Njyewe-“Uuuuuh? Gigi! Koko se uyu muntu uri kuri iyi foto John aramuzi?” Gigi-“Nelson! Aramuzi cyane ahubwo!” Nkibaza ibyo nari ndi kumva John yahise yitsa umutima mbona asa n’usuherewe maze ahita avuga, John-“Imana ishimwe kuba mbonye Gigi akiriho, ibi niboneye n’amaso yanjye uyu munsi mbikesha mwebwe, uyu afite amwe mu mateka yanjye y’akahise, muhumure iyi foto […]Irambuye
Twagiye kubona tubona Jojo yinjiye aho twari turi turikanga maze ngize ngo musuhuze ahita antanga atangira kuvugira hejuru, Jojo-“Nelson! Ushobora kumbwira impamvu Mama ambwiye ngo nere kumuvugisha menshi ngo ahubwo nze nkurebe umbwire byose?” Njyewe-“Uuuuu! Jojo! Ninde ukurangiye hano?” Jojo-“Umva yewe! Wari uzi ko hano ntahamenya se? Mbwira di Mama na Brown ngo bari hehe? […]Irambuye
Mama Brown- “Oya Muga! Umuhungu wanjye ntabwo arwaye mu mutwe ni ukuri, ubu se koko ntimumwangije? …Muga! Ko utambwira?” Muganga- “Ayayaya! Ubu se niba atarwaye yaje kurwanira mu bitaro gute? Dusanzwe tuzi ko abarwayi aribo bikunze kubaho” John- “Twari tuje kubasura we n’umukobwa witwa Dovine urwaye, uyu musore rero niwe wari umurwaje” Muganga- “Eeeeh! Muravukisha […]Irambuye
Kiki – “None se ubu ndamenya mukura he koko? Boss! Ubu niruke inyuma y’uriya mutekamutwe usaba icumbi ngo atwibe?” John – “Ibyo nkubwira urabyumva cyangwa ntabwo ubyumva? Kiki, aho umukura hose ibyo ntibindeba icyo nkubwiye ni uko mushaka aha nonaha, ihute se mva imbere!” Kiki – “Eh! Kuva nabana Boss, nibwo mbonye yarakaye, ubanza nkoze […]Irambuye
Gaju-“Wooooow! Ndarota cyangwa? Nelson! Ni wowe?” Gaju natunguwe no kubona yahise ahaguruka aza yihuta nanjye nihuta musanga mugwamo ndamugumana hashize akanya byatunaniye kurekurana, John-“Aba bana se mwo kabyara mwe bararekurana bigenze gute ra?” Bose-“Hhhhhhh!” Njye na Gaju twakanzwe n’inseko yabo maze turarekurana nkomeza kumwitegereza disi ibyishimo byari byinshi muri twe, Gaju-“Mana wee! Mbega ukuntu nari […]Irambuye
Tukireba ukuntu Dovine yirukaga mu muhanda kibuno mpa amaguru imodoka zifunga amaferi ari nako abantu basakuza bamwe bamwirukanka inyuma abandi bava mu nzira John yahise avuga, John-“Dore re? Inka yanjye? Uriya mukobwa w’ikirara se noneho arasaze?” Fiston-“Yampaye inka! Dore ngo arakwetura kweli kweli! Ayiwe yari imuhitanye, Eeeeh! Reka nkinge amaso simbibone!” Aliane-“Yesu wee! Wa mugani […]Irambuye
Afande-“Dore ishyano re! Ubwo se Telephone utabona mu isakoshi urakuramo inkweto ngo uyibonemo koko? Hhhhhh! Noneho ndumiwe kabisa” Dovine-“Ntabwo mbyemera! Telephone yanjye barayibye wee! Kandi ibyo aribyo byose ni Nelson wayibye kuko yari irimo ibimenyetso byose bimushinja ko ariwe wanteye inda ntwite” Papa Dovine-“Uti barayibye? Wowe na Nyoko mwirwarize! Babiba telephone irimo ibimenyetso mureba hehe?” […]Irambuye
Njyewe-“Afande! Rwose ikiganza cyanjye kuva cyafumbatiza ukuri na nubu nticyari cyarekuza, ibyo binyoma niteguye kubinyomoza kandi ndabizi ko mu nshingano zanyu harimo no kurenganura abarengana” Afande-“Ibyo turabyumva kuko mbere yuko turi Abapolisi turi abantu, ukuri kuraza kumenyekana, ahubwo jya imbere tugende” Njyewe-“Afande nonese ko mukuyemo amapingu?” Afande-“Birumvikana ntabwo twagutwara widegembya, hari impungenge ko ushobora kugerageza […]Irambuye
Umuseke ubanje kubiseguraho kubwo gutinda kubagezaho episode ya 81 y’iyi nkuru Njyewe-“Alia! Ubaye iki ko wikanze?” Papa Dovine-“Arantinye nyine! Ahubwo wibeshye gato ngusandaze nkwereke aho mbera kasha, nta soni ukamfatira umukobwa ukamunywesha amayoga warangiza naza kukureba ukanyigiraho ibyo?” Akivuga gutyo nahise mbona Gasongo yinjiye, yari apfutse mu mutwe, mu maso yari abyimbaganye cyane ndetse ku […]Irambuye
Mutwihanganire kuri uyu wa mbere Episode ya 81 irabageraho ikererewe ku masaha asanzwe. MURAKOZE KWIHANGANA. Ako kanya ba basore bose bazamutse biruka batangira kumena ibintu akaduruvayo kaba kenshi mbona Gasongo umusore twakuranye ari we uyoboye abari kugateza ibintu byongeye kunsonga cyane. Nkibyibaza nahise mbona icupa riza rivuza ubuhuha nsimbukira Dorlene ndamusunika riducaho ni inyuma […]Irambuye