Nyaruguru ikijumba kirarya umugabo kigasiba undi, igitebo ni 5 000Frw
* Ababigura babaye benshi kuko bijya mu turere byegeranye
* Ngo aho bihingwa hasigaye ari hato.
* Ubu hari umushinga uha abaturage imbuto ngo bakomeze kubihinga
Ikijumba ubusanzwe ni ifunguro rya benshi mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru, nubwo bitakiri mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere ntibibuza abaturage baho kweza byinshi. Kubera isoko ry’ibijumba ryabaye rinini mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza ubu muri Nyaruguru aho babyeza birarya umugabo bigasiba undi.
Ikibazo cy’amapfa cyabaye mu gihembwe cy’ihinga gishize abo muri Nyaruguru ngo bagobotswe n’ibijumba bahinze kuko ngo ubusanzwe byihanganira izuba iyo ridakabije cyane.
Mu mpera z’ukwa 12 umwaka ushize igitebo cy’ibijumba cyaguraga 4 500Frw cyaravuye ku 1 500Frw ubu aho bigeze ni uko igitebo kitajya munsi ya 5 000Frw ndetse na 6 000Frw.
Mu cyumweru gishize Umuseke wasuye isoko rya Ndago mu murenge wa Kibeho isoko riri mu asanzwe agira ibijumba kurusha andi muri aka karere. Twaganiriye n’ababihinga, ababirangura n’abaguzi babyo.
Esperance Mukamabano ubihinga ati “Mu zuba rishize hari aho wateraga imigozi ikuma, kandi ubu igice kinini ntitukigihingaho ibijumba ahubwo tugihingaho ibihingwa byatoranyijwe.”
Mukamabano avuga ko ibijumba byabuze, ndetse ubu ubyejeje nawe ngo bimusaba kubirarira kuko ngo arangaye yasanga umurima ari injumbure gusa.
Eric Ndayishimye waje aha mu isoko i Ndago kubirangura ati “Ibyo tubona ntabwo twigeze tubibona mbere, njye maze imyaka itatu ndangura ibijumba hano nkabishora i Butare na Gisagara hari n’ababijyana i Nyanza, ariko kuva natangira aka kazi ni ubwa mbere igitebo cy’ibijumba kigeze ku bihumbi bitanu.”
Bajyaga bavuga ngo urugo rurimo abana rushoborwa n’ibijumba, abafite abana ariko batabyejeje bo rero ngo bafite ingorane kuko n’amafaranga 500F atagura ibijumba byarya abantu batatu.
Donathille Nyiraneza wari waje kugura bicye byo kurya mu rugo ati “Ubu turabanza tukareka bariya banyamagare n’imodoka baje kurangira bakagura natwe tukabona kugura ku mifungo. Ariko nabwo ibijumba bitatu ni magana atanu, mbese hano ikijumba kirarya umugabo kigasiba undi.”
Habitegeko Francois Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko umusaruro wabaye muke kuko wasaranganijwe nabo mu tundi turere,kandi ko mu bukangurambaga bakora bashishikariza abaturage kwizigamira bahaha indi myaka ishobora kubikwa igihe kirekire, ndetse ubu ngo hari umushinga mu karere utubura imbuto y’ibijumba igahabwa abaturage kugirango bakomeze kubihinga bongere umusaruro.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
7 Comments
Aho bababwiriye ko mugomba kureka ibijumba mukarya akawunga, muzumva ryari? Kandi Nyaruguru yo abaturage barashishikarizwa guhinga icyayi, kuko ari cyo kizana amadovize.
Ariko mujye muvuga ibyo muhagazeho, Ni inde wabibabwiye? yabivugiye he? ryari? Hoshi genda ntugateze sakwe sakwe twarabamenye
@Dada, banze ubaze neza gahunda y’ibihingwa byatoranyijwe muri kariya karere uko ihagaze. Ibijumba ntibirimo. Kuri uru rubuga hanaciyeho inyandiko isobanura ukuntu hari igihe abaturage bari basigaye babihinga rwihishwa, n’uko agatebo kavuye ku mafaranga 1,500 kakagera kuri 4,500. Abaturage bongeye kwemererwa kubihinga ku mugaragaro ari uko babonye inzara ibugarije. Umenye kandi ko usibye aho bongeye kugarura imbuto z’ibijumba bya GMOs nko mu Majyaruguru, birimo ibikoreshwa kwa Sina, ubundi ntabwo gahunda ya extension no gutanga amafumbire bireba igihingwa cy’ibijumba, ku buryo ubungubu gifite ikibazo gikomeye cy’imbuto ziramba, kuko iza GMO/OGMS zo ni ukugura imbuto kuri buri hinga. Wongere kandi ubaze neza aho gahunda ya NAEB yo kwimura abaturage mu nkengero y’ishyamba rya Nyungwe na za Mata hagaterwa icyayi igeze. Kuri uru rubuga haciyeho inyandiko ya bamwe mu baturage bimuwe, bubakirwa amazu meza banashima, ariko basigarana ikibazo cy’imirima yo guhinga. Ngayo nguko.
Mu rwego rwa gahunda ya Nkunganire na Twigire Muhinzi za MINAGRI, ibihingwa bikurikira mu turere hafi ya twose ni bo byonyine Leta ishyiramo ingufu mu iyamamazabuhinzi, bitewe n’aho byera: ibishyimbo, imbuto (harimo n’urutoki), imboga (wongeyeho nibihumyo n’inyanya), soya, ingano, ibigori, umuceri, imyumbati, ibirayi, n’ubwatsi bw’amatungo. Ibindi binyabijumba bitari ibirayi (ibijumba, amateke, ibikoro..) ntibirimo, kimwe n’amasaka. Mu byo ba agronomes baba bashinzwe guteza imbere, ibyongibyo bitahawe priority ntibabikoraho.
Wibagiwe icyayi na Kawa, Moringa, ibireti, indabo, n’ibobere ry’amagweja.
Ibyo bihingwa byoherezwa hanze biterwa inkunga ukwabyo na NAEB, muri gahunda yihariye, ntabwo biba muri Nkunganire.
Ndabona bitoroshye. Ariko rero ntihagire ukabya ngo avuge ko ari inzara yateye. oya ni AMAPFA (Minister Gérardine dixit)
Comments are closed.