashuri,ubwiherero,…; *Abana bakoreshwa iyi mirimo bavuga ko bibatera ipfunwe muri bagenzi babo; *Ubuyobozi bw’ishuri ngo buba bwarabyemeranyijweho n’ababyeyi babo. Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, haravugwa gahunda yo gukoresha abanyeshuri bo mu […]Irambuye
Kucyumweru tariki 12 Kamena 2016, mu mudugudu wa Nyagisenyi, Akagali ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, ahagana mu masaa moya n’igice z’ijoro (19 :30’) umukobwa w’imyaka 21 yafashwe ku ngufu n’abasore batatu barimo n’uwamurambagizaga. Umwe muri aba basore witwa Jean w’imyaka 26 warambagizaga uyu mukobwa ashaka ko bazashingana urugo, yajyanye na bagenzi […]Irambuye
Iby’iyi ndwara ya Chorela iri kuvugwa i Karongi cyane mu murenge wa Bwishyura byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu nteko rusange ya FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba kuri iki cyumweru, aho yavuze ko iyi ndwara, ituruka ku mwanda, ubu yagaragaye mu murenge wa Bwishyura. Umuseke wagerageje gushaka amakuru ku nzego z’ubuzima mu karere ariko zivuga ko ayo […]Irambuye
Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhuza mu bibazo by’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri( 1987-1993; 1996-2003) yabwiye abanyamakuru ko akurikije ukuntu hari zimwe mu mpande zihanganye ziseta ibirenge mu kwitabira biriya biganiro, bigaragara ko hazabaho kudindira kandi abaturage bagakomeza kubigwamo. Pierre Buyoya ubu ahagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Mali […]Irambuye