Musanabera ngo yahawe akato kenshi mu myaka 8 yamaze arwaye indwara yo kujojoba
Musanabera Caritas utuye mu Murenge wa Cyahinda, Akagari ka Mwambara, mu Mudugudu wa Gashyara ngo yamaranye indwara yo Kujojoba imyaka umunani, ariko ngo yayihuriyemo n’akato gakomeye cyane kugera akize mu mwaka ushize.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke Musanabera avuga ko muri iyo myaka umunani, kuva mu 2009 yari afite ikibazo cyo kujojoba cyane, ku buryo atagiraga gahunda yo kwihagarika kuko igihe icyo aricyo cyose byabaga biri kwizana (inkari).
Mu 2016 ngo nibwo umujyanama w’ubuzima yamusanze maze amusaba kuzajya kwivuza, amusobanurira ko Kujojoba ari ndwara ikira.
Musanabera ati “Umujyanama w’umubuzima niwe wambwiye ko ku Murenge wa Munini hazaza abaganga b’inzobere bazaza gusuzuma abarwayi maze bazatujyane kutuvura, maze nza kujya mu Ruhengeri (Musanze) barambaga nza gukira, ndashimira Imana yankijije iyo ndwara, hamwe na Leta y’u Rwanda yamfashije kuvurwa ku buntu.”
Musanabera yakomeje avuga ko mu gihe yari arwaye iyo ndwara yo Kujojoba ntaho yajyaga ngo aterane n’abantu kuko yahoraga afite ikibazo ko naramuka agiye abantu baribumuseke kuko yanukaga, ibyo byatumaga ahora yigunze murugo kuko ntaho yajyaga.
Yongeye ati “Mu gihe nari ndwaye umugabo wanjye twabanye nabi cyane kuko nahoraga nisasiye amashashi mu buriri, ngahora nibinze, ariko kuva aho nakiriye ubu mbanye neza n’umugabo wanjye, ubuzima bw’umugore n’umugabo bwarakomeje.”
Musanabera ngo yahabwaga akato n’abaturanyi be kubera kubanukira, gusa nyuma yo kwivuza yaje gukira ubu nabo babanye neza.
Kanyarengwe Richard umuturanyi wa Musanabera nawe aremeza neza ko mbere umuntu wabaga urwaye indwara yo Kujojoba bamunenaga kuko bari batarasobanukirwa icyo ari cyo, ku buryo ngo abantu bose iyo bamubonaga bamuhungaga.
Kanyarengwe ariko kavuga ko ubu kuko bamaze kumenya indwara yo Kujojoba icyo ari cyo, ngo ntabwo bamunena ahubwo baramwegera akamufasha kwivuza.
Karemera Athanase umuyobozi ushiznwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru avuga ko bigeze gukora ubukangura mbaga ku rwego rw’Akarere baza gusanga abagore 23 mu Karere kose barwaye indwara yo Kujojoba.
Karemera avuga ko abo bagore bose ubu bari kuvurwa, ku buryo icyenda muribo barimo na Musanabera Caritas bamaze gukira, abandi icyenda bategereje kujya kubagwa muri uku kwezi.
Ati “Ibyo byose ni ukugira ngo indwara yo Kujojoba icike burundu,…igisigaye ni ukumenya kuyirinda, mu rwego rwo kubyirinda ababyeyi bakwitabira Serivisi zose zo kwa muganga hakiri kare badatinze, bakipimisha inda hakiri kare, ku buryo ufashwe n’inda akabyarira kwa muganga.”
Karemera Athanase yakomeje avuga ko Poste de Sante zikora bafite mu karere ka Nyaruguru zigera kuri 17 arimo ni zindi 3 ziri kubakwa kandi izuzura muri uku kwezi .
Akarere ka Nyaruguru ubu gafite Poste de Santé 17 zikora n’izindi eshatu ziri kubakwa zuzura muri uku kwezi, ku buryo mu minsi iri mbere bazaba bafite Poste de Santé 20, n’Ibigo nderabuzima 16 bishobora gufasha abaturage bakabakaba ibihumbi 300 batuye aka Karere.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW