Digiqole ad

Karongi: Abamotari basabwe kwirinda kujyana ayabo mu ndaya no mu biryabarezi

 Karongi: Abamotari basabwe kwirinda kujyana ayabo mu ndaya no mu biryabarezi

Mbere gato y’inama babanje gusyiraho morale

Kuri uyu wa gatatu Abatwara abagenzi kuri moto bakorera mu mujyi wa Karongi bagiranye Inama n’abayobozi b’inzego za Leta na Police, bumvikana ubufatanye mu kurinda umutekano, banagirwa inama zo kwiteza imbere bashora amafaranga bakorera mu tundi tuntu tubyara inyungu birinda kuyajyana mu ndaya no muri tombola bita ‘Ibiryabarezi’.

Mbere gato y'inama babanje gusyiraho morale
Mbere gato y’inama babanje gusyiraho morale

Ubuyobozi bwa Police mu karere bwasabye Abamotari ubufatanye mu gucunga umutekano no kumenyekanisha abashaka kuwuhungabanya, birinda gutwara abanyabyaha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Drocella Mukashema Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abamotari kugira intego mu buzima, bagashora amafaranga bakorera no mu yindi mishinga ibyara inyungu aho kuyatagaguza mu bidafite umumaro.

Abamotari basabwe kwirinda kujyana amafaranga bakorera mu ndaya nk’uko hari ababikora n’abayajyana mu byitwa Ibiryabareezi, ibi byombi ngo ni ibiryabarezi kuko birya amafaranga umuntu aba yavunitse akorera kandi ntabonemo inyungu.

Emmanuel Barakagwira umwe mu bamotari bari muri iyi nama yemeza ko abona amafaranga yavunitse kuko akora kuva mu gitondo kare kugeza bwije cyane nijoro, ngo ntanabone umwanya wo gutekereza ku bindi bikorwa byamuteza imbere.

Barakagwira ati “Mva mu rugo mu gitondo cya kare, nkagaruka nka saa tanu z’ijoro nshakisha ibitunga abana. Sinajyaga ntekereza kuba nakora akandi gashinga ariko muri iyi nama banyumvishije uko nabigenza mbona ko uyu murimo gusa utagutunga ngo unatere imbere, ngiye kubigerageza.”

Drocella Mukashema yagize ati “niba utwara moto umva ko ejo uzatwara imodoka niba utwara moto itari iyawe haranira kugira iyawe kandi birashoboka nta kindi bisaba ni ukureba kure kandi mukigira kubandi bafite aho bigejeje mbere yanyu mukirinda kwishora mu busambanyi. Hari imvugo ihari ngo “ muba mwiriwe kuri moteri” ubwo bushyuhe ntibwagakwiye gutuma wishora mu busambanyi.”

Muri iyi nama, Abamotari biyemeje gufatanya n’inzego z’umutekano guhanahana amakuru vuba hagamijwe gukumira ibyaha.

Baganiriye n'abayobozi mu nzego z'umutekano ku bufatanye bakwiye kugirana
Baganiriye n’abayobozi mu nzego z’umutekano ku bufatanye bakwiye kugirana
Moto ngo sizo zikwiye gusa kubatunga ngo zinabateze imbere
Moto ngo sizo zikwiye gusa kubatunga ngo zinabateze imbere

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish