Episode 10 ……… Nahise nitanguranwa. Njyewe – “Bre! Wigira ubwoba humura ni njyewe.” Brendah – “No! Nelson urakora iki hano?” Njyewe – “Bre! Ni wowe utumye ndi hano!” Brendah umwana wari utuje yatangiye gusa n’ucika intege, mbona atangiye kubura uko yifata maze ahita abyiringira amaso anshaho nanjye mpindukira vuba mugenda inyuma, tugiye nka metero 100 […]Irambuye
Akinjira mu rugo nahise ntoragura vuba vuba ndakata ndagenda ariko nkubwiye ngo narebaga imbere naba nkubeshye, ubanza nari nahahamutse ahari! Ariko weeee! Uzi kubura inzira wanyuzemo? Nabaye nkigera ku muhanda numva Gasongo aransifuye ndakata ndamusanga, Gasongo-“Ko wari unsize se bite?” Njyewe-“Eeeeh! Ntabwo nari bugusige, ahubwo nari ngiye kureba ko wenda wagiye gushaka bya Gahuzamiryango!” Gasongo-“Nelson! […]Irambuye
Nagize amahirwe ngeze mu rugo nsanga Gaju ariwe uhari wenyine, iyo Gasongo ahaba akazana za Blagues ze kandi mood nari ndimo itaranyemereraga byonyine no kumwenyura nari kugaragara, nahise ninjira nsanga Gaju mu nzu. Njyewe-“Gaju bite se?” Gaju-“Ni byiza! Sha umbabarire ntabwo izina ryawe maze ndizi! Nibagiwe kurikubaza pe!” Njyewe-Eeh! Nuko ndumva ntameze neza nari kuguca […]Irambuye
Nakomeje kwicara aho nkomeza akazi ari nako ntera akajisho hepfo gato ngo ndebe ko Dovine ava iwabo ariko ndaheba. Byageze nka saa kumi n’imwe nicaye namanjiriwe mbona SMS muri telephone ntari nasomye! Ngira ngo ni zazindi zivuga ngo ama unites yoherejwe neza kuri.., nkiyifungura nihutira kuyisiba, bambajije ngo “are you sure” nibuka ko ako kajambo […]Irambuye
Brown amaze kumbwira gutyo, njye nari nageze kure nsa n’uwirebera film mu nzozi, mbega ntacyo nasimbutse ntabonye usibye amafoto! Ako kanya nahise nshiguka ndavuga. Njyewe-“Harya, urambajije ngo?” Brown-“Hhhh! wijya kure, byararangiye ahubwo nizere ko bigize icyo bigusigira, ahubwo, fungura ako ka message uryoherwe n’ubuzima bushya” Nahise mfata telephone nkuramo agafunguzo nirukira muri messages mfungura vuba […]Irambuye
Njye na Gasongo twabuze icyo tuvuga, gusa ubuzima ni ishuri rikomeye, ku muntu utsinze ibizamini by’ubuzima ndavuga ibigeragezo byose kuri njye buriya namuha impamyabumenyi irenze mu zibaho zose! Ubwo Gasongo yikije umutima ubundi yitegereza Gaju wari washegeshwe n’agahinda ubundi aramubwira, Gasongo-“Nonese Gaju, ubwo muri ibyo byose ntago wigeze uteshuka ku mabanga y’umwari koko?” Gaju-“Gaso, byari […]Irambuye
Gasongo-“Oya, ahubwo uriya mukobwa wabonye hariya yitwa Gaju, twiganye ku kigo kimwe hariya nize” Njyewe-“Uuuh! Nonese hari icyo bitwaye niba yari Girlfriend wawe…..! Gasongo-“Oya se kandi winsha mu ijambo, nyine kuriya wamubonye yari umwe mu bakobwa beza twagiraga mu kigo kuburyo uwagiraga amahirwe yo kumuvugisha yabigenderaga icyumweru. Bro, ntakubeshye nanjye namugezeho antera indobo nzinga amabinga […]Irambuye
Episode 3: Ibyo Brown ntiyigeze abyumva, yarinjiye bakinga urugi ndeba, umusore aba asize nomero gutyo. Nibwiye ko wenda Brown yaba yari asanzwe amuzi, akaba ahise amumenya kubera amazina ye yari amaze kumva, maze byose nshyiraho akadomo maze nikomereza gutanga me2u. Byageze nka saa munani, ha handi umuntu aba atangiye kumva akangononwa mu nda, mbega numvaga […]Irambuye
Njyewe-“Eeeeh! Ibyo ndabyumva ariko se niyo nazibona urumva ubwo napfa kuguha numero za telephone z’umuntu gutyo gusa nta burenganzira ampaye?” Brown-“ mbabarira utampakanira rwose! Erega buriya nta byiza bitagira ibitambo, kandi numero nzishakira amahoro ntabwo nzishakira amahano, uzi ngize Imana nkamubona Online, Mana weeee!” Njyewe-“Hhhhhh! noneho ninjye ngiye kuba igitambo? Muvandi igendere ndumva ushaka kunta […]Irambuye
Episode 1: We – “Munteze amatwi?” Twese – “Yego” We – “Gasongo yari umusore nkamwe, twakuranye duherezanya mu Kiliziya, nyuma tuza gutandukanywa n’amashuri, dusoje twagarutse mu rugo, akomeza kumbera inshuti y’akadasohoka, akazi gakomeje kubura twanze kuba abashomeli, ari nabwo twapanze kujya mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) kwirwanaho. Tugezeyo njye nagiye mu bya me2u naho we […]Irambuye