Episode 20: Brown na we asanze Se mu buroko ngo yatanze ruswa ashaka kumufunguza
EPISODE YA 21 IRABAGERAHO MU MASAHA Y’IKI GITONDO
Brown -“Si nguyu araduhagaritse! Ubu se noneho arashaka iki koko?”
Gasongo – “Yampaye inka! Ariko uyu mugabo, nako hagarara twumve!”
Njyewe – “Wasanga wenda buriya ari gutega lift nk’abandi bose ndumva twamutwara niba bishoboka!”
Ako kanya Brown yahise aparika imodoka ku ruhande maze Afande Kazungu aza adusanga atugezeho yunama mu idirishya ry’imodoka maze aravuga.
Afande – “Habari gani?”
Twese – “Nzuri Afande!”
Afande – “Ko mwari munshiyeho se ntabwo mwabonaga ko mpari?”
Brown – “Ntabwo nari nakubonye Afande ariko n’ubundi buriya ntawagucaho yakubonye cyane ko nanagukeneye!”
Afande – “Ntiwumva se! Nanjye ni yo mpamvu naje hano nari nzi ko gahunda uriya musaza yambwiye uri buze kuyikora uyu munsi.”
Afande yavuze gutyo njye na Gasongo dushigukira icyarimwe, Brown ahita abibona mu gihe tukibitekerezaho.
Brown – “Nelson, reka mbageze ku iduka mukomeze akazi ubundi mvugane na Afande!”
Ako kanya Afande yahise yinjira yicara mu modoka dufatiraho iminota mike cyane twari tugeze ha handi twakoreraga, tuvamo Brown na Afande baragenda, natwe turakingura turinjira tugezemo.
Gasongo – “Bro, rahira ko uriya mwana w’umusore atagiye gutanga iriya ruswa!”
Njyewe – “Reka reka ntiyabikora, Brown nzi ko azi ubwenge!”
Gasongo – “Ahaa! Erega buriya Brown ntacyo atakora ngo Papa we afungurwe! Gusa nyine reka twizere ko wenda atagwa muri kariya gatego.”
Njyewe – “Oya byo ntibishoboka.”
Twizeye ibyo maze dukomeza akazi kuko nta bakiliya benshi bazaga, nahise mfata telephone yanjye mfungura whatsApp njya online message zitangira gufunguka, iya mbere nafunguye yari iya Brendah yavugaga ngo.
“Cheri, miss you ni ukuri uzi ko nkumbuye guhuza imboni nawe!”
Namaze gusoma ako ka message numva ibinezaneza biri kunzamukamo nongera gukurura intekerezo nibuka ya foto ye, nibuka byose nta na kimwe nsize maze aho kugira ngo musubize nkanda yes nshyira ku gutwi na we anyitaba vuba cyane.
Brendah – “Hello!”
Njyewe – “Bite Mukunzi!”
Brendah – “Uuuh! Iki se ko ngukumbuye nkaba ndembejwe n’umutima umpatira kugusanga byibura tugahuza imboni!”
Njyewe – “Oh Ma Bella! Niba hari ikintu kigora umutima wanjye ni ukubaho ntagufite
hafi yanjye, nubwo nagutuje mu mutima wanjye ukaba umwamikazi uganje ariko
buri gihe nifuza gukebuka nkareba na ya nseko, please humura ndagukunda sha!”
Brendah – “Uuuh! Amande urayemera?”
Njyewe – “Oh! Humura kuri njye ntabwo ari amande ahubwo ni impano nifuza kenshi kuguha, humura nanjye mpari ku bwawe!”
Brendah – “Mana weee! Basi reka nze nkurebe mu rugo akanya gato!”
Njyewe – “Yoooh! Kandi koko ntabwo nakubwiye!”
Brendah – “Iki se sha?”
Njyewe – “Ko ndi hano mu mujyi!”
Brendah – “Uuuh! Wagiye gutembera se?”
Njyewe – “Oyaaa! Ahubwo niho ndimo nkorera ma Bella!”
Brendah – “What? Wabonye akazi se?”
Njyewe – “Sha ni story yaryohera amatwi yawe gusa unyemerere nze kuyikubwira nkureba mu maso!”
Brendah – “Yego sha! Humura ndaba mpari kandi nk’ibisanzwe amatwi yanjye arishimira kumva wowe, ahubwo se waje guca mu rugo utashye?”
Njyewe – “Wow! Byiza cyane! Ndaza kukureba nta kibazo ahubwo ubu nanashyugumbwe!”
Brendah – “Oh! You are welcome home disi!”
Njyewe – “Thank you!”
Brendah – “Kiss!”
Call end!
Nkimara kuvugana na Brendah numvise akayaga gahehereye gahuhera mu mutima wanjye, numva ya mpumuro ihumuriza umutima wanjye.
Nkiri muri ibyo binezaneza narahinduye mbona Gasongo amaso yayahanze iwanjye maze ahita ambwira.
Gasongo – “Ariko wahirwa wahirwa! Imana yaguhaye Brendah uzayiture ituro riyikwiye!”
Njyewe – “Gaso! Sinabura kuyitura kuko ntacyo itakoze ngo ihindure amateka yanjye!”
Gasongo – “Eh! Yampaye inka! Uriya mbona se ni we?”
Njyewe – “Nde se ko wikanze?”
Gasongo – “Uuuh! Ko mbona atera intambwe ndende la?”
Njyewe – “Ariko se ni nde?”
Gasongo – “Brown yewe! Dore ari kuza yihuta nk’utabaye!”
Ako kanya koko Brown yahise yinjira maze ahita ahitira kuri Gasongo.
Brown – “Mpa amafaranga yose ufite muri caisse mvuye kuri banki nsanga hariho make!”
Gasongo – “Eh! Ngo amafaranga yose mfite?”
Brown – “Uri gutinda ahubwo, gira vuba ndi gukererwa!”
Gasongo – “None se ko uyu munsi nari bujye kurangura ubwo biraza kugenda gute?”
Brown – “Ibyo turaza kuba tubyigaho ndi kwihuta!”
Njyewe – “Brown! Nizere ko utagiye kuyaha uriya mugabo!”
Brown – “Nelson, ibyo byihorere nanjye si ndi umwana! Gaso, gira vuba njyende!”
Gasongo yahise areba amafaranga yose yari afite maze ayahereza Brown ntiyasigarana n’ijana maze Brown arakata arasohoka aragenda.
Gasongo – “Bro, ubu koko Brown ntagiye gutanga ruswa?”
Njyewe – “Oya reka twizere ko wenda atari byo, ashobora kuba agiye mu yindi business yihutirwa!”
Twakomeje kwibaza byinshi ariko buri wese akabura umwanzuro, turabyirengagiza dukomeza akazi.
Byageze nimugoroba ntaha kare kubera gahunda ya Brendah, Gasongo twumvikana ko nataha ambwira.
Nafashe umuhanda nerekeza mu rugo kwa Brendah, nkigera ku rugi rw’igipangu ndamuhamagara na we anyitaba neza muri ka kajwi keza, aza ansanga ku mu muryango, agikingura ubwuzu bwaransabye maze ngiye kumuhobera ngo mushyire ibicu ahita ambwira.
Brendah – “Nelson, ihangane ni ukuri nanjye mbuze uko nkubwira ngo duhindure gahunda, ba witahiye ndaza kukuvugisha!”
Njyewe – “Oh no! Bigenze gute?”
Brendah – “Sha niba unkunda by’ukuri, ndakwinginze reka nze kukubwirira online basi?”
Njyewe – “Urabizi ko ngukunda kandi cyane ariko mbwira ntuze.”
Brendah – “Sha Mama, nako ndaza kukubwira si byo?”
Ubwo nabonye Brendah akomeje kunyingingira ibyo nemera kubyakire kuko mukunda, noneho na ka kantu ko ku itama ntako yampaye ahubwo yarahindukiye aragenda nanjye mpina umugongo nsubira inyuma.
Nasubiye ha handi twakoreraga maze Gasongo atangira kunserereza ambaza impamvu ngarutse vuba, ariko nanjye nanga kumuhisha mubwiza ukuri maze na we atangira kubunza umutima yibaza ibyo ari byo, gusa arankomeza.
