Digiqole ad

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside batuye mu mudugudu barataka imibereho mibi

 Nyamasheke: Abarokotse Jenoside batuye mu mudugudu barataka imibereho mibi

Inzu bubakiwe mu myaka itandatu ishize ubu zirashaje

Umudugudu wa Kabuyekera uri mu kagali ka Mubumbano mu murenge wa Kagano byo mu karere ka Nyamasheke bamaze imyaka itandatu batujwe muri uyu mudugudu, ariko inzu zabo zimwe zarangiritse cyane kuko zubatswe zisondetswe. Aba baravuga ko kandi bugarijwe n’ubukene kuko inkunga y’ingoboka bagenerwaga yahagaze.

Inzu bubakiwe mu myaka itandatu ishize ubu zirashaje
Inzu bubakiwe mu myaka itandatu ishize ubu zirashaje

Umukobwa w’imyaka 28 utuye muri uyu mudugudu yeretse Umuseke uburyo inzu batuyemo yashaje kuko yubatswe nabi, igice cyo hasi cyarangiritse bikomeye n’igikoni cyarasenyutse.

Ati “Nk’iyi nzu nyibanamo n’abavandimwe banjye babiri twasigaranye turi impfubyi zibana, twubakiwe izi nzu ariko reba nyuma y’igihe gito zimeze kandi nta bushobozi dufite bwo kwisanira.”

Undi baturanye witwa Esperance ati “N’amafaranga ibihumbi 40 y’ingoboka baduhaga mu mezi atanu ubu barayahagaritse, Leta nidutabare abatuye muri uyu mudugudu wacu.”

Claudette Mukamana umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko hari gahunda zinyuranye zo gufasha aba batuye muri uyu mudugudu kimwe n’abandi batishoboye kurusha abandi.

Mukamana ati “Tuzabafasha kimwe n’abandi, kuba amafaranga y’ingoboka yabo yarahagaze twabikoreye ubuvugizi kandi FARG irabizi, tuzaboroza inka muri gahunda ya Girinka na VUP bizatuma bikura mu bukene kuburyo n’iyi ngoboka ihagaze bakomeza kwibeshaho, turabatekereza kandi tubari hafi.”

Abatuye muri uyu mudugudu kandi bavuga ko bafite ikibazo cy’abana babyaye nyuma ya Jenoside ubu batari kwiga kuko nta bushobozi bafite kandi bakaba badashobora kurihirwa na FARG.

Ubushakashatsi (survey) ku buzima n’imibereho by’abanyarwanda bwamuritswe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka ushize bwerekanye Akarere ka Nyamasheke ariko kari inyuma mu hari ubukene buri kuri 62% naho ubukene bukabije buri kuri 39,2%.

Ibikoni bamwe byarasenyutse aka kageni
Ibikoni bamwe byarasenyutse aka kageni

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Nyamasheke

1 Comment

  • Hari amakosa 2 akorwa: irikorwa n’abahabwa amasoko:Kubaka inzu isondetse kuburyo idashobora kurama hakaba n’irikorwa n’abubakiwe: kutita kubyo bubakiwe ugasanga badashaka kubisana mu gihe byononekaye. Wansobanurira ute ko inzu isaza n’amabati yayo mu myaka itandatu gusa? ni irihe bati risaza mu myaka itandatu gusa?!

Comments are closed.

en_USEnglish