Rwanda: Abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi
Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Uwamariya Odette anenga ababyeyi bahora bategurira abana babo indyo imwe itanakungahaye ku ntungamubiri kandi bafite ubushobozi.
Odette Uwamariya waganiriye n’ubuyobozi bw’uturere 11 twibasiwe n’ikibazo cyo kugwingira ku bana kubera imirire mibi, yavuze ko ikibazo cyo kugwigingira kiri mu bihangayikishije Leta.
Uyu munyamabanga uhoraho muri MINALOC avuga ko ubu bushakashati buheruka muri 2016 bwagaragaje ko imiryango yo mu Rwanda yugarijwe n’ikibazo cyo kurya indyo idafite intungamubiri bigatuma abana bagwingira.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi.
Mu karere ka Nyabihu kaza ku isonga kuri iki kibazo, abana bafite ikibazo cyo kugwingira bari hagati ya 40% na 50%.
Utundi turere tuza mu myanya y’imbere ni Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Karongi twose two mu ntara y’Uburengerazuba.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre avuga ko bahugurukiye iki kibazo ku buryo ubu abana bafite ikibazo cyo kugwingira bageze kuri 40% mu gihe umwaka ushize bari hejuru ya 50%.
Ati ” Hari ubwo ugira umusaruro ariko kuwukoresha utegura ifunguro bikaba ikibazo.”
Uyu muyobozi muri karere ka Nyabihu anenga abaturage b’iburengerazuba, avuga ko benshi mu bugarijwe n’ikibazo cy’imirire ari bo baba bafite amahirwe yo kukirwanya.
Avuga ko ikibazo atari ubukene nk’uko bamwe bakunze kubivuga. Ati “ Wasangaga umuturage yararyaga ibirayi gusa, akagira amafaranga yamufasha kugura ibindi byamufasha kubona ifunguro ryuzuye ariko we ntabone ko ari ngobwa.”
Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC, Uwamariya Odette avuga ko imiryango ikunze gutaka ikibazo cy’imirire inoze kandi ibyangombwa byose babyegereye.
Uwamariya uvuga ko abanyarwanda bamaze kwihaza mu mirire ariko ababyeyi bakaba bakomeje kuba nyirabayazana y’iyi migwingire y’abana babo kubera kutamenya gutegura indyo yuzuye.
Yanagarutse ku kibazo cy’umwanda ukomeje kugaragara mu miryango yo mu bice bitandukanye by’igihugu, akavuga ko isuku nke na yo ishobora gutera ikibazo cyo kugwingira.
Ati “ Hafi 80% y’indwara mu giturage zikomoka ku mwanda, niba ugiye guha umwana indyo yuzuye ni byiza kuyimuha isukuye.”
Abitabiriye iyi nama y’iminsi ine bazarebera hamwe ingengo y’imari ikenewe kugira ngo gahunda yo kuboneza imirire ishyirwe mu bikorwa.
KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW