Digiqole ad

Mukabaganwa wavuwe Cancer ku buntu ati “Kagame Imana izamwongere imigisha”

 Mukabaganwa wavuwe Cancer ku buntu ati “Kagame Imana izamwongere imigisha”

Uyu ni Mukabaganwa Specioza wavuwe Cancer ku buntu hanze y’u Rwanda yarumvaga bidashoboka

Mukabaganwa Glorioza ni umugore utuye mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, mu mvugo yuje ibyishimo n’ikiniga no kubura rimwe na rimwe amagambo yakoresha ashimira Perezida Paul Kagame. Yasabye Umuseke kumutumikira, ukamugereza intashyo kuri Perezida Kagame yemeza ko ububanyi n’amahanga bwe bwatumye avuzwa Cancer y’inkondo y’umura muri Uganda nta bushobozi afite, ubu akaba yarorohewe.

Uyu ni Mukabaganwa Specioza wavuwe Cancer ku buntu hanze y'u Rwanda yarumvaga bidashoboka
Uyu ni Mukabaganwa Specioza wavuwe Cancer ku buntu hanze y’u Rwanda yarumvaga bidashoboka

Mukabaganwa yarwaye Cancer y’Inkondo y’Umura ahanini ifata abagore, araremba cyane ariko ngo bakajya bavuga ko ari indwara ya Trichomonas cyangwa inzoka za amibes, aza kujya kwivuza i Nyamata,  bamwohereza CHUK  na ho bamwohereza mu bitaro bya Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aha mu bitaro bya Partners in Health bya Butaro, niho bamubwiye ko azajya kuvurirwa muri Uganda mu bitaro bya Mulago, ariko we kubera kutagira ubushobozi yumva ko ari igitangaza, ariko nyuma byaje gushoboka ari na ho ahera ashimira Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Banyohereje muri Uganda mbaza abaganga nti “ese muranyohereza muri Uganda inyuma y’igihugu (hanze y’u Rwanda) nahagera bigakunda?” Bati “Bizakunda.” Nti “Bihereye he?”  Bati “Perezida wacu afite ukuntu yatwitangiye.” Muganga ndamubwira nti “Njye ngarukiye aha, niba nzapfa, nzipfire, nta bushobozi nabona bwo kwivuza hanze y’igihugu.” Muganga ati “Wowe emera tukujyane cyangwa niba wanze wipfire, ariko wowe uzavurwa.” Nti “Mvurwe nte?” Ati “hari ubumwe n’ububanyi n’amahanga bw’ibihugu, tuzakujyana nk’abaganga ugende uvurwe, tuzakugarura, ukira, udakize ni ibyo, ariko tuzakujyana”.”

 

Muri Uganda yitaweho avurwa atari abyizeye

Mukabaganwa Glorioza avuga ko yagiye muri Uganda tariki 3 Nzeri 2015, agaruka mu Rwanda  ku itariki 25 Ukwakira 2015.

Ati “Naraje,  uko biri kose ubu numva mfite imbaraga nke, sinkomeye nk’uko narindi kera, ariko n’ubu ndashima Imana.”

Yatangajwe no kugera muri Uganda abaganga bakamwitaho, ndetse ngo yabonaga afite agaciro kurusha n’abenegihugu ba Uganda cyangwa aba Kenya bamusangaga aho mu bitaro bya Mulago.

 

Ubutumwa mbahaye ngo mungereze kuri Kagame

Mukabaganwa agira ati “None icyo mbatumye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika munkundire mumubwire muti ‘Ubundi umugabo nyamugabo atanga umuti yanyoye’. Iyo atwigisha kubana n’abandi aba azi icyo bimumariye ubwe, bitumariye natwe, ububanyi n’amahanga bwe bwaradufashije.”

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umusaza wacu, (ararira kubera imbamutima…) Imana izamwongerere imigisha musabira, n’abandi bose bazayimusabire.

Ubu ndavugana agahinda ariko… Mana…Sinzi icyo namukorera (ibyishimo bivanze n’amarira)… Sinakize ngo ndakomeye, n’ubu navuye mu bitaro mu Ruhengeri ku itariki 15 Kamena 2016, kubera ko natinze kuvurwa bavuga ngo ni Trichomonas, ngo ni amibe nagezeyo Cancer yarafashe indi ntera, ariko ndamushimira… ndamushimira (ararira)…ubu abana banjye barambona bakishima, ubwo se iyo njya mu mva bari kumbona bakishima?”

Yifuriza Kagame ibyiza bitagira ingano, ati “Ndakubwiye ngo Mana,… Ndakubwiye ngo Mana,… Muzamumbwirire ngo uwo musaza (Kagame) arakabyara ku mfura, n’umwuzukuru n’ubuvi (ubuvivi)…sinzi… (ararira)…”

Kanda hepfo wumve agace k’ijwi rye…

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Amen!!HE imana imuhe umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish