Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera abana irasaba umuryango nyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana, ugaharanira ko buri mwana arererwa mu muryango ngo kuko aribwo akurana uburere bwiza bikagirira n’igihugu akamaro ejo hazaza. Ibi iyi komisiyo yabitangarije mumurenge wa Sake ho mukarere ka Ngoma mugikorwa cy’ubukangurambaga kumiryango. Bamwe mu babyeyi batandukanye ba hano muri Sake babwiye […]Irambuye
Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo […]Irambuye
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa kuri 73 ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017, abamugaye barasa ko Leta yabafasha gukurirwaho icyazagaragara nk’inzitizi zatuma batitabira amatora. Umuyobozi uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge wa Base mu kakarere ka Rulindo, Musanabera Fortunee ubwo twaganiraga yaragaragaje impungenge zikiriho ku bafite ubumuga zishobora […]Irambuye
Rusizi – Kuri Station ya Police ya Kamembe hafungiye abagore babiri bivugwa ko umwe ari umuganga mu bitaro bya Gihundwe, ndetse na mugenzi we w’Umujyamnama w’ubuzima bivugwa ko ari uwo ku kirwa cya Nkombo ngo bafashwe bari bagiye gukuriramo inda umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 mubwiherero bw’isoko rya Kamembe. Kugira ngo batahurwe, ngo amaraso yavuye ari […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva yifatanyaga n’abahinzi bo Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Gikoma mu gikorwa cyo kubagara imyumbati mishya bateye, yizeje abahinzi b’imyumbati ko binyuze mu bushakashatsi ubu habonetse imbuto ibasha guhangana n’indwara. Ubuhinzi bw’imyumbati, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo aho […]Irambuye
Nubwo bashakaga ishuri ry’imyuga, bamwe mu rubyiruko rwakoraga umwuga wo Kurembeka (gutwara kanyanga) barashima cyane ingabo z’u Rwanda (RDF) zabahaye igishanga ngo bagihinge biteze imbere bave mu guhungabanya umutekano. Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna no mu nkengero zawo, cyane cyane mu Murenge wa Cyumba n’uwa Kaniga, hazwiho kwinjirizwa ibiyobyabwenge nka kanyanga na ‘chief waragi’ cyane […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Uwamariya Odette anenga ababyeyi bahora bategurira abana babo indyo imwe itanakungahaye ku ntungamubiri kandi bafite ubushobozi. Odette Uwamariya waganiriye n’ubuyobozi bw’uturere 11 twibasiwe […]Irambuye
Muhanga – Abana batatu batuye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe bahangayikiye mu nzu ya bonyine nyuma y’aho umubyeyi bari basigaranye nawe afungiwe. Mu kiganiro aba bana bagiranye n’Umuseke bavuze ko Se ubabyara yakoze impanuka mu myaka itanu ishize ahita yitaba Imana, basigarana na Nyina, gusa nawe baje kumubura bamureba […]Irambuye
Musanabera Caritas utuye mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Mwambara, mu Mudugudu wa Gashyara ngo yamaranye indwara yo Kujojoba imyaka umunani, ariko ngo yayihuriyemo n’akato gakomeye cyane kugera akize mu mwaka ushize. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke Musanabera avuga ko muri iyo myaka umunani, kuva mu 2009 yari afite ikibazo cyo kujojoba cyane, ku buryo […]Irambuye
Aborozi bo mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma baravuga ko inka zabo zimaze iminsi zibasiwe n’indwara bataramenya ubu imaze guhitana inka 20 mu mezi abiri gusa iyi ndwara imaze igaragaye muri aka gace. Bavuga ko itungo rifashwe n’iyi indwara rihita ripfa amarabira, bakavuga ko inka ishobora kurara cyangwa ikaramuka ari nzima ariko bakajya […]Irambuye