Digiqole ad

Imbuto y’imyumbati izahangana n’indwara yarabonetse -MINAGRI

 Imbuto y’imyumbati izahangana n’indwara yarabonetse -MINAGRI

Imyumbati bahinze ubu ngo iramutse ifashwe n’uburwayi abahinzi bakena kurushaho

Kuri uyu wa gatatu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva yifatanyaga n’abahinzi bo Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Gikoma mu gikorwa cyo kubagara imyumbati mishya bateye, yizeje abahinzi b’imyumbati ko binyuze mu bushakashatsi ubu habonetse imbuto ibasha guhangana n’indwara.

Fulgence Nsengiyumva (wambaye ishati yera) hamwe n'umuyobozi mukuru wungirije wa RGB Dr Usta Kayitesi (wambaye amataratara) n'umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Francois Xavier Mbabazi (ubanza iburyo) bifatanyije n'abahinzi kubagara imyumbati
Fulgence Nsengiyumva (wambaye ishati yera) hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa RGB Dr Usta Kayitesi (wambaye amataratara) n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Francois Xavier Mbabazi (ubanza iburyo) bifatanyije n’abahinzi kubagara imyumbati

Ubuhinzi bw’imyumbati, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo aho ihingwa cyane, bumaze imyaka hafi ine bwugarijwe n’indwara y’imyumbati yateje igihombo, ubukene ndetse n’inzara abahinzi nk’uko babivuga.

Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango ubu bahawe imbuto nshya bari guhinga ngo ishobora guhangana n’indwara, n’ubwo batarayizera.

Rwandekwe Evariste umuhinzi w’imyumbati avuga ko yajyaga asarura Toni ebyiri z’imyumbati yumye ikamufasha kwikenura, ariko ngo ubu kubera indwara imaze imyaka hafi ine mu gihingwa cy’imyumbati ngo ubukene bwari bumwugarije kuko umusaruro warumbye cyane.

Uyu muhinzi avuga ko imyumbati bahinze ubu ariyo batezeho amakiriro, ngo iteze nk’uko iyo bahinganga mbere yeraga batindahara.

Yagize ati “Umungoti umwe nezaga imyumbati nkakuramo ibihumbi magana atandatu, naguzemo amasambu, nubakamo inzu, ariko se ubu urabona koko tuzongera kubona umusaruro nk’uwo twahoranye?”

Rwandekwe akavuga ko imbuto nshya bahawe ngo hari imirima ugeramo ugasanga imyumbati imwe n’imwe yatangiye kurwara nayo.

Ati “Dukwiye kubona imbuto zizajya zisimburana igihe imwe ishaje tukaba twamaze kubona indi, bitabaye ibyo twazongera tugahura n’ikibazo nk’icyo twahuye nacyo.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutubura imbuto cya ‘RAB’ mu Ntara y’Amajyepfo Gasana Parfait, yizeje abahinzi b’imyumbati ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo umuhinzi wese azabone imbuto kandi zishobora guhangana n’uburwayi.

Gasana avuga ko ngo babanje guha imbuto abatubuzi, ariko babasaba kujya baha imbuto abahinzi, ndetse ngo n’uturere twa Ruhango, Nyanza na Gisagara baduhaye imbuto kugira ngo tuyihe abahinzi batishoboye batabasha kugura imbuto.

Imyumbati bahinze ubu ngo iramutse ifashwe n'uburwayi abahinzi bakena kurushaho
Imyumbati bahinze ubu ngo iramutse ifashwe n’uburwayi abahinzi bakena kurushaho

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe ubuhinzi Fulgence Nsengiyumva yizeza abaturage ndetse n’abahinzi muri rusange ko imbuto nshya yatanzwe ari imbuto yizewe, kandi ko hari no gukorwa ubushakashatsi ku mbuto zizajya zisimbura izishaje.

Ati “Nk’uko iyi mbuto nshya yavuye mu bushakashatsi, ubu hari ubundi bushakashatsi buri gukorwa bw’uko haboneka izindi mbuto nshya zihanganira indwara, iyi mbuto ishobora kumara imyaka ine itararwara, bigateganywa ko igihe imbuto yaba yananiwe twahita tuyisimbuza indi, ndabizeza ko ikibazo cy’imyumbati twagikemuye.”

Ibiro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo bivuga ko kugeza ubu mu Karere ka Ruhango imyumbati imaze guhingwa ku kigero cya 60% by’ubuso bwose bwakabaye buhinzeho imyumbati.

Ngo bafite intego ko mu gihembwe cy’ihinga gitaha imyumbati yaba imaze guhingwa ku gipimo cya 80 ku ijana muri aka Karere.

Ruhango ni agace kera cyane imyumbati karimo n'uruganda rwa Kinazi Casava Plant ruyitunganya
Ruhango ni agace kera cyane imyumbati karimo n’uruganda rwa Kinazi Casava Plant ruyitunganya
Fulgence Nsengiyuva (uri guhinga) yijeje abahinzi ko iyi myumbati nta kibazo izagira
Fulgence Nsengiyuva (uri guhinga) yijeje abahinzi ko iyi myumbati nta kibazo izagira

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Ruhango  

7 Comments

  • Iyo mbuto yakorewe ubushakashatsi mu kihe kigo cya RAB? Niba igerageza ryayo ritaragera mu mirima y’abaturage, ubwo bushakashatsi ntabwo bwuzuye. Nizere ko atari indi mbuto mugiye kuvana i mahanga ngo muze muyiture hejuru y’abaturage nta gerageza.

    • Wabona aribintu bateruye Uganda, Tanzaniya cg Kenya bakaza bagakubitaho.

  • Nibyiza cyane, nyuma yibijumba mutekereje imyumbati.Ese karekose mwari mwigize ba najyuwa mwumvako abandi barinjiji? Duhinga amasaka,ibijumba,imyumbati kuva ryari mu Rwanda? Mukaza muti ubu nibigori,Makadamiya nibindi.Mwambwira umuntu usarura makadamiya ubu mu Rwanda ikamubeshaho kandi yaraciye urutoki rwe ngo ahinge iyo nyagwa?

  • Turasaba Leta y’u Rwanda ko yasubiza agaciro ibijumba, bigahingwa ku bwinshi aho byera hose mu gihugu kuko byagaragaye ko Ibijumba ari igihingwa kirwanya inzara.

    Bishobotse kandi, Leta yakagombye gufata icyemezo cyo kureka ibishanga bimwe na bimwe bigahingwamo ibijumba. Ni biba ngombwa bazajye bahuza ubutaka bwo muri ibyo bishanga ariko bahingemo ibijumba.

  • Hakwiye no kurebwa igihingwa cy’amateke, ndetse n’igihingwa cy’ibihaza. Ibyo bihingwa byombi nabyo bikwiye guhingwa aho bishobora kwera hose mu gihugu, kandi abashinzwe ubuhinzi mu Turere aho bishobora kwera bakabiha agaciro bikwiriye.

  • Ikibazonikimwe abanshinzwe ubuhinzimuntarakugerahasibafiteubunebwemubyobakora.

  • Iyo muvuze iby’ubuhinzi hari ikindi kibazo nibaza; Ngo hejuru ya 80% by’abanyarwanda batunzwe no gukora ibijyanye na Agriculture? Hanyuma se abakiri bato babyiga mu mashuri ko umenya ari bake ra? Tekereza ikintu gifatiye runini igihugu gutyo! Mbona MINEDUC na MINAGRI hari imikoranire irenzeho bagombye kugira.

Comments are closed.

en_USEnglish