Digiqole ad

Episode 22: Maman Brown, Nelson, Jojo, Gasongo na Gaju bagiye kuba mu cyaro

 Episode 22: Maman Brown, Nelson, Jojo, Gasongo na Gaju bagiye kuba mu cyaro

Twese twatangiye kwikorera amaboko dutungurwa nayo magambo yasaga nkaho ari ayanyuma kuri we.

Gaju-“None se Mama koko ubu ko usa nkaho udusezera urabona tuzaba abande koko? Wakwihanganye ukagarura agatege ko natwe tukiguhanze amaso”

Mama Brown-“Mwana wanjye ntako ntagize ngo nkandagire mpamye, aho bigeze  ndananiwe muzakomereze aho nari ngejeje kandi Imana izabe iruhande rwanyu”

Njyewe-“Mama! Ko usa  nuri kuraga koko nta kibyihishe inyuma? Ni ukuri ubutwari wahoranye kuva cyera bugumane maze duterane ingabo mu bitugu dukomeze urugendo ”

Mama Brown-“Oya mwana wa, nonese wowe urabona umwanzuro ari uwuhe? Aho kwanama ku gasi nakwitahira.”

Gaju-“Ariko koko Mana yanjye ibi ni ibiki? Mama! Reka twitabaze Oncle Jules adufashe muri ibi byago sibyo ngaho Ihangane”

Mama Brown-“Uuuh! Mwana wanjye se ko iyo ibyago bije ko umuntu abura aho apfunda imitwe, Jules amaze iminsi yimukiye hanze we n’umugore n’abana, n’ibintu byose yaragurishije, buriya cyagihe aza hano yari aje kudusezera ibyabaye namwe mwarabibonye”

Gaju-“Mana weeee! Ubu koko Oncle yaragiye?”

Jojo-“Oooh my God ubu se kuki yansize?”

Njyewe-“Mama! Naraye ntekereza aho twaba tugiye iminsi baduhaye irangiye maze nsanga ntahandi atari iwacu mu cyaro tukabanza kwiyibagiza ibi ndetse tugatangira kwiyubaka buhoro buhoro inyoni yuzuza icyare”

Gasongo-“Nelson! Uziko usa nkaho ureba ibindimo! Nanjye nari nabitekereje none dore tuguye  ku gitecyerezo kimwe, Mama urabyumva ute?”

Jojo-“Eheeee! Ngo mu cyaro? Reka reka njye sinajya kuba mu cyaro, Mama wowe wabyemera ra?”

Mama Brown-“Bana ba mwere kwigora, reka dupfe urwo twagapfuye, none bigende gute?”

Gaju-“Mama nyamara tugize amahirwe kwa Nelson bakatwakira byaba ari umugisha kuri twe kandi abavandimwe nicyo baberaho”

Mama Brown-“Bana ba ibyo byari byo ariko mwe ntimubizi muracyari abana, reka reka amagambo y’abantu sinayakira”

Gaju-“Oyaaa Oya Mama! Widutera agahinda, ndakwinginze witecyereza gutyo ahubwo reka tugerageze, ubuzima Nibwo bukungu bukomeye, kuko aho ibindi byagendeye niho twe tutagendeye, hari uwadutejeho cyamunara se? Mama! Tuza winanirwa turahari kandi wibuke aho ibi byose byavuye, iyi yari intambara twagombaga kurwana kandi aho bigeze tugomba kuyitsinda nta kabuza”

Gaju akivuga gutyo koko Mama we yaratuje arahindukira aratwitegereza maze aravuga,

Mama Brown-“Gaju! Nibutse byose, nibutse ko wababaye ukiri muto kandi mu buzima waciyemo bwose warihanganye, mumbabarire kuba nari ncitse intege kandi ari njye mureba”

Njyewe-“Yego Mama! Nitumara kwiyegeranya tuzagaruka mu mugi niyo nakongera gutera umutaka, Gasongo agasubira kwisuma ndetse na Gaju akajya mu mbuto twazirwanaho gusa ubu urabona ko ntaho dufite twahera ndumva rero twazinga utwangushye ejo mu gitondo tugafata inzira, ndabizi neza Umukecuru wanjye  n’umusaza ntago bazanga kutwakira”

Gasongo-“Muhumure Mama! Aho tuzaba turi hose tuzagerageza kubaba hafi kandi tuzabakomeza nkuko mwadukomeje nturanye neza na Nelson urugo ku rundi”

Mama Brown-“Yoooh! Murakoze disi, nagende Pascal ansize mu magorwa! Ayiga Mana!”

Umwanzuro warafashwe mu gitondo kwari ukuzinga tukerekeza mu cyaro tugatangira kwirwanaho, uwo munsi twiriwe tuzinga bicye mubyo twari kujyana maze ku mugoroba mpamagara Gasongo na Gaju mbabwira ko nifuza kujya kureba Brendah nkamusezera ndetse nkamubwira n’impamvu ngiye, ntibatindiganyije bemeye kumperekeza.

Twarasohotse tumanuka gacye tugana hahandi kuri restaurant yabo maze tugezeyo Gaju na Gasongo basigara hanze ndinjira  mu kugeramo nsanga harimo Mama Brendah,

Njyewe-“Mwiriwe Mama?”

Mama Brendah-“Wiriwe nawe!”

Njyewe-“Yego! Nonese ko nashakaga Brendah namubona?”

Mama Brendah-“Ariko niba ntibeshye si wowe ra?”

Njyewe-“Eeeh! Muranzi rwose ni njyewe”

Mama Brendah-“Yoooh! Disi Brendah ntawuhari ari murugo, uramushaka cyane se?”

Njyewe-“Yego Mama, ndamushaka cyane ”

Mama Brendah-“Noneho jya kumureba mu rugo niho nari mutumye”

Njyewe-“Murakoze Mama!”

Narahindukiye ndagenda nkigera ku muryango mbona nguwo Brendah amanuka aza, nanjye ntera intambwe ndende musanga mugezeho atega bunyambo mugwamo maze ndamuhobera byiza Gasongo na Gaju nabo baratwitegereza,

Njyewe-” Yambiiii!”

Brendah-“Yambiiii sha! Disi wari wambuze”

Njyewe-“Oooh! Humura uziye igihe, nonese umeze ute?”

Brendah-“Sha ndaho nyine gusa nari nkwikumburiye”

Njyewe-“Yooooh! Humura disi ukumbura ugukunda, nonese ufite akanya?”

Brendah-“Sha niba ari akawe ko sinakabura, ntubizi ko ari wowe utuma mbaho nishimye? Sinakwanga ibyo byishimo rero”

Njyewe-“Oooh! Urakoze cyane, ngaho tujyane n’abavandimwe nabo erega baba bishimiye kutugaragira”

Twese-“Wooooow!”

Twahise tuzamuka dukata hahandi nacururizaga nongera kuhitegereza aho hafi hari hari cantine twinjiramo Brendah yicara iruhande rwanjye na Gaju yicara iruhande rwa Gasongo ako kanya baza kutwakira twese dutuma udufanta ubundi dutangira kuganira muri rusange ariko nibukaga ko disi ngiye gusezera Brendah agatima kakankomanga agahinda kakenyegeza intimba mu mutima,

Hashize akanya gato tuganira maze naka umwanya, bose banteze amatwi ndaterura ndavuga,

Njyewe-“Gaso nawe Gaju uyu yitwa Brendah muramuzi, ni umukobwa namenye nkamwishimira, ni umukobwa w’umutima si umwasama mbese abereye kwambwikwa inkindi, namukunze ntitangiriye itama nawe ankunda uko ndi ariko ubu igihe ni iki ngo dutandukanwe n’amatage yayandi y’amatindi,

Ubu ngiye kure yawe ariko ngiye njyanye byose byawe kuko bindi ku mutima,

Uzazirikane aho wankuye nanjye nzazirikana aho wanyisangiye, Bre! Uko utureba aha twimukiye iwacu kw’ivuko aho tugiye gukomereza ubuzima bushya, rero bibaye ngombwa kuko impamvu ariyo itera kuba ngombwa,

Humura sinzahinduka, ndacyari wawundi nubwo nzaba ntari kumwe nawe ariko uzanyemerere ukomeze unkunde kuko ndi Nelson ugukunda kandi utazahinduka”

Nkivuga ayo magambo, Brendah yubitse umutwe ku kameza maze nanjye ndamwegera mushyira mu gituza, aba ariho aririra.

Hashize akanya Brendah arwana y’umutima uganjwe n’intimba ndetse  n’ikiniga cyinshi yahise andeba mu maso duhuje imboni mbona amarira azenga mu maso meza ye nuko yitsa umutima arambwira,

Brendah-“Nelson! Ubu koko ibyo umbwira  ni ukuri?”

Njyewe-” Ibyo nkubwira ni ukuri kandi nanjye ndi uw’ukuri imbere yawe, Bre! Ndagukunda kandi zinzahinduka kuko ntazahindurwa nibyo nzasanga ahubwo nziyubaka kuko nzi igisabo nsize njishe”

Brendah-“Nelson! Please sha winsiga!”

Njyewe-“Oooh! sinarota ngusiga kuko njye nawe imutima yacu yambitswe ikamba.

Humura sinzibagirwa rya joro nakugiye inyuma maze ugahindukira ukarambura amaboko ngashyira ibiganza byanjye mu byawe ukankomeza nkabona Brendah nifuzaga, humura ndacyari Nelson wikuriye mu mutaka, aho tugiye si kure ni hafi  ndagukunda kandi sinzahinduka”

Brendah-“Nonese ubu koko ibi bije bite?”

Njyewe-“Ma Bella bije kuko byagenewe kuza kandi ibyo aribyo byose hari indi nzira y’igihogere izasibanganya agahinda dutewe nibi bihe bigoranye, icyo nifuzaga kukubwira ni icyo wiyumviye n’amatwi yawe”

Brendah-“Nelson! Urukundo ngukunda rwatumye ndeka byose byari binkwiye nkwizingiraho, kuva kuri Mama kugeza ku muryango wose baziko ari wowe nahisemo,

Nelson! Impano yanjye y’umutima nziko itakubangamiye yewe nziko wayakiranye amaboko abiri, ariko biragoye kukubona ugenda , Nelson koko uragiye?”

Njyewe-” Singiye wese  ahubwo ndakwisigiye wese, humura nkuko naje ukanyakira ukankingurira umutima, nanjye sinzatinda ahubwo nzajya ntaha  kuko mu mutima wawe ariho iwanjye”

Agahinda kuzuye imitima yacu amaso yacu atembamo amarira, byari ibihe bigoye kuri twe ariko kandi tutari twihamagariye.

Amagambo yari macye kuko icyo umwe yashakaga kuvuga cyari kiremereye umutima, byasabaga imbaraga zazindi zifunga roho.

Aho twahavuye tuganya, isezerano nditwara ku mutima, nta kundi byari ibihe bigoye  kandi by’agahinda,

Ubwo nahise mperekeza Brendah maze mu nzira dutaha mbona arahagaze  arahindukira amfata ibiganza nubwo hari mu mwijima amaso ye yandebaga neza adahumbya,

Brendah-“Nelson! Nagukunze ntawe mbajije kandi nagukunze kuko ubikwiye, sinzagusiga kuko uri kure ahubwo nzagusanga kuko ubikwiye, aha duhagaze ni hahandi hafite amateka ahamye y’urugendo rukomeye natangiranye nawe kandi nzasozanya nawe uko byagenda kose, akira kano kanigi ugatware  uziko ari njye utwaye, uzakamanike aho imvura itagwa kazakubera urwibutso rwanjye,

Ntuzatatire ngo utane ahubwo uzatere intambwe unsanga, nanjye sinzagutenguha nzatotezwa no kutakubona ariko muri byose uzankunde kuko nakubwiye kenshi ko ubikwiye,

Nelson ndagukunda kandi nzagukunda aho nzaba ndi hose nzagoheka ari uko numvishe ijwi ryawe, I love you!”

Njyewe-“Thank you, amagambo umbwiye arankomeje kandi arandemye, sinzi niba hari uwavuga ibyo uvuze kuri iyi si, ibyo umbwiye binyeretse ko ari wowe naremewe, humura ndagukunda aka kanigi wambitswe na Mama wawe nzagacigatira ubutarekuza, kazambera ubwugamo kambere urumuri aho ntabona kuko amaso yanjye abereyeho kukwitegereza ndetse n’intoki zanjye zibereyeho kugukoraho, Bre! Ndagukunda”

Brendah  yahise atega amaboko maze angwamo numva imisonga y’ibyishimo izamuka umubiri wose mu by’ukuri Brendah naramukundaga.

Natuje umutima nemerera imbamutima z’ibyishimo maze zose zizamukira icya rimwe twisanga twahuje imibiri, bwa mbere iminwa yanjye ihura niya Brendah.

Hashize akanya gato turatuza twongera kurebana duhoberana bwa nyuma maze mu ntege nke Brendah yinjira iwabo nzinga agahinda mu mutima nsubira inyuma aho Gasongo ndetse na Gaju bari bantegereje maze twerekeza mu rugo.

Tukihagera twasanze Mama Brown na Jojo ndetse na Kenny bicaye batuje, ibyo kuvuga byari ntabyo  ahubwo ako kanya kari ako kwitsa imitima nayo ikatwikiriza,

Twaricaye maze dusangira ibya nimugoroba dusoje bandurura boza bashyira mu bikapu tujya kugoheka twitegura urugendo rugana Icyaro.

Mu gitondo twabyutse kare maze buri wese yitegereza mu rugo bwa nyuma dusezera abakozi Nabo berekeza iwabo maze twikorera ibikapu dufata umuhanda,

Twinjiye muri bus yagendaga inshuro ebyiri mu cyumweru tugira amahirwe dusanga itadusize maze bidatinze irahaguruka urugendo rw’amasaha atatu  tugera mu ga centre twaviragamo tuvamo dukuramo ibintu ubundi Gasongo ajya imbere nanjye njya inyuma dutangira kuzamuka umusozi.

Jojo-“Eeee! Aha hantu njye sinahazamuka ashwi da! Sinishoboreye nta moto ziba ino?”

Njyewe-“Oya Jojo, niyo zanahaba ahantu tugiye ntiyabona uko ihazamuka”

Jojo yahise yemera dutangira kuzamuka ariko yagendaga ahagarara yifata mu mugongo birumvikana n’ubwambere yari akoze urugendo rungana gutyo.

Kenny we yari yamenyereye ndetse hari n’igihe we na Gaju badusigaga tukabasanga imbere.

Twageragaho tukicara twese tukaruhuka hashira akanya tugakomeza, twanyura kuri Robinet tukanywa utuzi tugakomeza urugendo.

Twakomeje kugenda bidatinze dutangira kureba mu kabande k’iwacu turakomeza turagenda bidatinze tuba tugezeyo,

Njyewe-“Mama Gaju! Mu rugo dore ni hano muhumure turahageze”

Mama Brown-“Ahwiiiiii! Mana we! Umugongo wari ucitse neza neza”

Kenny-“Grand Fre! Ngiye kurira igiti mbe nirira amapera”

Njyewe-“Nta kibazo Kenny ba wirira rwose”

Gasongo-“Dore nanjye rero mu rugo ni hariya kuri iriya nzu isize igwa y’umweru”

Gaju-“yooh! Ni hafi cyane!

Njyewe-“Ndabona rero ubanza bagiye mu kabande reka ndebe aho tubika agafunguzo hariya munsi y’inzu mbafungurire”

 

Nahise manuka gato ndeba agafunguzo maze ndafungura turinjira,

Jojo-“Ego ko? Nelson muri gusana ariko?”

Njyewe-“Kubera iki se Jojo?”

Jojo-“Nuko mbona hano ari itaka gusa”

Gaju-“Iyicarire rata Kenny Jojo mwihorere”

Jojo-“Nonese utwo tuntu tumeze nk’inkongoro nitwo mwicaraho?”

Mama Gaju-“Uuuh! Umwana wanjye ndamugira nte mwo gaheka mwe?………..

19 Comments

  • Wow, thanks admin.

  • MBAYE UWA1 KABISA!! MBEGA UBUZIMA, GUSA BIRATWIGISHA KUMENYA KUBAHO AHO UBUZIMA BWATWEREKEZA UMUNTU HOSE

  • Ntibishoboka ninjye uyisomye mbere yabandi se? Jojo azabatesaa mwumirwe agiye kuzana imiteto murugo rwabandi. Nelson na gasongo bagiye gupagasa none batashye nta nta gatenge bashyishyiriye abbakecuru cg agakote bashyiriye abasaza jojo akazana imiteto

  • Mbega umukobwa witwa Jojo mwokabyaramwe!Ahaaaaa mama se ibyo kurya byo mucyaro azabimenyera ko numva nukwicara bimubereye ikibazo?Mama Brown ihangane kuko kugera kure siko gupfa humura Imana izakwibuka maze ikumare imibabaro.

  • yooo mbega ibihe bigoye mama brown byo kumvisha JoJo ko ibintu byahindutse

  • Mazee ubutesi bwa jojo bwashira !
    Asant sana kbx

  • mbega inkuru we,gasongo na nelson nintwari pee,gaju uru wambere pee,jojo we nakataraboneka aragowe ahubwo mama brown komera kigabo nakitagira iherezo,mwannditsi big up.urarenze

  • Yeweeee, ibibazo bifite Brown usize Dovine yironkeye online, Brendah wikundiye Me2U (ku mugani w’abirasi batazi iminsi iba yarazigamiye nyirayo)yirengangije abasore b’inkorokoro barata ifaranga, Jojo ugiye utazi kumenya igihe arimo n’uko yacyitwaramo.

    Ariko muri Episode ya 24 ndizera ko bizaba ari Return into the City (Iyi nkuru umunsi yarangiye muzareke abayikunze tuzarebe uko twazahura twese harimo n’umwanditsi maze twiganirire nibiba ngombwa tuvuge akantu kaba ingenzi)

    Bravooooo to umuseke.rw

  • Jojo uri hano numuti wamenyo hhhhhhhh

  • yewe mbega isi nuko bigenda akenshi mubuzima. Big up umwanditsi gusa ndagusaba kuzandika igitabo nibyo kwifuriza rwose

  • Ubuzima nta formule bugira ariko gira neza wigendere uzayisanga imbere!Mama Nelson iyaba umubyeyi mubi ntaba abonye aho aba,twizere ko iwabo wa Nelson na Gsaongo bazabafasha kwiyakira.muhumure ubuzima buzongere bube bwiza mukaze isengesho
    Kuramo iryawe somo nawe musomyi

  • JoJo numwana KBS ubuse afite imyaka ingahe

  • Mwihangane bibaho.mubuzima sukugenda ujimbere canke utumbere harinaho uzungunguruka canke ugasubira inyuma.
    umugani Theo ngo nta kure cane haboho Imana itakura umuntu kandi nakunakure cane habaho Imana itageza umuntu!

  • JOJO agiye kurara ku byatsi yaramenyereye RWAFANDOM nako RWANDAFOAM!!!! Njyewe nabonye Jojo arusha ubuswa n’ubugome DESTINE kabisa!!! Cyakoze ubwiyemezi n’ubwishongozi baranganya!!! Ibaze ukuntu yabwiraga ba Nelson ngo bazasubira iyo bavuye none bajyanye nawe!!! Yurira umusozi umeze nk’igiti. Muhawe ikaze kuri Group Watsaap ONLINE GAME& UNITY FAMILY 0788573952

  • Jojo erega nukujya tumwumva, yavukiye mu rugo rwari rumaze gusabikwa nibibazo bituma atitabwaho uko bikwiye. Ikindi ashobora kuba yaravukiye mu bwandu nabyo bikamugiraho ingaruka bikaba impamvu yo kwitwara ukudasanzwe.
    Gusa kurira kwararira umuntu ariko bwacya impundu zikavuga. ibyiza biri imbere, Mama Gaju nabana mukomere kandi mushikame.

  • manawe!!cyakoze aba basore nintwari PE! ukwihangana niko kubaranga! muzakoremo firme, tuzajya tuyigura.

  • mbega agahinda

  • mwirenganya jojo kuko nawe si kbs buriya isi nawe iraje imwigishe neza ark kk isi nisakaye buriwese yanyangirwa ge mbabazwa na mama brown mbega umugore wahuye nurushako ark nakomere imana igiye kwirekana kuriwe pe

  • yoooh mwihangane disi kuko ntacyo mwahinduraho naho ka jojo ko kazamenyera nikamara guhingaho nka 2 kamaze kubonako ibiryo biva mumurima kd mrc mn kuduha iyi strry tuzakugurira akantu

Comments are closed.

en_USEnglish