Digiqole ad

Episode 86: Mama Dovine acumbitse kwa John. I Ndera aho Dovine ari ibintu byabaye ibindi

 Episode 86: Mama Dovine acumbitse kwa John. I Ndera aho Dovine ari ibintu byabaye ibindi

Kiki – “None se ubu ndamenya mukura he koko? Boss! Ubu niruke inyuma y’uriya mutekamutwe usaba icumbi ngo atwibe?”

John – “Ibyo nkubwira urabyumva cyangwa ntabwo ubyumva? Kiki, aho umukura hose ibyo ntibindeba icyo nkubwiye ni uko mushaka aha nonaha, ihute se mva imbere!”

Kiki – “Eh! Kuva nabana Boss, nibwo mbonye yarakaye, ubanza nkoze ibara weee!”

Ako kanya Kiki yasohotse yiruka ajya gushaka uwo mugore ku kabi n’akeza aho twari dusigaye buri wese yarwaniraga guhita avuga, Aliane ni we wadutanze ahita avuga ibyo twari twatahuye.

Aliane – “Uzi ko ari Mama Dovine ugeze aha!”

Mama Brown – “Ngo Mama Dovine?”

Dorlene – “Ni we nta wundi! Disi uriya mubyeyi ahuye n’ibibazo ni ukuri! Mama Gaju, nyine nyuma yo kumenya ukuri umugabo we yahise amuta hanze ngo ntamugerere mu rugo.”

Njyewe – “Nta gushidikanya ni we, ahubwo se ko ari bya bindi Imana yikorera, ubu ahingutse hano gute koko?”

John – “Buriya mu nzira tuza, naje ndi kubyibazaho numvaga akantu kankomanga ku mutima kanyishyuza uriya mubyeyi, ariko Kiki natamuzana ntabwo dukiranuka kabisa!”

Mama Brown – “Yuuu! Ariko natwe abagore twagorwa, ubu koko atabwe hanze n’umugabo we kubera amakosa y’umwana we?”

Mama Brown akivuga gutyo urugi rwarakingutse tubona Kiki arinjiye ari kumwe koko na Mama Dovine maze atubonye arikanga cyane.

Mama Dovine – “Ayiwee! Oya! Urakoze mwana wa, reka nsubireyo.”

Mama Brown – “Disi dore ni umubyeyi nkanjye? Ayiga Mana!”

Mama Dovine – “Rwose mumbabarire iyo menya ko hano ariho muba simba nahakomanze.”

John – “Oya humura Mama. Karibu rwose, ahubwo se uwo musore agukuye he ko nari mubwiye ko n’atakubona aherayo?”

Kiki – “Ugira ngo se niriwe njya kure? Musanze yicaye hariya ku muryango w’igipangu, ahubwo dutinze mwingingira kuza.”

Madame John – “Yoooh! Ubu se koko? Mama, ngwino wicare uruhuke agatima gasubire impembero!”

Mama Dovine – “Ubu se koko ndabicaramo? Oya reka ngende rwose ibyo umwana wanjye yabakoreye birahagije sinkwiye kuba ndi hano, murabeho ahubwo!”

John – “Mama, iby’umwana ni iby’umwana kandi byakemutse bica mu nzira nziza ukuri kujya ahagaragara, gusa icyatubabaje kuruta ibindi ni uko kwa kuri kwasenye ikinyoma, ikinyoma na cyo kikakwihimuraho kigasiga kigusenyeye urugo.”

Mama Dovine – “Wahora ni iki ko nta jambo nsigaranye? Ariko mana yanjye Dovine arampemukiye wee! Ubu se njye he ko no kwiyahura byananiye? Ndi guca mu nzira nkumva mu matwi yanjye abamvugiriza induru, nakwicara nkikanga Papa Dovine. Ubu se koko nkore iki mwokabyara mwe? Oya! Mureke nkomeze urugendo uwo nabyaye ni we unsenyeye akaje karemerwa!”

Mama Brown – “Mubyeyi, erega si urw’umwe nanjye abana banjye bantaye, ubu ngiye kujya mpamagara niyitabe kandi narabyaye!”

Madame John – “Yoooh? Mwihangane ni ukuri!”

John – “Mama Dovi, ihangane wicare utuze maze dushyire hamwe turebe icyo twakora, si byo?”

Mama Dovine yaricaye ariko asa n’ufite ubwoba hashize akanya dutuje John ahita avuga.

John – “Ntureba, humura rwose icara utuze! Kiki muzanire Fanta abanze asome acurure ashire inyota.”

