Ngoma: Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurengera abana irasaba umuryango nyarwanda muri rusange kwita ku burere bw’abana, ugaharanira ko buri mwana arererwa mu muryango ngo kuko aribwo akurana uburere bwiza bikagirira n’igihugu akamaro ejo hazaza.
Ibi iyi komisiyo yabitangarije mumurenge wa Sake ho mukarere ka Ngoma mugikorwa cy’ubukangurambaga kumiryango.
Bamwe mu babyeyi batandukanye ba hano muri Sake babwiye Umuseke ko hari bamwe mubana bahohoterwa n’ababyeyi babo cyangwa se abandi babarera bigatuma umwana atorongera akaba yajya kuba kumuhanda n’ahandi hatandukanye.
Ni igikorwa kirimo gukorwa na Komisiyo y’igihugu y’abana ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubana UNICEF.
Nyuma yo kubona ko hari abana batarimo kurererwa mu miryango bikaba bitera ingaruka ku mwana n’u Rwanda rw’ejo hazaza, aba bahisemo gukora ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kuri uyu wa kabiri basuye Akarere ka Ngoma mu Murenge wa Sake ,aho binyuze mu makinamico n’indirimbo iyi Komisiyo yasabye abaturage bo mu Karere ka Ngoma guharanira ko umwana arererwa mu muryango.
Bamwe mu baturage twaganiriye batubwiye ko ihohoterwa rikorerwa abana ari kimwe mu bituma batarererwa mu miryango.
Nsengiyumva Emmanuel ati “Akenshi umwana kutarererwa mu miryango biterwa n’ubwumvikane buke hagati y’ababyeyi, aho haba hari byinshi bagenda bapfa bigatuma umubyeyi atorongera.”
Uwonkunda Marie Rosine ati “Hari nubwo biterwa n’ihohoterwa ryo murugo umwana ashobora gukorerwa numubyeyi we cyangwa se nundi umurera bikaba byatuma umwana afata umwanzuro wo kwigendera akajya kumuhanda.”
Aba baturage batubwiye ko noneho ubu bagiye gufata ingamba ndetse bakanabikangurira abaturanyi babo ngo kuko bamenye neza ko umwana utarerewe mu muryango bigira ingaruka mbi ku iterambere rye n’igihugu muri rusange.
Umwe mu bana twaganiriye witwa Tuyishime Fiston we yisabiye ababyeyi kutabatererana ngo kuko bibabaza cyane by’umwihariko nk’abana.
Ati “Nakwisabira ababyeyi kutwitaho kuko iyo umwana adahawe uburere bwiza bimugiraho ingaruka mbi ejo hazaza he ntihabe heza.”
Mukashema Alexia umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana we arasaba ababyeyi n’abana kuzuzanya mu gutuma umwana arererwa mu muryango ngo kuko hari igihe umwana nawe abigiramo uruhare.
Ati “Muri rusange umwana agomba kwitabwaho ariko nawe afite inshingano zo kubaha abamurera akabaha agaciro kugira ngo yubahe na byabindi ababyeyi bamukorera ariko noneho umuryango nyarwanda wo ugomba kumva ko ariwo shingiro ry’uburere bw’umwana w’u Rwanda.”
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurerera abana mu miryango biteganyijwe ko kizagera mu turere icumi tw’u Rwanda aho kugeza ubu kimaze kugera mu turere tune aritwo Huye, Rwamagana, Kamonyi ndetse n’aka ka Ngoma.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma