Digiqole ad

Rusizi: Umuganga n’umujyanama w’ubuzima bafunzwe bakekwa gukuriramo umugore inda

 Rusizi: Umuganga n’umujyanama w’ubuzima bafunzwe bakekwa gukuriramo umugore inda

Mu karere ka Rusizi

Rusizi – Kuri Station ya Police ya Kamembe hafungiye abagore babiri bivugwa ko umwe ari umuganga mu bitaro bya Gihundwe, ndetse na mugenzi we w’Umujyamnama w’ubuzima bivugwa ko ari uwo ku kirwa cya Nkombo ngo bafashwe bari bagiye gukuriramo inda umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 mubwiherero bw’isoko rya Kamembe.

Ubwiherero ngo bayikuriyemo.
Ubwiherero ngo bayikuriyemo.

Kugira ngo batahurwe, ngo amaraso yavuye ari menshi cyane aba menshi mubwiherero barimo, bagira ubwoba basohoka ari babiri, naho uwo bivugwa ko bari baje gukuriramo inda bamuta muri ubwo bwiherero.

Aba bagore babiri ngo bagerageje gutoroka ngo biruke nyuma yo kugerageza kubeshya abaturage bari aho ko uwo mugore ari mu mihango ariko ngo abaturage bari bamaze kuhagera ari benshi batera hejuru ngo babafate bakuyemo inda bitewe n’amaraso menshi yagaragaraga.

Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yageraga aho uyu mugore bivugwa yakuriwemo inda, ushinzwe ubu bwiherero buri mu isoko rya Rusizi Nyirahabimana Francine yavuze ko ari mubahuruje bitewe n’ibyo yabonaga.

Ati “Nabanje kubima ubu bwiherero kuko bari batatu uwo wavugaga ko ari umuganga aranyinginga ngo mbatabare kuko uwo mubyeyi aremerewe ko bagiye kumuhindurira imyenda, niko kubatiza aho abagabo bihagarika gusa hashize akanya tubona amaraso menshi cyane, ba bagore babiri basohoka bashaka kwiruka niko guhuruza barafatwa kuko nabonaga ari inda koko bakuyemo.”

Umuseke uganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ntivuguruzwa Gervais yavuze ko bakimenya aya makuru bahise batabara uyu mugore wavaga amaraso menshi, gusa avuga ko bose bataramenya niba ari inda koko yari igiye gukurwamo, gusa ngo iperereza rirakomeza kugira ngo hamenyekane niba ariko kuri.

Ntivuguruzwa ati “Abagore babiri nibo bafunzwe bakekwaho kugerageza gukuramo inda umugore natwe tutaramenya, gusa iperereza rirakomeza gukorwa ngo hamenyekane neza gahunda y’aba bagore n’ibyo bakora mu buzima dutegereje ikizava mu iperereza kuko bari mu maboko ya Police tuzabibabwira ibindi bizavamo ntitwahita tubihamya .”

Uyu mugore wavaga amaraso menshi yajyanywe mu bitaro bya Gihundwe ngo atabarwe, naho aba bagore babiri bo bakaba bafungiye kuri Station ya Police ya Kamembe mugihe hagikorwa iperereza.

Nubwo kugeza ubu hakiri urujijo ku kumenya neza koko aba bagore niba ari inda cyangwa ari ubutabazi bari bagiye guha uyu mugenzi wabo, hari ibikoresho basanganywe byifashisha mu guhagarika amaraso, gusa nanone hakibazwa impamvu baje kubikorera mu bwiherero bw’isoko.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi nkuru irimo amakuru Atari yo. Nta mukozi w’Ibitaro bya GIHUNDWE ufunze,uyu siho akora! Rwose mbere yo gutangaza inkuru birakwiye ko mubanza mugasaba amakuru ubuyobozi.Iyo mubaza umuyobozi w’Ibitaro bya GIHUNDWE yari kuyabaha!
    Si byiza gutangaza amakuru utafitiye gihamya!

  • Reka namwe ntimukumire ku ruhu nk’ikirondwe: Abagore bari aba kera, ubu nta bagore bakibaho. Dusigaye tubita ibiryabarezi. Ni ngombwa ko muhindura ikibonezamvugo cyanyu.

Comments are closed.

en_USEnglish