Digiqole ad

Nyamirambi ya Kerembo bategereje uruhare rwa Leta ngo babone amashanyarazi

 Nyamirambi ya Kerembo bategereje uruhare rwa Leta ngo babone amashanyarazi

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Bamwe mu batuye akagari ka Nyamirambo umurenge wa Karembo mu  karere ka Ngoma  barasaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ngo kuko uruhare rwabo rwo gutanga amafaranga basabwa barurangije bakaba basaba Leta ko na yo yabongereraho amashanyarazi akabageraho na bo.

Mu karere ka Ngoma iburasurazuba
Mu karere ka Ngoma iburasurazuba

Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko bushima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu karere kugira ngo hashakwe andi mafaranga yunganira ayatanzwe n’abaturage.

Umurenge wa Karembo kimwe n’ahandi henshi mu gihugu hari igice kitagira umuriro, gusa by’umwihariko hano abahatuye bagerageje kwishyira hamwe bakusanya amafaranga, ariko na yo ntabwo ahagije kuba yabagezaho umuriro w’amashanyarazi.

Abatuye mu duce twa Gashekasheke I na Gashekasheke II bavuga ko uruhare rwabo barukoze bagasaba Leta kugira ngo na yo ibunganire bave mu icuraburindi.

Manirarora Gilbert twaganiriye agira ati “Twatanze amafaranga ariko na n’ubu urabona ko nta muriro turabona. Numvaga Leta yari ikwiye kumva uruhare twagize ikatwunganira tukabona umuriro.”

Undi muturage witwa Ngoboka John ati “Ubu ngubu buri muturage ari gutanga Frw 1000 cyangwa n’arenzeho kugira ngo tubone umuriro. Ni ukuri ubuyobozi budufashije tukabona umuriro byaba ari byiza kuko uruhare rwacu m’ubushobozi bwacu twararugize.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko baramutse babonye uyu muriro w’amashanyarazi bakwiteza imbere mu bikorwa bimwe na bimwe bikora hakoreshejwe amashanyarazi nk’inzu z’ubwogoshero, ibyuma bisya ibigori n’ibindi.

Murama Justin ushinzwe ubutegetsi mu murenge wa Karembo mu izina ry’umuyobozi wawo, yadutangarije ko nk’ubuyobozi bashima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu karere kugira ngo hashakwe andi mafaranga yunganira ayatanzwe n’abaturage.

Murama agira ati “Abaturage bakusanyije amafaranga yabo turabashimira uruhare bagize, gusa ubu twamaze kwandikira akarere tubereka uruhare rw’abaturage dutegereje ibiganiro na REG (Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu) hanyuma abaturage bakagezwaho umuriro vuba.”

Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ni rusange hirya no hino muri iyi Ntara y’Uburasirazuba ndetse no mu gihugu muri rusange by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Gusa, umwihariko ni uko hari abaturage bavuga ko baba barakusanyije amafaranga yabo bagira ngo babone umuriro, ariko bagategereza bakawuheba.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish