Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko. Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera […]Irambuye
Abatuye mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma barishimira ko bakorewe umuhanda wa Kinyonzo-Birenga, bakavuga ko muri iyi minsi ya mbere umaze utangiye gukoreshwa batangiye gusogongera ku byiza byawo kuko barushijeho guhahirana n’utundi duce. Bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo byo kutabona uko bageza umusaruro wabo ku masoko bari bamaranye igihe. Aba baturage biganjemo […]Irambuye
Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Cyumba batangaza ko bageze ku rwego rw’iterambere, ngo bahagurukiye ubusinzi, basigaye ari intangarugero mu kubaka umuryango, bemeza ko bari gufashanya n’abagabo babo. Abagore bo mu kagari ka Nyaruka, mu mudugudu wa Burindi, nk’uko umuhuzabikorwa w’Inama y’Iguhugu y’Abagore mu murenge wa Cyumba Uwizeyimana Clementine abitangaza, ngo abagore baho baratinyutse. […]Irambuye
Ibiro by’akagari ka Ruhumba mu murenge wa Rwankuba birashaje cyane, ababisabiramo servisi bavuga ko bidakwiriye muri iki gihe. Ku ishuri ribanza rya Rugaragara muri aka kagari naho bafite ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bidahagije bituma abana bicara ku ntebe mu ishuri ari bane. Anastase Murangwa utuye mu mudugudu wa Ryampande mu kagari ka Ruhumba mu murenge wa […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ahagana saa tanu z’amanywa bamwe mu baturage bo mu kagari ka Manwari mu mudugudu wa Kigarama mu murenge wa Mbazi bafashe uwitwa Jean Bikorimana ngo avuye kwiba inkwavu kwa Birori Vedaste baramukubita bimuviramo gupfa. Bamwe mu batuye aha mu mudugudu wa Kigarama babwiye Umuseke ko uyu Bikorimana yari mu bajura babajujubije […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze barishimira uburyo bigishijwe n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Busogo, ubwo buryo ni uguhinga hejuru y’amakoro ahantu bo bavuga ko babonaga ko ntacyo hari habamariye kuko hari amakoro gusa bakabona nta kundi bari kuhagenza ngo aho hantu hahingwe. Aba […]Irambuye
Mu masaha ya saa mbili za mu gitondo ejo hashize ku wa kane mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, mu gace kari hagati y’i Nkambi ya Gihembe n’ingo z’abaturage hagaragaye umurambo w’umuntu wari impunzi muri iyo nkambi. Uwo mugabo witwa Rutikanga Faustin wari ufite imyaka 52 umurambo we abagendaga mu nzira bawubonye muri […]Irambuye
Mu Murenge wa Rukara, Akarere ka Kayonza hari abaturage bavuga ko bahisemo kurarana n’amatungo munzu imwe kubera ko abajura babamereye nabi, kandi kuribo ngo aho kubura itungo ryawe wariha icyumba mukibanira. Aba baturage bavuga ko ubujura i Rukara, by’umwihariko mu kagari ka Rukara, ahitwa i Paris bumaze gufata intera yo ku rwego rwo hejuru, byatumye […]Irambuye
Abamotari b’ahanyuranye mu gihugu bose baza gusaba ‘authorization’ yo gukora uyu murimo i Kigali kuri RURA, ab’i Rubavu, Rusizi na Huye babwiye Umuseke iby’iki kibazo. Ab’i Gicumbi nabo bakigejeje kuri Guverineri n’abandi bayobozi mu nama baheruka gukorana. Bavuga ko bibagora cyane kuba iyi service itabegerezwa. Bafata umunsi bakaza i Kigali gusaba iki cyangombwa mu gihe […]Irambuye
Abaturage bo mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara baravuga ko n’ubwo batujwe mu mudugudu ariko bagikora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi buravuga ko aba baturage bazegerezwa amazi meza muri 2018. Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rwa 4Km bajya kuvoma amazi mu bishanga, bavuga ko bagiye gutuzwa […]Irambuye