Bwarinze bwira Brown atagarutse maze dupanga gutaha, twatangiye gusa n’abagera mu rugo dutungurwa no gusanga nta tara na rimwe ryaka ariko tugira ngo ni umuriro wabuze dukomeza kugenda turakomanga bwa mbere turategereza, dukomanga bwa kabiri na none hashize akanya tubona ntawe ukinguye dutangira kwibaza ibyo ari byo.
Muri ako kanya twahise tubona umuzamu warariraga mu rugo kwa Brown azamuka ava epfo muri ka gahanda k’amabuye, akitugeraho.
We – “Mwihangane nta kundi!”
Njyewe – “Ko utakinguye bite Muze?”
We – “Ahaaa! Ubwo mwasanze ngiye kugura agatabi hariya hepfo, gusa inkuru yabaye kimomo!”
Gasongo – “Iyihe nkuru se muze?”
We – “None se ko na we bamutwaye!”
Njyewe – “Nde se kandi?”
We – “Wa muhungu mukuru wa Boss!”
Twese – “Yeee? Brown?”
We – “Baramutwaye da! Bashiki be na Mama we bagiye bakurikiye imodoka ya Police imutwaye!”
Oh! My God! Inkuru mbi yatashye kuri twe maze agahinda gasatura umutima yacu ntawe ubwiye undi duhindukira twiruka mu muhanda ugana kuri prison.
Nubwo hari kure ariko ntawananiwe ahubwo twese twarwaniraga kugera aho Brown yari yerekejwe.
Tukigera kuri station ya Police intambwe ndende twaziteye twegera aho Gaju, Jojo na Mama wabo na Kenny bari bari, nta kindi twahasanze atari amarira atemba ku matama yabo.
Ako kanya wa mu Police wajyaga akunda kuza mu rugo yahise aza maze aratwitegereza hashize akanya aravuga.
We – “Mwihangane na none kandi mwakire ibibaye, basore si nari nababwiye ngo mwitondere ikibazo cya Muzehe Pascal?”
Njyewe – “Nyakubahwa ubu natwe nta kintu na kimwe tuzi, bigenze gute se ahubwo?”
Afande – “Birababaje gufunga umwana na se, Brown mugenzi wanyu yafashwe, ubu ari mu maboko yacu akekwaho gutanga ruswa ngo afunguze Papa we, rero ibi byose ni umurunga woroshye mwunze maze mugatandukira inzira ikwiye mukayoboka agatsibanzira.”
Gasongo – “Yebaba Mana Weee? Brown yabikoze?”
Afande – “Ibyo byabaye kandi ibimenyetso biramuhama!”
Oh My God! Twese twacitse intege ku buryo bukomeye, kuri njye nashakaga kuvuga bikanga agahinda gataha imitima yacu ubwo.
Afande – “Ubwo rero mube mutashye ibindi tuzaba tubatumaho kandi mwihangane ariko mumenye uko mugenda muri ibi bihe by’amagorwa.”
Akivuga gutyo yarahindukiye aragenda maze natwe turarandatana duhina umugongo turataha.
Twageze mu rugo ntawe uvugisha undi maze buri wese yihina mu mashuka ibitotsi byo byari ntabyo.
Bwarakeye mu gitondo ndabyuka nicara muri salon hashize akanya Gasongo aba araje, dutangira kwibaza ikigiye gukurikira.
Mama Brown yaricaye maze natwe dutera inkingi itama tumutega yombi, maze araterura aravuga.
Mama Brown – “Bana ba, hanyuma se nyuma y’ibi koko dukore iki?”
Njyewe – “Icya mbere ni ukwihangana tugakomera tukakira ibyo tudashobora guhindura, icya kabiri ndumva twafatana mu mugongo tugatangira ubuzima bushya bwo kwirwanaho.”
Mama Brown – “None se bana banjye ubu ko ureba ayacu agendeye ubusa n’abanjye bose bakajya muri gereza, byongeye kandi iyi nzu tubamo Papa Brown yari yarayitanzeho ingwate afata ideni muri banki ry’amafaranga menshi, ubu nitutishyura neza nk’uko biri mu masezerano bashobora kuyiteza cyamunara!”
Njyewe – “None se Mama! Usibye iriya business y’ama telepfone Brown yari yaraduhaye ngo ducunge, izindi business Papa Brown yakoraga ntabwo wagerageza kuzicunga tukishyura iryo deni?”
Mama Brown – “Nelson, iturize ntabyo uzi mwana wanjye, ntako ntagize ngo Papa Brown ambwire business akora, iyo namubazaga yambwiraga ko ari ubucuruzi ariko akabimbwirana umujinya, iyo nifuzaga kumusura aho akorera ntiyabyemeraga ariko yambwiraga ko umunsi umwe azabimbwira ni biba ngombwa.”
Njyewe – “Eh! Noneho ndumva igihe ari iki wenda, ugende umurebe maze akubwire byose utangire ugerageze, wenda nubwo byakugora mbere ariko nyuma wagenda umenyera gake gake.”
Mama Brown – “Bakobwa bakowe koko ubu tubaye abande?”
Gasongo – “Humura Mama! Buriya ntabwo usigaye wenyine, ni na yo mpamvu turi hano, komera turi iruhande rwawe kandi nzi neza ko iyi ntambara tuzayirwana tubikorera icyo turi cyo ubu kubera mwebwe.”
Njyewe – “Mama! Wihanganye kenshi, wahangayitse kuva kera, ariko ubu ntabwo ari aho kwiheba ahubwo ni aho kwiyubaka, humura ntuhagaze mu izamu rya wenyine ahubwo ufite ba myugariro.”
Mama Brown- “Ayiga Mana! Murakoze kumpumuriza ariko ntabwo umugenzi wacyane byarangiye aguye agacuho!”
Njyewe – “Ahatari kera azubura umutwe kuko ikiganza cy’Imana na cyo ntigihina,
ahubwo gihora kirambuye ngo kiramire umunyantege nke.”
Mama Brown – “Ngaho rero Gasongo najye hariya ku iduka, njye na Gaju tugiye kujyana
ingemu, kubera ko dusa nk’aho turi twenyine Nelson na Jojo basigare bafasha uriya
mukozi mushya waje bari buze kujya gusimbura Gasongo.”
Twese– “Yego Mama.”
Gasongo – “Ariko iduka rirera pe! Nari nzi ko turi burangure uno munsi none Brown
yaraye ayajyanye yose!”
Mama Brown – “Oya we! Utambwira ko yabatse amafaranga?”
Gasongo – “Caisse yose yayitwaye da!”
Mama Brown yubitse umutwe hashize akanya arunamuka ahita ahaguruka arasohoka Gasongo na we ajya kwitegura ngo ajye gucuruza udu telephone duke twari dusigaye mu iduka.
Mama Brown na Gaju bajyanye na Gasongo, nanjye na Jojo dusigara aho, birumvikana ubuzima bwari buhindutse kandi bwari bugoye, icyo twareberagaho cyari kimwe, ryari rya duka ry’amatelephone gusa na ryo ryari mu nzira yo guhomba kubera amafaranga Brown yari yatwaye.
Bakimara kugenda nagiye kubona mbona Jojo aje aho nari ndi muri salon.
Jojo – “Nelson, bite se mutima?”
Njyewe – “Ni sawa Jojo, wowe se?”
Jojo – “Sha se ntubizi ko Brown na Papa bafunze, ariko buriya na Brown ni nka Papa na we yagombaga gufungwa!”
Njyewe – “Uuuh! Ese Jojo ubwo koko wishimiye ko musaza wawe mukuru afungwa?”
Jojo – “Eh! Buriya Papa yatotezaga Mama, na Brown akantoteza, bagomba gufungwa rero tukagira amahoro!”
Njyewe – “Inka yanjye! Yeh?”
Jojo- “Yiii! Maze ni byo, ahubwo namwe buriya muzahita mugenda musubire aho mwavuye, na kariya kana babeshyera ko Papa yakabyaye kagomba guhita gasubira ku muhanda vuba vuba ahubwo…………………”
Ntuzacikwe na episode 21 na Online Game …………
**************
42 Comments
Ahwiiiiiu,Mbaye uwa mbereeeeeee
woooowww!
Wow! thanks kbs.
Oh mwakoze kutuzirikana nubwo mbabajwe na Brown wizize.
Oooh Brown kuki utumviye abavandimwe koko?? Biteye agahinda ark ni ukwihangana ntakundi. Jojo witonde kuko isi ntisakaye nawe wanyagirwa
Murakoze kongera kutugezaho ikindi gice!
Murakoze kongera kuduha iyi nkuru irungu ryari ritwishe. Gusa Brown arambabaje
ark murasondeka kweli!Icyumweru cyose koko mukazana agacimbu kangana gutya??gusa brown arababaje pe!kuki atumviye bacuti be koko!kariya gakobwa nako ngo ni jojo ntikajya kihishira!yewe !ni akumiro pe
Rugaju wagaya wagaya, uziko wagira ngo ubyarwa na Jojo? Jya ugerageza unyurwe bizagutera kwunguka kuruta.
Nyugire ngo ndaguhana oya, n’inama jyewe naguhaga, impara.com
umuseke.rw (ubereye u Rwanda pe) kabishywe utariyise amazina y’amahanga ngo (dot com n’ayandi.
Murakoze cyane, aka kantu kandi ni keza, ndavuga kubura akanya gato ukaza abantu bose bafite amatsiko. Niyo mpamvu n’ikinamico zirangira kenshi zisize abantu bagishaka kumva uko irangira. Ibi bituma abazi gutekereza neza bahita bafata umwanzuro mwiza.
Arko jojo banza ajya arwara mumutwe
Mana we Jojo mbega uziko neza neza ameze nka Destine! Araje abahinde ubudehe kandi umutwe umwe wifasha gusara.Mwakoze kongera kudutekereza
Thx umuseke mari nkumbuye iyi nk
Yooh! Brown yashats kwigira Mr plan knd nta plan B yarafit
so ntakund gs kumugani wa Nelson ibyandiswe biba biri gusohora thx!
Jojo ajye yitonda kuko bucya bwitwa ejo.
Nukuri imana imana ibahe umugisha pe
jojo wagirango afite mumutwe hadakoea neza nukuri esubu kwisi haba abantu bameze nkawe koko wagirango anywa itabi
Jojo ni Rutaganira wo muri Museke weya, ubusanzwe ngo ntawuhana uwahanutse. Ari muri bamwe bitwa “Mupendaraha”, “Umwasama”
murakoze kongera kutwibuka
Jojo ni arakeye mumutwe ntakintu kirimo rwose!!!!!!!!!!!!!!
Ndumva ibihe murimwo bitoroshe!ark nyene ntakundi mugomba kuvyakira.yamara jojo wew ntatekereza!
Mbega jojo ahaaaaa
Sha nimworoshye murivugira kuko ari inkuru…burya iyo bishoboka nta cyo utakorera umubyeyi cg uwo mwonse rimwe. Ubyumva neza iyo buagushyikiye ari wowe uri kuyabazwa. Uteye icyo ni ki ni jojo.
Bjr Umuseke welcome back Jojo nishyano ryaguye abameze nkawe ntibabura.
wow twari twarababuze none muragarutse thanks nizereko mugiye kutugezaho ibintu biryoshye cyane kabisa
Bjr,mbega agashyano Jojo!
Ubwenge ntibukora neza pe.
Brown arizize pe kandi yari yabujijwe gutanga ruswa.
Mama Brown ihangane.
Famille pascal isigaye ni ikomere Imana irahari humura mama
Umuseke ario namwe muzige kureba amasaha da!!!!nimugoroba na mugitondo ni ibintu bibiri bitandukanye
Ariko courage turabakunda mukomereze aho kubaka abanyarwanda!!!!
Yooooooo murakoze cyane ariko birababaje disi ariko se jojo we azahinduka ryari?? Ari gukina nisi kandi ntawukina mayo.
Murakoze kubwinkuru iryoshye mutugezaho twizere kandi ko utujyezahi inkuru ameze neza nyuma y’igihe gushize tutamubona. Icyo nashakaga kubisabira nuko mwagabanya imitoma myinshi igaragara Hagati y’abakundana mu inkuru(cyane ko nta nkuru nshya iba iri mumitoma) ibyo bizatuma inkuru nyirizina iba ndende kuri episode maze turyoherwe kurushaho! Kugiti cyanjye nuko nabyumvaga. Murakoze
Murakoze cyaneeeee!
Ubuzima bugiye kuba umuravumba, ariko abasore bajye bazarwanira ishyaka Mama Brown ndabyizeye. Gaju we ikosi yayiriyeho azajya kwicururiza imbuto, ubuzima bukomeze!
Jojo niwe ubu unteye kumwibazaho, kuko ntashobotse.
byagenze bite ko twategereje inkuru amaso akaba yaheze mukirere
Ntimukarambirwe vuba cyane bene aka kageni, ibi bibyara ubugwari. Ubwo se iyi nkuru ntacyo yabasigiye? Gaju yarihanganye, Nelson nuko, Gasongo ntiyasigaye inyuma, Mama Brown niko byagenze, murashaka kuba nka Jojo? ubwo muramutse muri mur’uyu muryango mwabyifatamo mute niba mworoshye mutyo?
Mwihangane, umwanditsi azi ko ari inshingano ze kuko ntitwazimutoroye ahubwo yarabyiyemeje. Akazamini k’abana ntikakabatsinde, fatanya nanjye kwihangana dutegereze kandi uwihanganye yakama n’ay’Imbogo nduzi ishashi yo nta mananiza itera.
Ihangane akanya gato kuko natwe dufite amatsiko (ubanza Papa Brown ari butangaze umutungo uko uhagaze)reka twe kuvumba ayo twengewe, murakoze.
MURANANIWE NIBA MUDASHOYE KUTUGEZAHO IYINKURU NEZA UKO BIKWIRIYE M– USEZERE
mwatubwiye uko bimeze koko tukamenya uko ibintu bimeze niba nta nkuru tuzongera kujya tubona?
Ariko harya JORIJI Iyo babihinnye bavuga ngo iki?
Mbega JOJO!!!!!!!!!!!!!!!!!!11
KURUBONE Nako KURA UBONE uzaca akenge Jojo.
Abameze nka jojo mwese Yambiiiii!! Ejo muziga musobanukirwe ubundi musobanuke mumunye inzira ikwiye muntu.
Iyi nkuru dushatse twayikuraho amaso! Umuseke bagize ikibazo biragaragara!
umuseke rwose musigaye mutubihiriza, twategereje indi episode, amaso yaheze mu kirere
Reka dukomeze dutegereze twihanganye iyi nkuru yubaka imitima ya benshi.
Kimwe cyo ndabona urugamba rugiye kugaragaza intwari. Gusa aba basore nizeye ko bazaseruka gitore.
Jojo we iminsi izamwigisha nziko ari umwarimu mwiza…
Byaba byiza umwanditsi agiye asimbuka umunsi umwe agategura yitonze,,,yabura umwanya akabivuga mbera …kuko impamvu zibaho…ariko iyo wemeje abantu ngo inkuru irabageraho muri iki gitondo..bikagera saa sita,,,burya uba utubashye abantu.
Nta kuntu umwanditsi yakwitonda akandika inkuru akayirangiza, hanyuma akabona kujya ayishyira ku rubuga?
amasaha y’igitondo ko yarangiye se mwokabyara mwe tubaye aba nde?
Umuseke ndetse n`umwanditsi wiyinkuru byumwihariko turabashimiye.
Ni ukuri harimo amasomo y`ubuzima abantu babayemo. Brown yanze kumva inama zabagenzi be none yisanze mubibazo,mubuzima kwemera kugirwa inama ningenzi. Nelson na Gasongo mwihangane kandi muhanyure gitwari. Jojo birashobokako yahinduka. Brendah na Dovine, aha niho mugiye kugaragariraza icyo muha agaciro.
Maman Brown yihangane kuko ibyo yagiye yihanganira nibyinshi. Amafaranga bahaye Kazungu bayakurikirane bayagaruze ndetse n`indi mitungo ya se wa Brown bayishakishe ifashe umuryango.
Basomyi bavandimwe, tujye tugerageza kwihangana nubwo haba hari ibitagenda neza bigaragazwe muburyo bwiza. Umwanditsi wacu agerageze uko ashoboye indi episode itugeraho kandi impinduka zijye zimenyeshwa abasomyi hakiri kare.
Umunsi mwiza. Imana ibahe umugisha.
muraduko kabs
Comments are closed.