Digiqole ad

Min Busingye yashimangiye ko Victoire Ingabire atazongera kuburanishwa

 Min Busingye yashimangiye ko Victoire Ingabire atazongera kuburanishwa

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko Ingabire atazongera kuburanishwa kuko byasabwe n’ab’Iburayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Minisitiri Johnston Busingye yavzue ko urubanza rwa Victoire Ingabire rutazasubirwamo. Ibi ni ibyari byifujwe , Inteko Ishinga Amtegeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yafashe umwanzuro ukubiyemo ingingo zigera kuri 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko Ingabire atazongera kuburanishwa kuko byasabwe n'ab'Iburayi
Minisitiri Johnston Busingye avuga ko Ingabire atazongera kuburanishwa kuko byasabwe n’ab’Iburayi

Aba bari basabye ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko ngo hari amahame mpuzamahanga atarubahirijwe ndetse basaba ko n’Abanyapolitike bose bafunze kubera ko batanze ibitekerezo kurekurwa.

Minisitiri Busingye yabwiye abanyamakuru ko gusaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire ari agasuzuguro ku butabera bw’u Rwanda.

Ati “Iyo nzira (yo gusubiramo urubanza) ntabwo tuyizi nk’inzira yubujurire, inteko y’umuryango y’ibihugu by’uburayi ntabwo ari inzira y’ubujurire mu mategeko yacu, inkiko zacu zikorera mu mategeko y’u Rwanda .”

Yakomeje yibaza niba iriya Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi ari abunganizi mu nkiko cyangwa niba bategeka ubutabera bw’u Rwanda uko bukora.

Ati “niba umuntu yaraburanye akahetura inkiko z’u Rwanda akagera mu urkiko rw’Ikirenga, nta kindi kirego cye nzi ahantu ahariho hose.”

Yongeraho ati “Ubusabe bw’umuntu wihitira mu muhanda cyangwa umuntu umukunda (Ingabire Victoire), ubwo busabe bwitwa iki? Njyewe ntaho mbuzi.”

Nk’uko bigaragara mu nyandiko iri ku rubuga rw’iyi Nteko Ishinga Amategeko, ngo bafashe iyi myanzuro bagendeye ku mahame, amategeko, amabwiriza, imyanzuro n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi gushize, Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi basuye u Rwanda, batangaje ko bashatse gusura Ingabire ngo barebe uko abayeho, ndetse abahe ibitekerezo ku birebana n’uruhare rw’abagore muri Sosiyete Nyarwanda, gusa ngo babyangiwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane kuko bitari mu byari byabazanye mu Rwanda.

Ndetse Ingabire ngo ntabwo yemerewe gusurwa n’urwego runaka aho afungiye ahubwo yemerewe gusurwa n’inshuti cyangwa abo mu muryango we.

Minisitiri Busingye akaba yashimangiye ko urubanza rwe rutazasubirwamo kubera ubusabe bw’Inteko y’Uburayi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Nyakubahwa minister rwose iki gisubizo nicyo gikwiye..kuko inshingano zinteko ishinga mategeko zirazwi..nubwo ataribyo byari byabazanye…umugororwa siwe ukwiye kubazwa amakuru kubijyanye niterambere ryigihugu….ikindi nuko abayeho nkuko abandi bagororwa babayeho siwe gitangaza….ibi ntibikwiye kuturangaza mureke twikomereze kubaka igihugu.

  • Ese Mugesera na bagenzi be iyinteko ya bibagiriwe iki?
    Ntawe byatangaza turabamenyereye bayobozi bacu muzitwareneza mu kibuga

  • amahoro ##

    wica iteka kuko ejo yaba ariwowe kandi nawe wakenera kurenganurwa!

  • Pagari we!!!
    Ese uwo Ingabire n’amagambo y’umuriro yavugaga niwe bumva bareberaho uburenganzira bw’umugore mu Rwanda? Abazungu agasomborotso kabo kuri twe karakabije.

    Nibatuze bareke tubeho ubukoloni bwararangiye

    • Amagambo ingabire yavuze yumuriro nayahe? ko yavuzeko nabandi biciwe basaba uburenganzira bwo kwibuka ababo se? Ibi ndabishimangira rwose ubumwe bw’abanyarwanda naho buzanyura ibi mbyanditse muri 2016.Abatekereza ibindi bo bazatamazwa n’amateka.

      • Wowe with nyakuri, uhuje mind na victoire ntawaguseka, nimwe mwirirwa mutwika indabyo kunzibutso

        • @peter Uranyishe wowe kimwe n’abatera grinedi harya? harya haburanishijwe bangahe kandi bose bafashwe? Ariko ye…Biteye agahinda gusa.Ubu ubwamatora yegereje mwitege akigye kuba ahubwo.

        • Peter genocide yakorewe Abatutsi igomba guhora yibukwa ariko byanze bikunze
          nubwo ubu bisa n’ikizira byo n’abandi bazize urundi rugomo cyangwa kwihorera
          nyuma ya genocide amaherezo bazajya bibubukwa!

        • gahambirwe,urashinja undi gutwika indabo wamufatiyeye? mmuzi guca imanza gusa

      • Twarabamenye…ahubwo va mu mashyamba ya Congo, bene wanyu baratashye….Genocide yakorewe abatutsi yabayeho rimwe, ntabwo izongera……

  • Uyu mugabo yivugire ibyashaka ariko amenyeko bucya bwitwejo ko harabari bakomeye kumurusha ubu basigaye babuyera hiryanohino.Azarebe ubuzima Compaoré abayemo ubu.

    • Mbese sha Kageyo we?
      Uratega Ministre iminsi wowe uba ku kwezi cg kuri Mars aho batabara iminsi? Iyo minsi umutega wowe ntikureba?

      Compaoré se ibye bihuriye he n’ibya Busingye? Ubu ntazagire icyo avuga ku byo ashinzwe ngo utamutega iminsi rero? hahahahha

      Umva ndagusetse kabisa kandi ndakugaye cyane, nako ndakwamaganye.

      Iyo minsi umutega urebe ku isaha uyihutishe turebe.

      Kandi umenye ko nawe udatuye kuri Mars

      • @Mandela wiyise nizina ryiza, Harya Peter Botha afunga mandela yavugaga ibiki? Ntiyavugaga ko ari terroriste umwicanyi ruharwa? Ntuziko yafashwe hitabajwe CIA? Uwo Botha yafataga gute Mandela? nka mayibobo idafite agaciro.Uyu Ministre rero iyi dossier iramurenze kuko atariwe ireba uwireba arazwi, kuza kuvuga rero kimwe na Bamporiki basizora ngo bazajyana abadepite ba UE mu ngando bigaragaza ukutamenya uburemere bw’ibintu bibera kurino si turiho.Alias mandela byari kuba byiza io wiyita irindi zina kuko mandela yakundaga ibiganiro umuntu w’amahoro utaratinyaga n’abatamukunda,abazungu n’abirabura,Gaca Buthelezi naba Zulu ntabwo yigeze arwana nabo amaze kuba perezida,Abajijwe icyo atekereza kuri CIA uzasome ubyo yasubije.

        • Ubaye umwalimu w’amateka se? Iyo degree urayifite neza?
          Ok, icyo sicyo kibazo. Nabazaga impamvu mutega Minister iminsi nkaho mwe muba kuri Mars.

          Ikindi ikibazo cya Ingabire uwo kireba wundi (uvuga ngo arazwi) ni inde? Kuki uvugira mu matamatama nk’akana kasunnye?

          Ikibazo cya Ingabire kireba ubutabera bw’u Rwanda, Minisitiri Busingye ni Minisitiri wabwo, ubwo niba atari we kireba rwose ntakwiye kukivugaho.

          Naho ibyo kwigisha amateka rekera aho ntabwo ndi buguhembe

          • Ubu nijye ejo uzaba ari uriya ejobundi azaba aruriya hirya ubukurikiraho ashobora kuba ariwowe.Kwitwararika,kwiyumanganya, kurya duke ukoza akarenge wirinda gutaraka no kubyina indilimbo utazi uyitera uwariwe.Ngiyo impanuro yanjye.

          • Nuko nuko impanuro zawe ni nziza. Ariko kandi nawe uziigiire uzikurikize.
            WITWARARIKE udatega abandi iminsi,
            WIYUMANGANYE utavuga ibyo ubonye byose
            WIRINDE GUTARAKA ubyina izo utateye utazi n’uwateye wamugani wawe

            Sawa umunsi mwiza

          • @Mandela junior, Kageyo, Gasambi,nyakuri,…umenya mwarahungabanye birenze urugero iyo nitegereje amagambo muvuga n’ibitekerezo byanyu. Ese uwababwiye ko ukuri gutsindwa n’kinyoma ni inde ngo ni uko ibihe bihora bisimburana? Byanze bikunze hari ibitazagaruka mu Rwanda. Ingero: kwaka laisser passer yo kujya i Kigali, Kuvuga ko u Rwanda rwuzuye bityo impunzi zigomba guhera hanze, Kwimuka mu mashuri hashingiwe cyane ku moko kurusha ku manota, n’ibindi bipfuye nk’ibyo. Birumvikana ko imyaka mirongo y’iyozabwonko rya politiki mbi mwabayemo mubwirwa ko Revilisiyo ya 59 n’ibyiza byayo(gusenya, gutwika, kurya inka z’abandi, kwica,…) bizahoraho kandi ko nta wabicalenjinga(To challenge)hanyuma mu kanya nk’ako guhumbya mukayoberwa uko bigenze ari cyo gituma na nubu mutariyumvisha ko ibintu byahindutse kandi rimwe rizima(Rwanda has changed for good and forever. Ibi binyibukije akaririmbo ngo Bikindi yahimbiye mu nkambi y’i Mugunga muri Zayire aho yagiraga ati:”Rwigere maze urunsubize”.!!!. Ibaze nawe koko. Ko umenya icyizere cyaraje amasinde ra? Harya ubwo ngo Busingye ntakavugishe ukuri kuko ngo bishobora guhinduka maze akaba yabibazwa? Ese biriya bihumbi n’ibihumbi by’inzirakarengane biruhukiye mu nzibutso ziri hirya no hino mu Rwanda n’iki bari bavuze cyangwa bakoze cyatumaga bicwa kariya kageni? Abanyarwanda ntitukabe imbata z’amateka cyane cyane amateka mabi.Ntekereza ko u Rwanda rw’ubu rudashobora kubakira ku bitekerezo by’abantu nka Ingabire cyangwa se ababifiteho umurage kuko byagaragaje limitations zabyo.

          • @Shyaka, utigijije nkana ninde wigaga amashuli mbere ya 1962? haje rero nirindi rinzaniza kuko kugeza muri 1972 wasangaga ari abanyenduga biganje mu mashuli kandi uawwariyoboye ariwe Nsekalija yasaziye mu Rwanda ahubwo mu mbwirwaruhame akurikirwa n’abantu benshi yewe sinzi niba yarigeze abazwa na kimwe mwarangiza mugafunga ba Munyakazi,Mugesera bari hasi ya zero icyo gihe.Ese ubu Farg nibindi bigo nkibyo ntabwo ubonako nyuma yimyaka ingana gutya naryo ryahindutse ivangura?

          • @Mandela ntabwo nkuzi najye ntunzi ariko biragaragar ko udatekereza cyangwa ukaba uvuga ibyo utazi niba warumvise ibyo ingabire yavuze uretse gufana no kwigira nyirandamenya ari wowe urumva aho yakoze ikosa ryaruma ajyanwa muri gereza nihe?
            mwagiye mureka kwigira abashanutsi ko isi idasakaye najye ndunga kubyo bagenzi bajye bavuze uyo mu minister ajye avuga yigengesera kuko amateka yisubiramo.

      • unyibukije compaore disi umunyarwanda yaciye umugani koko ngo umwijuto wikinonko numenya ko imvura izagwa uziko nawe yali yarafunze benshi abarenganyije ubuse alibaziki yewe koko ubamba isi nakurura koko

    • Kageyo iyo umuntu akora akazi ntago areba abandi bakoze amakosa we azayirinde kuki mukunda guca imanza no gutega iminsi abantu ubwo minister Businge areke kuvuga ukuri kugirango ejo nakora ikosa mutazamuvuga ibyo nukwibeshya erega ibi by’abanyarwanda bakoreshwa mugusenya igihugu cyabo bizashira abo bose uvuga bahunze bafite ibyo bakoze uzabaze umenye neza.

  • Utazi ubwenge ashima ubwe.Uzarama ahishiwe byinshi ku mateka y’u Rwaznda.

  • Aba baginga b’Abafaransa barimo kuturangaza bashaka ko duhugira muri ibyo nyamara bafite gahunda ndende barimo ariko barishuka cyaneeee

  • We do not want again this kind of destruction from these French believing to be wise.

  • UBUTABERA.COM CG UBUCAMANZA.COM tuzahitemo iki buriya gikwiye!!!!???

  • Yemwe: umuntu asomye ibyo mwanditse yasanga ubwiyunge buli kure nk’ukwezi pe! Never again murumva yabuzwa n’iki koko? Nimwongere musome ibitekerezo mutuye hasi hano mwisubize kandi mwisubireho.

  • Abantu muvugira Ingabire mwaretse gukomeretsa imitima yabantu ninde uyobewe génocide irikuba abahigwaga yari umututsi kuko yumva akeneye inzibutso zaba bahutu bapfuye ntago ariko bitwazi uriya mugore yigize ingare kdi abazungu ntago aribo bategeka urwanda bakoze iki kuri génocide yabaye murwanda bararebeye nibatuze ubukoroni bwararangiye abavugango isi ntisakaye iyo ugiye muri politique il faut assume ingaruka zayo abamushutse bararyama bagasinzi ubumwe yashakaga kuzana murwanda azerekane muri génocide yakozi iki tukigzndereho wenda yahishe abantu nka5 agomba kuburanishwa nkabandi niba yarageze murukiko rwikirenga niyumve ingaruka zogushyanuka yajya hehe yaramaze guhaga.

Comments are closed.

en_USEnglish