Digiqole ad

Gicumbi/Cyumba: Umugore wasinze ahanwa n’abandi babyeyi mu ruhame

 Gicumbi/Cyumba: Umugore wasinze ahanwa n’abandi babyeyi mu ruhame

Aba bagore bari bahigiye kugira isuka no kugira igisuperi iwabo babigeraho

Bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Cyumba batangaza ko bageze ku rwego rw’iterambere, ngo bahagurukiye ubusinzi, basigaye ari intangarugero mu kubaka umuryango, bemeza ko bari gufashanya n’abagabo babo.

Aba bagore bari bahigiye kugira isuka no kugira igisuperi iwabo babigeraho

Abagore bo mu kagari ka Nyaruka, mu mudugudu wa Burindi, nk’uko umuhuzabikorwa w’Inama  y’Iguhugu y’Abagore mu murenge wa Cyumba Uwizeyimana Clementine abitangaza, ngo abagore baho baratinyutse.

Agira ati: “Nkurikije  imyaka 14 mbaye muri uyu mudugudu, uko nahageze abagore bari abantu bitinya ku buryo no kubatumira mu nama bitabiraga babanje  kubasanga mu rugo, akagoroba k’ababyeyi ni bimwe mu byabahinduriye isura.”

Uwizeyimana avuga ko tariki ya  15 Ukwakira 2015 ku munsi w’umugore wo mu cyaro, bari bahize ko nta mugore ugomba kubura igisuperi cyo kubikamo ifunguro ry’umugabo wagiye ku kazi ko bitazasubira, ndetse no kwishakira isuka ya buri mugore nk’icyemezo kigamije kuzamura ubuhinzi, bakanarwanya imirire mibi.

Biturutse mu mugoroba w’ababyeyi, bahagurukiye abagore barangwaho ubusinzi, ngo ubu icyo kibazo cyaragabanutse.

Ati: “Bitewe n’ubukangurambaga bunyuzwa mu mugoroba w’ababyeyi, tugira umwanya wo gufata umugore wagaragayeho ubusinzi akitwara nabi,  tukamushyira imbere ya bagenzi be, tukamunenga rwose, tukamubwira ko  umuco yagaragaweho utabereye umubyeyi, bigaragara ko umuco wo gusinda ku babyeyi urimo ucika, ariko turacyafite indi ntera kugira ngo bicike burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte, asaba abagore ko batagomba  kwiyumvisha ko kuba barahawe ijambo bibakuraho inshingano yo kumenya urugo.

Ati: “Mumenye ko muri ba mutima w’urugo, kandi mumenye agaciro mufite, ntidukeneye abagore b’abasinzi  ngo tujye tubabona mu muhanda  mwanyweye kanyanga.”

Yavuze ko abagore bagomba kumenya ko agaciro basubijwe  kabaha inshingano  yo gukora ibyo batakoraga kera, bagakora cyane gukora babone iterambere mu muryango.

Umwe mu bagore witwa Mukabeza, atuye mu mudugudu wa Burindi yatangarije Umuseke ko nta makimbirane apfa kugaragara aho batuye ngo ibibazo byose babikemurira mu mugoroba w’ababyeyi.

Uyu mugore avuga ko umugoroba w’ababyeyi bawitabira hamwe n’abagabo babo, bityo ngo n’imihigo iteza imbere umuryango bayifatira hamwe, gusa asaba bagenzi be kurushaho kongera imbaraga mu guhesha umuryango agaciro.

Aba bagore ngo basigaye ari intangarugero iwabo
Benihirwe Charlotte Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage
Aba babyeyi ngo iyo hari umwe wabakojeje isoni bamuhanira mu ruhame

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish