Digiqole ad

Police mu iperereza ku rupfu rwa Rwabukamba yemeza ko yiyahuye

 Police mu iperereza ku rupfu rwa Rwabukamba yemeza ko yiyahuye

Police y’u Rwanda iremeza ko Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana witabye Imana kuri uyu wa mbere yiyahuye. Ndetse ngo yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Umuvugizi wa Police y'u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yasabye abanyarwanda kuba maso ntibumve ababeshya ko bagiye kubaha ibyiza mu mahanga kandi bagiye kubacuza utwabo cyangwa se kubagezayo bagahinduka ibikoresho by'imirimo mibi cyane
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa.

Ejo twabagejejeho inkuru ku rupfu rw’umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ntiyahise itanga amakuru ku rupfu rwe.

Umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye Umuseke ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yadutangarije ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.

Abo mu muryango wa Rwabukamba bavuga ko yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye UM– USEKE ko amakuru y’urupfu rwa Rwabukamba yatangiye kumenyekana mu masaa sita. Ngo amakuru ya mbere akaba yaratanzwe n’umugore we.

ACP Twahirwa ati “Ikigaragara kugeza ubu, ibimenyetso bicye bigaragara biragaragaza ko yiyahuye, ariko uburyo byakozwemo, impamvu yaba yarabikoze, ibyo byose bizagaragara nyuma y’iperereza, turacyakora iperereza kandi ibimenyetso bya ngombwa byamaze gufatwa.”

Umuvugizi wa Police yirinze kwemeza uburyo Rwabukamba yaba yiyahuyemo, asaba ko abantu bategereza imyanzuro y’iperereza.

Ati “Impamvu biba byakozwe n’uburyo byakozwemo, twareka bikarangizwa n’iperereza, bikazagaragara mu buryo bitagira ingaruka mbi ku muryango we n’abandi cyane cyane ko abantu bose byabatunguye.”

ACP Twahirwa avuga ko Police ikimara kumenya amakuru y’urupfu rwe, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro (bya Rwamagana), igisigaye ngo ni ukumenya icyo abahanga basuzumye, ku buryo mu gihe gito abantu bazaba bamenye ibisobanuro bihagije ku rupfu rwe.

Ati “Turihanganisha umuryango we, kandi dusaba ko abantu babana baba bakwiye kumenya ibibazo mbere y’igihe bigatuma abantu bakumira n’ingaruka nk’izi zishobora kuvuka mo. Haba hari ibibazo bibangamiye umuntu cg umuryango cg ari amakimbirane mu muryango bikamenyekana mbere, abantu bagafatanya kubikumira.”

Yongeraho ati “Ikindi ni uko ikibazo icyo aricyo cyose umuntu ahura nacyo, inama ni ukugikemura mu buryo budatwara ubuzima bw’umuntu kuko iyo bigenze kuriya hari byinshi byangiraka kuko usibye no gutakaza umuntu, hari n’izindi ngaruka zigira muri Sosiyete Nyarwanda.”

Umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu Karere ka Rwamagana n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 63, akaba asize umuryango mugari.

Umunyemari Vénuste Rwabukamba witabye Imana.
Umunyemari Vénuste Rwabukamba witabye Imana.

UM– USEKE.RW

29 Comments

  • UYU BARAMUNANGUYE WANA
    UMUNTU YIRASA NKANDE

  • Ubutunzi bwinshi bushingiye ku myenda butera ubwoba nyirabwo

  • Aha tubitege amaso ngo yiyahuye ?kubera iki ko cash zari zihari isi we ntankororano

  • Non. Rwabukamba ndamuzi, yahuye na byinshi. Kwiyahura….???????

  • Police, ibyo mukora namwe bazabibakorera…

  • Yiyahuye!!!!!!kandi batangira iperereza ku rupfu rwe !!!!!!! Imyaka 63 agahitamo kwiyambura ubuzima ☹?????????????

  • M

    Ntawe uyoberwa uwamwibye, ahubwo ayoberwa aho yashyize ibyo yamwibye!!! Abacikacumu 3 mu byumweru 3….????
    Murumva byumvikana? Gasasira, Mucyo, Rwabukamba…..n abandi Bari inyuma.

    Umunyarwanda yaravuze ngo: Ntabwo muzatwicira ,kutumara…undi ati: Nta bapfira gushira!!!!!!!

    • Wavugishijwe ariko basi

  • Nari Nibagiwe….mujye musigaho gusebya ..gushinyagurira imirambo muvuga ngo: biyahuye……bazamukaga escaliers…..Bari muri douche….bagonze iburyo yari ibumoso….yarwanye na poli si arimo amapingu…..n ibindi biteye iseseme…..na Richard…ngo yariyahuye????

    • Reka kwiba urwango mu banyarwanda..uzagende i rusororo urebe abantu bapfa buri munsi!! Bo utavabuga

  • Iperereza

  • Ariko muzamfashe kumva impamvu abantu biha kuba “bamenya” kugeza ubwo barusha imiryango y’abantu kumenya icyo ababo bazize. Ngo abacikacumu 3 mu byumweru 3? Ntabwo mu Rwanda hapfuye abantu batatu gusa mu byumweru bitatu please. Ntimugateshaguzwe mutazi n’ibyo muvuga. Ibigarasha gusa!!!

