Umudugudu wa Kabuyekera uri mu kagali ka Mubumbano mu murenge wa Kagano byo mu karere ka Nyamasheke bamaze imyaka itandatu batujwe muri uyu mudugudu, ariko inzu zabo zimwe zarangiritse cyane kuko zubatswe zisondetswe. Aba baravuga ko kandi bugarijwe n’ubukene kuko inkunga y’ingoboka bagenerwaga yahagaze. Umukobwa w’imyaka 28 utuye muri uyu mudugudu yeretse Umuseke uburyo inzu […]Irambuye
*Iki kibazo cyahagurukije Abaminisitiri batatu, *Abaturage barashyira mu majwi abayobozi b’ibanze, *Ngo abaturage banga kuzana ibyangombwa ngo bahabwe amafaranga y’ingurane. Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Minisiteri z’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage zirashinja abaturage bo mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe gutinza nkana imirimo y’umushinga wo kuhira imyaka w’umuherwe wo muri Amerika Howard […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu murenge wa Busengo Akarere ka Gakenke abaturanyi b’umuryango wa Rwajentakeka na Mukarubayiza babwiye Umuseke ko uyu mugabo yishe umugore we kuri uyu wa mbere amukubise amabuye mu mutwe, ibi byaje kandi kwemezwa na Police muri iyi Ntara yahise ita muri yombi uyu mugabo. Triphonia Mukarubayiza w’imyaka 60 mu gitondo cyo kuwa mbere […]Irambuye
Polisi ikorera i Kamembe mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi umusaza ukomoka mu Karere ka Nyamagabe afite ibilo bitanu by’urumogi, gusa uyu musaza we ngo nta cyaha yumva kirimo kuko iwabo barukoresha mu kuvura amatungo. Kuri station ya Polisi ya Kamembe ubu hafungiye umusaza witwa Karangwa Francois w’imyaka 56 utuye mu Mudugudu wa Karambo, […]Irambuye
Bamwe mu batuye akagari ka Nyamirambo umurenge wa Karembo mu karere ka Ngoma barasaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ngo kuko uruhare rwabo rwo gutanga amafaranga basabwa barurangije bakaba basaba Leta ko na yo yabongereraho amashanyarazi akabageraho na bo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko bushima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu […]Irambuye
*Muri gereza ya Ngoma abasurwa ni 17% gusa *Ngo nabo nubwo bafunze ni abantu bakeneye kwitabwaho Abagore bafungiye muri Gereza ya Ngoma batangaje ko babajwe cyane no kuba imiryango yabo itajya ibasura kandi ngo nabo baba bakeneye kwitabwaho. Ibi umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda wavuze ko ari ikibazo gikomeye ndetse unabonamo akarengane. […]Irambuye
Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri. Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.” Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangaza ko icyahoze ari EWSA cyanyujije inkingi z’amashanyarazi mu masambu yabo guhera mu mwaka wa 2011, kugeza n’uyu munsi REG ari nayo yahawe izi nshingano ikaba itarishyura aba baturage. Aba baturage bagera kuri 88, batuye mu Mudugudu wa Murambi ho mu Murenge wa […]Irambuye
Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bugiye kubaka Hoteli nziza ahantu nyaburanga amazi y’amashyuza aturuka haherereye mu Murenge wa Nyakabuye, kugira ngo izajye ifasha abaje kuhasura. Abanyarwanda n’abanyamahanga bahasura bavuga ko hari ubwo bahagera bakoze urugendo rurerure, bahagera ntibabone ibyo kunywa no kurya kandi baba bagomba kuhamara iminsi myinshi. Umunyamakuru wacu ahagera, yahahuriye na NTAHWINJA […]Irambuye