Digiqole ad

Episode 88: Jojo ateze amatwi Neslson, nawe amuhishurira ko atwite

 Episode 88: Jojo ateze amatwi Neslson, nawe amuhishurira ko atwite

Twagiye kubona tubona Jojo yinjiye aho twari turi turikanga maze ngize ngo musuhuze ahita antanga atangira kuvugira hejuru,

Jojo-“Nelson! Ushobora kumbwira impamvu Mama ambwiye ngo nere kumuvugisha menshi ngo ahubwo nze nkurebe umbwire byose?”

Njyewe-“Uuuuu! Jojo! Ninde ukurangiye hano?”

Jojo-“Umva yewe! Wari uzi ko hano ntahamenya se? Mbwira di Mama na Brown ngo bari hehe? Ko utambwira se ukandeba gusa?”

Njyewe-“Jojo! Tuza rwose urisanga hano, aba turi kumwe ni Aliane na Gigi”

Jojo-“Nababonye, ahubwo mbwira ibyo umbwira, ngo baragufunze bigenda gute?”

Njyewe-“Ayo makuru se wayakuye hehe kandi? Ahubwo se wabanje ukadusuhuza ubundi nkabona kukubwira byose?”

Jojo-“Ererere! Ngo mbasuhuza? Mbasuhuza se ngo mumpe iki? Nta soni?”

Njyewe-“Ariko se kandi ko mbona wariye karungu byagenze gute? Koko watuje ukambwira impamvu iguteye kurakara bigeze aha?”

Jojo-“Ntacyo mvugana nawe! Ndashaka umbwire aho Mama na Brown bari kuko duhamagaye Mama dushaka kumubwira ko ngiye kujya kumureba ku Gisenyi aratubwira ngo tukubaze byose urabizi ndetse ngo we ntacyo afite cyo kuvuga”

Njyewe-“Ntiwumva se! Impamvu nuko azi ko mfite ukuri kose, ngaho ihangane wicare nkubwire”

Jojo-“Nelson! Ngo njyewe nicare nkumve? Ariko ye?”

Njyewe-“Jojo! Ushatse wakwicara ukanyumva kuko uramutse unyumviye ukamenya byose wagira icyo ukorera abana mwonse rimwe maze bakava ibuzimu bakagaruka ibuntu”

Jojo-“Uravuze? Ntabwo numvise neza? Ibuzimu?”

Njyewe-“Jojo! Brown na Gaju bari mumazi abira, impamvu Mama wawe akubwiye ngo umbaze byose nuko azi ko mfite ukuri ukeneye, unteze amatwise nkubwire”

Jojo-“Ngo Gaju?”

Njyewe-“Kandi koko ntabwo uzi ko Gaju yaje muri vacance?”

Jojo-“Oya! Ibyo rero ni ukugira ngo unjijishe? Ntabyo nemeye kandi ubu nakwigendera!”

Njyewe-“Ngo wigendera?”

Jojo-“Nako pfa kuvuga numve! Nubundi sinzi impamvu itumye nza hano!”

Njyewe-“Jojo! Impamvu itumye uza hano nta yindi nuko igihe kigeze ngo uhinduke ureke kuba wawundi wa kera maze aha akaba ariho ugaragariza ko wahindutse, ubu Mama wawe asigaye wenyine, Brown na Gaju banze kumwumva kandi afite ijambo ry’ihumure kuri bo! Jojo, hinduka dore igihe ni iki!”

Jojo-“Mana we! Ngo Mama asigaye wenyine niyo mpamvu se yambwiye ngo nguhamagare umbwire byose? Basi ngaho mbwira Nelson!”

Njyewe-“Jojo! Nubwo ubuzima bwawe bwajemo amakorosi ndetse imwe na rimwe ugaca nzira z’agatsibanzira ariko uri umwana wavutse nk’abandi! Niba hari umuntu umwe waba warigeze utega amatwi umunsi umwe nanjye ngire uwa kabiri maze wumve ukuri gutumye Mama wawe akunyoherezaho ngo nkukubwire!”

Jojo-“Nelson! Ngaho mbwira kandi ninsanga ari bya bindi byawe byo guhemukira Brown… nako mbwira numve”

Njyewe-“Jojo! Ntabwo nigeze nifuza guhemukira Brown n’umunsi n’umwe, kenshi nahoraga nifuza icyatugira abavandimwe birenze uko twamenyanye, gusa impamvu yabaye imwe ikinyoma gihabwa intebe ndetse kiza gisiba byose”

Jojo-“Nelson! Komeza umbwire ndakumva!”

Njyewe-“Jojo! Ubwo unteze amatwi reka nkubwire byose uko byagenze…..,

Koko Jojo yarankundiye antega amatwi mubwira byose Aliane aramfasha ukuri tugushyira ahabona, natunguwe n’ukuntu amaze kumva byose, yasubiye bushya bwa mbere mu mateka mbona amarira amushotse ku matama,

Jojo-“Mana wee! Nelson! Ibyo koko nibyo Mama yakunyoherejeho ngo umbwire?”

Njyewe-“Uko niko kuri Brown yanze kumva ngo gusibe ibinyoma Gasongo yimitse muri we, Jojo amahitamo ni ayawe kandi burya iyo utuje ukuri muri wowe nako kurakwigaragariza kukakwimika”

Jojo-“Nelson! Koko ibyo umbwiye ni ukuri?”

Njyewe-“Jojo! Ntabwo nigeze nifuza kubeshya, nta nubwo nigeze nshyigikira ikinyoma kuko nzi ko nacyo kitigeze gitanga amahoro, ibyo wabibaza Gasongo na nubu uri kwiruka ku gahinga kandi yarishimiraga kugendana n’urungano”

Jojo-“Ahwiiii! Mbega ibibazo n’ibindi by’ubusa! Nonese koko ubu Dovine azakira? Ubu se na Brown ntagiye gusara? Mana wee! Nelson! Reka basi njye mu rugo mbwire Mama Kenny uko bimeze, kandi urakoze!”

Uwo munsi nibwo nari mbonye Jojo atuje akantega amatwi, byasaga nk’ibitangaza kuri njye kuko byamukoze ku mutima ndabibona, ndongera ndamwitegereza maze ndamubwira,

Njyewe-“Jojo! Urakoze kuntega amatwi ukanyumva, iyaba n’abandi bakanteze amatwi ntabwo biriya byose byari kuba byarabaye, gusa icyo nzi cyo nuko bitinde bipfe umunsi umwe uzagera nabo bamenye ibi byose ubatanze kumenya bikanyereka intambwe ikomeye ateye, Jojo! Ntuzasubire inyuma kandi iki ni ikimenyetso cyiza cyerekana ko ubuzima ari inzira ndende, uyu munsi ushobora gutsikira ejo ugahagarara wemye”

Jojo-“Nelson! Urakoze ngaho reka ngende mbwire Mama Kenny uko bimeze ubwo ningukenera ndagaruka”

Njyewe-“Jojo! Humura kandi urisanga!”

Jojo-“Eeeeh! Nelson! Koko ndisanga?”

Njyewe-“Ni ukuri urisanga Jojo! Nejo n’ejobundi uzaze uzasanga mpari kubwawe”

Jojo-“Nelson! Nonese ko nshimye umbwiye nkakumva, nanjye wanyemerera nkavuga ukanyumva?”

Njyewe-“Yooooh! Jojo,humura rwose amatwi yanjye yishimiye kumva uyasaba kukumva, ngaho mbwira”

Jojo-“Nelson! Najye ubu ntabwo norohewe!”

Njyewe-“Ngo ntabwo worohewe? Kubera iki Jojo?”

Jojo-“Nelson! Ngwino nkubwire gato”

Ako kanya nahise mpaguruka njye na Jojo turasohoka tujya hanze maze Jojo ahita ambwira,

Jojo-“Nelson! Mbere na mbere mbabarira!”

Njyewe-“Jojo! Uvuze ijambo ryiza nkunda, rwose mbabarira yawe irandemye pe, ariko se Jojo! Mbwira, ni iki kiguteye guca bugufi bigeze aha?”

Jojo-“Nelson! Rimwe najyaga nibwira ko ko uyu munsi utazagera ngo ngusange narakwihugije, aha niho mboneye ko burya wari ukwiye kwambara umwambaro nkuwa Brown musaza wanjye uri mu mage, ni ukuri kuko ari wowe umbwiranye umutuzo nyemerera unture umutwaro ntagishoboye kwikorera njyenyine”

Njyewe-“Jojo Rwose humura nguteze yombi!”

Jojo-“Nelson! Irya mukuru nubwo nanze kuryumva ariko narabibonye ko ritinda ntirihere, nari nzi ko bivugira ariko naje gusanga bativugira ahubwo umugani ugana akariho, ubu undeba uku ndi umubyeyi!”

Njyewe-“Ngo? Jojo ni ibiki umbwira?”

Jojo-“Nelson! Erega ntibikiri ibanga ndatwite!”

Njyewe-“Jojo! Uravugisha ukuri?”

Jojo-“Ndavugisha ukuri pe! Ahubwo ndagusabye niba warigeze guhamagara Mama umubyeyi wawe, niba warigeze uhamagara Brown umuvandimwe wawe nanjye umbabarira unyumve ngowe n’ibyambayeho”

Njyewe-“Humura ibyo uvuga ndabyumva Jojo! Nonese koko ibyo ubwira ni ukuri?”

Jojo-“Ibyo nkubwira ni ukuri rwose, nakosheje kenshi gusa inshuro nitaga iya nyuma niyo yahindutse ibara”

Njyewe-“Yooooh? Jojo! Koko ni uko byagenze?”

Jojo-“Niko byagenze sha Nelson! Nta kabuza ndatwite kuko iminsi y’ukwezi irenzeho ibyumweru bibiri ntacyo mbona! Nabuze uko niyakira, ndakibaza ukuntu biramutse bibaye ari byo nzahinguka imbere ya Mama nkamubwira ko ntwite hejuru y’ukuntu nanze kumva inama ze”

Njyewe-“Jojo! Icyo nakubwira cyo nuko burya iyo mbimenya iza nyuma itaza mbere, ubutwari wagize bwo kunyegera ukambwira ibyo uzabugire unemera kwirengera ingaruka zizaza zibihetse nuzabe nka Dovine wananiwe kwakira ko yakoze ibidakorwa”

Jojo-“Sha! Ibyo biri mu mpamvu yatumye ntuza maze nkakubwira byose, rwose ibyo nakoze ninjye wabyiteye ntawe narenganya, gusa aho bigeze nta kindi nakora kitari ugutuza maze nkabyirengera, uwakubwira uwanteye iyi nda mfite”

Njyewe-“uuuuh? Ninde se Jojo?”

Jojo-“Nelson! Ni…”

Njyewe-“Uuuuuh! Aho kugirango uvuge se ko urize? Jojo! Ihangane umbwire!”

Jojo-“Nelson! Ni Gasongo!”

Njyewe-“Ngo? Jojo? Ibyo uvuga ni ukiuri?”

Jojo-“Ni ukuri pe! Ntabwo nkubeshya dore ko nabeshye kuva cyera, gusa ubu tuvugana ndavugisha kwa kuri ntigeze mpa intebe muri njyewe”

Njyewe-“Yebaba wee! Noneho ibi ni ibiki mwo kabyara mwe?”

Jojo-“Sha ni uko byagenze! Akimara kuva iwawe uwo munsi yacunze Ganza adahari aranshuka ngo agiye kumbwira ibyawe amaze kuntera amarira ku maso mu kumpoza nshiduka imibiri ikoranaho nsama ntyo, sha gusa ikimbabaza kuruta ibindi ni ukuntu nabuze ubwenge ngahemukira Gaju mbizi, Nelson! Ubu koko nzahagarare imbere y’umwana twonse rimwe mvuge byose? Nelson! Koko amahitamo mfite nayahe?”

Njyewe-“Jojo! Nta yandi mahitano naguhitiramo atari aya, sinifuza ko utandukira ukaba nka Dovine, ibyabaye byarabaye kandi ubutwari ni ukubyakira, gusa wagize umugisha muke ukora ibara”

Jojo-“Sha urabivuga urabizi, ahubwo se ubu koko nzabaho gute nuriya musore w’umuhemu wateranyije imiryango? Gaju nabimenya se? Mana wee!”

Njyewe-“Jojo! Ihangane ibyabaye byarabaye kandi byabaye kugirango ubuzima bwawe buhinduke, ugomba kwiyakira kandi ndabizi Mama ukubyara na Gaju ubwe nibabimenya nziko bazakumva nkuko nkumvise, ku giti cyanjye rero urisanga nunyemerera ukambwira byose nanjye nzaba umujyanama wawe w’ibihe byose”

Jojo-“Urakoze Nelson! Iyaba buri wese yagiraga uwo abwira akamutega amatwi nkuko  ubukoze”

Njyewe-“Yooooh! Humura nzakomeza nkumve Jojo! Iyaba wari uzi ko ariyo ntambara ibaye ubukombe kugera I ndera”

Jojo-“Ahwiii! Reka ngende buriya tuzasubira!”

Njyewe-“Jojo! Komera turi kumwe, gusa icyo nkwisabiye uhuze umutima nama n’ibitekerezo byawe maze wakire ibyo tudashobora guhindura”

Jojo-“Nelson! Humura nyizera kandi rwose ntabwo nshaka kuba aka Dovine! Ahubwo reka ngende”

Njyewe-“Jojo! Ngaho igendere, ukomere kandi uzirikane ibyo nakubwiye”

Jojo-“Yego sha Nelson!”

Jojo yaransezeye aragenda nanjye mwitegereza agenda numva ikiniga kiraje amaze kurenga ndahindukira nsubira mu nzu nkigera aho Gigi na Aaaliane bari bari,

Aliane-“Uuuuh! Nelson! Ko watinze wagize ikihe kibazo?”

Njyewe-“Alia! Nari nkiganira na Sister!”

Gigi-“Eeeeh! Ngaho fungura Whatsapp yawe urebe profile zacu”

Njyewe-“Uuuuuh! Mwarangije se gushyiraho amafoto ya wa mukobwa tugiye gutangira gushaka?”

Gigi-“Yego sha! Ahubwo njye na Aliane twari turi kwibaza impamvu wambazaga umuntu witwa John!”

Njyewe-“Gigi! Hari umugabo witwa John uzi byinshi kuri ariya mazu tubamo, ndetse nako ni story ndende cyane”

Gigi-“Ngo? Ibyo ni ibiki uvuga Nelson! Ni John se nzi cyangwa?”

Njyewe-“Uuuuh! Gigi! Birashoboka pe! Nkurikije ibyo yambwiye nibyo wavuze cya gihe nta wundi niwe!”

Gigi-“Mana wee! Ubu se koko John aracyariho?”

Aliane-“Nelson! John nzi niwe uvuga ufite aho ahuriye nibyo Gigi yavuze cya gihe ku munsi w’ubukwe cyangwa waramwitiranyije?”

Njyewe-“Alia! Ni John uzi! John wacu wawundi uturwanirira umunsi ku munsi nkabishimira Imana”

Aliane-“Mana wee! Nonese bahuriye hehe?”

Njyewe-“Uuuuuh! Ahubwo se simbona aje? Dore ari guparika hariya, uziko atazapfa vuba”

Aliane-“Yego koko we! Uziko aje? Gigi! Mwitegereze neza urebe niba ariwe uzi?”

Gigi-“Ahwiiii! Mana we! Reka nze ndebe!”

Twakomeje kuguma aho dutegereje ko Johnyinjira akokanya aba arinjiye akigera muri bureau aho twari turi,

John-“Uuuuuuh! Ko mumbonye se mugaceceka bite?”

Njyewe-“Oya ntabwo ari uko tubabonye ahubwo musanze dutuje!”

John yaradusuhuje ageze kuri Gigi amuhereza ikiganza ariko akomeza kumufata barebana mu maso akanya bagifatanye,

Gigi-“Mana wee! Ubu se koko…?”

John-“Uuuuh! Ko wikanze se Mada?”

Gigi-“Nti bishoboka! Uziko ari John?”

John-“Uranzi se Mada? Ubu nari nkigufata nibaza ahantu naba nkuzi ariko nahabuze, Dore re? ko ahise arira se kandi?”

Gigi yatangiye gutsikimba arira ndetse akomeza kumufata ikiganza John biramuyobera ahita avuga,

John-“Nelson! Uyu mu mubyeyi se afite ikihe ibazo?”

Njyewe-“Uwo mubyeyi ashobora kuba abitse ibanga rizitse yarihishura rikaba impamba izaramira indushyi”

John-“Ngo? Ibyo uvuze se ko ntabyumvise neza”

Nagize ngo nsubiremo twumva telephone ye irasonnye maze ahita ayikura mu mufuka arebyemo,

John-“Uuuuuh! Ko mbona ampamagaye se kandi? Aho bucyera ndayigura ye! Njye nanga agasuzuguro!”

John yahise akanda yes ashyira ku gutwi numva ari kuvuga ibintu by’ibiciro hashize akanya arakupa,

John-“Nelson! Uri tayali se tujyane kureba iriya nzu? Ariko rero uyu mugore ndabona… ariko se? Ubanza atari we da!”

Njyewe-“Nari ntegereje ko muva kuri telephone ngo mbabwire uyu mwafatanye intoki mukagumana ndetse agasesa urumuza kugeza igihe arize uwo ari we”

John-“Ngo? Uramuzi se sha Nelson ko njye mbonye anshiye mu maso?”

Gigi-“John! Ni wowe?”

John-“Dore re! Uuuh? Uranzi se?”

Gigi-“John! Mana wee! Niwe disi! Ubu se ko washaje?”

John-“uri inde se kandi?”

Gigi-“Ntabwo wapfa guhita unyibuka gusa njye amaso yakuze akubona ahise agarura ya sura”

John-“Ngo amaso yakuze ambona?”

Njyewe-“Uyu mugore ureba ni wawundi nababwiye wakoreye ubukwe mu nzu ducumbitsemo akatubwira byinshi benshi batari bazi, bamwita Gigi ubusanzwe akitwa Gorette turifuza ko utumara amatsiko niba arimwe John azi mu buto bwe?

Gigi-“Oya rwose niwe, ndamubonye ndamumenya, ngiyi ya misatsi na bya bitsike bye, yebababa wee!”

John-“Inka yanjye! Ngo Gorette? Koko se niba ntarota uri Gorette nzi?”

Gigi-“Ubu se koko uranyibutse? Ni njyewe pe!”

John-“Ntibishoboka! Gore! Ni wowe twatandukanye tutabishaka? Tambuka uze umpobere!”

Gigi yegeye John maze amugwamo tubona ni byiza koko bahoberanye nk’abantu babanye, ibanga rizitse ryihishurira mu maso yacu,

John-“Gore! Ni wowe?

Gigi-“Rwose ni njyewe Gorette! Nawe disi ndabona ukiri Joh! Ndabyibuka umunsi ugenda wagiye mukajorojoro ngo batavaho bakubona, burya nanjye nasigaye aha ndwana n’ubuzima gusa buhoro buhoro naratsinze kandi ndacyatsinda”

John-“Yebaba wee! Abadapfuye ntibabura kubonana koko!”

Hashize akanya bahoberana bararekuranye maze bakomeza kwitegerezanya hashize akanya,

Gigi-“Yooooh! Ni ukuri kose Imana igira amaboko! Hanyuma yo kugenda se waje kubaho gute?

John-“Ni ubuhamya bukomeye,Eeeeh! Iyi foto se?”

Njyewe-“Iyi se? Iyi niyo…”

John-“Inka yanjye? Ye? Iyi foto se muyikuye hehe?”

Aliane-“Iyi niyo Gigi azanye ngo tumufashe kumushakira uyu muntu, twatifotoye ubu yageze online turi kugerageza ngo tuzarebe ko hari umuntu umuzi watumenyera aho aba”

Gigi-“Alia! Wikwigora, John uyu aramuzi”

Njyewe-“Ngo? Gigi! Ngo uyu John aramuzi? ……………………

 

NTUZACIKWE NA EPISODE YA 89 EJO MU GITONDO

40 Comments

  • Mbega rwa Gasongo we ntakindi kirukwiye uretse gusanga Pascal muri gereza kuko birenze ubuhemu sinzi uko nabyita

  • Episode ziryoha.gasongo azicuza pe.

  • Yeweeeeee Jojo atwite iya Gasongo ????????. Wenda azafasha abandi kumva ukuli. John Na Gigi barahuye tayali Mawuwa arabonetse, umuryango uriyubatse. 12 episode zizarangira ryali Koko.

  • Wooooh, biragenda bikemuka. Injury iri hafi kugera kumusozo.

  • Gusa mbabajwe na mma Brown ubuse noneho ibya Jojo azabyakira koko? Uwarushye ntaruhuka. Gigi na John bo ntako bisa nibambarire urugamba inzu isubizwe nyirayo Mma Brown ayo macash ntibayate ngo baragura ibyabo. Niba Karekezi atarariye yarasibye imyaka yose azikodesheje. Yari akwiye gusanga Pascal we na Gasongo.

  • ndabatanze,yoooh ka Jojo ndagakunze! mbega cya Gasongo weeee! ububwa bwose bwakirundiye ho! yewe murakoze!

  • Yewe data weee mbega amatsiko mudusigiye? John amenye mushiki we disi!!!! Ariko noneho gatindi Gasongo aranyumije! Ahantu hose arahahemutse!!!! Ngaho re Gaju wihenuye kubantu bose se noneho arabyakira ate mukabyara mwe?

  • Wow…ndabona ibintu byose bibaye fresh xana….JoJo aratwite arko gasongo nimbwa mbi kweri!!! Arko niyihangane azayibyara kandi yishime ko afite abavandimwe nkaba nelson…
    Gigi ubwo amenyanye na john, ibyiza birimbere kuko Bose bagiye kumenya ko mama brown ari sister was John na nelson akaba umwana was John byose bikaba ibyishimo just
    Oh…am the fst again..wowww

  • ????????????????????????????

  • wow,ninjye nyisomye mbere,dukeneye kubona imiryango yiyunga ikongera kuba umwe

  • Mbega vyiza ubu vyose ndabona bigiye kuja ahabona!ark gasongo n’umuhemu kbs arakbije!

  • Gasongo sibwo akoze ibara ,yewe burya ntawamenya,ubuse koko abantu nibamenyako gasongo yateye inda uriya mwana bizacura iki? Brown we rwose gereza niyose mumutwe we.John sibwo ashobora kuba agiye kubona ibye?

  • Keza cyane

  • mbega byiza

  • Umva ko bavuga ninde untanze? Yewe noneho birakaze Nelison uracyaruwambere ukanikurikira singaho jojo mubaye inshuti komera kwibanga ryubutwari johni na goreti murabonanye byose bigiye kujya aha garagara mbega byizawe mama brauni an johni mugiye kumenyana kdi mugiye kubona ibyanyu ntarubanza .nonese kabutindi gasongo arakwirwahe mbega igisebo weeeeeee ubuse umugore wawe na by umva aritwara ate mumaso ya Neliso gusa nti mwatubwiye amakuru yi ndera kdi mwanditsi Imana iguhe umugisha ariko igitekerezo cyanjye cyo kuza shyira iyinkuru Muri firme cg mwikinamico cg mugitabo muzayitekerezeho

  • yampayinka!ahobukera,ibanga rizitse ririgaragaza ukuri kujye kumugaaragaro!Jojo semanayanjye Gasongo azamumarira iki?!ibisibibazo mumuryangora!?arkobyibura ubwo yemeye gucabugufi,azabasha nokwakira ibyamubayeho!gajuse nabimenya,ntibirushaho kuba bibi!aha!reka tubitegereze!igishimishije kuko John na mm.gaju ari abavandimwe nubwo bataribibwirana!karababaje

  • Nigato gusa jojo aragowe

  • Eeeee yoooooo disi JoJo aremeye arahindutse gasongo ubuhemu buranze buramukurikirana

  • Ayiga maaana! mbega mama Brown ngo ashavuzwe n’urubyaro! Ibaze Jojo uhangara ngo atwite inda ya Gasongo! Ibaze Gaju nabyumva. Ka episode n”agakuri pe.

  • Ambaa, Singaho Nelson na Aliane bagiye kumenya ukuri kuri Mama Brown? Rubebe gasongo akomeje gukora amabara pe, Isi irigisha koko Jojo niwe ubashije guca bugufi yumva Nelson nukuntu batigeze bacana uwaka? Online game iragenda isobanuka pe. Nizereko muri episode ikurikira kwa muganga hazava injury nziza y’ubwiyunge.

  • Eeeeh!kuva ejo ndi gusoma nkarangiza ariko nkabuta icyo mvuga kubera ibintu nyinshi mfitiye amatsiko!gusa gasongo ubanza ari umunyamahirwe kuko ndatekereza batazamuca mumuryango kdi agiye kuhabyara sinzi uko bazabyakira ariko ntekereza ko bazamufasha bakurikije ko yateyinda jojo

  • Mbega Gasongo,mbashije kumirwa ari nako mpanga amaso next episode!Gaju noneho namenya ko murumuna we yamuciye inyuma araba umusazi.

  • Mbega isi mbega abayo,NELSON COURAGE URAJE UBE UMUGABO UBE UMWANA MU RUGO RWA GASONGO RUKOMEZE RWANGARE.UKURI BROWN AZAKUMENYA HUMURA JOJO NI UMUHUZA WA BYOSE!!!AHUBWO NELSON UBAYE INTWARI PE WABAYE UMUHUZA W’IMIRYANGO MYINSHI IHAMGANE URAJE UMENYE ABABYEYI BAWE UBANA NABO UTABAZI NABO BATAKUZI.COURAGE

  • nagahoma munwa iyifotose bashize kurubuga yaba ariya mama gaju nonese joni akaba yari yaramuyobewe kd bararelanwe rekatubitege amaso naho inzuyo yasubiye kuri banyirayo

  • oya Nukuri Mumbabarire Gasongo ntazagaruke muri Uyu muryango kuko akwiye gucibwa hanyuma Jojo nawe nahame hamwe yumve kuko Ntiyigeze Ashaka guca bugufi gusa amatsiko niyose

  • birakaze tu ariko nizere ko muzampemba n’umuntu ukurikirana iyi nkuru cyane ko nyisoma burigihe ndi uwambere.

  • mana we ubusekoko gaju arabiziko ari kurwanirira utamukunda gusa iyinkuru niyambere pe

  • ubundi ibi babyita akumiro kuko rwose gasongo numunyamabara kbsa.Gaju niyiyakire kuko gasongo ntacyo yari kuzamumarira kdi yuhangane ba fiston barahari

  • @laurent wisetsa uri wanyuma nkajye nabandi baracyaza turi bohagati. gusa ndumiwe nuko mubuzima abantu bagwirirwa ni byango pe rwagasongo koko rwabaye gute?. mama Brown ara mbabaje cyane rwose ntakundi wabigira usibye kwihangana nahubundi mutarebye neza nawe ya sara neza neza.

  • ehhh umuseke inkuru iraryoshye kbs gusa gasongo we akomeje kuba umunyamabara wa danjer kbs jojo wowe tuza ube umwana mwiza kandi wakire byosee nelson nincuti nziza idahemuka kuri bose. kbs ndasaba ababishizwe niba bishoboka bashire muri group yiyinkuru kuri whatsapp:0787261445

  • Ndabakunda mwese abanditsi n abasomyi. Utazigishwa niyi nkuru si uwange. Gusa ndasaba Umuseke ko iyi nkuru ikinwe murwego rwa film yaba nziza. Gusa amakosa make arimo agakosorwa ndetse byaba byiza ikaba uruhererekane. Murakoze.niba hari group whatsapp mufite mwambwira

  • Ni danger kwa gasong!!!!!!!!!

  • Ariko waruha Mawuwa waruha!abana bose peeee!Jojo pole sha niko ubuzima bumeze!Brouwn nagire akanguke kandi ari muzima nahasanga ababyeyi 3na mushiki we Jojo bakamubwira ntiyumve ubwo azumva ashaje!courage umuseke

  • Gasongo azabe intwari ace bugufi asabe imbabazi Nelson na John ndabizi bazamubabarira, ikibazo kizaba gisigaye ari icya Gaju kwemera kubyakira no kumuharira Jojo. Aba bandi bose nta kibazo gihari gikomeye kuko bigiye kumenyekana ko bose ari umuryango umwe (Famille maman Brown). Hababaje Pascal gusa uzasanga John ari muramu we n’ibigambo yagiye ahuragura kandi wasanga nta n’inkwano yigeze atanga kuko maman Brown nta Mukosha yari afite. Brown se azemera kubabarira Dovine namara kumenya ukuri? ahaahhh Uruyuzi rwo Brendah rwo ndabona ahubwo rurandaranda imihanda yose kandi aho rwerekeje hose harameraho ibihaza bishishe, turwitege umunsi wo gusarura sinzi aho we na Nelson bakwiza umusaruro. Ahubwo azahita ashinga Sosiyete y’itumanaho ubundi tuzayite “Umbrella benefits) kuko aho guhera mu mutaka ahubwo yahindukiye benshi umutaka kandi arimo kugenda abugamisha izuba rwo muri Kamena rimwe rimena umugabo agahanga.

    Umuseke.rw (Turabakunda).

  • Gasingo ni umunyamabara kweli kweli

  • Mbega byiza ka Jojo nubyo gatwite ariko kemeye gutega amatwi undi mwana bizatuma Gaju amenya ubuhemu bya Gasongo

  • Mureke mbabwire abakobwa bintumva nka jojo na dovine (inshyanutsi,abirasi) igihembo final nikiriya rwose ,gusa birigisha pe ntiwumva jojo ko yabonye isomo, ababyeyi bihangane ntakundi byamera john aka gafoto se yarasanzwe akazi nibura cg abonye mawuwa amenya ko ari mama gaju? Ni ahejo

  • Gasongo azace bugufi asabe imbabazi Nelson azamwumva. Mfite amatsiko yo kumenya amaherezo ya Dovine

  • @ Mujyanama ako kantu hhhhhhhh *umbrella Benefits*.

  • mana we disi jojo arambabaje gusa aranjimishije kubera guhinduka kwe sh naho ubundi gasongo asanga paskal mugihome yooo subwo uriya mwana bari gushaka siyaba ari mama brown???

Comments are closed.

en_USEnglish