Digiqole ad

Episode 27: Kenny yahuye na nyina wamutaye akivuka, Nelson na Brendah batandukana batabishaka

 Episode 27: Kenny yahuye na nyina wamutaye akivuka, Nelson na Brendah batandukana batabishaka

Mu gitondo twazindutse mu cya kare, mu ma saa 05h00 twari twabyutse njye na Gasongo na Kenny maze twerekeza mu rugo, tugezeyo dusanga Mama Brown na Gaju babyutse kare batangiye guteka ibyo kurya twari bujyane duhita tubafasha.

Bimaze gushya twariteguye neza dusezera Kaka na Sogokuru tumanuka twerekeza ku muhanda, tukihagera tugira amahirwe tubona imodoka iraje turayurira dufata inzira.

Mu rugendo rw’amasaaha atari macye nafunguye aga telephone nohereza SMS kuri Brendah kavugaga ngo;

“Ma Bella Brendah nkunda, nje aho mu mujyi ndifuza ko mu gihe gito nza kuhamara nakubonaho gato ubundi ngahoza umutima uhora ukunyishyuza.”

Namaze kukohereza ndatuza dukomeza kugenda amaherezo twinjira mu mugi maze Mama Brown ak’ububyeyi kaza vuba,

Mama Brown-“Nyabuna mugende mureba niba nta Jojo mumbonera”

Gaju-“Mama nawe urasetsa ubu se koko mu bantu baba muri uyu mugi wagenda ureba ukabona uwo ushaka koko?”

Mama Brown-“Ahaaa! Nyamara mwareba ntawamenya wasanga tumubonye mwo kabyaramwe”

Twarikirije dukomeza kugenda tureba hirya no hino turinda tugera muri Galle, tukiva mu modoka nahise numva umuntu umfutse amaso ntangira kumwiyaka, nakekaga ko yaba ari ba bajura biba ku manywa y’ihangu, nkoze ku ntoki zari zimfutse numva ziroroshye ahita anandekura ngihindukira ooohlala!

Njyewe-“Wooooow! Brendah!

Brendah-“Nelson!”

Naritonze ndamwitegereza mba muyoye byiza abantu bari bari aho hafi barafana maze kumva ko ari we neza mushyira hasi muhobera nitonze hashize akanya mureba mu maso nawe arwana no guhanagura uturira twari twazenzemo.

Njyewe-“Ooooh! Ma Bella ni wowe?”

Brendah-“Ni njyewe wa nyawe sha! Nabonye Message yawe nanirwa gusubiza ahubwo uko nari meze nahise mpaguruka niruka nza kwicara hano”

Njyewe-“Ooooh My God! Nanjye naraye ntasinziriye kuko nari nzi ko uyu munsi amaso yanjye aza kubonekerwa”

Brendah-“Nizere ko mudasubirayo!”

Njyewe-“Yooh! Sha turasubirayo ubu tuje gusura Brown na Papa we”

Brendah-“Turajyana maze!”

Njyewe-“Yego sha sinagusiga ni nayo mpamvu nakubwiye ko nje”

Tukirebana ubudahumbya Gasongo yahise ampamagara twibuka ko twatindije abandi maze tugenda tubasanga duca muri alimentation tureba utuntu tugura ubundi dufata moto zijya kuri gereza twenda kuhagera umutima utangira gutera insigane birumvikana kongera kubona Brown twafataga nk’umuvandimwe wacu na Papa we basohoka bava mu nzu y’imbohe ntibyari byoroshye.

Moto zaparitse neza kuri gereza tuvaho twicara aho bategerereza hashize akanya tubona abashinzwe kuza kwakira abasura baraje dutangira kwisuganya, umwe muri bo ahita atwegera aratubaza,

We-“Bite byanyu se?”

Twese-“Ni byiza”

We-“Muje gusura nde se?”

Mama Brown-“Tuje gusura uwitwa Pascal n’uwitwa Brown”

We-“Eeh! Wa musaza ufunganye n’umwana we?”

Mama Brown-“Yego”

We-“Mube mutegereje rero hari abandi bagororwa bashya bagiye kuza mukanya, turasohora abasurwa ari uko aba police babatuzaniye”

Twese-“Yego murakoze”

Twakomeje gutegereza hashize akanya tubona imodoka ya Police iraje imaze guparika tubona havuyemo abantu batatu baberekeza muri gereza, abapolisi bari babaherekeje  baragarutse mbona umwe muri bo ari kutwitegereza cyane ndebye neza mbona ni wa wundi wazaga mu rugo.

Akitubona yahise aza adusanga aratwegera akomanga kuri Mama Brown wari wagiye kure arikanga arashiguka ahita avuga,

Mama Brown-“Ayiwe! Ahwiiii!”

Afande-“Mama Brown! Ni mwebwe?”

Mama Brown-“Yoooh! Murankanze wee! Muraho neza?”

Afande-“Yego turaho! Muracyabaho se?”

Mama Brown-“Turaho rwose turakomeye”

Afande-“Uraho Gaju”

Gaju-“Muraho namwe?”

Afande-“Muraho namwe basore?”

Twese-“Turaho neza Afande!”

Afande-“Mwihangane ibyanyu narabimenye, gusa nyuma y’ibya Pascal n’umuhungu wanyu Brown twaje kumenya ko n’ibyanyu byose byatejwe cyamunara, gusa nta kundi byari kugenda amategeko agomba gukurikizwa”

Mama Brown-“Nta kundi twarabyakiriye rwose”

Afande-“Rero twagize amahirwe Mama wa Kenny ntiyapfa, ndetse ejo nagiye kwa muganga numvaga bavuga ko uyu munsi bamusezerera agataha”

Mama Brown-“Yoooh! Byaba byiza ahubwo uyu Kenny tumujyanyeyo byibuze akanamubona natwe tukamubona”

Afande-“Ntiwumva se umubyeyi! Ahubwo reka nanjye mbategereze mubanze musure ubundi mbahe lift mbageze aho ari”

Mama Brown-“Yego rwose”

Hashize akanya tubona barasohotse duhagurukira icyarimwe koko twongera kubona Papa Brown ari kumwe n’umuhungu we Brown iyo foto yari igoye kuyireba ndetse Gaju wari wakomeje gufunga roho iramucika amarira arashoka.

Bakitugeraho Mama Brown wari wazenze amarira mu maso ariko agakomeza kwifata yegereye Papa Brown aramuhobera na Gaju aririra mu gituza cya Brown.

Mama Brown-“Muraho muramenyereye se?”

Papa Brown-“Ahaa! Ni ibi nyine, Jojo se arihe?”

Mama Brown-“Jojo nyine…nako yasigaye”

Papa Brown-“Ubu se musigaye muba he ko nzi ko inzu yanjye n’amamodoka yose byatejwe cyamunara?”

Mama Brown-“Nyine ukuntu byagenze…”

Mama Brown akivuga gutyo Papa Brown yahise amuca mu ijambo,

Papa Brown-“Ndabyumva wigize indaya ubu abagabo bose ntawe utarakunyuze hejuru, sha buretse ni uko ndi kuri gereza mba ngutikuye, ngaho reba ubu se nk’icyo cyana uba ukijyanye he?”

Brown-“Ariko Papa ubundi wowe ubona uri muzima? Ibi byose si wowe wabiduteye? Watuje ko umugabo ari uwemera amakosa agasaba n’imbabazi! Mama rata mumeze mute?”

Mama Brown-“Turaho mwana wanjye nyuma yo kubura byose twabuze aho dupfunda imitwe dufata inzira twerekeza iya kure ubu dusigaye tuba mu cyaro kwa Sogokuru wa Nelson”

Brown-“Yoooh! Ubu se disi ntimwabagoye koko? Ukuntu mungana ubwo babona uko babagaburira?”

Mama Brown-“Mwana wanjye se ntuzi uko ahatari umwaga bigenda, humura ntacyo tuzaba”

Papa Brown-“Eeeeh Ubwo waromonganye rero ngo utazajya unsura buri gihe? Urabona inzara itanyiciye aha kandi ngo mfite za magore?”

Mama Brown-“Ni ukuri kose tuza ushyire agatima impembero Imana nikomeza kudufasha nzajya nkwitaho buri gihe nk’uko ubyifuza”

Brown-“Nanjye amagorwa yarankurikiranye, mu gihe namaze kumva ko ibyacu byatejwe cyamunara ni nabwo uburoko twarimo natunguwe no kubona hinjiyemo uwo twaguze akazu nari ngiye kubahungishirizamo ngo abe ariho muba mugiye, mubajije ikimufunze arambwire ngo: “burya yanzu nakugurishije ntiyari iyanjye”,

Nashatse kumubwira ko agomba kunsubiza ayanjye ati: “Noneho ndavuga ko twafatanyije maze ndebe ko utazaheramo, ubu se sinaguhishiye nkemera gufungwa njyenyine” Mama! Naryumyeho ndatuza gusa wihangane imfura yawe ibaye ikigwari”

Njyewe-“Ihangane Brown! Ni ukuri byose byari byakwanditseho kandi wagombaga kubicamo, ni yo mpamvu twaje kubabwira ngo mukomere mwikwiheba haracyari ikizere, Brown Ni ukuri ntukwiye guta ikizere, humura ntiwari waba ikigwari”

Brown-“Nelson! Wowe na Gasongo ndabashimiye cyane ko mukomeje kumbera aho ntari, ni ukuri byose mukora kandi mwakoze bizabyare umugisha ukomeye kuri mwe kandi umunsi umwe nzabashimira bikwiye”

Papa Brown-“Hiii! Uzaba waravuyemo ryari se?”

Kenny-“Grand Fre! Ikarume bibaho nanjye narikarumye kandi ubu meze sawa, ejo bundi nibakurekura uzaze mu cyaro tukwereke Sogokuru uzi ko anywa biere ahengetse umunwa!”

Papa Brown-“Ariko icyo cyana…”

Brown-“Papa rekera aho! Rata Kenny! Humura nzaza kandi nzaza nkuzaniye akantu kazagushimisha”

Kenny-“Yegoo!”

Tukiri aho uwacungaga gereza yahise aza,

We-“Hasigaye iminota ibiri yonyine”

Brown-“Mwakwihanganye byibura iminota micye koko tukavugana aya nyuma nyakubahwa”

We-“Ehee! Wowe urivugira, ubwo se naba nkora akazi cyangwa naba ndi gukina, ahubwo umwe urashize hasigaye amasegonda”

Mama Brown-“Ni uko nyine mwakire mugende mwihangane nta kundi uko Imana izajya idushoboza muzajya mubona tuje”

Brown-“Urakoze Mama! Rwose ntako mutagize turabashimiye kandi mukomeze mwihangane”

Njyewe-“None se Bro! Byibuze mwaraburanye?”

Nkivuga gutyo ushinzwe kubinjiza yahise abashyira imbere tubakurikiza amaso kugeza binjiyemo tuzinga agahinda mfata Brendah wari wajahajwe n’agahinda turakata turagenda tugeze ku muryango dusanga Afande adutegereje twinjira mu modoka twerekeza aho Mama Kenny yari arwariye,

Tukigerayo twicaye hanze Afande arinjira dusigara twibaza ikiribukurikireho, hashize akanya aragaruka maze aratubwira,

We-“Nsanze koko aribwo bakimara kumusezerera, mushobora kuza noneho nkabajyana aho ari”

Twarikirije turahaguruka tumujya inyuma tukata mu byumba byinshi turuhukira mu cya cumi na gatatu aho niho yari ari,

Tukihagera twasanze Mama Kenny yicaye ku buriri maze atubonye asa n’uguye mu kantu, Kenny atangira kunyihisha inyuma,

Mama Kenny-“Aba se ni bande? Baturutse hehe?”

Afande-“Ihangane utuze, aba ureba harimo umugore wa Pascal…”

Akivuga gutyo Mama Kenny yipfutse mu maso, ni uko atangira kuvuga atatureba mu maso.

Mama Keeny-“Oya wee! Mutambwira ko uwo ari umugore wa Pascal?”

Afande-“Nta gushidikanya niwe dore n’umuhungu wawe nawe yaje, kandi nzi ko atari busubireyo, ahubwo murebe mu maso umwitegereze neza”

Mama Kenny-“Oyaa Oya wee! Kenny?”

Afande-“Niwe rwose, umwana wibyariye ukamuta maze akayoboka umuhanda akaza kugwa mu maboko ya se amaze gukiza umusore witwa Nelson nawe turi kumwe hano, ise amaze kubimenya yakoze uburyo bwose ngo amwikure iruhande ariko biranga maze wowe uba igitambo cyo kugira ngo byose bijye ahagaragara, ng’uyu rero akwisangiye hano nk’umubyeyi wamwibyariye mwakirane ibiganza byombi nk’uko uwakagombye kumwirengagiza yamwakiriye”

Mama Kenny-“Oya ni ukuri murambeshya, ubu se koko nahuza amaso nako se ubu koko mbigenze nte wee!”

Mama Brown-“Rwose humura utuze umwana akurebe ndetse yishimire guturiza mu maboko yawe”

Mama Kenny-“Oya oya simbikwiye, ubu se koko yambabarira?”

Mama Brown-“Kenny hobera Mama dore nguyu!”

Kenny n’ubwoba bwinshi yigiye imbere maze Mama we arambura ukuboko amufata ikiganza yipfukura mu maso bwa mbere mbona amarira ya Kenny ashoka ku matama amaze kumuhobera Mama Kenny akomeza kurira niko kuvugana ikiniga,

Mama Kenny-“Kenny! Disi ni wowe mwana wanjye, ngukozeho ndakumenya, Kenny! Kenny!”

Yakomeje guhamagara Kenny ibyari biraho mu by’ukuri byari ibindi, twese twari twacecetse n’uwashakaga kuvuga mu magambo menshi yari aturimo yaburaga iryo yavuga muri icyo gihe, hashize akanya gato,

Mama Kenny-“Kenny mwana wanjye, ntacyo mfite cyo kukubwira usibye ijambo mbabarira rizaba indirimbo ya buri munsi mu minsi nsigaje ku isi, Kenny! Nagutaye mu nzu, ngusiga wenyine nibagirwa amezi icyenda nagendanaga nawe ngusigasiye ngo udahungabana, nibagirwa ko wari kuzakura nkagira umugisha kuko naguherewe aho abandi baburiye,

ntabwo nkwiye imbabazi kuko ndi umubyeyi gito, yewe n’ijuru ntirizambabarira kuko nakoze ibidakorwa nibagirwa ko uri amaraso yajye kandi nkuziza icyaha cyanjye,

Mbabarira mwana wanjye ntabwo nari nzi ibyo nkora, ubanza nari nasaze nako nari narasaze kuko byibuze ibyo nakoraga mu maso yawe byari ibidakwiye umubyeyi nkanjye,

N’iyo wenda utambabarira wemere ko ndi mama wawe ubundi undeke ngende nipfire urwo nagapfuye n’ubundi icyaha cyanjye ni cyo nari nzize gusa Imana ishimwe yo yanze ko ngenda nticujije, Kenny! Kenny!”

Amagambo ya Mama Kenny yasorejwe mu marira menshi ako kanya Kenny yitegereza Mama we wariraga cyane aramuhobera nawe aramucigatira ikimenyetso cy’imbabazi kigaragara ubwo.

Hashize akanya gato Afande aravuga,

Afande-“Kenny wabonye Mama wawe?”

Kenny-“Yego”

Afande-“Urishimye?”

Kenny-“Yego”

Mama Kenny yaratwitegereje twese n’abari bahagaze aho hantu maze yitsa umutima avuga atuje cyane,

Mama Kenny-“Mbabarira mubyeyi mwiza, natatiye ishema ry’ububyeyi ndetse niry’umwari ukwiye u Rwanda, nirengagije bikomeye inshingano zanjye mba ikigwari ku mutima no ku mubiri,

Mubyeyi mwiza ndagushimira ko wanyakiriye akana kavuye muri njye ndetse na nyuma yo kumenya ko ndi mucyeba wawe aho gucika intege ahubwo ukarushaho kumwitaho kugeza aho umunzaniye na hano mu bitaro, ni ukuri birandenze kandi bimpaye isomo rikomeye ntazibagirwa mu gihe cyose ngihumeka”

Mama Brown-“Ni ukuri tuza narakubabariye kandi ihangane kuko uwanjye ariwe wari ugiye kuguhitana ariko Imana igakinga ukuboko, rwose Kenny ni nk’umwana wanjye nzakora uko nshoboye kose azabe uwo nifuza ko aba we mu gihe nzaba nkiri kuri iyi si”

Afande-“Woooow! None se Mada! Ufite aho uba?”

Mama Kenny-“Yego ndahafite”

Afande-“Ubana nande?”

Mama Kenny-“Ntawe, umugabo twabanaga mu bugande namuhatirije kuza kuba mu Rwanda mfite gahunda yo kuza gushaka Kenny wanjye, amaze kubyanga yampaye amafaranga ansezerera neza ngeze ino ngura inzu I Kigali”

Afande-“Mama Brown! Hari ikibazo uyu mubyeyi ajyanye na Kenny se?”

Mama Brown-“Yuuuu! Ubwo urumva nakwanga ko Umwana ajyana na Mama we koko kandi umwana akeneye kwitabwaho n’uwamubyaye? Kenny urajyana na Mama maze uzajye uza kudusura, sibyo?”

Kenny-“None se mwebwe?”

Mama Brown-“Natwe tuzajya tuza kubasura?”

Kenny-“Oya turajyana”

Mama Brown-“Kenny jyana na Mama humura akubonye agukeneye kandi agiye kukwitaho sibyo?”

Kenny-“Hanyuma se Kaka na Sogokuru?”

Mama Brown-“Nabo turababwira uko byagenze sibyo Kenny! Ngaho jyana na Mama”

Kenny yikirije azunguza umutwe maze Mama Kenny arahaguruka ahobera cyane Mama Brown ndetse natwe araduhobera muganga aba azanye ibipapuro bimusezerera abihereza Afande maze Kenny aterura igikapu cya Mama we turasohoka, tugeze hanze,

Afande-“Reka rero mbageze hariya kuri Galle ibindi ni kuri telephone”

Twese-“Yego”

Ako kanya twinjiye mu modoka dufata umuhanda werekeza muri Galle tugezemo Afande aradusezera aragenda, Mama Brown na Mama Kenny batangiye guhana numero, maze mpobera Kenny musezera, mpita nkurura Brendah mujyana ku ruhande hepfo y’imodoka tugezeyo,

Brendah-“Mana weee! Ahwiii! Nelson ubu ugiye kugenda koko?”

Njyewe-“Ma Bella! Nta yandi mahitamo reka dufatane ibiganza twakire ibyo tudashobora guhindura ubu”

Brendah-“Oooh My God!”

Njyewe-“Bre! Ndagukunda cyane urabizi kandi naguhaye isezerano ntigeze mpa undi wese, nta kundi reka ngende byibuze ubwo nkubonye n’amaso yanjye nizeye ko nzongera no kukubona, Je t’aime Brendah mwiza!”

Brendah-“Nelson! Urakoze cyane, wongeye kundema wese, ni ukuri wongeye kunsubizamo rwa rukundo rwa kimeza wanteyemo maze rugashibuka ngashisha numva,

Nelson! Nubwo Mama…”

Akivuga gutyo Imodoka yavugije amahoni cyane numva Gasongo ampamagara cyane Brendah ahita ankurura twiruka dusanga imodoka yari iri gusohoka muri galle tuyigezeho ampobera vuba nsimbukiramo barakinga mupepera mu kirahuri nawe disi azamura akaganza aranyishyura dufata umuhanda twerekeza mu cyaro……

27 Comments

  • Yewe mbega Pascal niyo yagera kure hangana iki ntateze guhinduka! Disi Kenny abonanye na nyina, ntacyo nibura arahindutse amenya no gusaba imbabazi mma Brown yahemukiye. Jojo ndabona agiye kubura burundu

  • Yooooon!!!!!, thanks admin.

  • Mana shimwa kubyo ukoreye Kenny!!! Abana bameze nka Kenny nabo ni abana nk’abandi!!! Brendah na Nelson mukomere ku muheto kuko urukundo rwanyu ni INDASHYIKIRWA!!! Mama Brown uri intwari yo kwandagazwa n’umugabo bene kariya kageni ugakomeza kumukunda, kumwubaha no kumwitangira!!! Nutagwa isari uzasarura!!! Urukundo rwa Nelson na Gasongo rumeze nk’urwa Eddy na James rwose!!! Jojo avuga nka Papa we rwose!!! Ndatekereza ko Gaju bamusanga mu cyaro yagarutse yishwe n’inzara!!! Cyangwa c akazaza gushaka akazi k’uruganda agasaba Mama we!!! Bravo ku Umuseke n’umwanditsi w’inkuru!!!

  • Mbega papa Brown, cyokora yarashatse kuko uku kwihangana ntawundi wagushobora. Mbega umu papa

  • EEEEEEEEEEEEEEHHH BIRARYOSHYE

  • thx

  • Mbega umugabo ngo ni pascal ntaguhinduka kweri ayaya abantu nkabariya koko kuki babaho

  • Ndabashimiye banditsi biyinkuru kuko mpamya ko ifasha benshi ariko hari icyo nabwira pascal narinziko agiye guhinduka akaba umuntu ariko ndabona arushaho kuba uwo ntifuza kumva mu matwi yajye naho abandi ndabashima cyane n’intwari muri byose bakomereze aho Brown kandi akomeze agerageze guhindura papa we

  • Amatsiko tuba dufite siko baba baduhaye agace k’iminota 2 gusa!!Byari byatangiye kuryoha no kudutera amatsiko

  • Mbega byiza! gusa nari natwawe.

  • Kenny arasigaye disi nyina se azareka yangeso ye koko

  • Kweli pascal ntarahinduka!!!?

  • mbega agahinda kubakubdanye!
    ariko kokuvuga arugutaruka nkubu pascal yumva umutima we ukoze muki sukubabeshy uretse abagore bagira umutima woroshye njye sinazagaruka kumusura ibaze nukuri ngo yigize indayi ntamugabo utaramuca hejuru uziko mbisomye nkarira mbega urugabo rubi!

  • uhmmmm

  • Murakoze umuseke n’umwanditsi w’iyi nkuru kubwinama n’inyigisho dukura muriyinkuru gusa abagabo nka Pascal babaho gusa umugore w’ubupfura nka Mama Brown niwe u Rwanda rukeneye, Gasongo na Nelson bakwiye kubera urubyiruko n’abantu biyiminsi ikiraro kizima cyo gutwarizaho ubuzima

  • Ikintu gikomereye isi ya none nicyo mama Kenny akoze (Gusaba imbabazi) kandi Imana ishimwe ko azihawe. Ikindi nuko Imana igikomeje kubundikira urukundo rwa Nelson na Brendah, Brown n’umugabo nubwo akiri umusore. Hari igihe umuntu avuka mu muryango w’ibibazo gusa kuburyo abantu batekereza ko adashobora kuvamo umuntu ukwiye ari amahitamo iteka niwe atugira Intwari cyangwa Ibigwari. Kenny yiboneye disi mama we kandi urukundo rwa kibyeyi yari yarabuze ruramugarukiye. Papa Brown we navuze ko ameze nka RUTAGANIRA wo muri (Museke weya), ariko ubundi umuseke.rw ntacyo upfana na Museke weya? muri umuseke pe!!!!!! ubundi iyi nkuru ihita ibashyira ku rwego mukwiye kuba muriho. Iyi nkuru n’ubwo itari yarangira reka njye nyikorere Conclusion ivuga ngo: Umuntu wese afite agaciro, akwiye kwubahwa mbere yo kumurebera mu ndorerwamo yitwa “icyo aricyo, uko agaragara” kuko ejo hazaza he hahishwe mu gasanduka kitwa “Ibanga”. Murakoze basomyi dukomeze kuryoherwa, Banditsi namwe murakoze, Imana ibahe umugisha kandi inganzo igumye kujya mbere.

  • Pascal avukana na Simoni ariko?umuntu udakura isomo aho ari kweli?
    Maman Brown Imana niyoizakwihembera yonyine kuko ibyo ukora bikorwa na bake nako umenya ari ntabo kuri iyi isi y’Imana
    Mbega amarira umuntu arasoma akumva ubuzima tubamo mri iyi isi amarira agashoka
    Brown humura tuza kandi komeza utwaze gitwari,ibyo wakoze nubwo ari amakosa umubyeyi ni umntu ukomeye nundi wese yabigwamo
    Gusa nyinedukuremo isomo ryo gushishoza
    Brendah ihangane biri hafi gucamo komeza ukunde ubikwiye Nelson kuko niwe wenyine ugukunda ntuzatatire igihango sha

  • Pascal avukana na Simoni ariko?umuntu udakura isomo aho ari kweli?
    Maman Brown Imana niyoizakwihembera yonyine kuko ibyo ukora bikorwa na bake nako umenya ari ntabo kuri iyi isi y’Imana
    Mbega amarira umuntu arasoma akumva ubuzima tubamo mri iyi isi amarira agashoka
    Brown humura tuza kandi komeza utwaze gitwari,ibyo wakoze nubwo ari amakosa umubyeyi ni umntu ukomeye nundi wese yabigwamo
    Gusa nyinedukuremo isomo ryo gushishoza
    Brendah ihangane biri hafi gucamo komeza ukunde ubikwiye Nelson kuko niwe wenyine ugukunda ntuzatatire igihango sha
    Gusaba imbabazi ni ubutwari ndakurahiye kuzitanga bikaba akarusho niyo mpamvu nkomeje gutsindagira ngo kuramo isomo woweusoma izi nkuru hari benshi bagusaba imbabazi wazimye hari nabo nabo uzisaba tanga wakire imbabazi za Nyagasani.ndabakunda cyane

  • MURAKOZE CYANE BANDITSI BIYINKURU GUSA BIGEZE AHO BIRYOSHYE

  • nukur ndumv ibint bizohav bib vyiz har igih maman kenny azaj gusabir brown n s ikigongw bakarekurw es hoh jojo bit vyiw ahaah rek umunt arindir

  • Murakoze cyane banditsi b’iyi nkuru kubwo inganzo n’ubuhanga ikoranye.
    Namenyeshaga uriya wagaye ko iyi atari inkuru cyangwa umugani bandukuye ahantu runaka byavuye mu mutwe w’umuntu wibuke ko bimutwara umwanya kubitekereza no kubishyira ku murongo kugirango bigire injyana nk’uko tubyumva bituryoheye.
    Nzi neza ko uwaguha kubikora nta n’umukarago umwe watugezaho wahita umanika amaboko.

    Tujye dushimana niba umuntu yakoze neza ashimirwe bimuha motivation uwakoze nabi nawe agawe bimutera isoni akisubiraho iyo agifite ubumuntu.

    Murakoze

  • Binyibukije ka karirimbo ka dream boys ngo “Wenda azaza”.

  • muraho, ndabakunda, gusa ngize amatsiko ubu uyu Mama Kenny siwe wa mukobwa wa Sogokuru wa Nuluso
    Means Nelson akaba ava indimwe na Kenny. Mbega byiza weeee…
    Dutegeranyije amatsiko!!!!!

  • hahaha, Pascal uzi ko ameze nka Zaninka wo muri museke weya. No muri Gereza kweri????

  • Big ku museke n`umwanditsi w`iyi nkuru mukomeje kuba ingenzi.Amasomo arimo ni ingirakamaro kuri benshi.
    Ubumuntu,guca bugufi no kwihangana. Harimo characters zose: abadashobotse nka Pascal ukomeje ubugwari nigihe ari mumapingu. Maman Kenny wabaye umubyeyi gito ariko ufite igaruriro kuko yikebutse akigaya agasaba imbabazi. Nelson na Gasongo, umfura mubato bakomeje kuba intwari. Sekuru na Nyirakuru wa Nelson,isoko nziza yavomyeho ubupfura n`ubumuntu no kwihangana. Gaju mukobwa mwiza wakira kdi wihanganira byose.Brendah ukomeze ukunde Nelson bizira uburyarya. Brown ,amasomo y`ubuzima urimo aza gira akamaro kdi ubuzima burakomeza. JOJO azahura na Kenny mu mujyi amumenye banjyane kwa maman we ba mucumbikire yige ko byose bishoboka. Mugire amahoro

  • Murakoze cyane ariko mukosore ahanditse galle mushyiremo gare niko byandikwa

  • manaweee!!!bigeze aharyoshye nukuri!gusaba imbabazi nubutwari,kuzitanga byo bikaba akarusho.Nelson ubushuti bwawe na brawn bugiye gutanga umusaruro ushyitse!imana ibahe umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish