Digiqole ad

Gikonko: Ibiyobyabwenge ntibyatuma abana bagira aho bagera mu burezi -Musenyeri Gasatura

 Gikonko: Ibiyobyabwenge ntibyatuma abana bagira aho bagera mu burezi -Musenyeri Gasatura

Musenyeri Nathan Gasatura avuga ko abanyeshuri bakwiye gusenga bakabifatanya no kwiga cyane.

Musenyeri  Nathan Gasatura, Umushumba wa Diyoseze ya Butare y’itorero Angilikani yashishikarije urubyiruko rukiri mu mashuri kuzirikana gusenga no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo uburezi bwiza bujyane n’uburere.

Musenyeri Nathan Gasatura avuga ko abanyeshuri bakwiye gusenga bakabifatanya no kwiga cyane.
Musenyeri Nathan Gasatura avuga ko abanyeshuri bakwiye gusenga bakabifatanya no kwiga cyane.

Muri iki gihe havugwa imyitwarire idahwitse ku rubyiruko rwiga n’urutiga, irimo kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Mu gihe, abanyeshuri bo mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ngo babona gusenga ari nko guta umwanya.

Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko, bo bavuga ko imyumvire nk’iyo yagiye ihinduka babifashijwemo n’ubuyobozi, kuko basanze gusenga bigendana no gutsinda.

Umwe muri bo witwa Hagumubugingo Pascal wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko mbere yumvaga gusenga atari ngombwa, kandi no kwiga ngo yabifatanyaga n’uburara. Gusa, ngo byamugiragaho ingaruka zo gutsindwa, ariko ubu avuga ko asenga akanatsinda kandi neza. Akagira bagenzi be inama zo kwirinda uburara, bagaha agaciro umuco wo gusenga.

Ubwo yasuraga iri shuri, Musenyeri Nathan Gasatura, Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Butare y’Itorero Angilikani  mu Rwanda, avuze ko iri shuri ryubatswe ku mahame ya Gikiristu bituma bakomeza gushishikariza abanyeshuri kwiga babifatanya no kubaha Imana, kuko ari byo bizabarinda ibishobora kubashora mu ngeso mbi.

Yagize ati “Umwana wagiye mu biyobyabwenge ntabasha kubaha abarezi ndetse no kwiga kwe kuba ari nta mbaraga, bana mukunde gusenga kandi mwige mushyizeho umwete.”

Ishuri ryisumbuye rya Gikonko rimaze imyaka 22, ngo ritsindisha neza kubera ko ishuri ryubakiye ku ndangagaciro zo kubaha Imana nk’uko Bizimana Adrien umuyobozi waryo abivuga.

Umuyobozi w'ikigo cya ES Gikonko, Bizimana Adrien avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma abana biga nabi.
Umuyobozi w’ikigo cya ES Gikonko, Bizimana Adrien avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma abana biga neza.
Musenyeri n'umuyobozi w'ikigo hamwe n'abandi bitabiriye ibirori byo kwishimira ibyo ikigo kimaze kugeraho mu myaka 22 ishize.
Musenyeri n’umuyobozi w’ikigo hamwe n’abandi bitabiriye ibirori byo kwishimira ibyo ikigo kimaze kugeraho mu myaka 22 ishize.
Iri ni rimwe mu macumbi bishimira ko babonye.
Iri ni rimwe mu macumbi bishimira ko babonye.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/GISAGARA

1 Comment

  • Umuyobozi w’ikigo cya ES Gikonko, Bizimana
    Adrien avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma
    abana biga nabi.Niko yavuze cg? Mukosore rwose…

Comments are closed.

en_USEnglish