Tucyumva Aliane atatse, buri wese aho yari ari yahagurukanye icyo yari afite, ibiyiko n’amafurusheti muri ako kanya byabaye intwaro maze dusohoka duhuruye ariko dutabaye, njye wari impande y’umuryango nagezeyo mbere mpita mfata Aliane ndamukomeza n’abandi babaga mu yindi miryango na bo baba barahageze. Njyewe – “Alia! Ubaye iki? Mbwira humura ntacyo uba dore turahari.” Aliane […]Irambuye
Njyewe-“Gaso! Uriya Fabrice twamenyanye igihe njya muri anniversaire ya Brendah, niwe Brendah yampaye ngo nsuhuze bwa mbere, Breandah yamunshyize mu maboko ye maze ajya kwitegura, nagumanye nawe maze dutangira kuganira nyuma yo kumbaza icyo nkora nkamubwira byose ntacyo mukinze aho niho havuye kariya kazina ka Agent yavugaga” Gasongo-“Ewana! Agent kabisa! Nari narakuburiye akabyiniriro none burya […]Irambuye
Njyewe-“Ooooh! Urakoze cyane ni ukuri, nonese Cici! Izina ryanjye rikwibutsa iki niba atari ibanga wabikiye undi utari njye?” Send. Nkimara kohereza iyo message narategereje umunota urashira, ibiri irashira uwa gatatu mbona avuye Online sinabitindaho mpita mureka, ahubwo nsubira inyuma nihuta. Uwo nashakaga nta wundi namwe murabyumva yari Brendah ma Belle maze mfungura chat ye vuba […]Irambuye
Gasongo aba yinjiranye na muganga bakigera mu cyumba twari turimo basa nk’abakubiswe n’inkuba babonye abantu bari buzuye mu bitaro. Muganga-Ndabona ari byiza, burya kuba hafi y’umurwayi bituma agira imbaraga ari nabyo byatumye akira vuba bitangaje, rero tumaze kumukorera ibizamini dusanga ikibazo gisigaye ari urutugu rusa nk’urwacomotse, rero muzamurinde guterura ibintu biremereye kugirango atazagira izindi ngaruka, […]Irambuye
Gasongo akijugunya amashuka narikanze nihuta musanga mpagarara impande ye ndamwitegereza maze ndamubwira, Njyewe-“Gaso! Ko ujugunye amashuka bigenze gute?” Gasongo-“Ubwo se wowe ntubibona Nelson? Ndakize da!” Njyewe-“Uuuuuh! Uravugisha ukuri cyangwa?” Gasongo-“Oya ntabwo urota Nelson! Ndebera nawe! Mama weee!” Koko nahise nsubiza amaso inyuma ariko nkitegereza neza Bruno mbona ahinduye isura nyoberwa uko bigenze maze hashize akanya […]Irambuye
Njyewe-“Eeeeh! Bruno! Nishimiye kumenyana nawe!” Bruno-“Nanjye nuko kabisa ndabyishimiye cyane!” Njyewe-“Ni byiza cyane! Ahubwo se utuye hehe inaha?” Bruno-“Ntuye hariya ku gisozi niho nimukiye nkimara kurekana nuriya mukobwa nakubwiye!” Njyewe-“Ariko uwo mukobwa uwamunyereka nkamubona byibuze?” Bruno-“Eeeeeh! Ko yari mwiza ra? Nuko nyine yanshiye inyuma bikambabaza naho ubundi uburanga bwo Imana yari yaramwihereye” Njyewe-“Inka yanjye! Ye? […]Irambuye
Abaganga barasohotse maze natwe duhita duhaguruka vuba vuba ngo twumve icyo batubwira, burya inkuru yose iza ihumuriza cyangwa itikura mu mutima ni iyo guhagurukirwa maze ugashinga ikirenge kigahama ukitegura kuyakira uko byagenda kose. Abaganga baratwitegereje maze umwe wari ubarimo ubanza ariwe wari uyoboye abandi babiri bari bari kumwe ahita avuga atuje, Muganga-“Bite byanyu?” Njyewe-“Muga! Ntubibona […]Irambuye
Twese twarahindukiye dusanga ni Gasongo maze Gaju arahaguruka aramusanganira aramuhobera twese turamwenyura. Bakomeje kugumana niba barongoreranaga uduki ntumbaze, gusa wabonaga biteye ubwuzu kubabireba naho kuri njye nari nzi byose nabonaga ari impumu ihamye ihumuriza imitima yishimiranye woooow! Hashize akanya katari gato bagifatanye maze bararekurana baza bihanagura ku twiso twese dusekera rimwe, Mama Brown- “Hhhhhhhh! Mwari […]Irambuye
Tukigera hanze Numvishe umuntu unkuruye ndikanga mpindukiye uzi umuntu nabonye?” Njyewe-“Eeeh! Wabonye nde se?” Aliane-“Sha nakubitanye amaso n’umusore witwa Fiston inshuti ikomeye y’umukunzi wanjye Bruno maze nsa n’utaye ubwenge nyoberwa ibimbayeho mureba ntahumbya sinibwiraga ko yaba ari aho hantu, hashize akanya andeba ahita ambwira atangara. Fiston-“Eeeh! Alia! Uzi ko ari wowe?” Nahise ntangira kugira ubwoba […]Irambuye
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo? Hakurikiyeho iki se?” Aliane-“Batangiye kuganira ibyabo nanjye na Dorlene tuganira ibyacu, ariko uriya mukobwa we yavugiraga hejuru akaturusha amajwi, nta kundi nyine yatumye ibyo bavugaga byose tubyumva tutabiteguye” Njyewe-“Eeeh! Nonese hari icyo wumvishe kidasanzwe Alia?” Aliane-“Sha, numvishe byinshi ni nayo mpamvu isura ye yansigaye mu maso, ahubwo se mbwira, ni uwawe cyangwa ni […]Irambuye