  • Uy Hadassa se we ninde wamugize umuvugizi w’abacitse ku icumu! Mubura ibyo murogombwa ngo abacitse ku icumu! UBWO WASANGA URI RUHARWA!Abacitse ku icumu ntawagutumye !

  • Erega ubushukanyi bwa bralirwa bushora abacuruzi mumyenda buraza koreka imbaga
    Leta n’icukumbure, naho umuzungu arahuta benshi.
    N’abandi bapfuye bahagaze.

  • Reka Twe kongera ibibaza ku byo dusanganywe! Turi abanyarwanda kandi twemera inzego ziyoboye igihugu. Reka rero twemere iperereza RYA polisi!!

  • Nzabandora ni mwene SERWAKIRAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!Izi mpfu se zitungurana turazikizwa niki?

  • Wowe wiyita Ibuka ! reka kwijundika Hadassa igitekerezo cye kirimo ubwenge,kandi uwabisesengura neza yasanga ari ukuli ! Biracyaza…uzarama azabona .mpora Nsaba Imana ngo intize ubuzima ,ubundi nzibonere uRwanda ruzira umwiryane,inzara,kwicwa kw’abantu kwa buli munsi,kwiyahura n ibindi bibi byinshi biri mu gihugu cyacu

  • pole sana kubabuze ababo pole no kugihugu cyose muri rusange

  • Mbega umugabo ukoze nabi kwiyahura koko ufite ubutunzi bungana kuriya buriya yabuze iki koko, gusa niko Isi imera aruhukire mu mahoro, naho abantu bigira bamenya sinzi niba polisi ndetse n’umuryango wa Rwabukamba utangaje ko nyirubwite yiyahuye abandi bakaza bavuga ibitandukiriye aho baba babikuye abo babita aba contre succes n’umutontomo w’intare ntiwabujije umukristu gutambuka nibavuge bazaruha.

  • NYagasani amwakire mu be, kandi umufasha we n’abana Nyagasani abakomeze. Aramutse yiyahuye byaba bibabaje cyane ariko nizere ko ari ikindi kibazo cyabiteye.

  • Hari n’umudamu witwa Assoumpta Burungi wakoze mu Mujyi wa Kigaliukiri muto nawe yapfuye bitunguranye ejo yijyanye kwa muganga apfirayo i Kanombe. Abaganga bakwiye gusuzuma ibintu birimo gutuma abantu bapfa bitunguranye gutya. Nyagasani adutabare ni ukuri.

  • Harya iperereza kuri Rwigara Assinapoli rigezehe?

  • Ubwo rero hadassa ararusha kumenya ibyabaye abana be n’umugore we cyakoza amatiku ntazapfa ashize mu mitre yanyu ubu se nibwa mbere abantu biyahura wowe uvuga ngo amafaranga uperereze nibangahe bayasize biyahuye
    Wowe uvuga abacikacumu ndacyeka uterine umuvugizi Wacu kereka niba aruko hafpuye abakomeye ubu se ntabandi bapfa wagered radio Rwanda wumve amatangazo yo kubika

  • Yemwe, ibitekerezo biri mu mitwe y’abanyarwanda bigaragarira kuri comments z’abantu.
    Uziko abantu baterana amagambo ukagira ngo iki??!!
    Umuntu ashatse kubashyushya imitwe yashyuha koko!!, Ndumiwe na comments zitagira ingano abantu basubiranamo.
    Ikiruta byose ni ukwita ku iherezo ryacu naho ibindi turuhira ni iby’akanya gato, waba ukize, waba ukennye uzapfa!

  • Imfu zitunguranye kandi zidasobanutse ,ni icyorezo nimusenge, bimeze nka za nkongi z’imiriro zigeze kuzira rimwe ibintu byinshi hirya no hino birashya , amaperereza aracyakorwa. Ubu ngo utiyahuye ,arasitara akagwa agahita apfa ,undi bagasanga yapfuye gusa atarwaye, abandi ngo bagakora accidents ababagonze bakuburirwa irengero,…, Imana itabare Abanyarwanda

  • Hahahahaha Ndebye commantaire zanyu nibaza byinshi. Abanyarwanda mugira amatiku y’umuzi. Umwana we ati yiyahuye muti yishwe.

  • haha muratubeshya mureke amatiku ntagihe abantu badapfa kandi ntimugateranye abantu byongeyeho sibyiza gushyushya abantu imitwe.

  • iperereza riracyakomeza!!!!!!!!!!!!!!! hababaje ibya ruhara!!!

  • Banyarwanda mwikwicyerereza burimuntu afite igare rye mubyemera mutabyemera ark udashinzwe iperereza nareke kwigira bamenya kuko nawe ntamakuru afatika uretse amatiku…mwubahe lmana nabantu mumenye ibyanyu nibyo bifite umumaro

Comments are closed.

en_USEnglish