Digiqole ad

Episode 80: Papa Dovine yari yirengeje Nelson mu biro bye…John we amubitsa ibanga ritazwi

 Episode 80: Papa Dovine yari yirengeje Nelson mu biro bye…John we amubitsa ibanga ritazwi

Mutwihanganire kuri uyu wa mbere Episode ya 81 irabageraho ikererewe ku masaha asanzwe. MURAKOZE KWIHANGANA.

 

Ako kanya ba basore bose bazamutse biruka batangira kumena ibintu akaduruvayo kaba kenshi mbona Gasongo umusore twakuranye ari we uyoboye abari kugateza ibintu byongeye kunsonga cyane.

Nkibyibaza nahise mbona icupa riza rivuza ubuhuha nsimbukira Dorlene ndamusunika riducaho ni inyuma yacu ngo paaa!

Ako kanya ibintu byahinduye isura tubona ko bikomeye turunamiriza turakururana dushaka akayira turasoka tugera hanze turiruhutsa,

Aliane– “Ahwiiiiii! Mana yanjye we? Uziko twari dushize?”

Dorlene– “Wahora ni iki ko kari kabaye, Nelson! Urakoze kuntabara sha!”

Njyewe– “Humura urisanga mukobwa mwiza!”

Dorlene- “Ariko se, niba ndebye neza? Niba nibeshye? Uzi ko mbonyemo wa muhungu mwari muri kumwe cya gihe mutangira akazi?”

Aliane- “Aravuga Gasongo disi? Ntubonye ko ari we wari ukumennye umutwe!”

Njyewe- “Dorle! Ihangane ibya Gasongo byo ni ibindi bindi ahubwo reka twitahire tuve hano ndabona bariya basore basa nk’abariye amavubi.”

Bruno- “Nelson! None se uriya ntabwo ari wa muvandimwe wawe Frank yagonze wangu?”

Njyewe- “Niwe Bro! Ibyanjye nawe ni birebire kabisa wabibaza Aliane!”

Bruno- “Eeeeh! N’ukuntu wararaga ukanuye umuhangayikiye se ubwo urambwira ngo yakwibagirwa byose? Yaba atagira roho mutagatifu kabisa”

Njyewe- “Bruno! Ahubwo mureke tuve hano uko nkunda ambiance ni nako nanga imvururu.”

Bruno- “Tugende ahubwo twatinze!”

Ako kanya twahise tuzamuka haruguru gato tugira Imana moto ziba ziraje Aliane asezera Bruno byiza, natwe tubakubita twa tuntu twita push turagenda nabo bafata inzira yabo, feri ya mbere yari mu rugo.

Tukigerayo twasanze Isaro, Betty na Mireille baryamye, ndafungura biba ngombwa ko Aliane na Dorlene bajya kwirarira ha handi Gasongo yararaga nanjye njya mu cyumba cyanjye mbwizingiramo ntangira gutekereza byinshi.

Ibya Gasongo nari maze kubonera mu kabari ntabwo niriwe mbitekerezaho cyane kuko nari nararangije gushyiraho akadomo igisigaye ari ugucunga agatuza kanjye gusa n’ubwo nangaga kubitekerezaho byanteye kwibuka ko urukundo rwa Aliane na Bruno

rwari rumaze gutera intabwe y’umugisha rwashibutse ku byago bye, nongera kubona neza ko mu buzima iyo udasubije amaso inyuma utamenya aho ugana.

Ntabwo namenye igihe nasinziriye bwacyeye mu gitondo kare nkanguka numva telephone isona maze nyifata vuba ndebyemo nsanga ni John nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

John- “Yes Nelson! Ca va?”

Njyewe- “Oui ca va bien!”

John- “Ok! Ariko sha! Hari ukuntu wajyaga ugira utya ukampamagara ukuntu nkumva mpagaze neza! Sinzi impamvu utakibikora?”

Njyewe- “Eeeh? Father! Erega buriya njya mbura uko mbita kuko mba mbona muri byose, sinzi niba rimwe ahubwo ntazabahamagara Mama!”

John- “Hhhhhhh! Noneho se ko ugiye gusimbura Kiki mu kunsetsa kandi?”

Njyewe- “Hhhhhh! Oya uriya we aracyari champion, none se ko mumpamagaye mu gitondo kare ni amahoro?”

John- “Wahora n’iki ko noneho ko wa mugore wanjye wagiriye ikigongwe ari kukunyishyuza ra?”

Njyewe- “Ngo ari kubishyuza njyewe? Gute se kandi?”

John- “Buri kanya ngo arashaka wa musore watakambye ngo nemere kumwumva, ati ari he ngo mushimire, mbese aragushaka cyane ntiwareba”

Njyewe- “Eeeeh! Daddy! None se koko..? Nako Imana ishimwe sinshidikanya ko wamuteze amatwi akakubwira akari mu ndiba y’umutima”

John- “Nari kurenzaho iki se musore wanjye ko wari wansabye ko tuganira kandi nkaba naragize amahirwe nkabona umwana unsaba, urumva nari kwanga mpereye hehe?”

Njyewe- “Wooooow! Reka kwanza mbyuke mbyumve mpagaze!”

John- “Hhhhh! Rwose twaravuganye birambuye, yacishije macye ansegura umutima nanjye ntegaho ugutwi mbona akwiye kumvwa nanjye njyenyine!”

Njyewe- “Ooooh! Byiza cyane rwose pe!”

John- “Buriya ngo yari avuye iwabo kavukire gushakirayo umwana twabyaranye, koko byo nanjye narabibonye ko nta mahoro byigeze bimuha, uzi ko nongeye gusubira mu bihe nkibuka ukuntu njye nawe twatandukanye maze ya maso yamurebaga nabi nkabona aratuje atangiye kumurebana impuhwe.”

Njyewe- “Ooooh my God! Ntako bisa ni ukuri”

John- “Christine wanjye twasubiye mu bihe byacu bya kera nibuka ko nanjye ntitwaye neza”

Njyewe- “Eeeeh? Gute se Daddy?”

John- “Icyo gihe usibye ko nari umwizerwa wa Boss nibwo nari nkiyubaka nta gafaranga nari nakagira ku mufuka ari nabwo tumaze kubyarana umwana yansabye ko namukura iwabo nkamujyana tukabana ngo hato iwabo batazamwubakira akazu k’uburushyi.”

Njyewe- “Yoooh? Byari ibihe bikomeye ndabyumva!”

John- “Amaze kumbwira ibyo, nabuze uko mbigenza mbonye ntabishobora mbura uko mbimubwira maze mubwira ko n’ubwo twabyaranye nta kizere cy’uko ari njyewe gusa twaryamanye, ibintu byamubabaje cyane gusa mfunga roho nshinga iryinyo ku rindi,

Yarambwiye ati basi niba umfashe nk’indaya nyemerera umwana maze umfashe tumurere, narabyemeye mufasha uko nari nshoboye ari nako nshaka amafaranga ngo nzamukure iwabo muzane tubane I Kigali aho nakoraga”

Njyewe- “Yoooh? Byaje kugenda gute se?”

John- “Muri icyo gihe ni bwo Boss yahise apfa aho nakuraga umugati haba harwaniyemo intare z’inkazi mbonye ngiye kuhagwa mfata udufaranga Boss wanyizeraga cyane yabikaga kuri konti yari yaranyanditseho ngo azajye antuma, mfata inzira ngaruka inaha twose ndushora muri ruriya ruganda dukorera mu buryo bwo kugura imigabane.”

Njyewe- “Yeee? Koko se ibyo byabayeho?”

John- “Nelson! Kuko nabonye ko uri umwana w’umunyakuri niyo mpamvu nkwizeye nkakubwira ibi byose, ibi nkubwira ni ubuhamya buzagufasha mu kubaho kwawe ndetse nifuza ko wagira nk’uko nagize maze ukazaba umugabo nkajye.”

Njyewe- “Ni ukuri murakoze cyane kungabira ibyiza nzahora mbibukiraho.”

John- “Ubwo naraje nkora ntikoresheje, yewe sinategerezaga ayo nashoye mu migabane yunguka nkarya iyo nyungu ahubwo nanjye natse akazi nk’abandi bakozi bose maze inyungu y’imigabane nyirekera aho uko yakabaye ndetse na n’ubu nsa n’uwayibagiwe.”