Mama Dovine – “Oya! Rwose murakoze! Ubu se koko…”

Madame John – “Mama, humura rwose erega tuza umutima witwishisha, ahubwo reka abe ari njye ujya kuyikuzanira.”

Madame John yarahagurutse ajya kuzana Fanta, Mama Brown ahita aboneraho kubwira John.

Mama Brown – “John, nta kubwira ngo uru rugo rurabura umutima? Reba ukuntu bibereye amaso kuba noneho ufite ukugaragira!”

Kiki – “Nanjye nsigaye ndi umwami mu rugo! Boss, buriya nanjye nshatse umukobwa usa na Suzana sinamuzana nka….!”

Twese – “Hhhhhhhhh!”

Ikiganiro cyahereye aho, Mama Dovine aratinyuka na Mama Brown ava kure mu ntekerezo, John arakomeza.

John – “Nubwo ari ibihe bibakomereye ariko rwose ni byiza kubareba mumwenyura, Mama Dovi, rwose urisanga hano kwa John uwo ureba ni Mama wa Brown umusore wakundanaga n’uriya mukobwa wawe. Yari yaragize ibibazo bituma acumbikirwa none uyu munsi ibi byose byabaye na we ari bwo aje.”

Mama Dovine – “Yego disi ndamwibuka yajyaga aza kumureba iwanjye, nari naramushimye nte? Bakobwa bakowe, ishyano narigusha koko!”

John – “Ihangane Mama Dovi! Ubu Mama Brown na we afite umutwaro wo kumvisha umuhungu we ukuri kuko na we yananiwe kubyakira. Rero dufatanye nk’ababyeyi turebe icyo twakora nyuma y’icyuho cy’ikinyoma amahoro yongere ahinde.”

Mama Brown – “Njye ntako ntagize rwose, ubu  narekuye pe! Umunsi bazimenyera ukuri bazaze nzabakira!”

Mama Dovine – “Nanjye ndumva ntasubira imbere ya kiriya kirumbo, ashwiii! Namuvumiye ku gahera araka…”

Dorlene – “Mama Dovi, ibuka ko wamutwise, ukamwonsa ukamurera, ukamukuza maze ugarure agatima wongere umubonemo umwana wawe.”

Brendah – “Yego sha Dorle! Nibyo rwose nanjye niko mbibona, buriya nta gukosa kutagira imbabazi kandi nzi ko imbabazi z’umubyeyi zihora hafi.”

Mama Dovine – “Bana ba, nuko atari mwebwe, muramutse mwishyize mu kimbo cyanjye mwatekereza nkanjye, Dovine nagende aranyangaje sinteze kumusubira imbere kuko…”

John – “Oya! Rwose ibyo ntabwo mbishyigikiye, ntabwo twaje kugaragaza ukuri ngo dutanye umuryango, ahubwo ndifuza ko tugendera ku kuri tukubaka umuryango, ibyabaye bikaba isomo ku bandi. Mama dovi, wanyemerera ukihangana ugafasha Dovine muri iki gihe agukeneye?”

Mama Dovine – “Ahwiii! Ubu se koko…”

Aliane – “Mama Dovi, byose byirengagize wibuke ko uri umubyeyi ureke guca umwana dore aracyagukeneye.”

Mama Dovine – “Nagira nte se? Nuko ntazi aho yagiye kumfunda ibimwaro wasanga buriya yasubiye kuba indaya nk’uko yamenyereye! Nyagasani we!”

Mama Brown – “Uuuh? Uraho utazi ibyabaye?”

Mama Dovine – “Ayiwe yapfuye?”

Mama Brown – “Ayiga Mana! Ntabwo uzi ko umukobwa wawe yasaze?”

Mama Dovine – “Ayiwee! Urabeshya? Ngo Dovine yasaze?”

Mama Brown – “Yasaze rwose ubu ari kwa muganga!”

Mama Dovine – “Uuuh! Narabivuze ko uriya mukobwa n’akataraza azakazana! Ubu ngiye kujya nsha mu nzira bantungire intoki ngo dore Mama wa wa musazi mwo kabyara mwe? Yuuuh!”

John – “Ihangane Mama Dovi, ni yo mpamvu rero utagomba guterera umwana wawe hanze, gerageza umufashe we n’uwo atwite aha niho bagukeneye!”

Mama Dovine – “None se? Mana we? Ubu se njyeyo aka kanya koko?”

John – “Ntiwumva se, urakoze kuba wemeye kwisubiraho ugakuraho umwana wawe umuvumo, gusa ariko ndumva waruhuka ahubwo mu gitondo tukazindukirayo wenda wadufasha ukabwira ukuri abana b’uyu mubyeyi bakamugarukira.”

