Digiqole ad

Episode 24: Ubuzima mu cyaro ntibworoheye Jojo. Nelson we yishe Umuzungu abonye 5000Frw

 Episode 24: Ubuzima mu cyaro ntibworoheye Jojo. Nelson we yishe Umuzungu abonye 5000Frw

Nafashe akaboko Kenny turasohoka dutambika gato tuzamuka mu rutoki dukomeza hirya gato nti hari kure, mbega yari inzu ku yindi, tugezo Gasongo arugurura dukomeza hirya arakomanga hakingura akana gato.

Gasongo – “Bite Kali? Ntabwo mwari mwaryama se?”

Kaliza – “Oya! Twari tugiye gusenga tukabona kuryama.”

Gasongo – “Ngaho suhuza abashyitsi.”

Njyewe – “Kaliza yambi! Uracyanyibuka se?”

Kaliza – “Yego! Ngaho suhuza n’uno mwana mungana.”

Kaliza yasuhuje Kenny ariko ubona afite udusoni twa tundi tuba kuri buri mwana cyane cyane uw’umukobwa maze duhita twinjira arakinga, tugeze mu nzu dusuhuza Mama Gasongo dutangira no kuganira amakuru y’iyo twiyibutsa n’amateka ya kera.

Igicuku kinishye twaramusezeye, Gasongo ashaka aka matela yajyanaga kwiga kera kari gato cyane ku buryo twahise twibuka ukuntu bamusererezaga ngo arara ku rwembe, turasasa tukihengekaho ariko guhindukira nawe urabyumva kwari ugukomanaho twese tugahindukirira rimwe.

Bwarakeye mu gitondo dukanguka kare twihumura mu maso Gasongo yegura isuka akurikira Mama we wari ugiye mu kabande, Kenny asigarana na Kaliza mu rugo nanjye nsubira mu rugo iwacu nsanga Kaka yabyutse kare.

Kaka – “Uh! Ayiga Mana! Nuliso, wabonye bucya?”

Njyewe – “Yego Nyogoku, ahubwo se mwebwe?”

Kaka – “Wahora ni iki se ko wa mukobwa muto yaraye yicaye.”

Njyewe – “Ngo kubera iki se mwokabyara mwe?”

Kaka – “Ngo ntiyaryama ku kirago da!”

Njyewe – “Yooh! Ni ukumwihanganira buriya byamutonze kubera ko atari abimenyereye, maze ashobora kuba ari n’ubwa mbere yari akibonye!”

Kaka – “Uh! Ubu se koko abari b’ubu, ahaaa! Ubu se ko kera twabyiboheraga tukaguma mu kirambi twaramye, none ab’ubu bo banga no kukiryamaho!”

Njyewe – “Nta kundi Nyogoku! Ibya kera tubikunda kuko byarangiye ariko tugomba kwemera n’ibishya bikaza.”

Kaka – “Nta kundi mwana wa, iby’ubu ko ari iterambere ry’iyo se wagira ute?”

Njyewe – “Reka njye gushaka udukwi hariya mu ishyamba mbone uko nza kugufasha gusarura ibishyimbo.”

Kaka – “Ntiwumva se, simbuka rwose!”

Nahise nzamuka vuba vuba ngera mu ishyamba ryari ruguru yo mu rugo nicara ku gishyitsi nkura ka gatelephone mu mufuka maze ndakatsa ako kanya Brendah ahita ampamagara, akanyamuneza karanyuzura nkanda yes nshyira ku gutwi.

Njyewe – “Hello!”

Brendah – “Mana weee! Nelson Bite sha!”

Njyewe – “Ni Byiza Bre! Amakuru yawe mukunzi?”

Brendah – “Oya sha byanze ni ukuri, maze kuva cya gihe sindahora. Nelson, kubaho ntagufite ko bigiye kunyanika ku gasi, uzi ko nta kintu nkikorera!”

Njyewe – “Yooh! Nanjye aho ndi agatima karatera kanyibutsa wowe, humura ndakuzirikana mukobwa ukwiye gukundwa nanjye!”

Brendah – “None se ba Jojo na Gaju bameze bate?”

Njyewe – “Bre! Baraho bari kumenyera ubuzima bwo mu cyaro.”

Brendah – “Yooh! Bihangane ni ukuri mu buzima ni ko bigenda, gusa nibikunda nzaza mbasure vuba kuko umutima urananiwe pe!”

Njyewe – “Eeeh! Bre, uravugisha ukuri?”

Brendah – “Yego Sha Nelson! Ni ukuri n’iyo naza nkagukoraho byonyine nagarura isura nk’iyo nahoranye. Nelson, ihangane ukomere kandi ibyo ukora byose ni amateka nzubakiraho urukundo nkukunda maze ntiruzagurutswe n’umuyaga, ni ukuri ndagukunda.”

Njyewe – “Bre…!”

Ohlala! Nkivuga telephone yahise izima umuriro wari ushizemo maze numva agahinda kazamutse mu bice byose by’umubiri, ubwo byari ugushaka umwanya nkaza kujya hasi mu gacentre nkacaginga.

Ako kanya nahise nshyira telephone mu mufuka maze ntoragura udukwi, ntibyatinze iminota mirongo itatu nari mbonye inkwi nyinshi, ndamanuka ngaruka mu rugo nsanga Jojo yicaye hanze yipfutse igitenge mu mutwe yubitse umutwe mu maguru.

Njyewe – “Jojo! Jojo!”

Nabonye atanyitaba maze mukoraho ahita ashiguka.

Jojo – “Oh! Urankanze wee!”

Njyewe – “Bite se?”

Jojo – “Ni ibyo ureba! Ntubibona ko ntasinziriye se?”

Njyewe – “Pole sha nta kundi, none se twabigenza gute sha Jojo ko ari ko twiberaho ino?”

Jojo – “None se nta matela mugira?”

Njyewe – “Hano matela si ngombwa, tuba twaramenyereye gusasa ibyatsi tugashyiraho ikirago ikiringiti cyaboneka ukacyiyorosa, ariko iyo kibuze wiyorosa ikindi da!”

Jojo  – “Egoko Mana rero! Ahaa! Njye ndabirambiwe rwose ngiye kwisubirira mu mujyi!”

Njyewe – “Nusubirayo uzajya uba he se Jojo?”

Jojo – “Uuh! Nabura aho mba se ni ko ubizi?”

Njyewe – “Ariko buriya nubwo urambiwe aha, uko waba ubayeho kose uri iruhande rwa Mama wawe n’abavandimwe bawe nta cyiza kibiruta.”

Jojo – “Ariko Nelson ujya unyitegereza?”

Njyewe – “Cyane rwose! N’ubu ndi kukwitegereza!”

Jojo – “Ubona ukuntu ndi umukobwa mwiza?”

Njyewe – “Cyane ni ukuri!”

Jojo – “None rero ubwo urumva naba muri rino vumbi, nkarara ku biki harya? Si nzi ukuntu numvise mubyita, ubwo urumva nazasa nte?”

Njyewe – “Jojo! Erega buriya nta muntu wanze gusa neza, nta n’utifuza kubaho ubuzima buryoshye kuko ntawe bitabera, ahubwo byose biba ku bw’impamvu. Ubu se Mama wawe ni we wari wanze gutwara imodoka, akarya neza? Gaju se yanze frecheur? Ahubwo wowe ihangane igihe kizaza kandi kiri hafi!”

Jojo – “Reka reka Gaju murusha ubwiza, ntiwabonye se ko yaje yaracupiye? Reba iyi peau yanjye ariko!”

Njyewe – “Ahaaa! Ahubwo se bari he?”

Jojo – “Bagiye ngo kureba wa Mukecuru ugenda yunamye?”

Njyewe – “Eh! Ok reka njye kubareba.”

Jojo – “Genda wowe byo uranagashoboye, urabona ibi biti byose uzanye ra? Nimuza muransanga hano.”

Nasize Jojo aho maze ndamanuka ntereye amaso hirya mbona koko Mama Brown na Gaju bari gusarura ibishyimbo mu murima, maze ndakomeza ngenda mbasanga nkibageraho.

Kaka – “Nuliso, ntabwo utinze mwana wa, kuva kera nakundaga ukuntu wajyaga utebuka, none ndabona umujyi utaraguhinduye!”

Njyewe – “Yego Nyogoku! Ndabona wabonye abagufasha, Mama Gaju mwaramutse?”

Mama Gaju – “Nelson, twaramutse neza pe!”

Gaju – “Sha nanjye maze namenye gusarura ibishyimbo!”

Njyewe – “Wow! Ntureba se, ni byiza cyane ni ukuri.”

Twatangiye gusarura tunaganira wabonaga akanyamuneza kuri twe kari kuganza ka gahinda twahoranye. Ibyo bikanshimisha kandi bikanyereka ko inzira zose zicibwa kugira ngo zigereyo, iyo twari turimo rero uko byagenda kose yagombaga kutugezayo kuko ari yo yari iharuye kandi ari nyabagendwa.

Umunsi waciye ikibu tuva mu murima turataha, twageze mu rugo dusanga Jojo akicaye ha handi ndetse yanasinziriye, dutura imitwaro twari twikoreye maze Mama Gaju aramwegera.

Mama Gaju – “Jojo! Kanguka dore twaje! Ese wahise usinzirira ko? Ihangane mwana wanjye dore ni wowe wanze kwegeka umusaya!”

Jojo – “Ariko Mama, urabona nari kuryama kuri kiriya kintu?”

Mama Gaju – “Ngaho vuga buke Nyogokuru atagira ngo twabagaye nawe wabibonye ko ariko babayeho kandi twaje tubasanga.”

Jojo – “Oya njye ndabirambiwe.”

Gaju – “Jojo! Wakwihanganye koko ko natwe tutanze bwa buzima sha?”

Jojo – “Erega mwe musa nk’abari gukina film, none se ubundi aha murabona habakwiye?  Ubu murabona muzaguma hano kugeza aho mubaye nk’uriya mukecuru ugenda wunamye?”

Kaka yahise ahinguka maze twese turyumaho.

Kaka – “Uuh! Niko mwana wa aho ntiwaguye isari koko?”

Jojo – “Mukecu! Ubwo koko uko ungana uko uba ujya gutaba amaguru ngo utaba iki?”

Kaka – “Ayi we! None se mwana wanjye, ko umuntu akora akiriho kugira ngo azabeho ejo hazaza, uragira ngo ndekeraho gukora ngo nitahire ejo? Ntuzi ko no muri Bibiriya y’Imana bavuga ngo udakora ntakarye?”

Jojo – “N’ubundi rwose njye nta biryo byanyu nariye nimunateka bya bintu ntabwo mbirya rwose, ubwo rero sinkwiye no gukora cyane ko byatuma mba mubi sinzabone umugabo, nako dore nabuze n’umuriro ngo nigire Online, uzi ko abantu bose bambuze?”

Twese twararebanye maze buri wese akata ukwe, Jojo asigara aho, nk’ibisanzwe njye na Gaju tujya gutunganya ibya saa sita, bihiye tuzana mu nzu maze dutangira kurya cyakoze icyo gihe Jojo noneho yariye duke.

Umunsi wije utyo, umunsi wa gatatu hari mu masaha y’ikigoroba tuvuye gusarura udushyimbo twari dusigaye maze nyarukira ku gacentre ngo nshyire telephone zacu ku muriro maze mu gihe ngitegereje mbona abantu bashungereye imodoka yari iparitse aho hafi.

Mu kwegera aho, umubyigano wabaye mwinshi nguma inyuma y’abandi, mu kwitegereza neza nabonye umwe ufite ibipapuro arimo kwandika abantu ari nako bakomeza kwiyongera, maze kubibona nitegereje imodoka nziza yari iparitse aho maze mbona urugi rurakingutse umuntu arandembuza kubera kwa kumenyera gutanga me2u niruka musanga ndetse koko ahita antuma agakarita ka telephone.

Nkivayo narakamuhaye aranshimira maze mfunga roho ndayikomeza nihanagura mu maso nimeza neza maze ndamubaza.

Njyewe – “Mwiriwe se ahubwo?”

We – “Bite se musore, ushaka ko nguhemba?”

Njyewe – “Oya rwose.”

We – “None wifuzaga iki se?”

Njyewe – “Nagira ngo mbabaze niba wenda mwansobanurira ibyo bari kwandikira abantu hano nanjye ngatonda umurongo nk’abandi nzi ibyo ari byo.”

We – “Uuh! Uraho utazi ko turi gutanga akazi ko gusarura icyayi kiri muri kiriya kibaya cya Rwezi?”

Njyewe – “Uzi ko ntari mbizi, reka nanjye ntonde umurongo?”

We – “Garuka gato sha, buriya sinakubaza gato?”

Njyewe – “Nta kibazo rwose Boss!”

We – “Hano hafi nta hantu nabona inzu yo gukodesha?”

Njyewe – “Eh! Inzu yo gukodesha?”

We – “Yego! Nk’inzu nini kabisa igaragara mbega ku buryo umuntu yakwisanzura.”

Njyewe – “Reka numve ra? Ndumvaa? Nako kubera ko maze iminsi ntaba ino reka nze gato nkubwire aho nari nzi niba zikihaba.”

We – “Sawa sha, uransanga hano ndabona tukarayemo.”

Ibyo gutonda umurongo nabivuyemo nsubira kuri wa musore wari wanshyiriye amatelephone ku muriro maze ngezeyo ndamubaza.

Njyewe – “Nari ngarutse Boss! Zuzuye se?”

We – “Eh, aka kanya? Cyangwa ntabwo uzi ko dukoresha imirasire y’izuba?”

Njyewe – “None se harya kwa Directeur haracyabayo amazu yo gukodesha ra?”

We – “Eh! Ko numva ufite agafaranga Boss? Buriya inzu ya hariya wayigondera? Zirahari ariko arazikosha kabisa!”

Njyewe – “Noneho reka mbanze njyeyo telephone ndaza kuzifata ngarutse.”

Nahise mpindukira nihuta kibuno mpamaguru, iminota icumi nari ngezeyo nkinjira kwa Directeur mba mpuye na we asohoka.

Directeur – “Bite se sha wowe ko uza wahagira?”

Njyewe – “Muraho Bwana Directeur?”

Directeur – “Bite sha? Ntaho nkuzi ra?”

Njyewe – “Rwose mushobora kuba munzi! Erega buriya muba mwaranyuze imbere y’abantu benshi.”

Directeur – “Ni njyewe uje ushaka se, cyangwa uje kureba abakobwa banjye? Aha witonde!”

Njyewe – “Ni mwebwe da! Nari nje kubabaza niba mufite inzu yo gukodesha?”

Directeur – “Uuh! Ubuse wowe buriya wajyamo ko inzu zanjye zihagazeho?”

Njyewe – “Nta kibazo rwose njye nditeguye niba ihari twakumvikana.”

Directeur – “Ibihumbi mirongo itatu urabifite mbere y’uko njya kukwereka?”

Njyewe – “Eh! Nako mwabanza mukanyereka rwose turumvikana.”

Directeur yahise ajya imbere maze afungura umuryango atangira kunyereka mbona inzu nini nziza rwose maze kuyireba neza.

Directeur – “Ok! Niba rero uyafite urishyura amezi abiri ubundi nushaka uyiraremo!”

Njyewe – “None se bwana Directeur, ntabwo mwagabanya nkazajya mbaha ibihumbi makumyabiri na bitanu ku kwezi?”

Directeur – “Eh! Oya ntabwo nayemera! Erega izi nzu nazubatse mfashe inguzanyo, none ko nyishyura buri kwezi urabona ubwo nabeshwaho n’iki?”

Njyewe – “Rwose umuntu ushaka kuyijyamo ni yo afite, kandi humura ntabwo azagutesha umutwe!”

Directeur yiyumviriye gato maze ahita ambwira.

Directeur – “Ok! Sha ntacyo n’ubundi yari yicaye ubusa, genda umubwire aze ajyemo byose ni kimwe nta mafaranga yiyanga.”

Njyewe – “Araje rwose mu kanya ahubwo ntujye kure!”

Ibyo nabivugaga ngeze ku muryango amaguru nyabangira ingata nkigera ha handi nari namusize ndamubura ntangira gushakashaka dore ko hari abantu benshi. Ako kanya hari indi modoka yaje ipakiye ibintu iparika aho, hashize akanya mbona wa mugabo ayihagaze iruhande nihuta musanga mukoraho arahindukira.

We – “Eh! Bite sha? Nari nakubuze nagize ngo wayibuze ugendera ko.”

Njyewe – “Oya! Ahubwo bibaye amahire, mpise nyibona da!”

We – “Koko se? Dore usanze n’abanzaniye ibintu ari bwo bakiza, none se ni he baguciye angahe?”

Njyewe – “Ni hariya hirya gato kwa Directeur naho amafaranga yo banshiye ibihumbi makumyabiri na bitanu ukishyura amezi abiri!”

We – “Uh! Ko ari make?”

Njyewe – “Erega hano ni mu cyaro Boss! Usibye ko mu batuye ino ntawapfa kuyigondera.”

We – “Ni uko ni uko sha, noneho reka tujyane n’ino modoka uhatwereke hanyuma nanishyure.”

Njyewe – “Nta kibazo Boss!”

Ako kanya yinjiye mu modoka najye ndinjira ngenda mbarangira iminota, mike cyane twari tugezeyo mvamo mujya imbere nkomanga umuryango wo kwa Directeur barafungura turinjira twicara muri salon hashize akanya araza.

Directeur – “Musore, uhise ugaruka se?”

Njyewe – “Yego rwose mpise nza, dore nguyu wa muntu nakubwiraga ndamuzanye.”

Directeur yatangiye kumubwira byose mbega amusobanurira ibyo yari yambwiye ku byerekeye inzu hanyuma azana urupapuro ndabandikira arishyura. Directeur na we amuha urufunguzo rw’inzu turasohoka tugeze hanze wa mugabo aba arambwiye.

We – “Hanyuma se sha ntiwamfasha ukankuriramo biriya bintu ukabishyira hano mu nzu?”

Njyewe – “Oh! Ibyo biroroshye rwose ahubwo natinze!”

Nahise mpina ishati n’ipantaro ntangira gutunda kimwe ku kindi nshyira mu nzu nsoje mufasha no gukora isuku neza ubundi ndamubwira.

Njyewe – “Boss! Rero ndabona birangiye nshobora kugenda nkajya gutonda umurongo hariya nkareba ko nabona kariya kazi.”

We – “Uuh! Ariko ubanza ukunda gukora sha?”

Njyewe – “Cyane rwose, kandi muri iyi minsi nkeneye amafaranga cyane.”

We – “Eh! None se mu rugo ni inaha kavukire?”

Njyewe – “Yego ni ho rwose.”

We – “None se ko wambwiye ngo umaze igihe gito utahaba wabaga he?”

Njyewe – “Nabaga hariya mu mujyi wa Gisenyi i Rubavu.”

We – “Ko wavuyeyo se ukagaruka inaha byagenze gute?”

Njyewe – “Hari ibibazo, byabaye ngombwa ko tuza kwibera ino kuko ni cyo gisubizo cyonyine twari dufite mu biganza.”

We – “Uuh! Wowe n’ababyeyi bawe se?”

Njyewe – “Yego! Njye n’umubyeyi, na bashiki banjye n’undi mukuru wanjye, abo bose turi umuryango wavuye mu mateka aduhejeje inyuma, ahubwo reka niruke njye kureba ko nabona kariya kazi.”

We – “Buretse gato ubanze umbwire, none se wigeze wiga?”

Njyewe – “Yego narize rwose!”

We – “Abo mubana se barize?”

Njyewe – “Yego.”

We – “Oh! Noneho ejo muzaze hariya ku kibaya nimuhagera uzaze undebe nzaba mpari tuvugane.”

Njyewe – “Ni byo se koko? Yewee, mwaba mukoze cyane rwose!”

We – “Reka rero nguhembe kuko wandangiye inzu ukananterurira ibikoresho.”

Njyewe – “Yee? Koko se?”

Uwo mugabo yahise akora mu mufuka maze akuramo inote imwe y’ibihumbi bitanu arayimpereza nanjye ndashimira maze ndamusezera birumvikana byari ibyishimo kuri njye ndetse no ku bo nari nsanze.

Nageze ku gacentre nihuta njya muri butiki yo kwa Mwenzangu ngura umuceri n’umunyu n’amavuta n’utundi tuntu dutandukanye harimo n’udusahani mvuyeyo nyura kuri telepfone zacu nzamuka nihuta ngeze mu rugo nsanga bose bicaye hanze, Gaju ahita ahaguruka vuba aza ansanga ……………

Ntuzacikwe na Episode ya 25 muri Online Game………………..

*********

27 Comments

  • Ohlalalà, contente.No 1

  • Ubuzima butangiye kuryoha da uretse Jojo abandi ndumva bamenyereye

  • yooooooo!!!!!!

  • woow humm ubuzima butangiye guhinduka
    iyi nkuru ni nziza big up ku umwanditsi pe.

  • yooooo disi Imana itangiye gukingura amarembo kwa Nuliso gusa ndabona JoJo atangiye kwakira ubuzima nibihangane n’igihe gito bakanezerwa

  • Wooow !!! Kari karyoshye cyaneeeee !!!!

  • Ndabona Imana itangiye gukingura amarembo disi nibahumure bazasubira babeho neza nka mbere gusa Jojo agende gake atazisanga yasandaye rwose

    Urukundo n’ubutwari Nelson agira twabonye isoko yarwo kabsa

    Murakoze cyane

  • Woooow wasanga batabonye akazi

  • Byiza cyane kuri Nelson. Ariko umwanditsi hari akantu kamwisobye.Bimuka bava gisenyi bahambiriye utwangushye…ngo boza amasahane bayashyira mu gikapu…ibiryamirwa barabisize…ni inkuru ariko yatarutse akantu..Udufaranga twose twabaye ticket…nta ka matela n.agashuka bamanukanye…keretse byose byaratejwe cyamunara..ibindi byo birasobanutse ako niko kadasobanutse.

    • Kagoyi wiriwe neza?! erega iyi ni inkuru nyabu ni yo mpamvu umwanditsi atakwibuka utuntu twose, twe abasomyi ni ugukurikira igitekerezo cy’iremezo: ubutwari n’urukundo biranga Nelson!! Ubu buzima usanga abantu benshi bo mu cyaro ari bwo babamo bakundana, babnye neza, …nubwo ubu inzara yateye na politique y’ubuhinzi igahinduka,…ariko usanga akenshi iyo babonye icyo kurya rwose baba babyeho neza biturije!!

  • ariko ndabona jojo ahari ashaka kujya kwicuruza ngo urabona uruhu rwanjye uruhu se ninde wamubwiyeko barurya anyway komerezaho muhungu wanjye nelson wabona mugiye kubina akazi ko kubarura imari yuwo mukire akazajya abaha agatubutse kd mukomeze nokwitwibutsa kudasuzugura uwo tubonye kuko abayagukura aho utakekaga

  • Wow wow Nelson icyaro uragifatishije sha! Utangiye kubonera aho abandi baburiye! Courage musore wanjye ndishimye ko indyo ihindutse byibura rimwe. Ejo bazajyeyo wenda babaha akazi. Imana ikomeze ibabe hafi kbsa

  • Wow wow Nelson icyaro uragifatishije sha! Utangiye kubonera aho abandi baburiye! Courage musore wanjye ndishimye ko indyo ihindutse byibura rimwe. Ejo bazajyeyo wenda babaha akazi. Imana ikomeze ibabe hafi kbsa. Ndabona arijye usomye bwambere hh!!!

