Tugihindukira twakubitanye amaso na Martin turikanga, duhita twisuganya Aliane ansigira agatambaro asubira kwicara mu ntebe ye, Martin na we akomeza kuza atwegera atugezeho ahita avuga. Martin – “Hhhhhhh! Harya ngo ubwo muba mwaje mu kazi ra? Cyangwa muba mwaje kuryoshya? Urabona ibyo mbasanzemo? Kandi sha, wowe Nelson nkubwire nako reka nkwihorere!” Twese ntawubuye umutwe, twararuciye […]Irambuye
Gasongo amaze kuvuga gutyo noneho nabuze aho ndigitira. Betty, Isaro na Mireille bose bandebeye icyarimwe njye nubika umutwe, nabuze icyo mvuga hagati yabo kuko bari bamaze kubona neza ko njye na Gasongo ishyamba atari ryeru. Mireille – “Nelson, Gasongo mwapfuye iki?” Betty – “Sha ntabwo nari nzi ko mwashwana bigeze aha? Ubwo se byagenze gute […]Irambuye
Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kumbwira ngo: “Twakomeje kwiruka, icyo gihe amagara yari yaterewe hejuru buri wese yagombagagusama aye. Wowe ayawe nagombaga kuyagusamira kuko disi muri ibyo byose nta na kimwe wari uzi.” Njyewe – “Ooh my God!” Isaro – “Ubwo se disi koko kuki byabaye?” Mireille – “Mukuru wanjye nkunda yakomeje kumbwira ngo: “Njye […]Irambuye
Twese – “Yooh? Ihangane disi!” Mireille – “Mukuru wanjye yakomeje kuntekerereza byose nanjye nubwo amarira yari menshi ariko amatwi yo narayamuteze, akomeza kumbwira ngo: “Iryo joro gutora agatotsi byari bikomeye, najyaga gushyirwayo ngashiguka noneho nakwitegereza ababyeyi banjye bakumbaguritse ku kirago n’uruhinja rw’umunsi umwe gusa ari rwo wowe agahinda kakanshengura bikaba ibindi bindi. Muri iryo joro […]Irambuye
Mireille – “Uwo munsi nibwo natangiye urugendo rw’amateka akomeye mu buzima. Mireille mubona ubu ni we ugizwe n’amagambo akomeye yanditswe ku rukuta rutazatembanwa n’inkangu na n’ubu nkaba ndwitegereza ngasoma ntategwa ibyo ngiye kubabwira ari na byo byatumye nigunga hano.” Njyewe – “Yooh! Mirei, ihangane ni ukuri kandi ukomere, burya no kuvuga biruhura umutima bigatuma nyirawo […]Irambuye
Njyewe – “Dovi! Wari uzi n’ikindi? Ndashaka kukubwiza ukuri kose kubaho ukamenya ko umukino uri gukina nshobora kuba ngiye kuwubera umusifuzi abafana ndabizi neza bo ntibazabura.” Dovine – “Ngo? Nelson, uri kumbwira ngo iki ko ntari kumva?” Njyewe – “Ni iki utari kumva se, mukobwa mwiza ukundwa n’abakakubyaye aho kwitwa ababyeyi bakitwa ba oncle?” Dovine […]Irambuye
Njyewe – “Nategereje ko urangiza kuvuga erega!” We – “Ese ko numva wihaye? No guhindura ijwi! Ariko ye! Ubwo se ni ukugira ngo bagire ngo?” Gasongo – “Ariko se kandi uyu we bite mwo kabyara mwe? Nelson, uyu mukobwa uramuzi ra?” Njyewe – “Gaso, icecekere wowe ibiri kuba hano ni igitangaza!” We – “Hhhhhhh! Ngo […]Irambuye
Nahise mpindukira mbwira Gasongo, Njyewe-“Gaso! Uyu mugeni sinakubwiye ko muzi?” Gasongo-“Uuuuuh? Ninde se ko mbona nyine ukomeza kumureba ntumbwire?” Njyewe-“Uriya mukobwa yitwa Gorette yambwiye ko bakunze kumwita Gigi, twahuriye i Gikondo ubwo najyaga gufata contract yo kumugemurira icyayi, hanyuma ambwira amateka menshi y’ukuntu yatangiye business ye” Gasongo-“Eeeeh! Noneho ubanza koko umuzi? Nonese buriya ibyo yavuze […]Irambuye
Jojo-“Sinababwiye! Dore bansanze n’aho nibereye, ese ubwo murajyahe?” Jojo akivuga gutyo Mama Kenny yahise ahagarara maze arahindukira areba inyuma aho twari turi ahita avuga, Mama Kenny-“Nonese uriya ni wa Jojo mwavugaga?” Gasongo-“Yego niwe Mama Kenny!” Njyewe-“Ahubwo se uriya musore bari kumwe niwe uje gukodesha mu rugo iwawe?” Mama Kenny-“Yego da! Niwe rwose” Gasongo-“Mama Kenny uzi […]Irambuye
Uwo mukobwa yari Jojo wacu, mushiki wa Brown wawundi twagendanye ingendo nyinshi ariko imvura yagwa agatoha vuba ndetse agatetema ntago yigeze amenya ko umunsi uzagera maze tugahurira ahantu nkaha. Yari yambaye agapantaro gato keza kamufashe cyane amaherena sinaherukaga ayagira ariko icyo gihe yari yambaye nk’atatu kuri buri gutwi kwe, ama chenette yari yambaye yo sinakubwira […]Irambuye