Digiqole ad

Abagore bafunze bababajwe n’imiryango yabo itabasura

 Abagore bafunze bababajwe n’imiryango yabo itabasura

*Muri gereza ya Ngoma abasurwa ni 17% gusa
*Ngo nabo nubwo bafunze ni abantu bakeneye kwitabwaho

Abagore bafungiye muri Gereza ya Ngoma batangaje ko babajwe cyane no kuba imiryango yabo itajya ibasura kandi ngo nabo baba bakeneye kwitabwaho. Ibi umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda wavuze ko ari ikibazo gikomeye ndetse unabonamo akarengane.

Mu gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi muri gereza ya Ngoma
Mu gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi muri gereza ya Ngoma

Kuri uyu wa gatatu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore bari mu magereza ku rwego rw’igihugu uyu munsi wabereye muri gereza y’abagore ya Ngoma iherereye Iburasirazuba.

Kuri uyu munsi imfungwa n’abagororwa bishimiye ko leta y’u Rwanda ibitaho ntibafate nk’ibicibwa mu muryango nyarwanda nubwo baba barakoze ibyaha bitandukanye byatumye bafungwa.

Bamwe mu bafunze bagaragaje ko kimwe mu bibazo bafite ari ukudasurwa n’imiryango yabo ngo kuko iyo imiryango ibonye bafunze ibabigirwa ikabafata nk’abatakiriho nk’uko byavuzwe na Seraphine Nyirahabimana ufungiye muri gereza ya Ngoma.

Uyu mugororwa yagize ati “ Biratubabaza kandi turi benshi tutajya dusurwa, nkanjye maze imyaka icumu muri gereza ariko mu muryango mvukamo i Kayonza bansura rimwe mu myaka ibiri.

Mme Marie Immaculee uhagarariye Transparency International ishami ryo mu Rwanda yamaganye iyi migirire y’imiryango y’abafunze avuga ko ibi ari ukutita ku babo ku buryo bukabije kandi bifatwa nk’akarengane.

Ingabire ati “Njyewe numvise binteye ubwoba, kubona hasurwa abantu batarenze 17% gusa, ibi birashimangira cya kibazo ubu turwana nacyo cy’uruhare rw’imiryango”.

Uretse iki kibazo cyagaragajwe n’abafunze muri rusange bagaragaje ko bishimiye ko bazirikanwe, ndetse Assistant Commissioner Bosco Kabanda ushinzwe uburenganzira bw’abagrorwa n’imibereho yabo muri RCS yavuze ko n’iyo umuntu yaba afungiye ibyaha runaka bitamukuraho kuba ari umuntu ukeneye kwitabwaho kimwe n’abandi.

Iyi gereza y’abagore ya Ngoma igizwe n’imfungwa n’abagororwa b’abagore 699 abasurwa ngo ntibarenga 17% by’aba bose.

Mu bitabiriye uyu munsi harimo Mgr Antoine Kambanda, Ingabire M. Imaculee, Ass Com Bosco Kabanda na SIP Marie Grace Ndwanyi
Mu bitabiriye uyu munsi harimo Mgr Antoine Kambanda, Ingabire M. Imaculee, Ass Com Bosco Kabanda na SIP Marie Grace Ndwanyi
Mme Ingabire M. Immacule arasaba imiryango gusura abayo bafunze
Mme Ingabire M. Immacule arasaba imiryango gusura abayo bafunze
Imfungwa n'abagororwa bakoze imyeyereko inyuranye yo gususurutsa uyu munsi
Imfungwa n’abagororwa bakoze imyeyereko inyuranye yo gususurutsa uyu munsi

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Gusurwa ni ngombwa Kuberako bibagarurira ikizere cyo kubaho ! gusa umuntu yakwibaza impamvu imiryango yabo itabasura ! tuvugekose itacyibakunda?ntakizere bakibafitiye? hari ubabuza kubasura ? nibyinshi umuntu yakwibaza kuri icyo kibazo ! ariko uko byagenda kose nihashakwa impamvu izagaragara !

  • Na Nyamagabe Niko bimeze kdi biragayitse pe.

  • Mucyo twese dushake uko twakangurira iyo miryango kugira icyo yakora ariko na mbere yaho natwe abababajwe nabyo twareba icyo twaba tubakoreye. Murakoze.

  • Tubatabarize Ni byiza pe.

  • iriyanzu niy’abantubose sinibaza impamvurero watererana umuvandimwe wawe birashoboka ko nawe ejo umusanzeyo amazeyo imyaka 10 utarigeze umusura ngo nibura umuhe na pole?

  • Umuntu wi Rusizi iyumufungiye Muhanga biba bigoranye cyane kubona itike rimwe na rimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish