Abo mu murenge wa Rutare basabwe kureka umujinya ukabije ubatera KWIYAHURA
Kuri uyu wa kabiri abaturage bo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bagiranye ikiganiro na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru hamwe n’abahagarariye Police, babasaba kwerekana abayobozi babaha servisi mbi cyangwa babarenganya, banabasaba kureka umujinya w’umuranduranzuzi utuma bamwe biyahura.
Iyi nama rusange yari igamije kurebera hamwe uko bakemura ibibazo bimwe mu biyoborere, umutekano n’imibereho.
Umurenge wa Rutare ni hamwe mu havugwa ikibazo cy’abashakanye biyahura biturutse ku makimbirane yo mu ngo.
Claude Musabyimana Guverineri w’Amajyaruguru yasabye abaturage kugira ubutwari bwo kujya berekana abayobozi babarenganya cyangwa ababaha serivisi mbi.
Ati “Mureke ibikorwa bigamije gutera ubwoba bagenzi banyu, mubyihane kuko ntahandi bikiba. Ubundi niba hari abatabaha servisi ikwiriye, ababarenganya n’ababaka ruswa mubatwereke dufate ingamba bikemuke.”
Komiseri wa Polisi Bertin Mutezintare uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu Majyaruguru yabwiye abaturage ko biteguye kubafasha nabo bagafatana na Polisi gukomeza kubumbatira umutekano.
Yabasabye kwirinda amakimbirane mu ngo kuko ngo umutekano wa mbere uhera mu rugo.
Ati “mureke umujinya w’umuranduranzuzi utuma mugera aho mwiyahura mugasiga abo mwashakanye ibi bintu mubicikeho.”
Aba bayobozi basabye abaturage guhagurukira ibikorwa bibateza imbere bakava mu bikorwa bibatera icyasha. Basabwe kandi kwirinda ibiyobyabwenge cyane ‘Kanyanga’ iri mu bituma bakora amabi.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
2 Comments
Ngo babasabwe kureka umujinya ukabije ubatera kwiyahura? Ikibazo uwo mujinya bawuterwaniki? Nuko mukazana afande akabariwe uzagusobanura..Ese Afande ni Psychologue? Ibibera mu Rwanda nigitangaza buri munsi.Babafate bose babajyane mungando babavanemo uwomujinya utuma biyahura nibyo byakwihuta.
Bagumya uragira uti bakazana AFANDE akaba ariwe usobanura ? ushaka kuvuga ko police yacu idashoboye guhosha amakimbirane ? ahubwo RNP ndabashimiye rwose kunama nziza mwatanze natwe tubari inyuma
Comments are closed.