John-“Eeeh! Madame we ntawe!” Mama Brown-“Eeh! Yagiye muri mission se? Cyangwa hari abo yagiye gusura?” John-“Ni nkibyo byose, ahubwo reka mbazimanire nari nibagiwe, umva Kiki!” Kiki-“Karame Boss! Murampamagaye?” John-“Ko utakira abashyitsi bite?” Kiki-“Eeeh! Harya? Kandi koko abashyitsi barabakira! Mama murafata iki se ko hari icyayi, umugati, primus, mutziing, martini na V&A bikonje?” Twese-“Hhhhhhhhh!” Mama Brown-“Zana […]Irambuye
Tukimara gufata umuhanda natangiye kujya kure, intekerezo zanjye zose zari kuri Brendah, akanya gato cyane nari mbonye ko kumukoraho kongeye kunsubiza mu mateka yanjye na we maze nongera kwibuka byose. Muri icyo gihe numvaga umutima utera umbaza impamvu utamubona hafi, ariko ntacyo nari kuwusubiza kuko byose wari ubizi, ni ko kuwitsa ubugira gatatu maze na […]Irambuye
Mu gitondo twazindutse mu cya kare, mu ma saa 05h00 twari twabyutse njye na Gasongo na Kenny maze twerekeza mu rugo, tugezeyo dusanga Mama Brown na Gaju babyutse kare batangiye guteka ibyo kurya twari bujyane duhita tubafasha. Bimaze gushya twariteguye neza dusezera Kaka na Sogokuru tumanuka twerekeza ku muhanda, tukihagera tugira amahirwe tubona imodoka iraje […]Irambuye
Kaka – “Bakobwa bakowe ubu ndabigira nte? Ndazibandwa nzerekeza he se ahubwo ko amarira abaye menshi? Nuliso, mbwira mwana wanjye, ubaye iki koko?” Sogokuru – “Uuh! Ndarikoze! Si ngaho!” Kaka – “Shyuuu! Kandi narabivuze, narabivuze rwose ko uzarikora!” Mama Gaju – “Oya Muze! Wikwirenganya ahubwo uwo Nganji wari sobuja ni Data!” Sogokuru – “Eh! Yampaye […]Irambuye
Gaju- “Nelson! Bite? Twari twakubuze! mbega kuzerera” Njyewe- “Ooh! Pole sha mvuye hepfo hariya ku gacentre ahubwo akira ibi nzanye ugende utegure nanjye ndaje ngufashe” Gaju yapfunduye gato mbona ariyamiye maze agenda yihuta nanjye nicara gato aho Sogokuru na Nyogokuru na Gasongo bari bari kugariniza Mama Brown na Jojo na Kenny Kaka-“Nuliso! Ese ko ndeba […]Irambuye
Nafashe akaboko Kenny turasohoka dutambika gato tuzamuka mu rutoki dukomeza hirya gato nti hari kure, mbega yari inzu ku yindi, tugezo Gasongo arugurura dukomeza hirya arakomanga hakingura akana gato. Gasongo – “Bite Kali? Ntabwo mwari mwaryama se?” Kaliza – “Oya! Twari tugiye gusenga tukabona kuryama.” Gasongo – “Ngaho suhuza abashyitsi.” Njyewe – “Kaliza yambi! Uracyanyibuka […]Irambuye
Jojo-“Ngewe ndabona ntazi, ubu se ahubwo ko nta matara arimo nijoro ntabwo tureba Film?” Gaju-“Ariko Jojo ubwo uba wigira ibiki? Ubure ubwicara ugashikama uracyari mu miteto” Njyewe-“Aha niho mu rugo rero, mbana na Nyogokuru na Sogokuru wanjye, rwose ni kalibu ikibagora mujye mumbaza” Mama Gaju-“Urakoze bambe” Njyewe-“Reka nsimbuke nzane amazi nanarebe ko ba Nyogokuru bari […]Irambuye
Twese twatangiye kwikorera amaboko dutungurwa nayo magambo yasaga nkaho ari ayanyuma kuri we. Gaju-“None se Mama koko ubu ko usa nkaho udusezera urabona tuzaba abande koko? Wakwihanganye ukagarura agatege ko natwe tukiguhanze amaso” Mama Brown-“Mwana wanjye ntako ntagize ngo nkandagire mpamye, aho bigeze ndananiwe muzakomereze aho nari ngejeje kandi Imana izabe iruhande rwanyu” Njyewe-“Mama! Ko […]Irambuye
EPISODE 22 irabageraho mukanya…. Njyewe-“Jojo! Koko nibyo wifuza?” Jojo-“yiiiii! Ahubwo buriya niba utanabizi na Gaju azahita agenda asange se, hanyuma nsigare hano na Mama twenyine!” Njyewe-“Jojo humura rwose nimubyifuza tuzagenda, ahubwo reka tujye gufasha umukozi sibyo?” Nkivuga gutyo hari umuntu wahise akomanga Jojo yihuta ajya ku rugi mu gukingura twasanze ari Dovine disi! Yarinjiye maze […]Irambuye
EPISODE YA 21 IRABAGERAHO MU MASAHA Y’IKI GITONDO Brown -“Si nguyu araduhagaritse! Ubu se noneho arashaka iki koko?” Gasongo – “Yampaye inka! Ariko uyu mugabo, nako hagarara twumve!” Njyewe – “Wasanga wenda buriya ari gutega lift nk’abandi bose ndumva twamutwara niba bishoboka!” Ako kanya Brown yahise aparika imodoka ku ruhande maze Afande Kazungu aza […]Irambuye