Mama Brown – “Ahaaa! Nzabibara mbibonye!”

Mama Dovine yikije umutima yikiriza adatinze gahunda ifatwa ubwo, dukomeza kuganira byinshi amasaha akomeza kwicuma bwasaga nk’aho bwije cyane Mama Brown arasezera. Aliane na Dorlene nabo barasezera John yihina mu cyumba ashyiramo udukweto, aragaruka turasohoka yatsa imodoka Aliane wari butahe kwa Dorlene barinjira, na Mama Brown arinjira John ahita ambaza.

John – “Nelson! Uwo mukazana wanjye se we ntabwo mujyana?”

Brendah – “Murakoze njye ni kure ndatega aka moto!”

John – “Aaaaa! Ahubwo ubwo murashaka kubanza ku…”

Twese – “Hhhhhhhh!”

John yakije imodoka arasohoka afata umuhanda aragende Brendah asezera Madame John, mufata ukuboko natwe dusohoka igipangu tumanuka mu muhanda twiganirira. Gusa kuko amasaha yari akuze twahanye gahunda y’ejo bukeye, duhamagara moto ampa akantu karyoshye nari nkumbuye ku itama, yurira moto nanjye mpina akagongo ngaruka kwa John.

Nkihagera nahahuriye na John aribwo akigaruka turinjira duhitira ku meza, dutangira kurya. Gusa John care zari zimuhitanye ibintu nabonaga bibereye amaso yanjye, dusoje Kiki yagiye kwereka Mama Dovine aho ari burare natwe dusezeranaho tujya kuryama.

Mu gitondo nakangutse ntinze, ubanza ari uko nari naruhutse byose. Nkimara gushira irororo ndinanura njya muri douche mvuyeyo nditegura ndasohoka ngeze muri salon nsanga ni njye waburaga.

Ako kanya twahise tujya ku meza dufata ifunguro rya mu gitondo, dusoje Madame John aradusezera twinjira mu modoka twerekeza kwa muganga.

Bidatinze tugerayo, John aparika imodoka tuvamo tujya kuri reception tugezeyo John yegera umukobwa wari uhari.

John – “Mwaramutse?”

We – “Yego! Tubafashe iki?”

John – “Twababazaga aho umukobwa witwa Dovine arwariye?”

We – “Eeeh! Wa wundi se ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe?”

John – “Yego! Ari muri kangahe se?”

We – “Yoooh! Murihangana muri iri joro ryakeye yerekejwe i Ndera mu bitaro bishinzwe kwita ku bagize ibibazo nka biriya!”

John – “Oooohlala! Nabari bamurwaje bajyanye se?”

We – “Yego! Yajyanye n’umukobwa umwe ndetse n’undi musore bakundana wari umurwaje!”

John – “Sawa murakoze!”

Tukimara kumva ibyo, twese twasubiye inyuma turanasohoka tugeze hanze duhura na Aliane ari kumwe na Dorlene tubabwira uko bimeze byose baratungurwa, John ahita avuga.

John – “Rero uno munsi n’ubundi nari gukorera i Kigali, niba bishoboka nabatwara nkabagezayo mukita ku bana banyu.”

Mama Brown  – “Abana banjye disi koko ubu… oya! Tugende rwose, njye mungeze aho bari ibindi ndirwariza!”

Mama Dovine – “Nagira nte se? Nanjye tujyane njye kurigata ikiboze nabyaye!”

Aliane – “Nelson, dusubire iwacu nyine nta kundi.”

Dorlene – “Aba Cheris, bye! Ubwo tuzasubira njye nsigaye ino!”

Njyewe – “Dorle, warakoze cyane kandi nagusezeranyije ko ntazagusiga.”

Dorlene – “Wooow! Urakoze cyane Nelson!”

Nkimara kubona ko nta yandi mahitamo ari ugufata urugendo tukerekeza i Kigali, nahise nihina ku ruhande mpamagara Brendah mubwira byose ntiyatinda kunyumva musezeranya ko nyuma y’ibyo hari ijambo nifuza kumubwira, yikirizanya umutima utegereje ndamusezera nkura telephone ku gutwi ndagaruka mpobera Dorlene ninjira mu modoka dufata urugendo.

Mu nzira twaje tuganira byinshi, Mama Dovine yari yirekuye atubwira byose nta na kimwe adukinga, dukomeza kuza twenda kugera mu mujyi wa Musanze John aba arikanze atangira kugenda buhoro, ahita anahagarara.

