Digiqole ad

Munyantwali na Mukandasira bahererekanyije ububasha

 Munyantwali na Mukandasira bahererekanyije ububasha

Cartas Mukandasira ahererekanya ububasha na Guverineri mushya Munyantwali Alphonse

Mu Ntara y’Iburengerazuba habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Guverineri mushya w’iyi Ntara Alphonse Munyantwali na Caritas Mukandasira wakuwe kuri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri iheruka. Mu bitegereje Guverineri mushya harimo kukora ibishoboka uruganda rw’imyumbati rwa Ngororero rukongera gukora, ndetse no gutuza abantu hagendewe ku gishushanyo mbenera.

Cartas Mukandasira ahererekanya ububasha na Guverineri mushya Munyantwali Alphonse
Cartas Mukandasira ahererekanya ububasha na Guverineri mushya Munyantwali Alphonse

Ubwo yatangaga amadosiye, uwari Guverineri Caritas Mukandasira, yavuze ko muri iyi Ntara y’Iburengerazuba bari bashyize imbere ubukangurambaga bwo kubwira abantu kugira isuku, no kubakangurira kuboneza urubyaro kuko ngo byagaragaye ko babyara bitajyanye no gukura k’ubukungu.

Yavuze ko Guverineri mushya agomba kuzita ku bibazo by’abaturage byari byarahawe umurongo wo kubikemura ariko akaba asize bidakemutse, abaturage ngo ntibazakomeze gusiragira mu biyobozi.

Yavuze ko muri iyi ntara y’Iburengerazuba, igishushanyo mbonera cy’Intara kidakurikizwa kandi abandi bakaba batarakimenya, na yo ikaba ari indi mbogamizi, yiyongera ku kuba muri iyi Ntara ngo no gutura ku midugudu bikiri hasi cyane.

Mukandasira washimiye abo bakoranye, yavuze mu bindi bitegereje Guverineri Alphonse Munyantwali wavuye mu Nyara y’Amajyepfo, ari ukuzakorana n’abaturage kugira ngo umusaruro w’uruganda rw’imyumba rwa Ngororero rumaze igihe rwarahagaze uzaboneke.

Ati “Mu mishinga twari turi gukurikirana harimo uruganda rw’imyumbati rwa Ngororero rumaze igihe rudakora, na n’ubungubu, nta byiringiro dufite ko ruzakora vuba, ariko birasaba gushyiramo ingufu hamwe n’abaturage kugira ngo umusaruro w’imyumbati uboneke kugira ngo uruganda rushobore gukora icyo rwagenewe.”

Guverineri Munyantwali yavuze ko ashima ko yongeye kugirirwa icyizere kandi ngo ntabwo icyo cyizere azagitatira, kandi ngo n’abaturage b’Iburengerazuba bazakorana imbaraga kugira ngo bihute mu iterambere.

Mukandasira yamubwiye ko atari imbogamizi azahura na zo gusa kuko mu Ntara y'Iburengerazuba hari n'amahirwe menshi
Mukandasira yamubwiye ko atari imbogamizi azahura na zo gusa kuko mu Ntara y’Iburengerazuba hari n’amahirwe menshi
Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry'Abaturage muri MINALOC na we yari muri uyu muhango
Vincent Munyeshyaka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’Abaturage muri MINALOC na we yari muri uyu muhango
Abayobozi mu ngabo na Polisi mu Burengerazuba bari bahari
Abayobozi mu ngabo na Polisi mu Burengerazuba bari bahari
Nyuma yo guhererekanya ububasha ku Guverineri mushya n'uwavuyeho
Nyuma yo guhererekanya ububasha ku Guverineri mushya n’uwavuyeho

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Munyentwali mbona ari umuntu mwiza. Imana ijye imuha imigisha, n’abanyarwanda twese muri rusange.

  • Munyantwali ni umugabo usobanutse kandi usobanukiwe!

Comments are closed.

en_USEnglish