Digiqole ad

Ni gute Leta ifasha abahembwa neza kwishyura imodoka, twe ntinadufashe kwishyura mudasobwa? – Umwalimu

 Ni gute Leta ifasha abahembwa neza kwishyura imodoka, twe ntinadufashe kwishyura mudasobwa? – Umwalimu

Abalimu batonze umurongo babaza Minisitiri w’uburezi ibibazo bibangamiye umwuga wabo, ku munsi wabahariwe.

*Kuwa gatatu w’icyumweru gishize wari umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu;
*Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo ku rwego rw’igihugu,
*Abalimu baboneyeho kongera kugaragaza ibibazo bafite birimo ubusumbane mu mushahara n’anadi mahirwe agenerwa abandi bakozi.

Mu mwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Abalimu babwiye Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias ko ubusumbane ugereranije n’abandi bakozi butari mu mishahara gusa, ngo no mu zindi gahunda zigenerwa abakozi ngo burimo cyane.

Abalimu batonze umurongo babaza Minisitiri w'uburezi ibibazo bibangamiye umwuga wabo, ku munsi wabahariwe.
Abalimu batonze umurongo babaza Minisitiri w’uburezi ibibazo bibangamiye umwuga wabo, ku munsi wabahariwe.

Aha batanze urugero rw’uko usanga hari umukozi wa Leta uhembwa neza, ariko Leta ikarenzaho no kumuha imodoka, akoroherezwa kuyishyura kandi akajya ahabwa n’amavuta yo kuyitwara n’amafaranga yo kuyikoresha, ariko Umwalimu udafite ubushobozi yategekwa gutunga mudasobwa imufasha gutegura amasomo, ntiyoroherezwe cyangwa ngo afashwe kuyishyura.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Abalimu bose bongejwe 10% ku mushahara buri umwe yahembwaga. Umwalimu wahembwaga umushahara wo hasi, ngo yongejwe amafaranga y’u Rwanda 4 000.

Abalimu babwiye Minisitiri ko n’ubundi nta kindu kinini iriya nyongezo yazamuye ku mibereho yabo, cyane cyane abarimu bo hasi, bamusaba ko n’izindi gahunda zo gufasha abakozi mu kazi nabo zikwiye kujya zibageraho.

Umwalimu witwa Mukeshimana Theophile avuga ko ubu batetegetswe gutunga mudasobwa yo guha ubumenyi abana no gutegura amasomo, muri gahunda ya Leta yiswe “(Mwalimu) Gira igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyawe wigengaho”.

Akavuga ko benshi mu barimu bagenzi be nta bushobozi bafite bwo kugura mudasobwa kubera umushahara muto, kandi na Leta ngo ntibafasha mu kuzishyikira.

Ati “Niba computer ari igikoresho dukoresha mu myigishirize numva ko habaho korohereza mwalimu kuyitunga. Niba abandi bakozi ba Leta bo mu zindi nzego bahabwa imodoka akoroherezwa kuyishyura, agasonerwa ½  kandi ahembwa umushahara mwiza.

Kuki mwarimu tuzi neza ko afite ubushobozi bukeya bishingiye ku mushahara we atakoroherezwa kubona mudasobwa n’iyo 50%  akayishyura ariko Leta ikamufasha.”

Mukeshimana avuga ko ugereranije n’umushahara wa mwalimu, mudasobwa ihenze, ariko akanavuga ko n’igiciro bazayibonaho ubu harimo urujijo kuko basabwa kuyishyura menshi kandi ahandi bazitangira make.

Yagize ati “Iyo mudasobwa binyuze muri mwalimu SACCO bayitangira amafaranga 175 000, ariko twebwe baza kutubwira iyo gahunda batubwira ko tuzishyura 219 000.”

Minisitiri Dr. Musafiri Malimba Papias yirinze kugira icyo avuga ku bitekerezo bya Mukeshimana Theophile, gusa asaba Abalimu guterwa ishema n’umurimo wabo kandi bakamenya ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kubaka ejo hazaza heza. Kandi ngo ibyo kugira ngo bigerweho, ni uko Abalimu bagomba kugira ubushobozi bwo mu mutwe no mu mufuka.

Ku biciro bya mudasobwa bitangana, yavuze ko ubusanzwe imashini zituruka mu ruganda “Positivo” ziba zifite ibiciro bimwe, ngo ntazi nawe impamvu ibiciro byatandukana.

Ati “Ari iciye mu mwalimu SACCO, ari iciye muri Banki ya Kigali, ari n’iciye mu bandi bafatanyabikorwa bandi. Sinzi impamvu ibyo bitandukana kuko buriya Laptop ituruka mu ruganda Positivo igiciro ni kimwe.”

Minisitiri yavuze ko ibibazo abalimu bahora babaza abayobozi b’inzego zinyuranye byumvwa, kuko ngo abenshi babiciyemo nabo babaye abarezi, abandi banyura ku ntebe y’ishuri.

Ati “Amazi burya arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. N’iyo wajya mu bindi, igihe cyose iyo uhuye n’ikibazo uribaza uti ariko hariya hantu nanjye ndahazi. Nanjye ndahazi kuko nahaciyemo n’ubwo ndi kuri uru rwego, nanjye uru rwego narugezemo kubera hariya nanyuze.”

Naho ku bijyanye n’umushara Abalimu bahora bavuga ko ari intica ntikize, Minisitiri avuga ko Leta ihora ibatekerezaho, kandi ngo ko bazakomeza kongezwa uko igihugu kizajya kibona ubushobozi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • mwarimu nagusaba gukurayo amaso kuko nejo bundi ibyavuzwe ninama ya gov abakozi babyibonyemo ni mbarwa nyamara ngo nabakozi ba leta bavugwaga nanone iyo nibutse ko abahoze bakorera ewsa bakiburana inyongezo leta yabahaye muri 2013 ngo ikaba yaranasohotse mu i gazeti mbona inzira ikiri kure nka planet jupiter

  • MWARIMU NSHUTI YANGE NTUKIHEBE UZIHANGIRE IMIRIMO NIYO GAHUNDA IGEZWEHO NTAKAZI K’UKWEZI KABASHA KUGUHA ICYO USHAKA CYOSE. WAPI.
    ARIKO RERO IMANA IRAKUZI UZIGISHE NEZA UKO BIKWIYE UZAJYA MU IJURU.

    ABAHEMBWA NEZA BIZE MBEREEEEEE, UBU NI BA SENATEUR NA BA MINISTER UZUMVE NKOME NDI CHOMEUR N’UWO WITA MUTO NGE SINAWIGEZE. NAGIYE GUCURUZA BANYAKA TN NUMBER IGISHORO SE CYA 5.000 WAKURAMO IPATANTE NA TIN NUMBER UGACURUZA IKI? UMUVANDIMWE YANGURIJE 50.000FRW MBURA INZU Y’UBUCURUZI. IYOROHEJE NI 40.000 X 2 = 80.000FW

    MWARIMU NTIWISHIMYE KO HARI ABO URUSHA KUBAHO NEZA?

  • Uyu mwalimu ibyavuga nukuri

  • cyakora byo abakozi bakagombye kubona uburyo bumwe buborohereza kurangiza neza inshingano zabo kuko nabo bemererwa amamodoka nibindi usanga imodoka ayikoresha imyaka 2 ubundi akayigurisha kugiciro kiri hejuru yicyo yayiguzeho kuko bazibaha nta musoro urimo ariko bo bakazigurisha nkizindi zose ziba zarasoze. niyo mpamvu uzasanga nta muyobozi umarana imodoka imyaka 4

Comments are closed.

en_USEnglish