John – “Uuuh? Ndarota se?”

Twese – “Iki?”

John – “Nelson, reba hariya imbere!”

Nkireba imbere nko mu ntera ya m 20 nahise nikanga, Aliane ahita yiyamira!

Aliane – “Yebaba wee! Uzi ko ari Gasongo? Uriya ni Gasongo nta wundi!”

Mama Brown – “Ayiwe? Bakobwa bakowe ndagira nte? Ubu se ni we wuzuye ibipfuko mu mutwe no ku maboko, ahubwo se ko yambaye agapira k’umwana kamugeze mu mbavu? Dore re! Uzi ko yambaye n’ibirenge n’urukweto rumwe mu ntoki? Oya ntabwo ari we!”

Aliane – “Oya ni we! Erega yavuye kuri gereza asizeyo ishati n’urukweto? Ubu se azagera i Kigali n’amaguru ra?”

Mama Brown – “John, disi gira impuhwe n’umugeraho uhagarare.”

John – “Reka uriya njye ntiyakongera kungira mu modoka, ahubwo reka nongeze muceho na we yumve ibyo yiteye!”

Mama Dovine – “Oya ni ukuri gira impuhwe!”

John – “Ahaaa! Reka mutware mugeze i Kigali abe ariho yangarira nta mbwa ntasera igikoma!”

John yarongeye arahaguruka tugiye kumugeraho neza, Gasongo ahita ahindukira atambika ukuboko mu muhanda.

John – “Dore ahubwo ahise anadutega, yewe akumiro n’ukubona umuntu umeze kuriya atega lift, ubwo se usibye twe tumuzi hari uwamutwara n’agatuza hanze n’ibipfuko byuzuye umutwe, yambaye n’ibirenge? Reka mpagarare da!”

John yahise ahagarara Gasongo, aza asanga imodoka kuko ibirahuri by’imodoka ya John byari byijimye ntiyarebaga abari barimo imbere, ariko twe twaramurebaga neza.

Hashize akanya tumwitegereza reka Mama Brown we yari akibaza niba ari Gasongo azi, John akimanura ibirahuri Gasongo ngo akubite amaso twe twari turimo ahindukira yiruka ashoka ishyamba ryari riri hepfo y’umuhanda kibuno mpa amaguru, diridiri mu makoro arenga epfo tumureba!

John – “Mama Gaju! Hari icyo utiboneye se?”

Mama Brown – “Icyaha ni kibi koko? Mbega! Gasongo koko aranze na we abaye aka Dovine yirutse ku gasozi? Ubu se koko dukoze iki?”

John – “Nagende wana! Ubundi se uriya urabona hari icyo azimarira? Ahubwo turi gutinda mu mayira.”

Aliane – “Oya mumureke abanze yumve! Igihano si inkoni na biriya birahagije.”

Mama Brown – “Erega nta mugisha yagira yaragambaniye uwo bareranywe, ubu se iyo atwikubita imbere akadusaba imbabazi tukamutwara tukamugeza iyo agiye?”

Mama Dovine – “Ahubwo se uyu mu Papa ntiyari yemeye kumutwara? Yewe, uwabyaye uriya ntazanseke!”

John yahise ahagurukira muri vitesse ya gatatu dukomeza urugendo twageze i Kigali bidatinze turakomeza twerekeza i Ndera, bidatinze tuba turahageze, tuvamo turinjira.

Tukigera aho bakirira abantu twabajije aho Dovine yaba ari batubwira ko yaje arembye bakaba bamuteye urushinge rumusinziriza tukibabaza aho dushakira numva umuntu anturutse inyuma amfata mu ishingu.

Muganga – “Musigeho!  Ibi ni ibiki ra?”

Mama Brown – “Ayiwee! Ni Brown! Ndabigira nte koko wee?”

Abantu baje biruka batangira kudukiza ariko Brown akomeza kuba ibamba yanga kundekura, hashize akanya numva arandekuje, amanuka buhoro aryama hasi mpita mpindukira, mu gihe ngikorora ngarura akuka mbona umuganga ufite igishinge kinini mu ntoki.

Muganga – “Ihangane rwose uyu murwayi wacu yari arikoze, ariko humura natwe tuba turi hafi, mpise mutera urushinge acika intege.”

Mama Brown – “Oya weee! Umwana wanjye ntabwo ari umurwayi wo mu mutwe!”

Muganga – “Yee! Ngo ntabwo ari umurwayi wo mu mutwe……………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 87 muri Online Game……

**********

64 Comments

  • uku kuri ko gukoze kuri benshi? amaherezo araba ayahe koko? reka na Gaju abone Gasongo nawe abe umurwayi wo mu mutwe .Imana ni ihagoboke pe, dovine yangije benshi hejuru y’amafuti ye

  • Hahahh gasongo nubu ndumva akirimo gukina marathon!!????????????????????????????????????
    Mbabajwe na brown na gaju bitsindagiyemo ikinyoma birengagiza ukuri kubari imbere nikinyabupfura bagiraga disi!???????? Gusa John numuntu mwiza kbs urebye ukuntu amaze kubafata nkumuryango????????????

  • Ariko Mana weee!!! Dovine uzapfa nabi nukuri urabona uruhererekane rwibibazo uteje Abantu Bose? Naho Kaburagasani Gasongo we ntakindi kimukwiriye ishyari ninda Nini bye biramugarutse.

  • Ayiga Mana we abanyabinyoma bose babaye abasazi mbega shitani aroha abantu mu moshya ariko nta bundi bushobozi agira kuri iyi si. Ibi bitwigishe kuzibukira ikibi nta mugisha wacyo

  • Bjr akayumunsi karara baje gusa Imana ibafashe Brown ntabe yasaze gasogo arasebye peeee

  • YEWE MURAKOZE PE ABA BASAZI 2 KO MBONA HIYONGERAHO NABANDI ? NDABONA ABASOMYI BA ON LINE GAME TURI MU NYUNGU PEEEE BYIZA CYANE

  • Mbaye uwambere ariko agahinda karanyishe pe,koko Brown aterwe umuti wabasazi kubera abanyabinyoma Mana we,Gasongo arahuze daa,icyaha weeeeee nawe uwamugeza indera disi,nkeneye inkuru ihumuriza imitima mukindi gice rwose.TX Umuseke.

  • Ayiwe mbega Brown nizere ko uru rushinge ntacyo ruri bumutware da, John uri imfura rwose, naho Dovine na Gasongo bo urwishigishiye ararusoma!

  • Aka noneho karansekeje Brown atewe urushinge ari muzima hahha

  • Mana we

  • Gasongo ni imbwa rubebe

  • mbeg ibyago!duh twumv nah gasongo we ndumv nawenyen azasara nka dovine

  • Mwaramutse ubu koko Nelson asubiye Kigali atamenye ababyeyi be!!! Mbega Brown urukundo rudashoboka rutumye aterwa urwabasazi. Gasongo yakandagiye namaguru weeee arihemukiye iyo ahita asaba imbabazi. Reka bageze ba Aliane murugo mama Brown aboniwabo ahungabane. Mwibuke kwatinya kuhagera ngo batazamwicaa

  • yebabawe brown nawe arasaze bigeze aho bibabaje naho Gasongo niyumve kugira nabi nta nyungu yabyo

  • The fst….brown nawe we yasaze kandi…yoooo

  • Wooow,noneho nanjye ndazindutse pe,ndabatanze mwese.
    Gusa nishimiye ko Mamadovine agiye gusobanurira ba Gaju bakagarukira mama wabo

    • Reka sha Rachel yagutanze wowe na Shema! Mwaryamiriye ho gato n’ubwo mwatanze benshi Early bird yabaye Rachel!

  • Today ningewe ubaye the first to comment….wow
    Mbega gasongo!!!! Mama divine agize amahiirwe aza mubantu vwtekereza neza…aeko sibzi nuva ivyo muganga avuga aribyo…
    Brown nawe we yaba yasaze kweri!!!! Let’s just wait for another episode

  • Ngaho re!!!na Brown arasaze se bahu!!!!?nonese Muganga amuteye urushinge ahubutse?cg Bose bagezeyo barasara?yewe ibintu bihinduye isura koko!!!Sinababwiye ko Gasongo azaba rubebe!!!dore birabaye da!!ubuse azava Rubavu agere kgli n’amaguru koko!!ku mugani wa john se uretse abamuzi ninde watwara umusazi ngo aramuha lift?nahame hamwe yumve ko urwishigishiye arusoma!!Maman Dovine,gira icyo ukora ahongaho ni nacyo john yakuzaniye,bwiza ba Brown ukuri ubundi murwaze Dovine ariko bazi ukuri ndetse nibanamubabarira ariko ntiyongere kumukunda kuko nta cyiza cya Dovine.Azaba nka Destine kwa Eddy,niwe wasabaga imbabazi bugacya akaza kuroga Jane.Umwanditsi arakoze cyane yumvise icyifuzo cy’amatsiko yacu,n’ejo rwose azayiduhe kare tujye mu misa twayisomye.

  • Yewe muyigize akanipfu pe!???? Gusa kuba bigeze aho Maman Dovina aje Ni sawa. None se ubu arabanza yigishe Gaju ra?! Arabyumva se!????. Gusa ubu Nelson we ufite ikibazo Na Bo yagombye kutahagaragara. Kuko birabakora mu bwonko. Nk ubu Jojo Aje ho yavuga ubudahagarara. Gusa ejo mukarambure pe.

  • Hahhhah ndumiwe koko yewe brown nawe ukwiriye igishinge koko ndumiwe nagasongo

  • Brown nawe si ukurwara yatumutse,
    Mwabanditsi mwe ko mbona mutita kubasomyi koko? Maze iyi nkuru niranngira ngo batange amafaranga yo guhura na Nelson! !!
    Maze inshuro nyinshi mbasaba niba mufite group yiyi nkuru kuri whatapp ariko habuze unsubiza niba ihari cg idahari.
    My 4ne nbr again is

    +1 920 277 6194

    nabashaka kunsuhuza,ni karibu.
    Don’t hesitate to call me or text me anytime, u are all welcome.

  • Yebabawe ntimumvwire ko Brown yasaze nawe .ibya Gasongo biranyumije ngo nyicyaha ahunga ntawumwirukanye disi. Genda John urinfura koko nta mphisi udasera igikoma????????????

  • Sibwo brawn barumuhaye, ahubwo babonye uburyo bamucyura atagoranye. Bigiye gukemuka kuko mama Dovine azababwira byose. Gusa nanubu Nelson ntaramenya ababyeyi be Kandi Bari kumwe peeee

  • Amahoro amahoro,Ntari nasoma nishimiye ko m.dovine kiki yamubonye akamugarura kwa john Wenda azabafasha kuvuga ukuri imbere ya brown na gaju in shaa Allah, reka mbone najya gusoma mwakoze cyane

  • Mana weeee.mbega brown nawe yarasaze se???,Cya Gasongo kinteye impuhwe..Ejo ukuri kuzamenyekana ndakeka mama Dovine azabisobanura

  • Mana yanjye ndagira nte ko binshanze Ubuse koko Ibi bintu biragarukira hehe? Mana kiza brown Gasongo na Dovine bagumye bangare Nukuri Njye barambabaje pe ikimbabaje gusa nuko bakomeza gutesha John umutwe

  • Asyiii uyu muganga arahubutse byahatari! abantu batazi abarwayi n’ abarwaza? amuteye igishinge cy’abasazi arinde ubimbwiye syee! Gasongo we aziruka isi ayimaze amaguru niko icyaha kimera! Murakoze cyane Umuseke!umwanditsi biraryoshye courage!

  • Ndumva ibintu bikaze kbs na Broun Yabaye umusazi cank bamwitiranije!

  • Dovine ararikoze pe atumye abantu bose baba abasazi kumusozi, Imana imubabarire p

  • Mana we ababyeyi bahuye n’uruva gusenya

  • gasongo aranze arangaye kbxa hejuru y’ubuginga bwe!

  • Subhanallah! Agahinda ko gakomeje kuba kenshi mwo kabyara MWe,ariko Mana we iteka ryose mpora ndirira ababyeyi Mana!Mana girira impuhwe ababyeyi bacu nkuko bazitugiriye tukiri bato!mbega agahinda mbega agahinda,ubu c mvuge iki ko numva bindenze koko?

    Mana uge uturinda kubeshya mukuri kuko ikinyoma kirasenya kirakabura uko kigira,mbega agahinda ababyeyi bahura nako kdi ntaruhare babigizemo?yaa Allah ubu c nkoziki koko?yaa Allah aba ababyeyi c Mana biragenda gute?Mana we mbuze icyo ndenzaho birancanze pe!nababwira NGO nibihangane none nkoriki?Mana c gaju arihe?yewe ntakundi!

    Mwakoze cyane mwe mwatugejejeho iyi ep.nuko insize nanjye mbaye igisensengeri!

  • Mana yanjye ibi nibibazo gusa Dovin na gasongo baragakoze

  • Reka noneho muradusondetse pe habe n’akantu gashyashya koko

  • ko numva ibintu bikaze ubu se bazahurira he ngo bongere babane mu mahoro ubu se ninde uzabahuza ni john,nelson ,mama dovine ubu se ninde koko?

  • Ni hatari pe,na broun arasaze se ?m broun nawe uhorana ibibazo Uterwa nurubyari pe?ese JoJo we aracyari kwa m Kenny ko atakivuga

  • Brown sibwo ariye igishinge kubera kutumva kwe!! Gasongo we ni paka kigali na miguu

  • Cyore! Bose barwaye mumutwe nagasongo azabasanga i ndera

  • Cya Gasongo nikigende ni ikinyamafuti

  • Mbega ibibazo !? Broun ariye igishinge cy’abasazi kubera kutava kwizima kwe!Gasongo yinjiye ishyamba da ,ubuse koko azagarukira he ?John ni mfura yi Rwanda pe, Maman Dovine ndamukunze cyane yirengagije byose agiye kurwaza umukobwa we disi.Maman Broun courage biraje byose bijye ahagaragara abana bagiye kumenya ukuri kose.Tnks Umuseke

  • Ndumva Bose babaye abarwayi bo mumutwe, icyaha nikibi nukuri

  • brown nawe se arasaze ? gasongo we niyangare ntiwagirira nabi umuvandimwe ngo bikugwe amagoro. ariko brown we namenya ukuri azongera asare pee.

  • Mbega inkuru iryoshye kandi inababaje! Brown aratuza kubera urushinge bamubwire ukuri adatera amahane atuze atege amatwi! Aho bukera no Gasongo arabasanga i Ndera bwayaze! Ese ubundi buriya ari gusubira ku kazi?!Guhemuka we! Azagwa ku gasi kubera ishyari n’inda nini! Maman Dovine wakoze kumvira inama ugatuza ukagira umutima wa kibyeyi ubabarira. Madam John we ni nka film iri kumukinirwa imbere! Ntaramenya aho biva n’aho bijya! Maman Brown na maman Dovine bari gukomezanya!John we ni imfura y’i Rwanda pe!

  • Umuseke mwakoze, umwanditsi coup de chapeau.
    Dutegereje ubwo ukuri kuzagera kuri Brown na Gaju bagatuza bakakwakira.

  • Banditsi mwongere weee! Cyangwa basi mu duteteshe muduhe utu épisodes tubiri ku munsi! Mwaba muri imfuuuuura kurushaho!

  • sumo brown yikozeho,gasongo yingiye isyamba karabaye ubwo gaju arihe cg nawe ari mubasazi Mbabaje nababyeyi disi ,nimukomeze kwihangana gusa kari gato UM– USEKE u are the best

  • Mbega ibibazo mu muryango? Gasongo yakoze kutayijyamo rwose ubwose bari ku mugeza hehe? Ganza se arakomeza amucumbikire? Ko yisohoye munzu wenyine. arajya ku kazi se? Gasongo mufiyiye amatsiko

  • Nyamara uru rushinge wabona rugize umumaro!rugatumma acururuka akazakanguka acishije make

  • Nelson ha umwana isezerano uve mumitoma ukore nkabagabo

  • singaho brown atew urushinge bamwibeshyeho arko ntawamenya rushobora kumuturisha akabatega amatwi!aba babyeyi bahuye nisi nukuri bihangan bitera kunesha gusa nkumbuye induru ya jojo!!john God bless u uri intwari pe

  • Mwanditsi nawe rwose ujye ubanza ubaze uko bigenda kugira ngo inkuru yawe ibashe kugira ireme. Dore ni’ubushize wavuze ko Dovine atavuwe kubera ko habuze umwirondoro w ‘uwamuteye inda. Urongera uti police yabanje kujyana Nelson kwa muganga ngo abanze atange umwirondoro (kandi byagombaga gukorwa ari uko ahamwe n’icyaha) none uti muganga aba azanye igishinge agiye Brown kandi bari kuri réception !!! Mbegaaaa !!! Ibi ntaho biba pe. Biramutse bibayeho wagakwiye kugaragaza ko ari amakosa soit hakabaho remarque z’abayobozi cg kubihanirwa. Naho ubundi uratera abantu confusion ndetse bamwe bagira ngo niko bigenda

  • Mwanditsi nawe rwose ujye ubanza ubaze uko bigenda kugira ngo inkuru yawe ibashe kugira ireme. Dore ni’ubushize wavuze ko Dovine atavuwe kubera ko habuze umwirondoro w ‘uwamuteye inda. Urongera uti police yabanje kujyana Nelson kwa muganga ngo abanze atange umwirondoro (kandi byagombaga gukorwa ari uko ahamwe n’icyaha) none uti muganga aba azanye igishinge agiteye Brown kandi bari kuri réception !!! Mbegaaaa !!! Ibi ntaho biba pe. Biramutse bibayeho wagakwiye kugaragaza ko ari amakosa soit hakabaho remarque z’abayobozi cg kubihanirwa. Naho ubundi uratera abantu confusion ndetse bamwe bagira ngo niko bigenda

  • mbega imiryango ngo irahura nibibazo!m.dovine,urumubyeyi PE!!kuba wisubiyeho ukareka kuvuma uwo wibarutse,kdi yakwangaje agatuma urwambara kugasozi,urara rwantambi!nubundi ngo umubyeyi acumura yicaye!m.brawn,ihangane byose imana izabikora,bazageraho bumve ukuri.gusa numva John na Nelson batakagombye kujya bagaragara aho brawn,gaju,dovine baherereye!kuko birigutuma batumva ukuri bajye biheza,abobamama babe aribo bababwira ukuri,wenda baraza kubumva.birangiye Nelson atamenye ababyeyibe koko!?tks

  • @Rose ngira ngo ahubwo ni wowe utumva neza sens ya story. Ongera usome inkuru neza urasanga ntacyo wanenga umwanditsi. Nkunda aho mama Brown avuga ngo

    • Ntaho biba ko umuntu atererwa urushinge mu ruhame rwose byongeye ko muganga atabanje kubaza niba abo bantu bari aho babariza (réception) aribo benumuntu. Non non. Et puis kuba ntacyo unenga ntibivuga ko abantu bose bumva ibintu Kimwe ngira ngo ni nayo mpamvu y’ibitekerezo. Ubaha ibyanjye nanjye nubahe ibyawe

  • Rose, aruziko iyo iri indera ugasakuza bagufata nkumusazi? Noneho kuharwanira? uba wasaze neza bakagira ubwoba ko wakwica abari aho. Igikurikiraho nukugutera igishinge cy’abasazi. Nelson, ntuzongere kugaragara imbere yabo banzi batazakwica. Urabona atarakurangije? bareke bazakugarukira.

  • Wowe urumva bifite sens kuba police ishoreye umuntu kwa muganga ngo ajye gutangayo umwirondoro batabanje kumenya niba ibyo ashinjwa ari ukuri ? Ibuka ko enquête bayikoze ari uko babuze ibyangombwa bya Nelson kandi ari uko na John ahageze

  • @ Rose we iyi nkuru ifite ireme cyane ahubwo ni wowe ufite uko uyibona bitandukanye nuko iri. Muganga akurikira Nelson yamusabye ibyangombwa bye kubera Dovine yari avuze ko ariwe se w’umwana. Na police yitabajwe ngo se wumwana yandikwe ku ifishi ntago Martin yahamagaye ko avuga ko Nelson yihakanye umwana niba warasomye neza na Police yavuze ko yitabajwe ngo se w’umwana yandikwe itari izi ko harimo imanza. Banamujyana kuri station yari agiye kubazwa impamvu nta byangombwa afite ntiyari agiye kubazwa ibyo kwihakana uwo yateye inda. Brown we rero uretse no kuri reception winjiye no kumarembo yabo ufite imyitwarire idasanzwe bahita barugutera kuko hari benshi bajyanwa indera nabo mumiryango yabo bagahita bacika kugirango batabashyira muri dossier zabo bakaba bazakurikiranywa mu kwishyuza. Niba ugirango ndakubeshya uzajyeyo ugaragaze imyitwarire idasanzwe urebe ko utazagarura ubwenge winjiye ibitaro kare. Kuba rero baruteye Brown ni ibisanzwe kuko area baba barimo kubona umuntu atingira undi kuri reception bahise bumva ko arumwe mubarwayi babo ntagitangaza kirimo, nawe ubwawe uriyo ukabona umuntu asanze undi ahagaze agahita amuniga wabona ko arumwe mu basazi.

  • yewe! urwishigishiye ararusoma koko!
    Gasongo we ntakeza ko guhemuka.

  • Nubu ndi gushushanya Gasongo yambaye agapira katamukwira nibipfuko n’urukweto rumwe ngaseka ngapfa???????????????????????????????? umunyabyaha weee nahame yumve ingaruka zicyaha

  • abasazi kombona babaye benshi turabyifatamo dutese bavandi?

  • Ibi ndabivuga nk’umuntu wakozeyo igihe nshuti. Sinon abantu wabamara ubatera inshinge kuko udashishoje. Imyitwarire mibi iterwa na byinshi.mbere na mbere menya impamvu

  • ye gasongo mwihorere azagera ikigali yihannye

Comments are closed.

en_USEnglish