Abaturage bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka icyuzi cyo kwifashishwa mukuhira imyaka y’abahinzi bo mu gishanga cya Nyirabidibiri, giherereye mu kagari ka Kigarama, Umurenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana baravuga ko batahembwe amafaranga bakoreye, ndetse ngo na Rwiyemezamirimo wabakoresheje bakaba baramuburiye irengero. Abaturage bo mu mirenge ya Nzige, Rubona, Gahengeri na Mwurile, mu Karere ka Rwamagana […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akagari Bushaka, bufashijwe n’Umurenge wa Boneza n’Akarere ka Rutsiro, ho mu Ntara y’Iburengerazuba burimo kubarura ubutaka bwo ku kirwa cya Bugarura abaturage bambuwe kubera imyenda bagurijwe muri Banki Ramberi itemewe mu Rwanda, kugira ngo babusubizwe. Ubwo duheruka ku kirwa cya Bugarura mu kwezi gushize, abaturage batubwiye ko hafi icya kabiri (½) cy’ubutaka bw’ikirwa bwose […]Irambuye
Abaturage bo mu Murenge wa Mugobwa, Akarere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo ngo nta kintu kigaragara barakura muri gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi kuko uduce twinshi twaho aribwo igitangira, ndetse nta ruhare rw’ubuyobozi mu kuyibashishikariza babona. Bamwe mu baturage baganiriye n’UM– USEKE bavuga ko n’ubwo Umugoroba w’Ababyeyi ari gahunda yashyizweho na Leta, ngo bo baracyari inyuma bitewe […]Irambuye
Isoko mpuzamahanga riherereye mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abarirema batangaza ko kuba iri soko ritubakiye ridafite n’ubwiherero bibangamiye abahacururiza, iri soko rikaba rimaze igihe kigera ku myaka 50 riremera aha. Iri soko rya Bugarama riremwa n’abavuye mu Rwanda, Congo na Burundi, abaturage bo mu Rwanda barirema bavuga ko bahora basaba ubuyobozi kuryubaka no […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo. Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho bavuga ko aho kugira ngo amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo. Ubuyobozi […]Irambuye
Mu karere ka Karongi hari abantu benshi bakora urugendo rw’ubwato bagana mu bice binyuranye nka Rusizi, Rutsiro, Nyamasheke cyangwa Rubavu, gusa aho bategera ku mwaro wo mu mujyi wa Karongi barinubira ko nta bwiherero buhari kandi hadatunganyije. Ibi ngo bituma abagenzi bihiherera aho babonye mu gihe bategereje ubwato, bigakurura umwanda aha bategera. Aha bategera usanga […]Irambuye
Hashize iminsi micye abayobozi ku nzego z’ibanze baremesha inama bakabwira abaturage bahinze amasaka ko bagomba kwirandurira iyo myaka kuko aka gace katagenewe guhingwamo amasaka kandi abatazayarandura bazacibwa amande. Abaturage ariko ntibakozwa ibyo kwirandurira amasaka kuko ngo bayahinze ubuyobozi bureba ntibwababuza. Umwe mu batuye mu kagali ka Kamataba mu murenge wa Rubengera witwa Sifa Nyiranzeyimana avuga […]Irambuye
Umukecuru Nyirankunsi Antoniya w’imyaka 80 utuye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi abayeho mu buryo buteye inkeke mu gice cy’inzu nacyo kiva atuyemo. Nubwo umuntu atavuga ko ariwe ubayeho nabi wenyine mu gice atuyemo, umukecuru Nyirankunsi arihariye ukurikije ikigero cy’imyaka arimo. Uyu mukecuru ukwiye gufashwa aba […]Irambuye
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’umugore mu Ntara y’Amajyepfo, Umuryango mpuzamahanga w’abagore bakiri bato b’Abakristo “Young Women Christian Association (WYCA)” wahaye ingurube 12 abagore batishoboye bo mu miryango yatoranyijwe mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga. MUKANDOLI Thérèse, Perezidante w’umuryango WYCA wari uyoboye itsinda ryatanze ariya matungo yavuze ko impamvu bageneye amatungo magufi abagore […]Irambuye
Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho. Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga […]Irambuye