Digiqole ad

Nyaruguru: Abaturage b’abahinzi bishyize hamwe bakora koperative ikora isabune

 Nyaruguru: Abaturage b’abahinzi bishyize hamwe bakora koperative ikora isabune

Kampire Violette umubitsi wa koperative COINYA ikora amasabune

 *Umuturage wo muri ako gace ukeneye isabune adafite amafaranga ngo baramukopa,
*Ikibazo bafite ni icyo kudahaza isoko ry’abakeneye isabune kubera imashini yapfuye.

Mu murenge wa Nyagisozi wo mu karere ka Nyaruguru abaturage bishyize hamwe bashinga koperative ikora amasabune none ngo uretse kubafasha mu mibereho, bo ubwabo ngo n’abaturage baturiye aho koperative ikorera ngo ibafasha kwita ku isuku ukeneye isabune nta mafaranga baramukopa akazaba yishyura.

Kampire Violette umubitsi wa koperative COINYA ikora amasabune

Koperative yitwa KOINYA (Koperative Indashyikirwa za Nyagisozi), ikorera mu  murenge wa Nyagisozi mu  karere ka Nyaruguru, yamenye kera politiki ya ‘Made in Rwanda’ itangira gukora amasabune. Ubu ngo abaturage baho bishimira amasabune akorwa n’iyi koperative.

Batangiye mu 2008, ari abaturage b’abahinzi bishyize hamwe bakajya bizigamira amafaranga make cyane nyuma buri munyamuryango amaze kugeza ku mugabane shingiro wa 10 000 Rwf, bahita bagira igitekerezo cyo gukoresha aya mafaranga bahitamo kujya bakora amasabune.

Koperativa batangiye bakora isabune nkeya ariko ngo zigakundwa kandi zikagurwa, uko ubushobozi bwagiye bukura ngo bageze aho bagura imashini bakoresha,  bubaka ububiko bagura n’ibindi bikoresho.

Kampire Violette umubitsi wa koperative KOINYA  yabwiye Umuseke ko koperative ifasha abanyamuryango mu buryo bwinshi kandi igafasha n’abaturage kwita ku isuku by’umwihariko abaturanyi bayo kuko bo ngo inabakopa iyo nta mafaranga bafite kandi bakeneye isabune.

Kampire ukiri urubyiruko, avuga ko ku giti cye kimwe n’urundi rubyiruko ruri muri iyi koperative ngo yabafashije kutaba abashomeri ubwo bari barangije kwiga amashuri yisumbuye. Ngo bayungukiramo ubumenyi bwinshi bakura mu mahugurwa babona agenewe koperative.

Avuga ko iyi koperative igizwe n’ibyiciro byose by’abaturage, abagabo n’abagore, inkumi n’abasore, abasaza n’abakecuru ngo bose igenda ibafasha mu buryo butandukanye ku buryo bayibonamo.

Ibintu by’ingenzi koperative ifasha abanyamuryango ngo birimo gufasha ababyeyi kujyana abana ku ishuri ibaha ibikoresho n’amafaranga y’ishuri, gutangira abanyamuryango n’imiryango yabo mutuelle de santé, koroza abanyamuryango amatungo magufi, kuguriza abanyamuryango no kubaha amafaranga make yo kwikemurira utubazo mu gihe baba bemeranyijwe.

Kampire avuga ko koperative itagarukira ku gufasha abanyamuryango gusa kuko ngo n’abatuye mu gace ikoreramo hari inyungu bayibonamo nk’izo kubona isabune hafi kandi ngo udafite amafaranga ayikeneye bakamukopa.

Agira ati: “Uretse natwe igenda iteza imbere, abaturage bo mu gace dukoreramo ntabwo wabona usa nabi kereka uwokamwe n’umwanda adashaka kugira isuku. Abo muri aka gace, ukene isabune adafite amafaranga turamukopa.”

Koperative ngo ifite ikibazo cy’imashini yavangaga ibyo bakoramo isabune, ikaba yarapfuye none ngo ubu bongeye kujya bakoresha intoki, ntibakibasha gukora amasabune menshi yahaza abayakeneye bose.

Batangiye ari abanyamuryango 56,  buri munyamuryango afitemo umugabane shingiro wa 10 000 Rwf ariko ubu ifite abanyamuryango 47. Umutungo wa koperative, habazwe agaciro k’ibyo ifite byose, ngo byarenza miliyoni 15 rwf.

Ngo isabune bakora abaturage barazikunda ndetse bakanazibura, kuko bakora nke
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Munyakazi Isaac ushinzwe akarere ka Nyaruguru, yashimye iyi sabune abasaba gukora nyinshi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish