Digiqole ad

Nasho: Abaturage barashinjwa kudindiza imirimo y’umuherwe Buffet

 Nasho: Abaturage barashinjwa kudindiza imirimo y’umuherwe Buffet

Minisitiri W’Ubuhinzi n’Ubworozi bari kumwe n’abari kubaka uru rugomero babasobanurira umusaruro ruzatanga

*Iki kibazo cyahagurukije Abaminisitiri batatu,

*Abaturage barashyira mu majwi abayobozi b’ibanze,

*Ngo abaturage banga kuzana ibyangombwa ngo bahabwe amafaranga y’ingurane.

Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Minisiteri z’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage zirashinja abaturage bo mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe gutinza nkana imirimo y’umushinga wo kuhira imyaka w’umuherwe wo muri Amerika Howard Buffet.

Minisitiri W'Ubuhinzi n'Ubworozi bari kumwe n'abari kubaka uru rugomero babasobanurira umusaruro ruzatanga
Minisitiri W’Ubuhinzi n’Ubworozi bari kumwe n’abari kubaka uru rugomero babasobanurira umusaruro ruzatanga

Uyu mushinga watangijwe muri aka gace bitewe n’izuba ryinshi rikunda kwaka bigatuma abaturage bateza neza, bagahura n’amapfa cyangwa inzara.

Gusa, abaturage bo bavuga ko nta ruhare bagize mu itinzwa ry’uyu mushinga ngo ahubwo ngo ubuyobozi bw’ibanze ntibubafasha kubona ibyangombwa by’ubutaka vuba ngo bahabwe ingurane.

Aba baturage bo mu murenge wa Nasho bafite amasambu azubakwamo umushinga wo gufasha abahinzi kuhira imyaka y’imusozi, ni bo basabwa kwimuka.

Abenshi muri bo banze kwitabira kuzuza ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane.

Ibi byahagurukije Abaminisitri batatu barimo uw’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Francis Kaboneka na Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri Mme Stella Ford Mugabo.

Aba Baminisitiri basanze abaturage iwabo mu cyaro babakangurira kwemera ingurane. Dr Gerardine Mukeshimana  agaragaza ikibazo, avuga ko aba baturage batarimo gufasha Leta mu iterambere rusange.

Yagize  ati “Ibijyanye no kubarirwa no kwishyura ndabona mutarimo kudufasha (abaturage) kuko abenshi ntabwo muza ngo mwuzuze ibyangombwa bigomba gutangwa, sinzi ikibazo mufite.”

Abatuye i Nasho bo bagaragarije aba bayobozi bakuru zimwe mu mbogamizi zibatera kutiyandikisha zirimo ko bamwe nta n’ibyangombwa by’ubutaka bagira ngo kandi abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba batabafasha kubibona vuba.

Baganira na Minisitiri Dr Mukeshimana bamwe bamwemereye ko bagiye kubikemura.

Habyarimana Claudien umwe mu baturage agira ati “Nka njye nta byangombwa by’ubutaka mfite kandi mpora niruka ku murenge nsaba ngo bamfashe, ariko bisa nk’aho batabyitayeho mu by’ukuri iki ni cyo kibazo gihari kandi abenshi ni uko bimeze.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Francis Kaboneka we yabwiye aba baturage ba Nasho ko Leta itagamije kubambura ubutaka bwabo ahubwo, ko igamije kubafasha kububyaza umusaruro mwinshi.

Umushinga wo kuhira imyaka muri Nasho ni uw’umuherwe Howard Buffet, umuhungu wa Warren Edward Buffett umuherwe utunze miliyari 66, 9 mu madolari ya America.

Howard Buffet Foundation, ni Umuryango washinzwe na H. Buffet anabereye umuyobozi, ni wo uzuhira igishanga cya Cyambwe kuri Ha 1,206, ugakoresha amazi y’ikiyaga cya Cyambwe.

Abaturage barashinja inzego z'ibanze gutinda kubaha ibyangombwa by'ubutaka
Abaturage barashinja inzego z’ibanze gutinda kubaha ibyangombwa by’ubutaka
Uyu mushinga uri gukorerwa hafi y'ikiyaga cya Cyambwe muri Nasho
Uyu mushinga uri gukorerwa hafi y’ikiyaga cya Cyambwe muri Nasho
Zimwe mu nyubako zizifashishwa n'uyu mushinga zirenda kuzura
Zimwe mu nyubako zizifashishwa n’uyu mushinga zirenda kuzura
Imashini zizifashishwa mu guhinga ngo zishobora guhinga hegitari 4 mu isaha
Imashini zizifashishwa mu guhinga ngo zishobora guhinga hegitari 4 mu isaha

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Izo ntica ntikize bashukisha abaturage barakoze kuziterutwatsi.

Comments are closed.

en_USEnglish