Digiqole ad

Rusizi: Akarere kagiye kubaka Hoteli ku mashyuza

 Rusizi: Akarere kagiye kubaka Hoteli ku mashyuza

Agace nyaburanga gaherereyemo amashyuza ari naho Akarere ka Rusizi kagiye kubaka Hoteli.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bugiye kubaka Hoteli nziza ahantu nyaburanga amazi y’amashyuza aturuka haherereye mu Murenge wa Nyakabuye, kugira ngo izajye ifasha abaje kuhasura.

Agace nyaburanga gaherereyemo amashyuza ari naho Akarere ka Rusizi kagiye kubaka Hoteli.
Agace nyaburanga gaherereyemo amashyuza ari naho Akarere ka Rusizi kagiye kubaka Hoteli.

Abanyarwanda n’abanyamahanga bahasura bavuga ko hari ubwo bahagera bakoze urugendo rurerure, bahagera ntibabone ibyo kunywa no kurya kandi baba bagomba kuhamara iminsi myinshi.

Umunyamakuru wacu ahagera, yahahuriye na NTAHWINJA Rosalie wari waturutse mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) aje kwifatanya na bagenzi be mu gusengera ibihugu by’u Rwanda na DRC kuri uyu musozi.

TWAGIRAMUNGU Gaspard, wo mu Mudugudu wa Kabarore, Akagari ka Kashara, Umurenge wa Muganza we asaba ubuyobozi gutunganya aha hantu nyaburanga, ndetse hakubakwa amacumbi meza agezweho.

HARERIMANA Fréderic, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko bafite umushinga wo kubaka Hoteli hafi y’amashyuza kandi ngo umushinga ugeze kure.

Yagize ati “Nibyo hari abantu benshi bavuga ko iyo baje koga amashyuza bakira indwara, hari n’abaza kuhasura (ku buryo) twumva kuhashyira Hoteli ari bwo buryo bwiza bwo gukurura ba mukerarugendo.” 

Kubera imiterere y’agace nyaburanga karimo amashyuza, byakabaye byiza ko mbere yuko hubakwa hoteli, hashyirwa n’inzego z’umutekano kugira ngo abahasura babashe gutekana.

Aha niho isoko y'amashyuza ituruka.
Aha niho isoko y’amashyuza ituruka.
Uyu mugore ngo iyo ashyize igituza cye ahaturuka ubushyuhe bimukiza n'indwara.
Uyu mugore ngo iyo ashyize igituza cye ahaturuka ubushyuhe bimukiza n’indwara.
Abagore  ba banyekongo bo mu mujyi wa Bukavu baje gusengera aha hantu nyaburanga bavuga ko Hoteli niyubakwa umubare w'abasura uziyongera.
Abagore ba banyekongo bo mu mujyi wa Bukavu baje gusengera aha hantu nyaburanga bavuga ko Hoteli niyubakwa umubare w’abasura uziyongera.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Rusizi.

2 Comments

  • AHA HANTU HAKENEYE IBIKORWA BY’AMAHOTELI KABISA AHUBWO AKARERE KARI KARAKEREREWE KUBIKORA.

  • CIMERWA NAYO IRANGIZA IMYAKA Y’ABATURAGE IVUMBI IMASHINI ZABO ZISUKA MU MUHANDA NABYO NTBITWOROHEYE MUTABARE ABATUYE MU MURENGE WA MUGANZA.

Comments are closed.

en_USEnglish