Tariki 15 ukwezi nk’uku mu 2015 Umuseke wasuye Esperance Uwirinze n’abana be bane(4) harimo umuto w’amezi abiri gusa, babaga mu nzu idasakaye itanakingwa, bariho mu buzima bubi bikomeye. Ubuyobozi bwahise bwihutira kumwimura, ariko nyuma y’igihe gito yagarutse hahandi kuko aho bamwimuriye bamutereranye ngo yikodeshereze. Ubufasha yahawe ni amabati gusa. Ubuzima ni kwakundi, ndetse yashyizwe mu […]Irambuye
Mu Ntara y’U Burasirazuba haravugwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babangamira ubwisanzure bw’abaturage mu gutanga ibitekerezo mu itangazamakuru aho hari abanga gutanga amakuru kuko ngo abayobozi bahana abaturage babaziza ko bavuganye n’itangazamakuru. Ibi bibazo biri hafi ya hose muri iyi Ntara gusa Umuyobozi wayo Judith Kazaire avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo kuko ngo […]Irambuye
Nyaruguru – Mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata abahatuye bagaragaza ko ubuzima bwabo bwahindutse kuva Association Mabawa (amababa) yatangira kubafasha ndetse umuyobozi wayo Katrine Keller akaba abana nabo. Uyu avuga ko yafashije abatuye uyu mudugudu cyane cyane guhindura imyumvire kandi akabikora k’ubw’umutima w’urukundo n’impuhwe no gukunda u Rwanda. Mabawa ni ishyirahamwe ridaharanira […]Irambuye
*Bafite uruganda rutunganya Akawunga n’Ubukonjesherezo bw’imyaka *Bahawe amahugurwa ngo azabafasha kwiteza imbere. Musanze – Abagore bo mu Murenge wa Muko, bishimira ko ubu imiryango yabo itakirangwamo amakimbirane ya hato na hato nk’uko byari bimeze mu myaka itatu ishize, kuko ngo akenshi yaterwaga n’ubukene bwari bubugarije ariko bakaba barabashije kubuhashya mungo zabo. Ubu ni ubuhamya bwatanzwe […]Irambuye
*Iyo bagiye guturitsa bafata indangururamajwi bakabwira abaturage ngo bahunge *Mu cyumweru gishize abaturage bakoze ikimeze nko kwigaragambya Mu kagari ka Gasura Umurenge wa Bwishyura bamwe mu baturage baturiye aho Abashinwa baturikiriza umusozi w’ibitare bashaka amabuye y’ingano inyuranye yifashishwa mu gukora umuhanda, baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko batimuwe ngo bashyirwe kure y’ibi bikorwa. […]Irambuye
Ruhando- Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene kiri mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, ariko Ubuyobozi bukavuga ko hari n’abifite bagira amacakubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2015 bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kari mu turere dutandatu tuza imbere […]Irambuye
Mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma hamaze kubakwa ibyumba 22 bitangirwamo service z’ubufasha mu buvuzi bw’ibanze zitangwa n’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo muri Army Week, igikorwa gishimwa cyane n’abaturage. Mu mudugudu w’Agatonde mu kakari ka Mutenderi murenge wa Mutendeli twasanze Mme Annonciata Iragena umujyanama w’ubuzima muri […]Irambuye
Abaturage bafite amasambu akora ku muhanda werekeza ku Kigo cya Police cyigisha kurwanya iterabwoba, giherereye mu Kagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera, barasaba kwishyurwa amafaranga y’imitungo yari ku butaka bwabo yangijwe ubwo uyu muhanda wakorwaga mu mwaka wa 2015, ngo babaruriwe iyi mitungo nyamara kugeza n’ubu bakaba batarishyurwa. Aba baturage […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu cyaro cyo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda imirenge ikora ku Burundi, Minisitiri Francis Kaboneka niho yari ari mu kumurika intore zimaze icyumweru zitozwa ku rwego rw’Umudugudu. Kaboneka yasabye abayobozi n’abaturage benshi bari bake kumwakira kwanga umugayo no gufatanya mu iterambere ntihagire usigara inyuma. Izi ntore ziva mu midugudu 46 […]Irambuye
Abaturage bo mu Kagali ka Ruhinga mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma barishimira umurima w’ibijumba ungana na Ha 14 barimo guhingirwa n’ingabo z’u Rwanda muri gahunda ya Army week. Bavuga ko iki ari igisubizo ku nzara bari bafite by’umwihariko ku biribwa by’ibinyamafufu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga […]Irambuye