Digiqole ad

Gicumbi: Umuyobozi w’ umudugudu ngo yaateye ubwoba umuturage ko azamwica

 Gicumbi: Umuyobozi w’ umudugudu ngo yaateye ubwoba umuturage ko azamwica

Vestine yavugiye mu nama y’ Akagari ko umuyobozi w’umudugudu yavuze ko azamwica

Mu nama ubuyobozi bw’akagari ka Kibari ko mu murenge wa Byumba bwaraye bugiranye n’abaturage, umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Rugarama yatangaje ko yatewe ubwoba n’umuyobozi w’uyu mudugudu, akamubwira ko azamwica.

Vestine yavugiye mu nama y' Akagari ko umuyobozi w'umudugudu yavuze ko azamwica
Vestine yavugiye mu nama y’ Akagari ko umuyobozi w’umudugudu yavuze ko azamwica

 

Muri iyi nama iba igamije gukemura ibibazo n’amakimbirane byugarije abaturage, uwitwa Vestine yavuze ko yatewe ubwoba na Ndakwizera Consolateur uyobora umudugudu wa Rugarama.

Uyu mubyeyi uvuga ko amaze iminsi yugarijwe n’ikibazo cy’abantu barara batera amabuye ku nzu ye, avuga ko ubwo yitabazaga uyu muyobozi w’umudugudu yamusubizanyije uburakari akanamubwira ko azamwica.

Iki kibazo cyanasobanuwe n’abaturanyi, bavuga ko uyu mugore n’umuyobozi ashinja kumutera ubwoba bafitanye isano kuko yashakanye n’umuvandimwe w’uyu muyobozi.

Aba baturage bavuga ko aya mabuye aterwa n’abana b’uyu mubyeyi yabyaranye na murumuna w’umuyobozi kuko barara ku gasozi.

Aba baturage bemeza ko Vestine yatewe ubwoba, bavuga ko bashobora kuba bakeka ko umuyobozi w’umudugudu azi neza ko aba bana abereye se wabo ari bo baraza ijoro umubyeyi wabo, bityo ko ari yo mpamvu yamuteye ubwoba.

Ndayisenga Jean Pierre uyobora akagari ka Kibari gaherereyemo uyu mudugudu, yabajije uyu muyobozi ushinjwa gutera ubwoba niba ibimuvugwaho ari ukuri, avuga ko byabaye ariko ko yabitewe n’umujinya ariko ko atakora ayo mahano.

Ati “ Navuze nabi koko ariko ntibyari bikwiye nk’ umuyobozi , ariko narengeraga inyungu z’abana bararaga hanze kandi abana b’uyu mubyeyi ni abanjye, kumva induru za buri joro byari bibabaje.”

Ndayisenga Jean Pierre uyobora Kibari yavuze ko iki kibazo cy’imyitwarire mibi ku bayobozi kitari kizwi ariko ko ikibazo nk’iki iyo kimenyekanye bagira inama uwo kivugwaho bakamucyaha babona gikabije bakamushyikiriza izindi nzego nka Njyanama ikamusezerera.

Uyu muyobozi uvuga ko atamenye iri terabwoba ryakorewe umuturage, avuga ko bishobora kuba byaratewe n’uburakari koko nk’uko uwo gishinjwa yabitangaje.

Ati “ Umuyobozi w’umudugudu ntiyemeje ko yavuze ngo yamwica ariko kuvuga nabi wenda byatewe n’ uburakari kandi byabaye mu rwego rw’ umuryango, kuko ari muramu we, gusa iyo hagize uwitwara nabi yifashishije ubuyobozi afatirwa ingamba.”

batonda umurongo batanga ibibazo bafite
batonda umurongo batanga ibibazo bafite

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Uyu ati: gusa iyo hagize uwitwara nabi yifashishije ubuyobozi afatirwa ingamba.

    Ntimukatubeshye. Ni bangahe se babikora kdi ntitubone bahanwa ahubwo ko icyo tuzi ko ari uko nta Muyobozi ukosa hakosa umuturage. Abayobozi bose bakingirana ikibaba, ukuri kwose kuba uk’Umuyobozi birazwi. Ariko muzaturagira kugera ryari?

Comments are closed.

en_USEnglish