  • Yoooo, umuceri disi nibura jojo yarya. Wabona Imana ibibutse bakabona akazi, Jojo we aripangira nuriya mugabo ubundi bajye baribanira pe.

  • Imana ijya yemera ko ibyago bitugeraho gusa nigisubizo cyiba kiri hafi
    Nelson komeza urwanire ishyaka umuryango

  • wa kwanza.biraryoshye pe

  • Komeza

  • Imana ishimwe cyane, ubuzima bushobora kuzaba bwiza kuri uyu muryango.
    ni kuriya amateka atangira.

  • Oooh, IMANA ninziza! nukuri nshimishijwe nuyu musore nelson, kandi hari ibyiringiro ko igiti cyatemwe cyakongera kigashibuka, ntahabi IMANA itakura umuntu, kandi ntaheza nahamwe IMANA itageza umuntu, just watch!

  • jojo nagend gake numukobwa sha.hama Imana Ibafashe Ba Nelson Ndabna Imana Ibakunda.Gaju Ugumane Indero Mwana

  • Imana itangiye kubereka inyinya pe,reka babahe n’akazi ubundi ibintu bibe uburyohe
    Bravo ku mwanditsi iyi nkuru ifite amasomo
    Jojo ashaka gusubira mu mujyi atangiye kwireba isura sigaho mwana jojo utagwa mu rwobo urwita ikiziba jikaze ubuzima bwose umuntu abubamo kandi ntukiri uruhinja sha!!!

  • Ahooooooo!!! Imana isubiriza mu kwiheba. Sibwo Nelson agiye kubera umugisha umuryango wa Brown. Bose babone akazi, ubushobozi bwo kujya bajya gusura imbohe buboneke.

    Uriya mugabo ugiye gucumbika kwa Directeur azabaho ate, azakenera umutekera, umumesera umwe muri Kenny, Gasongo cyangwa Nelson azahabwa akazi ko mu rugo cyangwa ahinduke nk’umuvandimwe we. Imana se yamuvugiyemo, umunsi umwe akazifuza kujya kureba uwo muryango aho utuye cyangwa akabaza uko babayeho, nyuma akabasaba kubana nawe, ko numvise aba mu nzu nziza kandi nini cyane.Cyangwa Jojo namubona azahita amubaza ko afite TV, internet na electricity,Matelas n’intebe? nyuma ati ntusiga aha! Ndajya aho biri Gusa ubuzima bugiye kuba bwiza. Tubitege amaso, n’ah’umwanditsi!

    Eddy urakoze cyane, Episode ya 22,23 na 24 ni Isomo rikomeye.

  • erega imana ninziza!mukomereze aho,ubutwari mufite,no kubaha buriwese bizatuma mwongera kwiyubaka.Jojo mumureke azageraho nawe yige amenye ubuzima ni ishuri Koko!

  • Ubuzima bugiye guhinduka!

  • Yooo inkuru yaranshitse disi. Eh uyu jojo niyitonde amenye ubwenge afashe abandi kwigira. Nelson komerezaho muhungu mwiza Ibyiza biri mbere.

  • WOW UMUNTU UZABA UMUGABO UMUBONA KARE NELSON URUMVA KO ACANYE KUMASO URUMVA KO NURUGO YARUTUNGA KABISA IYI NKURU IRARYOSHYE KANDI IRIMO AMASOMO MENSHI KABISA

  • naryohewe kbsa nubwo ndinyuma sana

Comments are closed.

en_USEnglish