Digiqole ad

Nyaruguru: Mayor Habitegeko yasabye abaturage b’abahinzi guhinga nk’uko babigize umwuga

 Nyaruguru: Mayor Habitegeko yasabye abaturage b’abahinzi guhinga nk’uko babigize umwuga

Mayor Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru

*Ngo hari benshi bahorana inzara bokamwe n’ubukene kubera ubunebwe,
*Hahingira isuka ya mbere kandi bagahinga ibijumba kuko byo byihanganira izuba.

Ikibazo cy’amapfa cyateje gusonza kuri bamwe hirya no hino mu gihugu, i Nyaruguru ngo hari abo icyo kibazo kitagezeho cyane kuko igihembwe gishize bahinze kare ntibabuririza, gusa ngo hari n’abandi benshi bahinze batinzeho gato ntibabona umusaruro na muto ariko ngo haracyari abahorana inzara kubera ubunebwe no kwanga gukora.

Mayor Habitegeko Francois uyobora Akarere ka Nyaruguru

Abasaga 90% by’abaturage batuye akarere ka Nyaruguru ngo batunzwe n’ubuhinzi ariko harimo n’ababyiyitirira ntibabikore bigatuma igihe cyose bahora bashonje kubera ubunebwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko mu gihe umuturage avuga ko atunzwe n’ubuhinzi agomba kubyukira mu murima nk’uko abatunzwe n’umushahara na bo babyukira mu kazi.

Agira ati: “Niba ari ubuhinzi bugutunze nk’uko natwe dutunzwe n’umushahara tubyuka buri munsi tujya ku kazi, umuhinzi na we agomba kubyuka afite icyo akora, kandi ntikibuze.”

Habitegeko avuga ko mu karere ka Nyaruguru nubwo mu bihembwe by’ihinga mu mwaka ushize bagize ikibazo cy’amapfa ngo abahingiye isuka ya mbere barasaruye, bityo ngo n’uyu mwaka abahinzi bagomba guhinga isuka ya mbere kuko ngo mu mwaka ushizi ababikoze babonye umusaruro.

Avuga ko nubwo muri Nyaruguru hari abantu bakomeje kugira ibiribwa kugeza n’uyu munsi nubwo amapfa yabaye, ngo hari benshi bahorana inzara kubera ikibazo cy’ubunebwe cyababayeho akarande.

Ati: “Nubwo wabonye hari abava mu tundi turere batahwemye kuza guhahira hano, natwe hari abaturage dufite bashonje kandi abo ntibajya banabura, hari abantu bahorana inzara usibye n’ibihe byabaye bibi, akenshi no mu bihe byiza abo ntibabura  kubera ikibazo cy’ubunebwe.”

Avuga ko hari abiyitirira ko batunzwe n’ubuhinzi kandi birirwa bicaye, imirima yabo ari ibisambu kandi yakabaye ihinze. Gusa ngo buri wese uvuga ko atunzwe n’ubuhinzi abikoze koko nk’uko abatunzwe n’imishahara bakora akazi kababeshaho ngo ikitwa gusonza cyashira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru abihurizaho n’abahinzi baganiriye n’Umuseke bavuga ko nubwo hari abaterwa inzara n’ibihe no gukerererwa guhinga ngo hari benshi basonza kubera kudakora.

Niyonzima Vincent ati: “Urebye abantu bashonje, benshi bashonje kubera izuba ariko hari n’abandi bashonje kubera badakora. Bavuga ko batunzwe n’ubuhinzi ariko ugasanga arabyukira mu kabari, ugasanga hahinga umugore wenyine kandi abakeneye kurya ari benshi. Yaba afite imirima ugasanga yabaye ibisambu.”

Avuga ko abaciye ukubiri n’ubunebwe ubu bamaze guhinga ngo bategereje icyo Imana izategeka ikirere. Ati: “Ariko nk’ubu bamwe kuko twabonye ko abahinze isuka ya mbere ari bo basarura, ubu twamaze guhinga dutegereje Imana icyo izategeka ikirere.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ikigo cy’igihugu cyatangaje ko iteganyagihe ryo mu bihe by’itumba by’uyu mwaka aho cyavuze ko ubu abaturage batangira bagahinga kuko ngo igihembwe cy’ihinga cyamaze gutangira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru na we avuga ko abaturage be batangira bagahinga kandi bakitabira guhinga ibijumba cyane aho batahinze igihingwa cyateganyijwe kuko ngo byo bihangana n’izuba iyo ikirere cyabatengushye ntibabone imvura.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish