Nitegereje Gasongo wazaga adusanga, mba nkubitanye amaso na Dovine ngira ngo ndi kureba macuri! Yari yambaye neza cyane birenze mba nibutse ya ntambuko ye yajyaga indangaza, ubwo yabaga azamuka ku mutaka ajya kwa Brown yagira atya akaba arampepeye nkazamura amaboko n’amaguru! Oh my God! Nahise nihuta ngenda mbasanganira maze mbagezeho ndamuhobera cyane, ndamugumana abatambukaga bakajya […]Irambuye
John – “Eh! Erega nabaye muri uyu mujyi kera cyane hashize nk’imyaka makumyabiri! Hariya buriya ni uko utabizi ndahazi!” Njyewe – “Oh! None se warahabaye?” John – “Oya, nahacaga buri gihe ngiye ku kazi, nanze kuhaba kuko haba abajura ba bandi batobora n’inzu bakiba n’amakayi y’abanyeshuri!” Njyewe – “Eeeh! Koko se?” John – “Urabivuga urabizi? […]Irambuye
Njyewe – “Yoh! Ndumva wararwanye inkundura kandi bikarangira utsinze! Ni ukuri uri umubyeyi w’intwari kuko wanze umugayo bigatuma ugira n’umugisha ukagera kuri byinshi.” We – “Urakoze cyane! Ahubwo nibagiwe kukwibwira, nitwa Gorette ariko nzwi ku ka byiniriro ka Gigi!” Njyewe – “Oh! Wow! Nk’umunyamugi rwose!” Twese – Hahhhhhhh! Njyewe – “Twishimiye gufatanya namwe rero mu […]Irambuye
Uwo muntu yakomanze rimwe akomanga kabiri, ubwa gatatu mpita mbyuka ngeze muri salon nsanga Gasongo ahagaze ku muryango arimo kumviriza ku rugi maze ambwira gacye anyongorera. Gasongo-“Bro! Nabumvise ni babiri!” Njyewe-“Ngo babiri? Ubu se barashaka iki?” Gasongo-“Yewe simbizi pe!” Njyewe-“None se Gaso! Ubu dukingure?” Gasongo-“Reka tubanze tubabaze icyo bashaka” Gasongo yongeye kumviriza amagambo bavugaga hashize […]Irambuye
Tumaze kubasuhuza bose Aliane yinjiye mu nzu hashize akanya agaruka afite urufunguzo. Aliane – “Dore umuryango wanyu ni uriya, uzi amahirwe mwagize, uzi ko mu gitondo bari bagiye kuwutanga ngahita mbishyurira.” Njyewe – “Ohlala! Imana iguhe umugisha! Turayagusubiza nta kibazo!” Aliane – “Oya nta kibazo nimushaka, nako turabivugana.” Aliane yagiye imbere natwe turamukurikira arakingura turinjira, […]Irambuye
John-Ooooh! Muraho mumeze neza? Twese-Turaho turakomeye! Mama Brown-Kalibu urisanga iwawe!” John-Si wumva se murakoze cyane rwose! Gaju-Tonto! Twari tubakumbuye! John-Uuuuh! Nibyo? Gasongo-Yego rwose ntago ababeshye! John-Ni byiza cyane rwose ndishimye kongera kugaruka, Kiki se ari hehe? Gaju-Ari gutunganya ibya nimugoroba John-Nta kibazo mwagize se yabafashe neza? Mama Brown-Rwose nta kibazo twagize yafufashe neza cyane! John-Ok! […]Irambuye
Mutwihanganire ko EPISODE ya 34 yatinze kubageraho, iri kunozwa ngo ibagereho vuba Njyewe-“Bre! Mbere ya byose ihangane kandi utuze umutima, humura ibyo wambwiye byose wabwiraga uwumva kandi umutima wanjye ukereye kumva rya jwi ryawe uhora utegereje, Sinshidikanya ko nubwo ibyo byose byabaye uyu mwanya ariwo wari utegereje ngo umenye byose kandi ngushimiye ko wihanganiye […]Irambuye
Brendah – “Nelson! Mbabarira unyumve!” Njyewe – “Ndakumva Bre! Nta n’ikizatuma ntakumva, yaba urusaku rw’amahindu, yaba ibiza n’ibizazane bizamfuka amatwi nzemera mbe icyambu cyiharira amagorwa nkumve kuko ubikwiye!” Brendah – “Nelson, nahuye n’inzitane mu rugendo rwanjye nawe, gusa umbabarire kuko naguhishe, si nari ngamije kukuryarya yewe si nari ngamije kuguhisha byose ahubwo uko nabyitwayemo nibwiraga […]Irambuye
Byabaye ibitangaza kuri njye ntangira guseka ibitwenge, umutima wanjye wuzura ibyishimo birenze, sinari nkibasha kubihagarika ahubwo navuze cyane ngo wow!! Abari aho bose barikanze ariko uko byari kose ni njye wari ufite group y’abantu batandatu bose nta kindi nabikeshaga usibye umugisha wa wundi uza ugeretse ku wundi ari na wo watumye mvugira ku karubanda nti […]Irambuye
Twumvise umuntu ukomanze, Gaju ahita ahaguruka akuraho rido ngo arebe uwo ari we, akiyikuraho yabaye nk’uwikanga mu gufungura hinjira umukobwa ushinguye kandi ukuze bigaragara. Yari yambaye agapantalo gato kamwegereye n’udukweto duhagaze, hejuru ho sinakubeshya nabonye aribwo bwa mbere nari mbibonye. Yari afite isakoshi nini isa n’iremeye akinjira arikanga, We-Muraho? Twese-Muraho namwe! We-Uuuh! Ko mbona… Nako […]Irambuye