Njyewe- “What!! Ntibishoboka? Ubwo warihanganye ntiwakoraho na macye?”

John- “Ndakubwiza ukuri rwose ubu ntabwo nzi millions ziriho ariko uko biri kose ni menshi cyane.”

Njyewe- “Oooooh my God! Iyaba Databuja wawe yari aje yari kuzakubwira ngo ni uko ni uko mugaragu mwiza wabaye indahemuka mu bicye nzagushinga n’ibisumbyeho.”

John- “ Ugira uti se sha sicyo nakoreraga Nelson? Ubwo nkomeje gukora ntikoresheje buhoro buhoro burya inyoni yuzuza icyari, nanjye namenyereye akazi bagenda banzamura nk’uko namwe mwazamutse.”

Njyewe- “Ese burya niko byagenze?”

John- “Niko byagenze rwose”

Njyewe- “Felicitation wabaye intwari y’icyeza uharanira kwambarira urugamba none dore intsinzi yawe natwe yaduhumuyeho.”

John- “Nicyo kinezeza kurusha ibindi! Ubwo rero kubera urwo rugamba nari ndiho uriya mugore wanjye nabaye nk’umushyira ku ruhande, ariko namutekereza nkumva mfite igishyika ku mutima gusa ngaharanira kwiyubaka ngo ntazabura intama n’ibyuma.”

Nyuma maze kwiyegeranya mfata inzira ngo nge kumureba, numvaga ko ningerayo nzamwitura imbere maze nkamusaba imbabazi nkamubwira byose maze yankundira akanyumva nkamuzana we n’umwana we tugatangira kubana.”

Njyewe- “Yoooh? Warazirikanaga kandi wari warabiharaniye, byaje gukunda se?”

John- “Wahora niki ko twahuriye inaha mu mugi ari kumwe n’umugabo wundi akansebereza hariya ejobundi yamfatiye ukuguru nkahamuta ariko nagera imbere nkagaruka ku bw’amateka yanjye nawe!”

Njyewe- “Ooooh my God!”

John- “Amaze kuntuka no kuntukuza ndetse akanshwishuriza ko n’umwana twabyaranye mwibagirwa burundu birumvikana nasebeye ku karubanda, ibyo byari ingaruka z’ibyo nakoze ariko atari ku bwanjye ahubwo ari ubuzima nari ndimo icyo gihe, ibintu na n’ubu nicuza.”

Njyewe- “Ooohlala! Pole saana Daddy”

John- “Nahinnye akagongo mfata umuhanda ndagenda, nkomeza kubaho mu gihirahiro ari nako nicuza, ntabwo nigeze nifuza gushaka undi mugore ahubwo nicuzaga iyaba nari mbonye akana kanjye byibura kuko Mama we yari yararangije kugira amahitamo yandi atari njye,

Naje kujya gukorera kure aho uruganda rwari rwanyohereje sinzi ukuntu nagiye muri Alimentation kunywa amata haza umugabo tukirebana mbona anciye mu jisho aricara nawe yaka amata, maze nsoje ngira ngo mpaguruke arambwira ngo harya nta hantu nkuzi ra? Nanjye ndamusubiza nti birashoboka nanjye ndi kubona amaso atari aya.”

Njyewe- “Eeeeh! Ubwo uwo yari inde noneho?”

John- “Nta gushidikanya yari wa mugabo wa Christine yari yarashatse, ni nawe bari bari kumwe igihe antukira ku karubanda, yarambwiye ati pole sana uwari umugore wawe kabisa naramuhemukiye niba ukimufitiye agatima wamutabara.”

Njyewe- “Yeee!”

John- “Natangiye kumubaza uko byose byagenze maze ambwira ko cya gihe duhura yari amutwaye amuvanye iwabo mu cyaro amubwiye ko ashaka ko babana maze agasiga umwana bagera iyo I Kigali ubuzima bukabahinduka, ngo aho babanaga rwakingaga babiri,

Ngo yabonye byanze amuta mu nzu bakodeshaga ubwo yabimbwiraga hashize imyaka myinshi cyane, akibimbwira byambereye igitangaza kuri njye ukuntu ambonye akamenya, burya iby’Imana birikora koko nta witwa umuntu wacuze amahirwe.”

Njyewe- “Mbega wee? Ubwo wabyitwayemo ute?”

John- “Nta kundi nari kubigenza, nahise mubaza aho babaga ambwira ko ari mu mugi wa Kigali andangira quartier babagamo arigendera, bidateye kabiri nafashe urugendo nerekezayo mushakira hasi no hejuru, nkabaza abantu bakandangira aho yimukiye nagerayo bati yagiye ahandi nagerayo…byari urugamba gusa kubera kurwana n’umutima byarangiye mubonye ariko uburyo yari yarabaye byanteye kwibaza byinshi.”

Njyewe- “Eeeeeh? Yari yarabaye gute se mwo kabyara mwe?”

John- “Yari yarisize amabara ahantu hose reka sinakubwira utwenda yambaraga nako ni byinshi nibwo nari mbibonye, maze kumusaba ko twajyana ati keretse niba uzajya umpa icyo nshatse cyose nk’uko nari mbayeho hano kandi ntuzane ibyo kujya kuzana umwana,

Narabyemeye numvaga ko buhoro buhoro nzamutwara gacye maze akemera akajya kumuzana kuko ipfunwe nari mfite ntabwo ryari kumpingutsa iwabo ngo nje gutwara umwana.”

Njyewe- “Ooooh my Jesus! Birumvikana umutima wari uremerewe!”

John- “Urabyumva nawe, twafashe umuhanda tugeze ino ibyo nabonye byari agahomamunwa, tukihagera namusabye ko kubera igihe gishize tutahita dutangira kubana gutyo gusa ahubwo twahitamo uburyo bwo kubanza kwirinda ingaruka z’ubuzima nyuma tukazajya kwa muganga,

Maze kubimubwira ati urankeka nta soni? Ati urambwiye ngo nkuzaniye indwara? Naramwinginze cyakora arabyumva gusa uwo munsi wa mbere yantaye muri salon ambwira ngo araje ntungurwa no kumva saa 03h00 za mugitondo arwana n’umuzamu ngo yatinze kumukingurira, aje yanasinze.”

Njyewe- “Yebaba wee! Umunsi wa mbere koko?”

John- “Wahora niki, sinakubwira iminsi yakurikiyeho, noneho byabaye ibindibindi dutangira kurwanira mu rwanjye birangira ateruye utwo nari mfite aragenda.”

Njyewe- “Ooooolala! Ibyanditswe byari bisohoye pole sana Daddy!”

John- “Nagize umujinya w’umuranduranzuzi ariko ndamubura ngo…. Nako icyo gihe niho nahereye mufata kuriya mwasanze mufata, gusa ubu tuvugana natangajwe n’ukuntu yahindutse, yaciye bugufi dusabana imbabazi ndetse dusenyera umugozi umwe icyo nsigaje kumenya ni kimwe, koko akabaye icwende ntikoga?”

Njyewe- Daddy….”

Call end.

Nagize ngo mvuge numva telephone irikupye mba ntegereje gato  ngo ndebe ko John yongera kumpamagara ariko ako kanya mbita mbona SMS ye ivuga ngo:

“Sawa sha! Ntiwibaze impamvu nkubwiye byose kandi nkubyaye, wibaze impamvu ari wowe ubimenye maze igutere amatsiko y’uko ejo uzabaho uramutse wemeye kugendera mu murongo nagushyizemo, sawa akazi keza uyu munsi cyangwa ejo nshobora kuza kureba iyo nzu ariko byaba byiza nguhaye amafaranga akaba ari wowe uyigura kuko… nako tuzabivugana”

Maze gusoma iyo message numvise ngize ibi courage byinshi ntazi aho byaturutse maze nirukankira douche mvuyeyo ndambara ngisohoka nkubitana na Aliane na Dorlene.

Njyewe- “Bonjour bakobwa beza b’ibwanacyambwe!”

Bose- “Bonjour Nelson!”

Aliane- “Uuuuuh! Nelson! Iyo waraye neza ndabibona, ubyutse udutomora koko muri iki gitondo?”

Njyewe– “Eeeeeh! Ubwo se ntabahaye break first y’ibindimo nabaha iki? Mwambaye neza gusa uwaba….”

Aliane- “Eeeeh! Rekera aho ndakuzi ubwo ari wowe wadutaka natwe tukirya kandi ari icyaha”

Njyewe- “Reka mbe mbibikiye ntacyo aho mbabikurira muraza kunyereka za nseko nikundira! Twagiye se?”

Dorlene- “Umva sha! Cyane ahubwo!”

Ako kanya twarasohotse turakinga dufata inzira turagenda tugeze aho twakoreraga Dorlene afata moto yerekeza aho yakoreraga amahugurwa, na njye na Aliane dutangira akazi na courage nyinshi.

Twacishagamo tukaganira gusa icyazaga kenshi ni ibyishimo Aliane yari afite by’ibyaraye bimubayeho, yitegerezaga impeta buri kanya yabona ko namurebaga tukamwenyura tugakomeza akazi,

Tukiri aho twagiye kubona tubona imodoka ya Martin ihagaze ku muryango dutangira kwisuganya ariko ako kanya tubona irongeye iragenda tuyoberwa ibyo ari byo, hashize akanya mbona Papa Dovine arinjiye, akinkubita amaso.

Papa Dovine- “Niko sha nta soni? Wari uzi ko ntazakugeraho?”

Njyewe- “Murakaza neza murisanga Muze! Kalibu mwicare rwose!”

Papa Dovine- “Nicara nicara iki? Ubu nje nje kandi nje kubonana nawe”

Njyewe- “Muze hano turi mu kazi niba hari icyo twabafasha mwatambuka mukicara mukatubwira neza ikibazo mufite tukagikemura mu mutuzo”

Papa Dovine- “Ariko uzi ko nta bwoba ugira! Uratinyuka ukambwira ngo uri mu kazi ngo ninkubwire ikibazo kinzanye kandi ukizi? Umwana wanjye ntibanze kumuvura kuko wadutorotse udatanze ibyangombwa ngo bamukorere ifishi y’abatwite?”

Njyewe- “Muze! Rwose umukobwa wawe ntabwo ari njye wamuteye inda, ntabwo ndi umusore w’ikigwari wakwihinduka umwari abonye umugisha uje umusanga gusa uburyo yabyitwayemo nibwo buzatuma na za mpuhwe zo kumusindagiza nzazibikira urugamba.”

Papa Dovine- “Eeeeeh! Uvuze ngo iki sha? Ngo ugiye guhangana nanjye? Uzi ndi iki sha? Uzi narize iki? Ok noneho reka duhangane”

Aliane- “Ariko muze, ushatse wakwitonda ukabanza ukamenya ukuri kuko nta gihamya kemeza ko uyu muhungu ari we wateye inda umukobwa wawe”

Papa Dovine- “Umva kariya gakobwa nako, wowe se ibyo birakureba? Birakureba ra? Icyo nzi cyo ku mwana wanjye nintahagwa urahagwa aka kaba ari agasuzuguro kabi”

Njyewe- “Oya Muze! Ntabwo ari ukubasuzugura kandi mumbyaye, ahubwo byaba bibabaje igihe kigeze mugasanga mwararwaniriraga ibinyoma mugasazana igisebo mutewe n’umwana wanyu wigize gatumwa gacamiryango hejuru y’uburara mutamenye”

Papa Dovine- “Yee? Uravuze ngo umukobwa wanjye ni ikirara sha? Uzuye umujinya wanjye wee! Ubu nagutera ikofi nkakwereka ko ntangana nawe”

Umusaza yahise ansatira agira ngo antere ikofi ndahaguruka ndamuhunga nihagararira hirya,

Njyewe- “Muze! Tuza rwose njye ntabwo nkurwanya nta n’ubwo nahangana namwe kuko ufumbatije ukuri yirinda kurekuza.”

Nkivuga gutyo nagiye kubona mbona Aliane arikanze cyane nyoberwa ikibaye, ako kanya………………………………..

70 Comments

  • Mukanguke dusome yaje

    • Umusomyi w’iyi nkuru ntategereza ko bamubwiriza, agatima gahora karehareha gategereje episode nshya.

    • Clementine nagutanze nuko ntajya ntanga comments! Ariko nukuri saa cyenda zijoro zigera ngiye guturika umutima ntegereje episode ukurikiyeho pe!!gusa mujye mukagira karekare ndumva Ibyishimo byenda kunyica kubera Martin na Dovine benda guseba Gasongo we nigicucu cyacu tuzakibabarira kuko yapfa tutamugaruye araje anywe nurumogi asare kabisa niyompamvu Nuliso uzamubabarira twasanze atamufite yagwa nomumyanda irenze iyo yibereyemo kdi nyogokuru yamugaya atamubabariye.

  • Yebabawe John yamenye Nelson tu kuko uburyo amwitwaraho ndqbishimye tu ..ahubwo se Aliane yikanze iki disi.birabe ibyiya ntibibe amaraso

  • Yeweee, narinzi ko ndi uwambere none wantanze disi

  • Mbega ubuhamya bwa John!Akubwiye byose nawe ntuzongere kutamubwira byose mu rugamba urimo,ndetse ntuzibagirwe no kumubitsa ya flash!Disi Nelson yatangiye kumwita daddy! Wooow! Abonye ababyeyi be!
    Gasongo we nadafungwa kubera urugomo arajya mu bitaro yakubiswe! Ararwazwa nande ko yihemukiye!
    Nelson ntagitinya kubera ukuri kumwuzuyemo kandi kuzatsinda!
    Papa Dovine ntagukange!
    Umuseke murakoze kuduha épisode kare n’ubwo ari kagufi.
    Clémentine wabaye uwa 1!

  • bazanye police se bahu? urugamba uzarutsinda Nelson.murakoze mwanditsi wacu

  • Clemantine, baryamiriye wabatanze umushi!!!!

  • Tyrayirangij clementine
    Mbona inkuru iguna iryoha

  • Eeeeh ko numva ari umuriro gusa!

  • urugamba ruracyakomeye kweli! ni hatari!

  • Twaje
    clema,ni hatari ,ntakibabaje nkuyu musaza uzatangazwa no Kumva martin arise wakoze ibi ,nelson nawe yari yarigize umuntu muzima kandi ari ikirara ,burya koko ingeso isaza nyirayo yapfuye

  • Sorry navugaga gasongo

  • Clementine, baryamiriye wabatanze umushi!!

  • Ni kagufi kabisa kareshya ni buzima pe

  • ???? inkuru iri gusobanuka peee!!!

  • Yewe ga yeeee! karabaye pe! na Martin arinjiye?cg bazanye Police

  • Mbega Gasongo kubahokwe byari bishingiye kuri Nelson pe nta bundi bwenge yari afite rwose atangiye guteza akavuyo mu kabari, nizereko police irahaba bakujyane iwawa cg kwa kabuga uzavayo wenda umaze guca akenge utakigira amagambo nkayo.

  • Kabisa ubaye uwambere. ubanza police iteyemo da!!! Ariko ntacyo nizereko bizahita bijya kumugaragaro martin agaseba

  • aliane we abaye iki kok muntu wanjye ese uyu musaza ko adatuza kok arazana amahane nomukazi kweli ahaaa ndabona bitazoroha ark kok nelson asigay azi gusubiza neza pe mumigani kd abagira amatwi yo kumva barumva kd bagasobanukirwa komez upfumbatiz ukuri kwawe rata ntukurekure bazumirwa gusa.wawoooo ndishimye nanone john ko yumvise umugore we bakiyunga kd ndumva nelson nawe asesenguy neza jbyo yabwiwe yahita yumvako ari nyina KBS murakoz cyn

  • Nelson bravo wowe komerezaho pe uwitonze akama ishashi Kandi Humura sha Bose bazagusaba imbabazi please nuramuka wongeye gukundana na Gasongo jye nzakwanga Rekana nawe Kandi umenye ubwenge

    • Agomba kuza muababrira kuko niho ubutwari busumba ubundi bugaragarira. Ahubwo azafate iyambere ajya kumushaka kugirango amukure mu isoni111

  • birakaze muzehe dovine ariye karungu tu ariko nelson akomeje kwitara neza kandi ukuri kuzajya ahagaragara bamwe basebe babure n’inzira banyuramo kubera ibimwaro ikindi ndahamya nta shidikanya ko nelson azasanga john ari papa we tu koko uburyo amwizera ndetse n’amateka tugenda dusoma birigaraga ndetse christine akaba ari nyina.

  • Yego sha Clementine, nashatse kubabyutsa mba mbaretse gato, ariko noneho ibintu ni uburyohe pe. Ibaze Nelson yatangiye guhamagara John ngo Daddy, daddy nawe bikamugwa neza, none ati ndifuza kuguha amafranga ukagura ziriya nzu mubamo, biraryoshye

    • Jeanne, wabibonye nawe ko ibintu byabaye uburyohe?!! Umusore ngo Daddy,Umupapa nawe habe no kubyanga da…..

  • Number 2 kko clementine abaye uwa 1

  • Yowe ubse kweri nkore iki nshimishijwe nuko john afungukiye nelson ubuse koko nanjye nzbona data amfungukire kweri sha sumbaze ndarinze kuzamumenya???????? umutima urambabaza iyo nibutseko data ntawe nzi kdi ndi inkumi ya 26@ habe ni izina kweri ubuse kweri nazamushakira hehe nakora iki

    • Yooooo pole .kumbe iyi nkuru haraho ihurira naw!!!

    • Yaa Allah binkoze kumutima kweli!ihangane pe Imana izagufashe,uzagerageze ubaze mama wawe niba akiriho mama!burya rwose izi episode ziba inyigisho pe!Abanditsi courage

    • Niba ufite maman wawe uzamubaze

  • Ivyo ari vyo vyose ibintu biriko birasobanuka Nelson aramenya ko john ari se ndetse na nyina wiwe christine!hanyuma nukuri kuvyabaye kuje ahabona!courage kbs!!

  • ohhhhh John ni papa wa Nelson kuki Nelson adahise yibuka uburyo nyirakuru yamubwiye amatekaye koko NGO amenyeko uriya ari se? mwokabyaramwese Nulisoni iyntambara arayikizwa Niki koko? Imana imutabare pe

  • Ahwiii ngize amatsiko

  • Ayiwe ppa Dovine se noneho aracururuka ra? Ariko sinamurenganya kugusha ishyano mu rugo si ibintu! Gasongo we ndabona ntazi aho azagarukira da ni aha nyagasani. John se yaba yaketse ko Nelson ari umwana we akaba atangiye kumubwira byose hakiri kare? Singaho wa mu Christine wiyitaga Cici kuri chat na Nelson abaye nyina Hhhhh reka Ntegereze nihanganye. Thx Umuseke

  • Upfumbatiye ukuri ntarekura koko. Nuruso gukomeze pe!

  • Ahoooo, Nelson umaze guca akenge kabisa rwose nkushimiye uburyo witwaye imbere ya papa wa Dovine. Nelson ndabona rwose papa wawe yabonetse kandi agiye kuguha umunani wo kugura inzu, Martin na Dovine barye bari menjye kuko Nelson yiteguye kururwana, mbese Gasongo azakwirwa he we.

  • Aliane yikanze iki? Komeza twumve

  • Ubwo yikanze iki koko bahu?

  • Kararyoshye muduhe akandi twisomere dufite umwanya.Turarana amatsiko rwose muduhe akandi ko kutwifuriza icyumweru cyiza

  • ko menya Martin azanye police ra!

  • ngahoda! niki giteye ubwoba aliane

  • mbega irisaza!

  • Ni iki Aliane yikanze? Ubwo Si police? Cg haje John! ESE Ko Nelson atumvise Ko Christine Ari maman we kdi iyi nkuru yarayibwiwe Na Sogokuru?!????! Nibwire Ko ibimenyetso bibitse Kure!

  • Egoko noneho martin avuye kuzana papa dovine nukuri??ariko azakorwa nisoni bibe noe cg ejo!so Nelson namenyane na Se di turabikeneye!ubu ndi se buriya Nelson ntazi ko nyina yitwa christine ra?namwe muradugeza kbsa!Ikindi kdi igihe cyo gutaha cya brown cyarageze!pz twihute amatsiko ni menshi pe.

  • Ntubwire Ko John Yamenye Ukuri Gs Gasongo Ntazatinda Kubona Ko Yishutse Nako Yashutswe Na Sekibi Ark Tuzamubabarira Niyemera Kugaruka Mu Bantu, We Love U So Much Umuseke God Bless U

  • Cya gasongo umunsi bakimennye urutwe ninde uzakirwaza?

  • komera ku kuri kwawe bose bazakugarukira

  • murakoze cyane umuseke.com muduhe nakandi kuko birasobanutse ibyanyu pe

  • mamashenge!nyina wa Nelson arabonetse!John we nipapawe ntakabuza!Nelson,urumunyamigisha pe!Mysore wacu komeza upfumbatire ukuri ntabwoba!ntiwongere gutinya kubwiza ukuri izonkozi zibibi!ngaho!police sibwo ije ihurujwe!ukuri kukajya ahabona!?amatsiko hafi aho!

  • Umuseke.com Merci rwose gusa clementine nge namutanze kuyisoma nuko nabuze ntwrk ngo ntera comments

  • jye nabaye wa nyuma tu ariko kara ryose pe Nulison abonye aba byeyi be mbega weee byiza kbsa.Amatsiko .com

  • byiza cyane umuseke turabakunda

  • nizereko uko mugatindana kaza kuza ari karekare kd gasobanura burikimwe rwose museke wacu turagukunda.Nelson ndakeka aribubyishimire kubona ise na nyina bameranye neza kd na nyirakuru araba abyungukiyemo shenge.gasongo we mumureke kuko ntamuntu wiga ingeso akuze ahubwo ziza zimwihishemo zikishyira ahagaragara

  • mwatinze kuduha ikuricyiyeho

  • mbega byiza weeee!!!Nelson nizereko ari bubone ababyeyi be!!uwo se Alaine yikanze ninde bahuuuu!! wasanga Martin na Papa Dovine bahuruje Police Nelson wihangane uyibwize ukuri bijye ahabona, ariko umwanditsi dukumbuye Gaju peee dore vacances yarangiye ataje ndetse na Jojo na Ma.keny, kiki …..
    ariko rwose tubabarire uzane episode yindi vuba naho amasaha asanzwe ntiwamenya.
    Murakozeeee

  • Ese umwanditsi yabaye iki wa! kuva saa kumi n’imwe ndungurukaaaa amaso yaheze mu kirere

  • Amatsiko yatumaze weeeee! Mubanguke mubanguke n’ah’ubundi akazi kahagaze! Dutegereje épisode y’uyu munsi!

    • wahora niki ko ndeba burikanya nka sanga ntakirajyaho

  • Umuseke mudutabare twababuze!

  • Merci Umuseke.Ariko dutabare akazi kabandi kahagaze.Dufashe

  • sha akazi byo kahagaze

  • Nukuri mbyutse shyiraho mbZ arko nta story ndikubona hano
    Smebdy let me know wot went wrong

  • Uyu ninde ukanze Aliane ndumva atari amahoro ariko bizakemuka neza

  • sha nukuri batubabarire baze,ndumva ntazi, twabuze la paix

  • Nukuri mudufashe muduhe new episode Kuko Akazi katunaniye .

  • Mwaramutse! mwatinze kuduha iyindi pe! ubuse niki gikanze Aliane ndabona ari DOVINE bazanye ngo batware Nuliso kwamuganga ngo bapimishe Dovine

    murakoze ariko mugire mutumare amatsiko

  • Ariko umwanditsi niyo yakerererwaga ntiyarenzaga 11hoo byaducanze ntakirakorwa tutarabona akandi pe dufashe rwose

  • Muzane episode kbsa mwatinze…arko murakoze aho mugeze mukora.

  • mudutabare nyabuna amahoro yabuze pi!

  • Ariko icyaha nikibi pe . mwumvise ko papa Dovine yavuze NGO amakuru yose yayahawe na Martin oncle wa Nelson? kandi Martin yiyta oncle wa Dovine? Muraza guseba. Gasongo wanjiji we, ndakwanga . Umuntu abura ubwenge ari mukuru? uzakenyuka w muswa we. Nelson ubonye ababyeyi bawe disi, Imana ishimwe.

Comments are closed.

en_USEnglish