Umunyemari Rwabukamba w’i Rwamagana yapfuye yirashe
Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana yitabye Imana iwe mu rugo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere. Mu masaha ya saa sita kuri uyu wa mbere nibwo aba bana be basanze umurambo we mu nzu, yitabye Imana.
Umwe mu bana ba Vénuste Rwakabamba yabwiye Umuseke ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yadutangarije ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite cyokora ngo Police ngo yatangiye iperereza kuri uru rupfu ndetse yabemereye ko izabaha umwanzuro nko kuwa gatatu.
Uyu Rwabukamba ngo yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko byakomeje bitanganzwa n’abo mu muryango we.Umurambo w’uyu mucuruzi wari n’umushoramari mu by’ubwubatsi uzwi cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, ubu uruhukiye mu bitaro bya Rwamagana.
UM– USEKE.RW
35 Comments
Umusaza Imana imwakire mu bayo! Twihanganishije imiryango ku bw’urupfu rutunguranye rw’uyu mugabo wari intwari cyane! Abanyarwamagana tuzi akamaro n’ishyaka yaturwaniye yanga ko dupfa nk’imbwa. Imana ikomeze abasigaye.
Imn imwakire mubayo yarumuturany mwiz Gus agiye tukimukeneye
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Yari imfura. Aratabarutse.
Abana n’umuryango bihangane
Imana imwakire mu bayo. Yari inyangamugayo gusa biravugwa ko yaba yiyahuye. Bibaye ari ukuri byaba bibabaje cyane
Imana imwakire mubayo.
Sha ni mureke ku yobya uburari . Rwabukamba , yishwe
Fred, Ngaho se twereke uko yishwe. Bitar’ibyo waba ufite ikibi kururimi!
@ Gakunzi fred
Bati umwana we yemeje ko yirashe nawe uti yishwe! Ubwo se ushingira kuki wemmeza ibi? Keretse niba ari wowe wamwishe cyangwa wamwicishije! Reka amarangamutima, iperereza rikorwe kandi niba hari ibimenyetso bindi ufite ahubwo ntubyihererane…
Gakunzi Fred ntugakwize ibihuha cg ngo uvuge ibiri mu mutwe wawe mu byago nkibi. Urashingira kuki uvuga ko yishwe? Abantu bari mu gahinda ko uwagiye nawe urashyushya imitwe. What a shame!
May his soul RIP. Umuryango we turawukomeje.
nande? tubwire ubwo waba umuzi, bagukurikirane ahubwo
ntago twamenya ukuri nyako reka kuvuga ngo yishwe nkaho ubizi.
ahubwo imana irinde abasigfaye
@ RIP Rwabukamba.
N’ubwo ubishoje nabi ugasiga benshi mu bakuzi neza mu rujijo, hari byinshi cyane wakoze kandi ubikora neza cyane.
hakorwe iperereza ryimbitse nubwicanyi kuko ntago wambwira uko umusaza nkuyu yirasa? mujye mureka kuyobya uburari ubwo se yiyahuye yajya mwijuru? ngimwakire ? itese? ntimugashinyagure wiyahuye ntajuru nagato .
@ Kalisa, ahubwo ni wowe uyobya uburari. Uti yishwe? Na nde, kubera iki? Ngaho tanga ayo makuru kuko mbona wigize “bamenya” nibura ufashe iperereza. Abanyarwanda dufite ikibazo gikomeye pe! Umwana ati: papa yirashe, namwe muti : yishwe!!! Ubwo rero murusha umuryango we kumenya ukuri? Mwakwitonze?
Umva mbabwire sha ntibosobanutse pee!!
imana imwakire mubayo kd mureke iperereza rikore ibyaryo
RIP Umusaza, hatabarutse imfura, inyangamugayo, umunyarwanda wintangarugero!
Police nidufashe kabisa kuko nta mpamvu Rwabukamba yakwiyahura kuko ibyo yaciyemo ni byinshi ntabwo ubu aribwo yajyaga kwiyahura.
Ngo yirashe!!!!!
polisi se ko yavuze ngo ahari ku wa 3 izabaha igisubizo,izi ite niba izaba yabonye ibimenyetso byemeza koko icyamwishe?? hari ahantu ibimenyetso bibitse izabifata ikabitanga c? ahaaaa!
nanjye ndatangaye ngo ku wa 3? izi uko bizagenda se niba izi n ‘igihe izatangira umwanzuro w’iperereza….cg irerekwa >?
only god nows!!!
yarafite imbunda ifite silencieux se ?
kwirasa byo ndabihakanye , ahubwo bashake uwamurashe!
Ntago wabasha Gusobanura neza ibyuru rupfu! Gusa Rwabukamba yari umu christu Gatorika umwe wujuje ibyangobwa,utabasha gutecyereza ko ya kwiyahura.ariko Byose bisojwe ariko bigenze. Umuntu Ni mugari nta wamenya impamvu ya bimuteye.POLICE iri gukora akazi kayo neza,turi zera ko izatanga igisubizo cyiza. Yari umubyeyi w’impfubyi nyishi,ndetse yafasheje inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu,arokora abantu mu bihe bibi,mbese nta wa muvuga ngo amurangize. Imana yo ya muremye imubabarire ibyaha bye Byose ubundi iruhure Roho ye mu maboko yayo.Amen
Mbega?Mana wakire umuvandimwe mubawe,kdi twihanganishije umuryango we wose iman ibibafashemo.
Ndababaye. nize G.S ST Aloys Rwamagana kuva 1995,ndamwibutse. Imfura yujuje ubupfura irapfuye? yoo!!!!!Ntacyo afite icyo yamariye benshi kdi nicyo dusabwa ngo twe kuzayisiga uko twayisanze.
Mureke amaranga mutima mwese umuntu aravuka akanapfa kandi buri wese hari inzira azanyuramo mureke tumusabire kuri Nyagasani amwakire mu bwami bwe!!! Muzirikane ko yagize neza bihagije mureke kumukurikiza amagambo Atari meza mureke tumukurikize amasengesho!!!
DUSABE, MANA IZI UMUTIMA WA VENUSTE MUHE IBBIHEMBO BIKWIRANYE N’IBYIZA YAKOZE MAZE UMUBABARIRE IBYAHA YAKOZE MAZE ABAMALAYIKA BATACUMUYE BAKWAKIRE UMUBYEYI BIKIRAMARIYA UKUVUGANIRE KURI YEZU UMUCUNGUZI.
sha ibyo nibyo twivugira ariko imana ibizi byose
Imana Ngo imwakire mubayo? Kd yiyahuye.none abiyahuye se Imana nibashyira mumuriro utazima?
NB:bavandimwe izipfu zahato nahato zihatse iki?
abimanitse abirashe abaguye kuri esikariye,ababuriwe irenyero nabandi benshiii? Munsobanurire iki zihatse?
ntacyomvuze!! umucamanza mukuru azivugira kuri wamunsi! GENDA RWANDA URINZIZA,URATERA IMBERE…..KOMEZA INTAMBWE
Ndabona imfu zidasobanutse zitunguranye zadutse nka za nkongi z’umuriro zigeze kujya zitwika ahantu hatandukanye muri periode imwe!!!,ngaho GASASIRA;MUCYO;Alfred ;Rwabukamba;Padiri…,bose iperereza riracyakorwa ngo tuzamenye iby’urupfu rwabo.Ahaaa !! Imana iturinde iki kiza cyadutse cy’imfu zitunguranye kandi zidasobanutse!!!
ese basanze imbunda ye irambitse iruhande rwe kugirango bahamye ko yirashe ?
niyigendere none wagira ute? RIP Rwabukamba v.namufataga nkintangarugero mumyitwarire no mu mico yari umukire mwiza utirengagiza abantu muri rusange cyane ho mwabaga muhuriye ahantu yamenya ko uri umunyarwamagana akagukunda kurushaho musabiye kuruhuka mu mahoro ya Nyagasani
RIP Reabukamba
RIP IMANA IKWAKIRE
Comments are closed.