Digiqole ad

Nyamasheke: Abaturage barishyuza amafaranga bakoreye mu mezi ane

 Nyamasheke: Abaturage barishyuza amafaranga bakoreye mu mezi ane

Lambert utunze umuryango w’abana umunani ari mu batarishyurwa

*Abaturage bavuga ko bagiye kwishyuza barakubitwa abandi barafungwa bagasaba kurenganurwa

Hashize amezi atatu bakorera ikigo cya Fair Construction  kiri kubaka isoko y’amazi azahabwa abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, aba baturage babwiye Umuseke ko  bakoze  isoko yiswe ‘Litiro’ mu murenge wa Ruharambuga, aho bavuga ko barenanyijwe n’uwari umukoresha wabo akaba na rwiyemezamirimo wari wapatanye n’iki kigo cya Fair Construction akaza guhabwa amafaranga ariko akanga kubahemba.

Lambert utunze umuryango w'abana umunani ari mu batarishyurwa
Lambert utunze umuryango w’abana umunani ari mu batarishyurwa

Fair Construction ivuga ko barengana. Ngo amafaranga yahawe rwiyemezamirimo ariko ntiyahemba abaturage, gusa ngo ntabwo yahawe amafaranga yose. Bavuga ko abaturage batari kwigaragambya ngo bahagavrike imirimo.

Umuseke wageze ahari kubakwa isooko ya “Litiro” wasanze hari abaturage batararambirwa kwishyuza amafaranga arenga miliyoni n’igice bavuga ko bafitiwe.

Bavuga ko bafunzwe kubera kwishyuza ariko ngo ntibazarekeraho, kuko abana n’imiryango yabo iri kwicwa n’inzara.

Ntakiyimana Lambert uri mu kigero cy’imyaka 60 yabwiye Umuseke ko ahangayikishijwe n’imibereho y’abana umunani atunze.

Ati: “Ubu  nta kubaho nyine. Mperuka nkora ariko naza kwishyuza, ati ‘uzaze ejo.’ Ejo hageze ngo ‘muzaze mu kindi cyumweru.’ Amezi atatu arihiritse. None, twagerageje kubivuga turakubitwa ndetse baranadufunga, ngo twateje umutekano muke nyamara rwiyemezamirimo ari kwirira neza.”

Umukobwa utashatse ko amazina ye avugwa  yabwiye Umuseke ko yari ku rutonde rw’abari gufungwa, ariko aza gutoroka, na we ari mu basaba ko bishyurwa.

Ati: “Icyo dushaka ni amafaranga yacu kugira ngo twikenure, kandi iyo umuntu akoze agomba guhembwa.”

Rwiyemezamirimo wahawe akazi na Fair Construction yitwa Samson, yabwiye Umuseke ko atazi niba aba baturage barafunzwe.

Yagize ati “Ikibazo cy’uko bafunzwe sinkizi ariko iby’uko ntarabaha amafaranga ndabizi. Uyu munsi, ejo cyangwa ejo bundi ndabikemura, ngiye kubishyura.”

Umuyobozi wa Fair Construction witwa Yvan yemereye Umuseke ko habaye uburangare bwa rwiyemezamirimo wabanje kujya yanga amafaranga ngo ni make, aho bamuhaye ibihumbi 400 akayanga.

Umuyobozi mu murenge wa Ruharamba ufite Irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu nshingano, Gratien Bandora yavuze ko aba baturage bari kubakorera ubuvugizi.

Ati: “Twe twaravuze ahubwo, amafaranga atinda gushyirwa kuri konti ya rwiyemezamirimo nubwo natwe tutamuzi. Tugiye kuvugana na Fair Construction imushyireho igitutu abaturage bacu bishyurwe kandi bihangane tubijyemo.”

Aba baturage bagera kuri 50 barasba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye mu gihe cy’amezi arenga ane kuko ngo babayeho nabi kandi byitwa ko bakoze.

Bamwe mu baturage babeshywe ko bishyurwa birangira batashye amaramasa
Bamwe mu baturage babeshywe ko bishyurwa birangira batashye amaramasa
Isoko yiswe Litiro yubatswe hagati y'imisozi itatu
Isoko yiswe Litiro yubatswe hagati y’imisozi itatu
Aha niho abaturage bakoraga imirimo yo kubaka isooko y'amazi
Aha niho abaturage bakoraga imirimo yo kubaka isooko y’amazi
Imirimo yo kuba iyi sooko y'amazi irihafi kurangira
Imirimo yo kuba iyi sooko y’amazi irihafi kurangira

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish