Episode 23: Mu cyaro bakiriwe na Sogokuru wa Nelson batangirayo ubuzima bushya
Jojo-“Ngewe ndabona ntazi, ubu se ahubwo ko nta matara arimo nijoro ntabwo tureba Film?”
Gaju-“Ariko Jojo ubwo uba wigira ibiki? Ubure ubwicara ugashikama uracyari mu miteto”
Njyewe-“Aha niho mu rugo rero, mbana na Nyogokuru na Sogokuru wanjye, rwose ni kalibu ikibagora mujye mumbaza”
Mama Gaju-“Urakoze bambe”
Njyewe-“Reka nsimbuke nzane amazi nanarebe ko ba Nyogokuru bari hariya mu kabande muticwa n’irungu ndabanguka”
Kenny-“Turajyana!”
Njyewe-“Nta kibazo Kenny tujyane rwose”
Nikojeje mu cyumba nararagamo cyera aho maze mpindura imyenda nambara yayindi iba ikuze nako ishaje yo gukorana ubundi mbatura ikijerekani Kenny arankurikira tumanuka mu rutoki dukata hirya gato tugera mu kayira kajya ku iriba ntereye amaso hepfo mbona Nyogoku ari gutera intabire bari bamaze guhinga nsiga ikijerekani aho manuka musanga mugezeho,
Njyewe-“Mukecu! Uraho?”
Nyogokuru-“Egoko Mana rero! Nuliso ni wowe?”
Njyewe-“Ni njyewe Nyogoku!”
Nyogokuru -“Bikiramaliya mubyeyi! Ugeze ino ute?”
Njyewe-“Naje da! Naje rwose nubwo mbatunguye”
Nyogokuru -“Ayiweee! Ndabona warabaye umuzungu, Are weee! Dore akabiri karagiye karanyerera ntiwareba”
Njyewe-“Hhhhh! Erega nabaga mu mugi”
Nyogokuru -“Uuuuh! Mu Rwanda rw’iyo se muraho?”
Njyewe-“Yego turaho tumeze neza, ko wahinze bwije se Nyogokuru we?”
Nyogokuru -“Nagiraga ngo iyi ntabire ive mu nzira, iyo iwanyu akavura se kari kugwa mugatabira ra?”
Njyewe-“Hhhh! Mu mugi ntago duhinga Nyogoku, ahubwo se Sogokuru arihe?”
Nyogokuru -“Dore agiye aho hepfo kwa Nyiramana ngo bahishije akarwa, tumaze iminsi tunywa agakatsi da”
Njyewe-“Eeeeh! Imana ishimwe, uyu mwana se wamumenye?”
Nyogokuru -“Uuuh! Dore re! Ugira uti se nari nanamubonye? Enda ngwino umpobere mugabo wa”
Kenny yahise atambuka maze ahobera Nyogokuru,
Nyogokuru -“Uraho uraho neza”
Kenny-“Ni sawa”
Nyogokuru -“Nuko nuko ye! Amashyo?”
Kenny-“Nta ribi”
Kwihangana byarananiye maze ndaseka na Kenny araseka umukecuru wanjye biramuyobera,
Njyewe-“Kenny iyo bavuze ngo amashyo uravuga ngo amashyongore sibyo?”
Kenny-“Nonese kuko ndi umusore buriya sinavuga ngo amashyongabo?”
Njyewe-“Hhhhhhh! Oya Kenny! Insuhuzanyo ntago bayihindura”
Nyogokuru -“Dore re! Uyu mwana se aba uwande, ndabona amaso araya, ntaho muzi pe! Niko uba uwande?
Njyewe-“ Nyogoku! Uyu mwana nako Sogokuru naza ndaza kubabwira, ahubwo si uyu wenyine mu rugo hari n’abandi”
Nyogokuru -“Ngo hari n’abandi?”
Njyewe-“Yego barahari rwose Nyogoku”
Nyogokuru -“Ayiga Mana! Ubu ntibaruguyemo mwo kabyara mwe?”
Njyewe-“Oya nta kibazo reka nze ngire vuba turebe icyo tubakiriza”
Nyogokuru -“Zamukana amazi urebe utujumba turi mu gitebo nanjye ndazamukana agashogoro”
Njyewe-“Yego Nyogoku”
Njye na Kenny twahise tuzamuka nunama ku iriba mvomera muri ya jerekani ubundi turazamuka tugeze mu rugo,
Njyewe-“Gaso! Gaso!
Gaju-“Agiye hariya hirya iwabo ngo araje mukanya”
Njyewe-“Eeeeh! Nizere ko ntatinze, nageze hariya hepfo mpura na Nyogokuru njye na Kenny tubanza kumusuhuza”
Mama Gaju-“Eeeh! Arataha ryari se ngo tumusuhuze natwe?”
Njyewe-“Araje mukanya rwose humura intabire yari ari gutera igiye kurangira azamuke”
Jojo-“Ngo inki?”
Njyewe-“Intabire Jojo!”
Jojo-“Ibyo se n’ibiki?”
Njyewe-“Ni umurima uba wahinzwe utegereje guterwamo imyaka, rero agiye kurangiza kuyitera”
Jojo-“Yiiiiiiii! Kandi koko nahoze mbona abantu bari kwitaba amaguru nanirwa guseka kuko nari naniwe”
Mama Gaju-“Ariko Jojo ubona utari agashwi koko? Ubwo se umuntu uhinga ibyo arya baramuseka?”
Gaju-“Mwihorere ntacyo azi aracyari umwana, ahubwo Nelson mbwira icyo ngufasha disi”
Njyewe-“Oya Gaju! Banza uruhuke ndonge bino bijumba mbitereke ku ziko nta kibazo byo ndabyifasha”
Mama Gaju-“Nelson! Oya reka agufashe, buriya ibintu byose ni ugufashanya”
Ubwo Gaju yahise antwaza isafuriya nanjye nterura igitebo kirimo ibijumba turasohoka tugeze hanze duhura na Kaka,
Nyogokuru -“Dore re! Uziko koko hari nabandi? Nuliso uwo mukobwa mwiza se ni umukazana, ayiiiiiiii! Naze ampobere rwose”
Njyewe-“Hhhhh! Nyogoku, wamushima se?”
Nyogokuru -“Umva ye! Urumva ari njye wakanga ibyiza koko? Anda ngwino umpobere disi we!”
Gaju yaratambutse maze ahobera Nyogokuru akanjya amwitegereza yongera amuhobera gutyo gutyo,
Nyogokuru -“Gira umugabo”
Gaju-“Ndamushimye”
Nyogokuru -“Nuko nuko murakaza neza! Nuliso akuye umugeni mu mugi da! Si nguyu ahubwo nanyakire kano gashogoro ndabona agiye gucana mu ziko oya nako naze mbanze muhe utuvuzo”
Njyewe-“Hhhhhh! Nyogoku! Uraza kutumuha ahubwo ngwino winjire mu nzu usuhuze n’abandi bicaye hano”
Nyogokuru -“Uuuuh! Yego shenge”
Nyogokuru yashinze agakoni asindagira aza mu nzu maze agezemo,
Nyogokuru -“Si ngaho! Uuuuuh! Uziko koko aribyo, nuko rwose imana ishimwe iduhaye abashyitsi, yoooh dore harimo n’umubyeyi shenge!”
Mama Gaju yarahagurutse maze ahobera Nyogokuru nk’ibisanzwe bamarana umwanya ubundi akomeza hirya aho Jojo yari ari mu kumuhobera Jojo ahubwo akitaza kuko yabonaga Kaka yuzuye ibitaka.
Nyogokuru amaze kudusuhuza yakuruye akarago maze atangira kuganiriza abashyitsi nanjye nsanga Gaju turonga ibijumba dushyira mu cyungo dupfundikizaho ikoma ubundi turacanira, dusubira mu nzu tuba tuganira n’abandi,
Njyewe-“Nyogoku! Ababantu se wabamenye?”
Nyogokuru -“Uuuh! Mbabwirwe nande se Nuliso? Ngirango ni wowe urabambwira”
Jojo-“Hhhhh ngo Nuliso”
Mama Gaju-“Ariko Jojo wambabariye, rata Mukecu turi abashyitsi baturutse iyo mu mugi, ibindi Nelson arababwira”
Njyewe-“Yego Nyogoku! Ndaza kubabwira ikitugenza”
Tukiri aho numvishe ikivugirizo mpita menya ko ari Sogokuru uje, maze ndahaguruka ndamusanganira akinkubita amaso,
Sogokuru-“Yampaye Inka Karambizi ka Nkukiyehe wa Rugerinyange rwa Mushumba twataramye! Ye? Nuliso ni wowe mwa?”
Njyewe-“Ni Njyewe Sogoku”
Sogokuru-“Ongera umpobere mwana wa! Eeeeh! Waragiye uba umunyamugi neza neza”
Njyewe-“Hhhhh! Oya nibyo rwose”
Sogokuru-“Eeeeh! Ugira ngo ntuje neza ra! Dore mvuye gusogongera hariya hepfo kwa Nyiramana ampa agacuma k’atatu dore akira rwose ndaje tugasome”
Njyewe-“Sogoku! Ngwino ubanze usuhuze abashyitsi”
Sogokuru-“Inka yanjye! Mu nzu se harimo abashyitsi?”
Njyewe-“Barimo rwose ntago naje njyenyine”
Sogokuru-“Nuko nuko sha! Wamenye ko irungu ryari ritwirengeje, ugira uti se kuba hano twenyine ntibituma twibagirwa nuko abantu basa”
Nagiye imbere maze Sogokuru aza ankurikiye akibakubita amaso,
Sogokuru-“Rugamba twataramye! Uuuuuuh! Nuliso, aba bashyitsi ko bashyitse ubakuye hehe koko?”
Njyewe-“Sogoku barashyitse byo!
Sogokuru-“Reka mpere kuri uyu mukobwa wanjye”
Ubwo Sogokuri yahereye kuri Mama Gaju maze aramuhobera aramwitegereza cyane,
Sogokuru-“Uuuuuh! Uyu mukobwa asa nande ra?”
Njyewe-“Sogoku! Ubanza utamuzi ariko?”
Sogokuru-“Uuuuh! Nyamara anciye mu jisho”
Njyewe-“Sogoku! Ni ya maso y’abasaza, buriya kubera ko wabonye abantu benshi ugenda ubitiranya”
Sogokuru-“Nabyo byashoboka mwa! Aba bana beza se ni abawe?”
Mama Gaju-“Yego ni abanjye Sogoku”
Sogokuru-“Ni muze mumpobere bana ba!”
Gaju niwe wahagurutse mbere ahobera umusaza maze Sogokuru aramwishimira,
Nyogokuru -“Dore uwo muhobere neza ni umukazana”
Sogokuru-“Yampaye inka y’igaju, niko se mukobwa wanjye, amashyo”
Gaju-“Amashyongore Sogoku”
Sogokuru-“Cyebuka nkurebe neza”
Twese twari twasetse twagiye hasi reka Gaju we amasoni yari yamutanze imbere, Sogokuru nawe akomeza kumwitegereza hashize akanya aramurekura Gaju aricara.
Amaze kwicara Kenny nawe yakurikiyeho, Jojo niwe waje nyuma maze Sogokuru nawe aricara,
Sogokuru-“Nuliso! Reba rwa ruhisho nzanye wakire uyu mubyeyi amanure akavumbi, ubu uyu musozi ntiwamuvunnye umugongo koko”
Mama Gaju-“Nta kibazo muze, ndumva meze neza rwose”
Nyogokuru -“Oya rwose baguhe usome ntago warugwamo, ahubwo muje neza, bana ba mutambuke namwe musome ku gakatsi”
Nahise nikoza mu kirambi nzana ka kacuma ndeba n’umuheha ndaza mpereza Sogokuru maze arasoma,
Sogokuru-“Akira soma ucurure mubyeyi, dore wakoze akazi gakomeye, uzi kubyara ugakuza abana nkaba, akira rwose karafutse”
Mama Gaju yasomye gacye maze asubiza Sogokuru igicuma nawe aradufatira turasoma, Jojo amaze gusoma tubona asohotse yiruka,
Sogokuru-“Nuko nuko mwana wa, nari maze kabiri mbura uwo ntuma, rwose nangaga kurushya uriya mucyecuru dore asigaye afite umugongo umuzonga”
Nyogokuru -“Iiiiiii! Dore njya kumva nkumva ikintu kikiyoka kirazamutse maze kikamfata hano dere aha mu mugongo, maze kikangugunaaaa”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Sogokuru-“Naho ubundi se wa mubyeyi we wahora niki ko iyo ari inzoka y’ingugunnyi! Niyo rwose”
Njyewe-“Hhhhh! Ntago aribyo Sogoku! Ahubwo ni umubiri uba utangiye kunanirwa kubera izabukuru”
Sogokuru-“Umva da! Mwebwe buriya ntago mubizi, icyo kiyoka na ba Sogokuruza barakirwaraga, ahubwo reka nze nkuvugutire umuti”
Mama Gaju-“Umuti ubwo ni uwuhe?”
Sogokuru-“Ndaje rwose muvugutire, ahubwo se nako ntungora, dore ni urwagwa ushyushya akarunywesha intagarasoryo”
Njyewe-“Sogoku! Ubu se uwo muti koko urakora?”
Sogokuru-“Uuuuuh! Humbya gato mwana wa, reka nze ntamire intama imwe ubundi nkwereke”
Sogokuru akivuga gutyo Gaju yarinjiye arandembuza turasohoka tugeze hanze arambwira,
Gaju-“Nelson! Ko byahiye se nta gasahani?”
Njyewe-“Eeeeh! Reka nze ndebe”
Nasubiye munzu ntangira gushakira hose ariko mbura isahani n’imwe nkiri muri ibyo.
Nyogokuru -“Ariko Nuliso! Uri gushaka iki?”
Njyewe-“Ndi gushaka amasahani ngo twarure turye?”
Nyogokuru -“Uuuuh! Uyaheruka cyera yose nta nimwe isigaye, nanagende n’ubundi ibiryo nariragaho numvaga bitaryoshye! Enda ahubwo reba inkoko aho mu nguni usukeho utujumba na twa dushyimbo dusangire”
Nahise ndeba iyo nkoko maze nsubira aho Gaju yari ari tubikora nkuko Nyogokuru yari abitubwiye, tugaruka muri salon, nsubirayo nzana amazi dukaraba mu ntoki dutangira kurya.
Nyogokuru yakomeje kwitegereza Jojo wari wanze kurya ahubwo yapfutse umunwa maze aramubaza.
Nyogokuru -“Niko se muko, ko udakora mu kajumba bite? Enda fata kano ni ko kanini maze ukore no mu dushyimbo utamire?”
Jojo yihagazeho aragifata ariko ntiyakirya mu gihe twe twari dutangiye kwijuta, twakomeje kurya maze dushoje turashimira dukaraba intoki ako kanya Gasongo aba arinjiye.
Sogokuru-“Inka yanjye! Dore wa muhungu wa Ruti”
Nyogokuru -“Uuuuuh! Mwese burya mwigabye eheee! Nawe ko yabaye umuzungu ra!”
Gasongo-“Hhhhhh! Nibyo da erega mu mugi haba hari byose, usibye ko na hano iwacu ari heza”
Sogokuru-“Oya nibyo rwose! Ngaho kurura uwo muvure wicare hano impande yanjye nawe utubwire amakuru”
Gasongo akimara kwicara twaratuje maze nitsa umutima ndavuga,
Njyewe-“Sogokuru nawe Nyogokuru! Murabizi ko maze igihe kinini ntaba hano, muribuka igihe ngenda mbasezeye nkababwira ko ngiye gushaka imibereho mu mugi”
Nyogokuru -“Uuuuuuh! Ndabyibuka rwose mwana wanjye mujyana n’uyu mwene Ruti”
Sogokuru-“Ubu se koko nabyibagirwa, hanyuma se byaje kugenda gute mugeze iyo za mugi?”
Njyewe-“Twaragiye tugezeyo dushaka akazi ko mu rugo mu myaka ibiri tubonye byanze twahise dutangira kwirwanaho dushaka akazu dukodesha, maze tukajya tukishyura buri kwezi”
Sogokuru-“Uuuuuuh! Kuki batabacumbikiye se ahubwo? Uranyumvira ra?”
Njyewe-“Oya Sogoku! Mu mugi ikintu cyose ni ifaranga, n’icumbi bararyishyura, ntubizi se ko badahinga!”
Nyogokuru -“Bakobwa bakowe! Ubwo barya iki?”
Njyewe-“Ndacyababwira Nyogoku! Ubwo tumaze gutangira kwibana, njye nagiye mubyo gucuruza amafaranga yo gushyira muri telephone hanyuma Gasongo ajya kwikorera imizigo”
Nyogokuru -“Ngo wacuruzaga iki?”
Njyewe-“Dore n’akantu kameze gutya bahamagaza, hanyuma icyo nacuruzaga ni ibyo bashyiramo bagahamagara”
Nyogokuru -“Ese maaama! Ibyo binyabazungu se noneho ndamenya ari ibiki?”
Njyewe-“Ubwo rero aho niho namaze igihe kinini maze nza kumenyena n’uyu muryango mbese baba inshuti nziza ndetse njye nuriya Gasongo dutangira kwibanira nabo, vuba aha rero twahuye n’ibyago bikomeye biba ngombwa ko naho twabaga bahadukura, tubuze aho twerekera rero dufata icyemezo cyo kuza hano, Sogoku! Ni ukuri mutwakire dore amagorwa y’ubuzima aduteze iminsi”
Nyogokuru -“Yooooh! Mwihangane mwarahuritse disi! Ubu se koko ninde muhanya wabateye ibyo byago?”
Sogokuru-“Ahaaa! Isi ntigira kiramira kandi buriya abahanga bavugako ngo igenda yikaraga da, ubwo se koko ayo siyo magorwa bavuga”
Mama Gaju-“Nta kundi yaratugwiririye niyo mpamvu tuje tubagana”
Sogokuru-“Yewe! Nubwo natwe ntako twibereyeho muhumure nkuko mwafashije umuzukuru wanye nsigaranye natwe gato keza tuzagasangira tumanuze utuzi twegeke umusaya, burya gato k’amahoro karuta byinshi by’amahane, njye n’umucyecu wanjye tumaze imyaka myinshi tubana ngirango namwe murabibona uko tungana uku, mu mibereho yacu yose twaranzwe n’urukundo rwa kimeza, turangwa no kwizerana ndetse turangwa no kwifata, urugo rwacu rwaragendwaga iyo nabaga narasuhutse nagendaga musezeranyije kutazamuhemukira maze nawe akanyemerera ko atazabikora na rimwe,
Dore nabanje kujya iyo za Kigali aho nakoraga akazi k’ubuzamu nako reka tubareke mujye kwegeka umusaya tuzaba tuganira, ariko se noneho ubu aka kazu turarambura hehe ikirago?”
Njyewe-“Humura Sogoku! Njye na kano kana gato turajya kurara kwa Gasongo abandi ntacyo baraguma aha”
Gasongo-“Yego rwose nari nje kubatwara”
Kaka-“Ngaho mugende bana banjye Imana ibarinde”
Twarasezeye maze njye na Kenny twerekeza kwa Gasongo dutangira kubaho mu ubuzima bushya mu cyaro………………
36 Comments
Iyi nkuru ninziza pe!!
hano ko harimo isomo.
Mbaye number1 Kugasoma. Ariko buriya jojo ntabonako ubuzima bwahindutse koko.yaciye bugufi.
Yooooo Imana ibahe Imigisha
Wow! thanks.
Mbega ubuzima ni hatari kbsa ,Jojo imiteto iraje ishire. Isi ntisakaye burya tujye tumenya kwicisha bugufi kuko uwo ariwe wear yanyagirwa. Ariko se inzu brown yavugaga ashaka gusana neza akayisigamo ba Nelson yaheze he? Ese ko nshimye MMA brown nta muryango agira numugabo we ntawo agira ntaninshuti kuburyo bafashe icyemezo cyo kujya mucyaro iwabo wabo basore batanamaranye niminsi bamenyanye. Nuko ari inkuru mpimbano nyine ariko ubundi ntibisobanutse na tonton Jules ntano kumuhamagara ngo abaafashe!! Anyway thx umuseke noneho iyi nkuru iziye igihe.
Tonton jules yagiye imahanga numuryango we wose ikindi bahisemo kujya icyaro ngo ababazi batazabaseka ko bakennye bahoze ari abakire byaravuzwe muri episode ibanza
yoooo mbega ubuzima
yes ndatekerez nduwa mbere Jojo natuze isi imwonke
nukuri mwakoze kugaruka neza
Yo mbega abasaza beza!
Byiza cyane….uko uri kose ntibizakubuze kugira neza…Muhumure bantu beza ineza ntihera
ubuzima bwo mu cyaro bugiye kongera kuryoha
Oh mbaye uwambere muryoherwe
Mana wee mbega ubuzima!! jojo inzara nimukubita 2 azajya no gukura ibijumba mumureke
Yoooo!!!!! Mbega ubuzima.
ese jojo ubu agira ubwenge koko ubu ntareba nibihe barimo akirata bene aka kageni mumureke inzara nitangira kunwica azajya gutragura inkondo zibijumba kd yaranze ikijumba kigarar
Komurikuduha uduce tugufi
Umva rero icyo bita umuryango, batagize ikindi bitaho, batabanje kukubaza iby’abakwe n’abakazana, aho uturutse, amazina n’igisekuru bahita bakubonamo umuntu kandi bakaguha agaciro nk’umuntu ibindi bikazaba biza nyuma. Iby’ubu bari bubanze kubaza Nelso ngo “Wadukuriye iki mu mugi?, uzanye amafaranga angahe? Aba bantu turabaraza hehe? kuki batagannye abandi basirimu nkabo? Ariko reba urugwiro babakiranye, iki ubyacyo kizabera Mama Brown umuti w’igikomere yamaranye igihe tutazi. Kenny agiye kwiga umuco ndetse abone urukundo yabuze igihe nyina amuta bityo akerekeza iyo mu muhanda. Gaju abonye uburyo bwiza bwo kuzamenyana no kwa Nyirabukwe kuko ibi bizatuma bamukunda, no mu gihe bazaba bamaze kubana na Gasongo, ntabwo bazajya bamufata nk’uko bafata abanyamugi kuko kenshi mu cyaro babita abirasi. Dore kandi icyo bita “GAHUZAMIRYANGO” ubundi n’urukundo, ubupfura no kugira impuhwe, hano havutse ubumwe bw’imiryango itatu. Kera kabaye ahubwo tuzasanga Pascal cg mama Gaju umwe muri bo afite igisekuru muri iyi miryango yombi (Kwa Nelson cg Kwa Gasongo).
Viva viva umuseke, Viva!
DUDE:
Brown bamutwaye bitunguranye, mu gihe kigoye nk’iki hari ibintu bigucaho ukaba utakwibuka kubibaza (iby’iyo nzu uvuga). Tonto Jules yari yaje ashaka gusezera bamwakiriza inabi (Papa Brown) urumva ko batigeze banaganira kuko niba nibuka neza ntanubwo yicaye. Bagiye kumureba basanze amaze iminsi mike yuriye rutemikirere, ubwo rero ntibari kumuhamagara kuko nta nomero za telephone akoresha hanze bari bafite, cyakora yenda we ashobora kuzabahamagara niba telefone bazakomeza kuzitunga (Bashobora kuzazigurisha kuko ukena ufite itungo rikakugoboka). Ikindi nuko buriya bigoye kwiyambaza inshuti, wibuke ko mama Brown yifuzaga kwiyahura (Hari igihe ubana n’umuntu bigatuma utagira inshuti, papa Brown uko mbitekereza ntiyari butume uru rugo rugira inshuti pe. Ikindi nuko buriya mu gihe cy’amage inshuti kenshi uzibura uzibona) naho mama Brown niba nibuka neza, yashakanye na Pascal atagira ababyeyi. Ubwo rero ubuze inda yica umugi, kandi impuhwe nizigusanganira mbere wazigenzura ugasanga nizo koko nta buryarya n’uburiganya buzikikije uzabe arizo ukurikira. Bano basore kuba barabanye na Gaju iminsi irenze ukwezi ababyeyi be bakamubona ntawamuteye inda muri bo birahagije kugira ngo wemere kujya iwabo (kuko uburere buruta ubuvuke). Iki ni nacyo kibazo Jojo afite, yanze gufata uburere yihitiramo gutunga ubuvuke. Mukomeze muryoherwe na Online Game, rimwe tuzahura twese abakunzi bayo ubundi tumenyane.
Umuseke (Umwanditsi) azabidufashamo ubundi adutegurire n’akazamini gato kuri iyi nkuru ubwo izaba igeze ku nshundo zayo. (Ubuzima n’ishuri, Imibereho n’umwalimu, abo tubana n’abanyeshuri, ibyo duhura nabyo niryo somo kandi kwiga n’ubuntu)
Jojo irire mukobwa mwiza kuko ugize amahirwe nabyo urabibonye.Nshimiye uyumuryango wemeye kwakira Mama Brown Imana ibampere umugisha
Ariko muZatubwire niba mama kenny akiri muri koma cg yaraje gushiramo umwuka kuko afandi yavuzeko yarakiri kubitaro muri koma
ooooooooh, mbega ibihe!!
Kweri ubuzima buba ar hatar
Mbega Jojo nahame hamwe amenye ko isi ariko imera. Uwo yitaga kamitiyu abagiriye akamaro.
Mana yanjye mbega umuryango mwiza barakoze rwose kutwakirira mama brown,ariko se jojo koko amaherezo ye gusuhuza abantu yabitaje ngo batamwanduza wa!!!!
Mbga inkuru nziza!Mbea ababyeyi ba Nelson b’inyangamugayo!iyaba abanyarwanda bose bakiraga abantu neza gusa biragaruka ku neza nyine iyaba barahemukiye Nelson!gira neza uzayisanga imbere!
Jojo ni mumubabarire ni imyaka ye kandi ntaho yahuriye ni byo ari kubona ubu ariko nyine isi niumwalimu mwiza iraje imwigishe!Gusa natwe twese dukure isomo muri iyi inkuru ntikabe amasagarakicaro ngo dusome husa tujye tunafata umwanya dutekereze kuko ubu nibwo buzima tubayemo muri iyi isi,ariko kandi siko bizahora!mfite icyizere cyuko bROWN AZAFUNGURWA NAWE AKAZA hano bakamwakira bagakomeza gupfundikanya ubuzima bukaba bwiza Gaju akabana na Gasongo,Brendah na Nelson,Brown na Dovine abasaza bakaba ababyeyi mbega byiza ubuzima bukaruta bwa kera Gira neza wigendere!!!!!
hhhhhh, umusaza ati>>÷ yampaye inka Karambizi ka Nkukiyehe wa Rugerinyange rwa Mushumba twataramye.
gsa dushimiye umuryango wa Nulisoni wemeye kwakira umuryango wa Brown.
naho ka jojo mukareke biriya nubwana bubigatera ubuzima buzakigisha.
Umuseke mukomerezaho. Ubumuntu ntibutangwa n`ubwinshi bw`ibyo umuntu atunze ahubwo ni umutima uharanira icyiza n`ibihesha abandi amahoro. Nelson na Gasongo uburere mufite bufite isoko.
Umusaza n`umukecuru ni imfura bemeye kwakirana umutima w`imbabazi abaje babahungiraho batitaye kubushobozi bafite. Ubuzima burimo amakona n`imisozi kandi muri urwo rugendo umuntu akenera abandi.
Maman Gaju, Gaju na JOJO , ubuzima burahinduka mwihanganire ibihe murimo kunyuramo ahubwo mu byigiremo amasomo akomeye y`ubuzima bizabageza aheza kurushaho.
Mugire amahoro y`Imana.
gira neza wigendere!! isi nishuri Koko!abasomyi twese, dukuremo isomo!
wauuuu mbega umuryango mwiza ahubwo inkuru ndumva igiye kuryoha cyane kubera bose bagiye kunga ubumwe ntawusekundi naka jojo ndazineza ko kazageraho ksgacubwenge.
ndabona ari umushari gusa da!Imana ibabe hafi kbs
Mbega umusaza ufite igisekuru cyiza! Anyibukije abasaza ba Cyera rwose. Iyi nkuru irimo isomo rikomeye ry’ubuzima. Bravo Ku mwanditsi.
Mfite amatsiko y’uko ubu buzima buzagenda!!gusa nanjye ndumva aba Bantu bazasanga bafitanye isano,nibamara kwibwirana bizamenyekana,murumva ko umusaza avuze ko Maman Gaju amuciye mu jisho!!Dutegereze rero wabona pascal azafungurwa bigasobanuka!!
Ndashima byimazeyo umwanditsi wacu Imana imuhe umugisha gusa afite impano. Bishoboka ko uyumusaza sekuru WA Nurusoni kera yakoraga iwabo WA mama Gaju akaba abonye mama Gaju akibagirwa uwoyabonye Basa kuko yavuze NGO anciye mujisho.
Iyi nkuru irarunze pee! Uziko nsigaye njya kureba kumuseke buri saha guhera saa sita zijoro nyishaka! Iraryoshye pee! Wumvishe abasaza beza? Yo binyibukije kera kwa sogokuru, urugwiro bakirana abantu bose wow! Dukomeze twige rwose hano niho tugomba kubikura ejo cg ejobundi dushobora guhura nabyo ntituzabure uko tubyitwaramo, umwanditsi wacu Jehovah amuhezagire pee
Comments are closed.